Monday, 13 October 2014

AMARASO AVUGA IBYIZA KURUSHA AY'ABELI, KURUSHA AY'IBIMASA N'INTAMA.......AMARASO YA YESU UKWIYE KUMENYA IBYAYO!

Ndaza kwifashisha amasezerano yombi kugirango dukuremo ishusho nyayo ya maraso
Ubushize nari nabasangije ku isezerano rishya ni rya kera...nina ho nibindi nzabikomereza...
Kugirango tumenye ubu umwanya wacu dukwiriye guhagararamo nibyo dukwiriye kwizera..

Kuko ni ishyano kwizera amafuti....kuko bikugiraho ingaruka zo utamenya uwo uri we mu maso  y'imana...bikubuza kunezererwa imana bikuvuye mumutima bigatuma ubana n'imana nk'umwana ubana na muka se kandi mukase amwanga umwana akihangana kuko ari nta kundi yabigira.

Twe Imana ni data (mu bitekereze ho)...ibi mubitindeho cyane uraza gusanga hari byinshi utekereza ko Imana yagukoreye (bibi) kandi na papa wawe w'umubiri atabigukorera....sinzi hagati aha uwo twakwita mwiza iramutse abaye ari yo ibigukorera cg yarabigukoreye cg utekereza ko izabigukorera...imana ntago yakugirira nabi iragukunda kurusha n’ababyeyi bawe...ikwifuriza ibyiza gusa...ninabyo igutegurira buri munsi ariko kubera kutamenya kwacu bituma tutizera ibikwiriye bigatuma tubona ibitari ibyacu ....byose Imana yagukoreye cg izagukorera usabwa kubimenya neza bivuye mu ijambo ryayo maze akaba aribyo wizera nibwo utangira kubinezerwamo....

Uyu munsi nahisemo kubaganiriza kubijyanye nimbabazi z'imana binyuze mu maraso ya yesu.....
Ibi nimushobora kubyumva hari ikintu kinini muri bwunguke mukumenya umutima w'Imana....kuko irakunda birenze uko twabitekereza....
Ibyanditswe byera bitwereka ko Imana yasezeranyije ko izababarira abantu ibyaha byabo n'ubugome bwabo...ariyo biturutseho kandi ari nayo ibyikoreye...
Yeremiya 31:31 - Uwiteka aravuga ati"Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n'inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda,

Yeremiya 31:32 - ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongoreye. Ni ko Uwiteka avuga.
Yeremiya 31:34 - Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n'umuntu wese uwo bava inda imwe ati 'Menya Uwiteka', kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma y'abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi."

Yeremiya 31:35 - Uko ni ko Uwiteka avuga watanze izuba kuba umucyo w'amanywa, washyizeho amategeko kugira ngo ukwezi n'inyenyeri bimurikire ijoro, utera inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati
Aha imana iri kuvugira mumuhanuzi wayo ibwira abisiraheli gahunda y'ibihe bizaza yari ibafitiye...yari irimo kuvuga ko igiye guhindura isezerano bari barimo gukoreramo....ivuga ko impamvu barigiyemo ari uko batagumye mu ryo yari yaragiranye na aburahamu sogokuru
Aha n’iki Imana iri kutubwira..iri kuvugako nyuma yuko yahaye aburahamu isezerano abisiraheli ntibarigumyemo..maze bituma hazamo irindi (amategeko ku musozi sinai kuva 19:4) noneho imana irimo kuvuga ko igiye kuzana irindi ariko iyo urirebye iryo ari ryo usanga yaragaruye iryo yari yarakoranye na aburahamu aho itamwituraga ibihwanye nibyo yakoze ahubwo yamuhaga byose kubwurukundo rwayo...

Kumurongo wa 34....baratubwira ko izababarira gukiranirwa  kwabo kose kandi ni cyaha cyabo itazongera kucyibuka ukundi....aha ni imana yari irimo kuvuga ko izababarira kandi ko izanibagirwa burundu....kuri 35.... yeremiya yagerageje kubabwira ugukomera k’umuntu uvuze aya magambo kuko birashoboka ko nyuma yo kuvuga amagambo nkaya umuntu yakubaza ngo wowe uracyeka uri nde kuvuga gutyo..none aratubwiye ngo ni uwiteka wabwiye izuba kuba umucyo, ngo yashyizeho amategeko kugirango inyenyeri ni zuba bimurike, ngo atera inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhora ngo uwiteka nyira ingabo ni ryo zina rye...ibaze iyi cv!!!!! Ari kutwereka ko kubera iyi CV  ye bimwemerera kuvuga ibyo ashatse byose kandi akabikora....
Njye ndashima imana ko iteka ibyo ishatse aba ari byiza kuri twe...kandi ni ukuri ndarahiye sinababwira Ibitari byo kuko ntibimbamo kandi muri abo nkunda....ibi bintu imana yavuze yara bikoze ibisohoreza muri yesu ninayo mpamvu igihe yatangaga yavuze ko byose birangiye
Murebe nkaha Abefeso 1:4 - nk'uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.

Ibaze ngo isi Itareremwa...ngo tube abera.....tutari ho umugayo imbere yayo....ni imbere yayo nyine undi ashobora kukubwira ko uriho umugayo kandi wenda nawe ushobora kuvuga ko ufiye umugayo ariko bavandimwe si imbere yayo, ni imbere yabandi kuko yo mumaso yayo ntamugayo ufite niyo yabihisemo kandi uvuzeko ufite umugayo imbere yayo uba uri kuvuga ko imana ibeshya(ibi ni ukutizera imana) ntibiyinezeza...niba ushaka kunezeza imana vuga nkuko ibibona nawe wirebe nkuko nayo ikureba
Abaheburayo 11:6 - ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.
Abakolosayi 1:20 - Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n'ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.
Abakolosayi 1:21 - Namwe abari baratandukanijwe n'Imana kera, mukaba mwari abanzi bayo mu mitima yanyu no ku bw'imirimo mibi,
Abakolosayi 1:22 - none yiyungishije namwe urupfu rw'umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri abera n'abaziranenge mutagawa,
Aha Paul ari kutwereka ko ibyo imana yari yarasezeranyije yabikoze.....ubu turi abera nabazira nenge yongeye ho ngo ntitugawa...muyandi magambo turemerwa cyane mu maso y'imana....hallelujah
Aha ntanakimwe bari kugusaba gukora ngo ureke kugawa ahubwo bari kuku bwira ko wemerwa kubwo kwiyunga n'imana kubw’amaraso ya yesu yo kumusaraba.....
Ubu twashyizwe imbere y’Imana twera uyu ubu niwo mwanya wacu kansi munibuke ko ari  data wabisezeranyije.....
Ezekiyeli 36:29 - Nzabarokora mbakure mu myanda yanyu yose, nzameza ingano nzigwize kandi ne kubateza inzara.
Ezekiyeli 36:25 - Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n'ibigirwamana byanyu byose.
Ezekiyeli 36:22 - "Nuko rero ubwire ab'inzu ya Isirayeli uti 'Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Si ku bwanyu nzabikora, mwa ab'inzu ya Isirayeli mwe, ahubwo ni ku bw'izina ryanjye ryera, iryo mwaziruriye mu mahanga mwagiyemo.
Ezekiyeli 36:23 - Kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, iryaziruriwe mu mahanga ari mwe mwariziruye, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nziyerekana muri mwe imbere yabo ko ndi Uwera. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Imana aha yerekanye ko ariyo azaba ibyikorera si kubwacu ahubwo ni kubwayo kugira ngo izina ryayo rishyirwe hejuru, sinzi aho wahera ushidikanya ko itabikoze kubwubuntu bwayo atari kuko twari yubikwiriye....

