Monday, 4 February 2019

YESU NIWE MAHORO YACU, Bishop Fidel Masengo



YESU NIWE MAHORO YACU

Mika 5:4 Kandi uwo muntu azatubera amahoro. Umwashuri naza mu gihugu cyacu akaturibatira amanyumba, tuzamuteza abungeri barindwi n'ibikomangoma munani. 

Kuva kera Isi yahoranye ikibazo cy'amahoro. Kuva mu gihe cya Nowa (Itangiriro 5:29) hari ikibazo cy'amahoro. Byarakomeje mu gihe cya Mose abanyisiraheli bahanganye n'Abanyegiputa (Kuva 14 &15). Ikibazo cy'amahoro cyarakomeje kugeza none. Isi turimo ubu ifite ubukungu, ikoranabuhanga, iterambere, ibyogajuru, intwaro za kirimbuzi, ingabo zirwanira mu kirere, izirwanira mu mazi, izirwanisha intwaro z'imyuka za kirimbuzi, indege za gisirikare zitwara (drones),... ARIKO IBUZE AMAHORO.

Amwe mu masomo nize ni akurikira:

1) *Yesu niwe Mahoro isi ikeneye. Ntabwo atanga amahoro gusa ahubwo niwe mahoro yacu. Kimwe na Mika, Umuhanuzi Yesaya yarabyeretswe ni ko kuvuga ngo "Umwami w'Amahoro" (9:6). Umunsi avuka ijuru ryabihamirije mu Itangazo rigira riti "Amahoro mu isi (Luka 2 : 14). Paholo yandikira Abefeso yaravuze ngo niwe mahoro yacu (2:14).

2) Nta mahoro abaho hirya ye. Hanze ye haba agahenge. Agahenge gatandukanye n'amahoro. Habe n'abanyamerika twita ko bakomeye bafite agahenge. Abageze ku bibuga byabo by'indege bazi ukuntu babuze amahoro! Bahorana ubwoba. N'abarara mu mazu akomeye ntibayafitemo amahoro. Imitima IBUZE amahoro. Bamwe bararira ibiyobya-bwenge ngo babashe gusinzira.

3) Kuva Yesu avutse, ubutumwa tuvuga ni ubw'amahoro. Ni nabwo butumwa Yesu yaje kuvuga: Ubutumwa bw'amahoro (Abefeso 2:17). 
Ubwo butumwa nibwo nanjye nkuzaniye muri iki gitondo.

Ubuze amahoro? Umwami w'Amahoro yaraje! Ni we Mahoro ukeneye!

Umunsi mwiza kuri twese.

© Devotion posted by Dr. Fidèle MASENGO,
 Foursquare Gospel Church Kimironko




Gaudin Mission International

Saturday, 2 February 2019

NTABANGA WABITSA SATANI ATAMENA! Pastor Gaudin


Hari abaririmbyi bagize bati: Ungirira Ibanga Yesu we, Bikankora ku mutima, Ibyanjye bigiye ahabona,nakorwa n'isoni......

Zaburi 145:8
Uwiteka ni umunyembabazi n'umunyebambe
Atinda kurakara afite kugira neza Kwishi.Uwiteka agirira neza bose.Imbabazi ze ziri kubyo yaremye byose.

Ubuzima bwa buri munsi abantu babayemo bahura n'ibintu bitandukanye, Cyane ho abitwa abakristo, bahura n'intambara z'umutima zo kurwana n'ibyaha no gushaka gusa na Yesu. Ariko Gushaka gusa na Yesu ntibikuraho no gutsindrwa rimwe narimwe aho batubona cyangwa aho batatubona! 

Abantu benshi babayeho mubuzima bwo gushaka gukora ibyiza, ariko nawe wisubiyemo hari indi mibereho ujya wisangamo nawe utakwishimira ndetse ikubabaza cyane. Ariko nubwo ibyo bigaragara ko nawe bikubabaza Uramutse ubibwiye abandi ko ariko ubayeho, naho nabo baba babayeho nkawe bagushyira hanze ndetse mw'isi ukabura ijambo.