Yabikoze ite rero...??????
Ubundi twese tuzi ko kera umuntu yakoraga icyaha akazana igitambo kugirango cyicwe mumwanya we, bamara kugitamba yagendaga akize urupfu yari akwiriye kuko yakoze icyaha....ubundi icyaha kingana n'urupfu, Ntakindi cyatumaga akira ni amaraso yabaga amenetse...Imana yabonaga ko ari aye amenetse ntiyite ko ari itungo ribigendeyemo
Ikindi imana yabonaga ayo maraso ikibonera aya yesu yari kuzameneka rimwe na rizima..bigatuma uwo muntu agenda amahoro ariko ibyaha bye ntibyakurwagaho ahubwo byara twikirwaga bitegereje ko hazaza uzabikuraho....nkuko yohana.yabonye yesu aravuga ngo nguyu umwana wintama wimana ukuraho ibyaha byabari mu isi.....
Yesu yari afite ubushobozi bwo kubikuraho Naho ubindi Imana yarabyirengagizaga kubwo kureba umusaraba wa yesu wari kuzatanga igisubizo..
Abaroma 3:25 - Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga,
Ibaze nawe: niwe imana yashyizeho kuba impongano yuwizera amaraso ye....ngo ninawe watumaga imana yirengagiza ibyaha byakozwe mbere yicyo gihe (ari kuvuga ngo mbere yuko atangwa cg apfa)

Impongano ni iki??

ni ikintu gihabwa umuntu kugirango bimutere kukugira neza niba wari wanamukosereje bitume atakwitura ahubwo agukorere ibitandukanye nibyo wari ukwiriye....none ngo imana yamushyizeho kuba impongano yibyaha byacu....
abo nkunda kambabwire....ibi ntaho byigeze biba ku isi yabazima aho umuntu aba agufitiye ideni warangiza ugafata mubyawe ukiyishyura ntacye ukozeho warangiza ukavuga ko unyuzwe...
Ibi nibyo Imna yadukoreye...yafashe yesu iravuga ngo twe tumwizere biraza kuba abaye impongoano yacu..wibuke ko ufite umwenda cg ushaka kugirirwa neza bidahwanye nibyo yari akwiriye niwe ufata impongano akayijyanira uwo akeneye ho impuhwe ariko Imana yarabihinduye yiha impongano iratubwira ngo twizere ko iyo mpongano ari twe twayiyihaye....
Halllelujah

Ubu imana iturebera mumaraso ya yesu duhora mu maso yayo twera nta mugayo uturiho nti tugawa iradukunda nkuko ikunda yesu....
Ubundi ntiwa tanga ikintu cy’agaciro ngo ufate igiciriritse niyo undi muntu yabibona gutyo mpampya ko wowe ataba ari uko bimeze utanga ikintu cg inyishyu ingana neza nicyo uguze cg ushaka ...ntago wakwemera guhendwa
N’Imana yari Izi uburyo twe turi ab’agacito bituma itanga umwana wayo
Niba ushaka kumenya uburyo uri uwagaciro mu maso yimana banza umenye uko yesu ari uwagaciro mumaso yayo...nibwo uri bumenye ukuntu uri uwagaciro
Ibi reka bitume ucecekesha amajwi yose numuntu uwariwe wewese wagerageza kukugira udakwiriye  kandi wizera yesu kuko nubyemera bingana neza nko kuvuga ko yesu adakwiriye kuko wowe nawe ubu muri abagaciro kangana mumaso ya Data....nawe wikwiyita udakwirire iryo ni ikosa rikomeye...

Wenda wajyaga ubikoreshwa no kutamenya ariko ubu urabimenye hindura wiyite ukwiriye
Kuko ni ko imana yakugize..njye nemera ibyo imana imvugaho kuruta ibindi undi yamvugaho cg nakwivugaho ubwanjye
Ntimutekereze ko Imana itwita abera kuko yirengagiza ibyaha byacuuuu....oya
Ntago ibyirengagiza....ahubwo ntabyo ibona ntanibyo yibuka...kuko niyo yabivuze.....iki cyirakomeye cyane.Ariko mbere yuko wicanga bikaza kurangira ucanganyikiwe...
Ugomba kumenya icyo amaraso ya yesu avuze kuri wowe kandi ntibishoboka ko wamenya icyo avuze kuri wowe mugihe utazi icyo avuze ku mana muyandi magambo...niwumva icyo avuze imbere y'imana ukuyaha agaciro Imana iyaha nibwo nawe ushobora kumva ukuri kose kujyanye nicyo yagukoreye

Kambisubiremo mbere yo kubisobanura ho gato....ubu kuwizera ntago Imana ishobora kubona ibyo we yita ko ari ibibi yakoze...(Uretse ko nzana basobanurira umusaraba wa yesu nibwo iyi ngingo muzarushaho kuyumva neza cyane....)
Kandi ntibituma dukora ibyaha ahubwo bituma ubireka....ndi umugabo wo kubihamya kandi nibenshi babihamya ko kumenya ko imana itabacira urubanza rw’ibyaha cg ibibi bakoze byabateye kurekera aho gukora ibibi. iri ni naryo banga iyo urihishuriwe ushobira noneho kurekera gukora ibyaha
Kabasobanurire impamvu imana itabona ibyaha byabizera
Uyu ninawo mumaro wambere w’amaraso...
Ø  Icyambere ni uko amaraso ari ay'imana ndavuga ko ariyo yayishyiriyeho kugirango biyishobokere gukora ibyo yashakaga gukora......

Mu isezerano rya kera iyo usomye mubarewi 16 usanga muri calender yabisiraheli bari bafitemo umunsi umwe mu mwaka witwaga uwihongerero
Bose barazaga bagahagarara imbere yihema ryibonaniro ariko hanze..noneho umutambyi agafata ihene imwe akayivugiraho ibyaha byabisiraheri byose ikoherwa indi ikaba iyo gutambwa
Imana yari yarabwiye abisiraheri ko bagomba kureka umutambyi (yari mu ishusho ya yesu) mukuru akaba ariwe uzana amaraso mu rwabya akaya minjagira karindwi ahera cyane kuntebe
y’ hongerero....Imana niyo yababwiye ko ishaka ko bayizanira amaraso aho yabaga yicaye kuri Iyo ntebe y’ihongerero...igihe Imana yishimiraga ayo maraso babonaga kuba bakungukira gukira kukw’ Imana yashimye ayo maraso....ibi bitwereka ko primarily blood is for the lord ...twe tubona uko dushobora guhagarara imbere yayo ari ntarubanza kandi dukwiriye...ntibyari gushoboka ko umutambyi mukuru yinjiramo adafite amaraso...amaraso niyo yari itike ye imwinjiza ahera cyane aho imana yabaga...kandi ni imana ubwayo yari yara bibategetse kugirango badapfa
Ndi kubabwira mbere yuko amaraso tuyungukiraho abanza kuba ari ay'Imana usomye nko mu kuva 12:13 urasanga imana yarasabye abisiraheli gushyira amaraso kunzugi zabo hari kuri pasika yabo yambere bakiri muri egiputa Imana yababwiye ko aho malaika urimbura  ari busange amaraso azajya anyuraho bo bakire..

Ibaze imana iyo irebye amaraso ntirimbura ahubwo irababarira ikanyuraho...
Mbere nambere amaraso ni ay’Imana yishyiriyeho ngo niyabona yikomereze maze abari munzu bo bunguke gukira atari uko harikindi bakoze....
Kandi ibi byarebaga abisiraheli bose...mose yari yabwiwe ko utari bubikore ntatandukaniro rye numunyegiputa
Amaraso ni Imana iyareba abantu bakabona kuyakiriraho...dore ngako agaciro imana iyaha
Ø  Icyakabiri: amaraso atuma imana inyurwa...muriyo (niho ubugingo buri bwa buri kintu) rero inyurwa nayo cyane

Ni ukwera kw’Imana no gukiranuka kwayo. bisaba ko ubugingo butariho icyaha aribwo butangirwa umuntu kugirango akire
Hari ubuzima mu maraso kandi bugomba kumenwa kugirango haboneke gukira
Kand ni Imana yo ubwayo isaba ko amaraso amenwa kugirango uwari umunyabyaha abe yagira icyo yavugana nayo (ariko iyo amaraso atanzwe uwo muntu aba atakiri umunyabyaha)
Bakundwa ubundi aha uhasanga ibibazo byinshi,
Mwibuke ko umuntu igihe yakoze icyaha yaranduye wese no mubitekerezo bye birandura rero bimworohera kwimenyaho ibibi kurusha ibyiza kandi atari uko abishaka ahubwo kuko ari uko ateye...rero niyo arebye cg yumvishije ijambo amaraso ayarebera mubwenge bwe biturutse mubitekerezo bye bigatuma atayaha agaciro kayo akumva ko hari ibyo yababariye nibyo atababariye...ni ukuri ibi ni ukwishuka cyane dukwiriye kwemera uko Imana iha amaraso value...ntituyahe value bivuye mubitekerezo byacu ahubwo bive mubitekerezo byayo

Amaraso mbere nambere ni ay’Imana hanyuma ugakurikiraho
Kuko ni tuyaha agaciro bivuye mubyiyumviro byacu tuzahusha the whole truth of blood hanyuma tugibweho ningaruka zo kuyamenya, Ariko nitwemera value y’Imana natwe tuzabona value yacu
Nitutayemera tuzigumira mu mwijima
Ibi biroroshye cyane kuko bisaba ko twizera ijambo ry'imana, gusa twemere ko amaraso ari ayigiciro gikomeye ku mana

1 Petero 1:18 - Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk'ifeza cyangwa izahabu,
1 Petero 1:19 - ahubwo mwacungujwe amaraso y'igiciro cyinshi, nk'ay'umwana w'intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo
Niba imana ishobora kwemera amaraso nkinyishyu yibyaha byacu kandi ikayemera nk’incungu yacu yaducunguye.....natwe noneho dukwiriye kubaho tuzi neza ko inyishyu yatanzwe ...niba Imana inyuzwe nayo maraso ubwo rero ayo maraso agomba kuba yemewe

Uko dukwiriye kuyaha value bikwiriye kuba gusa bishingiye kuburyo Imana nayo iyaha agaciro..bitarenzeho cg bitari munsi yuho imana ibishyira cg ibiha
Katwibuke ko yeraga kandi yarakiranutse peeee!!! Ibi biha imana uburenganzira bwose bwo kuvuga ko amaraso ye yemewe mu maso yayo kandi ko inyuzwe nayo....hallulujah
Ntahandi mubyanditswe Imana yigeze inyurwa namaraso niyo mpamvu ibitambo byakomeje gutangwa ariko ntinyurwe bivuze ko ari ntakindi Imana ikeneye kijyanye no gutuma Ibabarira ibyaha, kuko yanyuzwe bivuze ko yabibabariye byose...niyo yabyikoreye nkuko umuhanuzi ezekiel naberetse ko yabivugaga
Niba aya maraso yaranyuze imana natwe agomba kutunyura....nimunyurwe nayo abo nkunda mwe....
Inyungu rero yacu ni uko atweza sin conscience akaduha righteous conscience......ariko ibi biza nyuma yuko imana yanyuzwe kubw’amaraso
Usomye mubaheburayo
Abaheburayo 10:22 - twegere dufite imitima y'ukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n'imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.
Ntago aha umwanditsi ari kuvuga ngo amaraso yejeje imitima...abenshi aha baha amaraso umurimo utari uwayo cyane cyane iyo basenga bakavuga ngo data imitima yacu uyejeshe amaraso yawe....ibi ni ukubeshya ukwiriye  kumenya ijambo ry'imana neza mukuri...
Yeremiya 17:9 - Umutima w'umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizera gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?
Aha Imana ikeneye gukora ikiruta cyane kuweza kuko ubona ko ufite uburwayi ndetse ko utizera no gukira
Ezekiyeli 36:26 - Nzabaha n'umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk'ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.
Aha icyo Imana yakoze ni ukuwukuramo ikaduha umunya...rero ntago umwanditsi ari kuvuga umutima...ahubwo nusoma neza urasanga arikuzana mo Ijambo ngo kwimenyaho ibibi....ibi bitwereka ko umutima ari kuvuga hano ni soul aho uba ushaka kwegera imana ariko kuko wiyiziho ibibi bigatuma utinya kwegera imana.....
Ari kutubwira ko amaraso ya yesu yadukuyemo iyo mirebere yaho wireba ukabona ko wakoze nabi....
Mbese iyo utangiye kureba amaraso nkuko imana iyareba ntiwimenyaho ikibi...ariko ikizakwereka ko utari kuyareba uko Imana iyareba uzajya uhora wibonaho ibibi....bikubuze kumva wahagarara imbere y'imana ari ntakibi kiri mumutima wawe...kandi mubyukuri amaraso ni ay’Imana njye ndanayishimira ko ari ayiteka
Abaheburayo 10:10 - Uko gushaka kw'Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n'uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.
Abaheburayo 10:11 - Kandi umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha.
Kuko yatambwe ngo bibe bihagije iteka ryose ninayo mpamvu we yiyicariye kandi abatambyi bo bahoraga bahagaze...
Abaheburayo 10:14 - Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose.
Abaheburayo 10:15 - Kandi n'Umwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvuga ati

Ibaze nawe Iyi arrangement.....batubwiye ngo ni ugushaka kwimana kwatumye twezwa......Hallulujah
aratubwira ngo umubiri wa yesu utambwa rimwe....yesu yaje gusohoza gushaka kwimana maze ngo bamaze kubikora hari n'umugabo wo kubihamya ari we mwuka wera....hahaha...kuki ari umwuka wera ni uko yari ahari igihe Imana yavuze ko izabababarira gukiranirwa kwanyu nicyaha cyanyu ntizacyibuke ukundi..
Kandi yari anahari igihe byadohozwaga na yesu none niwe mugabo wo kubihamya ko byasohojwe...halllllleeeellllujjjjah...

Kansozereze aha....ibi nibyo amaraso ya yesu yakoze ...ubu turi imbere yayo tutariho umugayo....amaraso yatuzaniye kubabarirwa byiteka...yaducunguye byiteka, yanyuze imana, imana yabonye uburuhukiro mu maraso ya yesu......!!!!!

ubutumwa bwatanzwe na Byiringiro Steven.

Saturday, 11 October 2014

INZOKA BAYIKUNDIRA IKI?.......AMAZINA YO GUTUKA IMANA NK'UBUSIRIMU MUBAVUGA IZINA RYAYO,...IBIMENYETSO BITUGOSE BIFITE UBUSOBANURO NAHO UTABWITAHO! M.Gaudin


"Abaroma 12:2 Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugirango mu menye neza ibyo Imana ishaka, aribyo byiza bishima kandi bitunganye rwose"

kuva 12:7  Bazende ku maraso, bayasige ku nkomanirizo zombi no mu ruhamo rw'Umuryango rw'amazu bawuririyemo.

kuva 12:13 Ayo maraso azababere Ikimenyetso ku mazu murimo, najye ubwo nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa.

Imana yahisemo gukoresha umukororobya nk'ikimenyetso cy'uko itazongera kurimbuza isi umwuzure, aha n'ikimenyetso yahisemo gukoresha, Itangiriro 9:12-15. Imana yerekanye umwuka wera mukimenyetso gisa n'inuma, matayo 3:16 ibi byose byerekana ko mubimenyetso biba bihishe ibindi bintu byaba byiza cyangwa bibi, ariko hari uko ibimenyetso bisobanurwa naho wahitamo kubikora utazi icyo bivuga ntibikuraho ubusobanuro bwabyo!

Aba Kristo ntibakwiye kwitwara nk'uko isi yitwara! aha bamwe mushobora kunyumva nabi ariko reka mbivuge uko umwuka abinganiriza, nubwo ubu mu minsi yanone abantu benshi bavuga ko bazi Imana bayihakanisha ibikorwa. ndahamya ntashidikanya ko bimwe mubyo satani akoresha ngo ayobye Imitima y'abantu ari ugukwirakwiza ibimenyetso bituka Imana muba kristo. aha ndagira ngo umenye neza ko Imana ifite ibimenyetso ikoresha mu gutanga message, ndetse na satani afite ibindi bimenyetso. ndizera ko mwese muzi inkuru za Yosefu,aho arota akarota inzozi ibyo yarose byarimo ibimenyetso ndetse bifite uko bisobanurwa, ni ko na daniel n'abandi benshi bagiye berekwa ibimenyetso bimwe byerekana Imana ibindi byerekana Satani.

No mw'isi abantu dukoresha ibimenyetso, aho usanga ibitaro bifite ikimenyetso, urusengero, cyangwa irimbi naryo rikagira ikimenyetso. ndakubwira ko buri kintu cyose kibonera imbaraga mu kimenyetso gihisemokurangwa nacyo(ikirango). Niba uri umunyarwanda wakwibaza uti ese kuki twahisemo ibendera risa kuriya, umunyamerika nawe yiyumva mw'ibendera yashyizeho, n'ibindi bihugu. buri Kimenyetso gihabwa imbaraga ndetse cy'ikamamazwa n'uwagishyizeho kandi yewe iyo ucyubashye rwose biba bigaragaye ko wubashye nyiracyo ndetse wagisuzugura nanyiracyo uba umusuzuguye!

Sinzi kugeza ubu ko hari bimwe mubintu uzi iyo ubonye ikimenyetso umenya ko byaribwa cyangwa bitaribwa, ahantu ubonye ikimenyetso ushobora kumenya ko hagendwa cyangwa hatagendwa, ushobora kumenya ibyo baramya niba ari abakristo cyangwa ataribo, Yewe niyo abantu bashaka kuyobya abandi bakoresha ibimenyetso by'izerwa na benshi. kuko benshi muziko iyo rubonye umwenda wanditseho made in USA kandi warakorewe mu rwanda turagura. ariko twabona uwanditseho made in Rwanda warakorewe USA ntitwawambara. ibyo biterwa n'Imbaraga ziri mubimenyetso.

Uyu munsi Satani afite ibimenyetso kandi bikoreshwa n'abamukorera babizi n'abatabizi. Ndahamya ntashidikanya ko urugero ruto rwo muri Biliya mwese muzi. Inzoka igaragazwa n'ikimenyetso cya Satani, aho yoshya eva Itangiriro 3:4, inzoka kandi igaragara mu byahishuwe bavuga bati cya kiyoka, ibyo byerekana ko Inzoka ikoreshwa nk'ikimenyetso cya Satani. nubwo abantu beshi biyitwa ko bizera Imana ndetse bakaba abakristo si ko kuri kuko ibikorwa byabo bihakana Imana. 

Ibaze ukubitanye na perezida Obama yambaye ibendera ry'U Rwanda mugatuza, naho yaba abizi cyangwa atabizi bitanga ubutumwa kubamubona, sinzi icyo watekereza ariko byagusigira ubutumwa, ibaze uhuye na perezida Kagame yambaye ibendera ry'uburundi, byatanga ubutumwa runaka naho yaba atavuze benshi mwakuramo ubutumwa burenga bumwe. Ibaze usanze umusaraba mu musigiti naho waba witambukira watekereza byishi, ibaze usanze ahantu hashushanyije agakingirizo watekereza iki? ibaze icyumba usanzeho ifoto y'umutu wambaye ubusa? ibaze ahantu ugeze ugasangaho igishushanyo cy'agahanga k'umuntu wapfuye? ibi byose ndashaka kukubwirako biba bifite uko byatangiye n'ikibiri inyuma n'ubutumwa bishaka gutanga!

Ushobora Kwibaza impamvu Imana yabuzaga abagore kwamabara imyenda y'abagabo? babaga bafite itandukanye ibi byose n'Ibimenyetso bifite icyo bivuze, gupfa kubyambara ntibikuraho icyo bisobanuye, kandi nyirukubyamamaza we aba ageze ku ntego kuko naho wakwemera Imana ariko ukayituka mu bimenyetso utavuze ntibikuraho ko wakiraniwe, Imana itubabarire. nshuti mukundwa wowe uvuga ko wamenye Kristo ese uyu munsi ukoresha ibihe bimenyetso. 

ubu urubyiruko ruharaye gusa nuko isi isa, niyo mpamvu hari ibishushanyo byinshi ku mubiri, abandi barapfumura amatwi amazuru. imikondo ngo barashaka kuberwa, abandi barambara ibimenyetso bitandukanye ngo barashaka kuberwa, abandi wababaza akakubwira ko we yumva ntamutima umucira urubanza rw"ibyo akora! ariko se nkwibarize kuba umutima wawe utagucira urubanza byakuraho ko ibyo ukora ari icyaha? byakuraho se byakugiraho ingaruka? byibazeho niba usambanye n'umuntu ntamutima ugucira urubanza, niba wiba ntamutima ugucira urubanza, niba uri umutinganyi nta mutiman ugucira urubanza, bikuraho ko ari icyaha? ntitubwirwa ibyaha nuko imitima itaducira urubanza ahobwo nuko Imana yo izadushyira murubanza Umubwiriza 11:9 Buri gihe abashaka gukiranukira Imana babona uko bitwara bidatewe nuko imitima yabo ibashinja ahubwo babitewe no gushakashaka ibyo umwami yashima Abefeso 5:10 .

Uyu munsi ndagirango wibaze uti ese ibimenyetso nambara, nkora, nifotozanya, namamaza, byereka iki? nde? ese bikururira umutima wanjye kumana, bizana abandi kuri Kristo? gusa benshi bavuga ko bazi Imana ariko bayihakanisha ibyo bakora, 2timoteyo 3:5 . ibintu byinshi duhitamo gukora bifite icyo bisobanuye, kandi kuba utazi icyo bisobanuye ntibivugako bidahari.

Ubumenyi buke ufite kubintu bwa kaguteye kugira amakenga, mubyo wihutira gukora cyangwa kwigana aho kuvuga ko upfa kubyikorera gusa.

Impeta twambara zifite ibyo zivuze:
Inyogosho twogosha zifite icyo zivuze:
Imikufi ku maguru
Kwambarira munsi y'ikibuno
Ibimenyetso by'Intoki
Kwicirana amaso
Ibishushanyo ku mubiri
n'ibindi byinshi.........nawe ushobora kuba uzi.

Nsoza ntago nshaka kugufatira umwanzuro, kuko Umwuka w'Imana niwe waguha ihishurirwa kuri buri kimwe kandi akagushoboza gusa na Kristo wizera, ariko ndazi ko nawe ukwiye kuba maso ukirinda, kuko kwirinda n'imbuto y'Umwuka. ntukwiye gupfa gukora, kuvuga, cyangwa kwitaka ibyo utazi, ahubwo ukwiye kumenya ko Imana izi abayo kandi ngo uvuga Izina ry'Imana ave mubidatunganye. 2timoteyo 2:19

sinkubwiye byose ariko wasanga ibyo wagombaga kumva uyu munsi ari ibi kandi niwumva ijwi ry'Imana ntiwinangire Imutima, uko biri kose tuzasa na Kristo niyerekanwa ariko ntitwategereza Kristo dufite amabendera ya Satani, ni nko kujya gusezerana n'umugore wambaye ifoto y'undi mukobwa mugatuza cyangwa wayishyize kw'ikote!!!! mube abanyabwenge Satani arakora muburyo bwose kandi abenshi bavuga ko bazi Imana ariko bambaye ibisigo n'amazina yo gutuka Imana aho bari hose.

Mureke ababikora babizi babikore kuko bahisemo gukorera satani, naho mwebweho mukomeze mushake kwezwa n'amaraso ya Yesu no kwamamaza ubwami bwe kuko ariho mufite ibyiringiro. ibyahishuwe 22:9-12

Ndabakunda! 
uru rwandiko uzarumpere abakunda Yesu Bose bataryarya, Imana izaguha umugisha kuko wafatanyije najye umurimo wo kugabura iby'Imana.

Wednesday, 8 October 2014

UKURI MPFITE WAGUHUZA NUKO UFITE UKUBAKA UMURYANGO W'UMUGISHA!

Njyewe kugeza ubu ibi ngiye kubabwira niko kuri ngezeho ariko ntibisobanuye ko Ibirenze Ibi bidahari.....Impamvu uyu munsi ntangiye nisegura ni uko ntahantu muri bibilia hatwigisha gute umuryango ugomba kubaho? ariyo nyigisho ariyo nyigisho yihariye. yewe nta famille Ihari twavuga ngo byibuze niyo rugero twashingiraho twafata.....buri muntu wese yubaka umuryango bingana n’ihishurirwa afite mu ijambo ry imana niyo mpamvu nababwiye ko bishoboka ko hari ibyaruta ibi, Ariko muri iki gihe mbyutse numva umwuka wera ambwira kubasangiza uku kuri guke mfite...1 petero 3:7” namwe bagabo ni uko: mubane nab’abagore banyu, mwerekane ubwenge mubyo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mububahe nkabaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugirango amasengesho yanyu ye kugira inkomyi


Hano baratubwiye ngo umugabo akwiriye kubyumva kimwe neza numugore we (iyi ni impine..arko byagufasha usomye umurongo wose) kugirango amasengesho ye atagira inkomyi..Aha ndabanza kwisegura ndabizi ko benshi mutari mwashaka, najye ubabwira si ndashaka ariko n’ihishurirwa dukwiye kumenya. Ibi biri kwerekana ko bishoboka ko umuntu amasengesho ye atakumvikana...kandi hari ibyanditswe byinshi bitubwira ngo nimugira icyo musaba mu izina ryanjye nzakibaha, ibi birasa nkaho bishimangira ko usabye mu izina rya yesu kandi wizeye ari ntacyabuza ko wumvikana mu ijuru kandi ugahabwa icyo washakaga


Nibyo pe,  ariko menya ko hari indi case yo bishoboka ko utakumvikana nagatoAriyo kuba warashatse ( married ) : kuko ntakumtu waba utabyumva kimwe n'mugore wawe (umubiri wawe) Ephesians 5:28 (AMP)“28 Even so husbands should love their wives as [being in a sense] their own bodies. He who loves his own wife loves himself”.Munyumvire namwe, Umugabo ntakwiriye kubona umugore we nk'umugore ahubwo akwiriye ku mubona nk'umubiri we Kuko niko imana imubona Mu itangiriro 2:24Ngo azasiga se nanyinA..........bombi babe umubiri umwe!!!Aha birumvikana impamvu utakumvikana mu ijuruNi uko uri gusenga uri igice kuko umubiri wawe ntawo ufite waje utuzuye. 


Mu gihe utarashaka wowe wenyine uba wuzuye,  ndibaza muri gusobanukirwa what am sayingNdi gusobanura impamvu ibi byanditswe bibiri byose ari ukuri nubwo hasa nkaharimo contradictionKuki imana irimo kubwira umugabo?? Ni uko naturally ibi ntacyo wabihinduraho umugore ari weaker than a man kandi ukurikije ibyansitswe in Ephesians 5:25Umugabo niwe uri kubwirwa gukunda umugore we....ntago ari umugore ubwirwaSi uko umugabo atagira urukundo ahubwo ni uko ariwe urugira mu yandi magambo niwe ushobora gukunda kuko urukundo muri we rurimo, Imana ntiyagusaba ibyo itaguhaye Cg ibyo izi ko utashobora gukora.Mwibuke uyu ni paul uzi ubuntu bw’Imana, iyo usomye neza isezerano rishya Imana idusaba ibyo yadushoboje kuba twakora Bitandukanye nisezerano ryakera aho yabasabaga ibidashoboka kugirango babone ko bayikeneye,  Abagore bo ntibashobora gukunda icyo nakwita primary loveBakunda secondary

-         Niyo mpamvu Imana inabwira abagabo ngo abagore ni inzabya zoroshye
           Yashakaga kubamenyesha ko abagore bajyanwa aho umugabo yashaka,-         

Ikindi sinokujyanwa gusa ahubwo banakomereka vuba kandi bagasanwa  byoroshye sink’umugabo
           Kandi Imana yerekanye ko aribo bagira amakosa...Imana ikamenyesha 
umugabo patern we            ko ari weak cyane       

Nti mubitindeho iki na satani arakizi niyo mpamvu yatatse eva ntajye kwa adamu mbere Kuko eva naturally yari kumworohera Niyo mpamvu rero umugabo ariwe usabwa gukunda uyu muntu ufite intege nke gutya-         Ikindi ngo akamukuyakuya Ibi mumvugo zacu ni ugutanga care Ukamwitaho nkuwita kumubiri wawe bwite Niyo standard imana iha abagabo

Ikabasaba kubagaburira, Ikabasaba kubihanganira cyane murukundo rutangajeAho agaragaje za ntege nke ze niho aba akwiriye gukundwa cyane!!Namwe mundebere imana ibyita kumweza kuko iyo umweretse ko muntege nke ze arushaho kubona urukundo zigenda zishira zigahinduka imbaragaEph 5:26 “So that He might sanctify her, having cleansed her by the washing of water with the Word”
Nyuma yamakosa menshi yagukorera kuko afite intege nke...ugomba kumwezaKandi urukundo rushobora kumweza, niho wakwemera no kumupfira asa nabi (yakosheje)Utamukoreye ibi ntago yakwera iyi mvugo si nzi niba mushoboye kuyumva.Ni ukuvugango ugomba kumukunda cyane nubwo yaba yagucuritseho isi...nibwo bwonyine atakongera kubikora Kandi muri wowe niho habamo urukundo umugore wawe agukundaAzagukunda urungana nurwo wahisemo ko agukundaNi umukunda cyane azagukunda cyane numukunda gake nawe ntuzategereze ibirenze ibyo wamweretse.  Paul yagereranyije umugore nk’itoreroUmugore nink’itorero umugabo ni nka yesu...kuko bose bakora umubiri umweKristo yadukunze turi babi We aratunganye

NB: ntago bivuze ko umugabo atunganye rwose ahubwo ukorera umugore we ibyo kristo yakoreye church niwe utunganye
Ubwo rero iki ni igipimo cyiza Church iranduye
Ephesians 4:12 Haravuga ngo  kugirango abera batungane rwoseIbaze ngo ni abera badatunganye rwose Niyo mpamvu bagomba gutungana rwoseChurch ariwo mugore akenera gutunganywa numugabo we Bivuzeko hari ibyiringiro byuko umugore yaba perfect Ariko gusa abigizwe numugabo weUbwo umugabo atari perfect ntago byabaho ko umugore yaba perfect
Rero mugabo ntabyaha biriho ku isi cg byigeze kubaho cg bizabahoByatuma ugabanya cg udakunda umugore wawe nkuko ari ntabihari church yakora ngo kristo yisubireho ntibe ikiri umubiriwe niko nawe ukwiriye kumeraKubagabo kandekere aho!!!

·        Kuki rero umugabo akeneye cyane umugore

Nubwo bishoboka ko ushoboye kutamushaka ntacyo wabaKuko iyo aba ari ngombwa cyane Yesu na paul nabo baba bararongoyeAriko kamvuge impamvu akenewe kuko nzi ko twe tuzashakaUbwo namwe bakobwa mwumve role nimbaraga zanyu ku mugaboAriko kubadashaka iyo kwanza ninindi case. Munyumvire namwe nari ndimo kubereka ko kristo ubu ntibivuze yesu Gusa, Kuko kristo cg messiah bivuga ngo uwasizwe
Kandi twabonye ko yesu ari buvuke mumazina marayika yabwiye maria kuzita uwo mwana kristo cg messiah ntaririmo Ahubwo yaje kuryitwa nyumaAmaze gu pruva ko koko yasizwe Kuko icyo gihe niwe wenyine wari warasizwe niyo mpamvu yiswe kristo Ariko ubu kristo si yesu gusa ni church plus Jesus bose bagakora umubiri umwe ariwo paul yavuze mubefeso 5:23Ubu rero byumvikane ko umugabo adashobora kugera kuri perfection yubuzima bwe adafite umugore....kuko we ntahagije gukora assignment imana iba yaramuhaye gukora akora inaha
Akenera andi maboko adashobora guhabwa nundi mugabo keretse umugoreNiyo mpamvu umurimo kristo atarangije yawuhaye churchIkindi iyo biba ko yari yihagije ndavuga yesu cg data cg umwuka wera bari kubyikorera ntibashake abantu bakomeza uwo murimo nubwo ari bo babaha kubishobora neza

Iyi ngingo iri strong byahatariNdi kuvuga ngo iyo imana iba yihagije gusohoza icyo yagambiriye cyose nubu yari kuba ihibereye ntawe ituyemo ibyikorera yonyine twe turi indorereziKuko yabonye ko ikeneye kweza church ngo ikomeze ba korane in a harmony nukuvuga ko umugore arakenewe byahatari kuzuza umugabo niyo mpamvu paul yavuze ngo ubwo dukorana nayoIkindi
IMANA YISE UMUGORE NGO NI UMUFASHA (PALAKLETOS in greeck)
Utinye ko iri ari naryo zina ry'UMWUKA WERA in greeck (PALAKLETOS)
Umugore mumubiri asangira izina numwuka wera mumaso y’ImanaIbi si uko ahuje kamere nawe ahubwo ni uko umumaro umwuka wera akorera church (STRENGTHENER, COMFERTER, STAND BY, CONSOLER, INTERCESSOR, ADVOCATE) ninawo umugore agirira umugabo we iyo uwo mugore yatunganyijwe rwose

Iyo ufashe nabi umwuka wera u experience nothing iyo utazi ko abana nawe ( HOLY SPIRIT) buri munsi 1COR 6:19 ngo ese ntimuziko muri insengero z’umwuka wera utuye muri mwe? ...ukora byose kandi ahari kugirango agufashe muri byose. Its  same way nudakuyakuya umugore wawe u'll get nothing from her it’s up to u guys kuryoherwa nurugo rwawe cg rukakubihira bikarutwa nuko waba muri gereza. Abagore cg abakobwa nibyo byaremwe byiza bibaho kwisiBiguha icyo ukwiriye mugihe cyacyo Ntago baguha ibuye ukwiye umugatiNtanubwo baguha ifi ukwiriye inzoka.
Ubundi se mwibaza ngo kuki ushobara kubona umukobwa cg umugore yarakwijeje ibitangaza akaguhinduka agasanga undi? ntago ikosa ari irye nyine ntakundi yabikoraIkosa niryawe wowe utaramwejeje neza.

yanditswe na Gatera Byiringiro Steven.

Bless u, I love u all

Ese wowe ubona wakora iki ngo ubeho mu muryango ufite umugisha!

Saturday, 4 October 2014

AMABANGA Y'UBUYOBOZI: ABAGABO BO KWIGIRWAHO, NIBA WIFUZA KUBA UMUYOBOZI MWIZA! IGICE CYA 2

 DAWIDI: ABAYOBOZI NTIBATINYA IBIHANGANGE, CYANGWA IBINTU BIBARUSHA UBUNINI.

Buri muntu wese azi inkuru za dawidi. Dusanga muri 1 samweli 17, ubwoko bw’abisiraheli bari muntambara  hanyuma  bagatsindwa n’abafirisitiya hamwe n’umwe muntwari zaho witwaga goriyati wapimaga metoro icyenda!!  Goriyati yatukaga abisiraheri, ndetse akabasaba ko bakwitoramo umuntu uza guhangana nawe ngo amutsinde!  Dawidi agahungu gato karagiraga Intama, katashoboraga no gukwirwa n’imyambaro y’urugamba gahitamo kwitanga kurwana na Goriyati, nk’umukoranabushake. Igihe Goriyati yabakobaga kuko bohereje Dawidi! Dawiti agira ati:unteranye Inkota n’amacumu, n’ingabo ariko njye ndaguhangara mw’Izina ry’Uwiteka Imana, watutse. Hamwe nuko kwizera afata afata ibuye, maze arishyira mu muhumetso ararijugunya no mugahanga ngo pi! Maze yantwari ibyayo biba birangiriye aho. Nawe ushobora guhura n’ikibazo gikomeye, ariko igihe cyose ufite kwizera ndetse no kudashidikanya muri wowe, hari imbaraga bireme muri wowe maze bikakubera Imbaraga muruhande rwawe. Ndahamya ko nawe nubwo wahura nibigoye Imana Wizera iruta ibyo uhura nabyo. Komera ukore iby’ubutwari.

YESAYA: UMUYOBOZI UDAPFUSHA UBUSA AMAHIRWE ABONYE YO GUKORA NEZA

Mw’iyerekwa Yesaya yagize , Yesaya 6, Imana yarabajije iti ninde nakohereza nk’umuhanuzi kubwoko bwanjye, Yesaya asubiza  vuba ati nijye Mana ntuma ndahari! Umuyobozi mwiza ntategereza ko hari umuntu wabikora, igihe hari ikintu kigomba gukorwa. Ahubwo afata iyambere maze agahagarara mugihe kikwiye, ntategereza ko hari undi uri bubikore mugihe abona abishoboye ntasigana muri make. Umuyobozi mwiza ahora ashaka aho yamenera ngo akore neza, ntashobora gupfusha ubusa amahirwe yo gukora neza no gukora akazi Imana cyangwa abantu bamuhaye gukora. Ntategereza ati nihabura umanika ukuboko ndamanika, ahubwo ahira yiteguye gukora mugihe kimukwiye n’ikitamukwiye.

DANIYELI: UMUYOBOZI MWIZA AKOMEZA GUKORA NEZA ATITAYE KUNGARUKA Z’ABARWANYA IBYO AKORA BYIZA!

Tuzi inkuru ya Daniyeli mu rwobo rw’Intare. Daniyeli 6, yari umuntu ukomeye mu mwanya w’ubuyobozi bw’i babuloni maze abo bakoranaga bamugirira ishyari maze bamushakaho ikosa kuko bari bazi ko akabya mu byo gusenga! Maze babwira umwami bati shyiraho itegeko ntihagire umuntu usenga Imana muri iki gihe! Maze daniyeli we akomeza gusenga Imana uko yari asanzwe, maze abandi bamurega ku mwami bati habonetse uwishe itegeko , bambwira umwami ko bamunaga mu rwobo rw’Intare. Maze intare ntizamwica. Ukwiye kumenya iki, Daniyeli yari azi neza ko Imana ariyo yamuhesheje gukomera niyo mpamvu atiyumvishaka uwamubuza kuyiha icyubahiro! Umuyobozi mwiza akwiye gufata urugero kuri daniyeli rwo guhagarara ugakora  ikiza naho byaba bigaragara ko bitoroshye! Nkunda ijambo yavuze ati: Imana yacu ibasha kudukiza, ariko naho tadukiza......naho Imana itagukiza ukwiye kwemera gupfira ukuri! Kuko hari abahitamo gupfira Ikinyoma!

Ndabakunda! niba ufite icyo ushaka kutwungura, Inama cyangwa igitekerezo twandikire Email :newseed4jesus@gmail.com


Thursday, 2 October 2014

Ingingo 11 zigaragaza ko umuhamagaro wawe uva ku Mana. Rev Rurangirwa Emmanuel

jump, matey
1.Kwiyumvira wowe ubwawe no kumenya neza udashidikanya ko Imana ariyo yaguhamagaye, ukaba ufite ibihamya bifatika . Byaba ibyo watangamo ubuhamya ku mugaragaro (témoignage public), n’ibyo uziranyeho n’Imana mu ibanga.
Urugero: Mose, Kuva 3:1-12
Gidiyoni, Abac.6:11-24
Dawidi 16:1-13

2.Guhora wumvira Imana mu byo igutegeka kuyikorera byose kabone nubwo byaba bidasobanutse ku bantu bamwe babireba.
Urugero: Aburahamu, Itangiriro 12:1-4

Icyitonderwa: Aho ariko bisaba kumenya neza niba koko ari Imana mwavuganye, atari ukuvangirwa cyangwa amarangamutima cyangwa se kwigana ibyo wumvanye abandi.
3.Kumenya neza igihe cy’Imana igukenereyemo no kumenya igihe ukoreramo ; intego zisobanutse n’icyerekezo kizima ntiwihute kandi ntukererwe.
Bibliya idufasha neza kumenya neza ibyo byose, kuko burya ikubiyemo Amategeko y’ababayeho mu bihe bitandukanye byatambutse ururyo bitwaye (le passé).
Ibya bidufasha rero kubaka none hacu mu gihe turimo(le present) kimwe no gutegura neza intego n’icyerekezo by’ejo hazaza(l’avenir).

Urugero: Dawidi : 1Sam.24:5-8, 1Sam;26:9-11, 2Sam.2:1-4, 2Sam.5:1-5. Nubwo Dawidi Imana yari yaramusezeranije ubwami bwa Israyeli, ariko yategereje isaha y’Imana ari nacyo gihe cyayo.
Urugero:Elisa:2Abami5:26-27

4.Guhora uharanira imibereho yo kwezwa hose muri byose
Urugero:1Pet.1:14-16
2Tim.2:20-21

5.Guhorana amavuta yo kwizera n’amavuta y’imbaraga zikomeza buri gihe nk’iza KALEBU.
Urugero :Kubara 13:30-33, 14:8-10, Yosuwa 14:10-11

6.Guharanira buri gihe ibikorwa birimo inyungu rusange zanone n’iz’ejo hazaza. Guca bugufi no guhora uharanira icyubahiro cy’Imana.
Urugero: -Nehemiyo 5:icyo gice cyose
-Elisa:2Abami 2:19-22, 6:8-10
-Daniyeli na bagenzi be. Dan.3:26-30 ; 6:24-28

7.Inararibonye y’ibyo wanyuzemo(l’expérience :c’est l’ensemble de tes echecs et tes réussites).
8.Gusengera mu Kuri no mu Mwuka. Yohana 4:23-24
Urugero: Twafatira ku rugero rw’ibihe 3 byo gusenga kwa Yesu.
a) Yasengaga yiherereye wenyine. Mat.14:23 cp Kuva 24:15-18
b) Yesu yasengaga na Groupe y’abantu batatu nawe wa kane Mt 17:1-8 cp Dan.2:17-19
c) Yesu yasengaga mu materaniro muri rusange Mat 14:18-20 cp 2Ngoma 20:1-4

9. Gutegura gahunda y’imirimo yawe neza, kumenya iby’ingenzi bibanziriza ibindi cyangwa ibindi bikorwa bishingiyeho. Guhora wigenzura ukareba ko ukurikiza gahunda yawe neza. Ubonye kandi hari ibyo guhindura, hindura ariko hari impamvu.
Urugero:Intumwa za Yesu. Ibyak.6:1-7

10.- Kugira umujyanama mwiza cyangwa abajyanama beza kandi bazima.
- Kwemera kunengwa, gukosorwa(critiques) ariko nanone hagamijwe kubaka.
- Urugero rwiza rero ni Mose. Kuva 18:13-26.

11. Gukorana urukundo muri byose no kuri bose n’igihe cyose. 1Kor.13:1-7
UMUSOZO; Abafil.4:13
Umwuka Wera abasobanurire. Amen!!
ikigisho cyanditswe na Pastor Habyarimana Desire. www.agakiza.org

Popular Posts

Featured post

When Prayer Meets Fasting, Heaven Moves by Pastor M.Gaudin

When Prayer Meets Fasting, Heaven Moves. Matthew 6:16–18; Isaiah 58:6–12 Supporting Scriptures: Matthew 17:21, Joel 2:12–13, Ezra 8:21–23...