Ushobora kuba nawe ubizi, amakosa wakoze wiga, amakosa wakoze murushako,amakosa wakoze mu kazi, amakosa ukora mu bihe bitandukanye, bitewe n'Impamvu zitandukanye,Ariko Imana ikaguhishira ishaka ko wazihana. Ibyo byose Imana ibikora kuko idukunda ntakindi.

Abantu ntibakwihanganira kukubona mu makosa, kuko urebye impamvu wirukanwa mu kazi si uko ari wowe mukozi mubi, ahubwo nuko ibyo wakoze byagiye ahabona, kuko hari igihe ukwirukanye aba ariwe ufite namakosa menshi. Mu mibereho yacu yaburi munsi dukwiye kwiga guhangana n'igisebo, no gucika intege

Kwiheba bizanywe nuko intege nke zacu zagiye ahabona, Naho waba uri umuyobozi, ushobora gukora amakosa, ushobora kubeshyerwa, cyangwa ukagerekwaho ibintu wumva bigoye ubuzima bwawe,ariko ndashaka kukubwira ko Imana yonyine itugirira ibanga kuburyo ibyo Twiyiziho ndetse nibyo Imana ituziho bigiye ahabona, abantu badutera amabuye! 

Nubwo abashaka kugutera amabuye baba babifitemo imbaraga, ariko nabo mu mitima yabo baba babizi neza ko impamvu bafite ishyaka ryo kukuvuga nabi, babikoresha nk'igikingiriza isoni zabo nabo zitazwi. Abashatse gutera wamugore amabuye, kuko nkeka ko harimo uwo basanye ntibabaye bakibashije kuko Yesu yagize ati utarakora icyaha ari we ubanza hano.

Njyewe nemera Kwirinda, nemera kurwanya icyaha n'imbaraga zajye zose, nemera guhora nshaka gusa na Yesu, ariko nemera ko habaho n'intege nke z'abantu kuko igituma ubuzima bukomeza nuko dukora ibyiza ariko twakora nibibi hakaba abantu biteguye kuduha andi mahirwe yo kwihana, no kwerekana ko nubwo twakoze nabi hari ibyiza byinshi bikiturimo.

Abantu benshi bananiwe n'itabi,inzoga, ubusambanyi, ubujura, muri bo barabyanga, ariko ugasanga birabagoye, bahora barira bifuza ko babivamo, Igihe cyose Imana ikiguhishiriye si igihe cyo kubikora ahubwo ni igihe cyo gusenga, gushaka inama,kwirinda ishuti mbi, kubaho uharanira gukora neza, hanyuma ugasaba Imana ikakurengera kuko Urugamba rukomeye Imana irwana nukuguhishira ngo Urwo rugo rwawe rudasenyuka, ako kazi kawe batakwirukana, iryo torero ukomeze wizerwe.



Gaudin Mission International

Friday, 1 February 2019

KO UDAFITE UMUGISHA UTINYIRIKI UMUVUMO? Pastor Gaudin

Itangiriro 27:11-13
Yakobo asubiza Rebeka nyina ati"Dore Esawu mukuru wanjye ni cyoya,njyeweho umubiri wanjye ni umurembe. AHARI Data yankorakora,akamenya ko ndi Umuriganya,Nkizanira umuvumo mu cyimbo cy'Umugisha.

Aya magambo tuyasanga mugitabo twabonye haruguru, avuga inkuru zuko hari abana bagomba guhabwa umugisha, Umwe yabisabwe na se undi abisabwa na nyina. Muri ibi byose ndashaka kuza kwibanda kubwoba abantu tugira bwo gukora ibyaduhesha umugisha kubera gutinya umuvumo.

Twabanza kwibaza tuti ese koko umuntu yajya gushaka umugisha asanzwe awufite? Nonese iyo udafite umugisha uba ufite iki? Nonese iyo satani akubwiye ati nugira utya urizanira umuvumo ntaba ari ikinyoma?

Ni kenshi mubizima bwacu dutinya gutera intambwe mubyo dushaka gukora, yaba kureka akazi udashaka ushaka kwikorera, hari amajwi agusanga ati uraza kubura byose, ariko ndashaka kukubaza ese birashoboka ko wareka ikintu cyiza gusa? Igitekerezo cyo gushaka gukora ikindi kintu kizanwa nuko urambiwe ubuzima warimo.

Nibyo twakitwa gufata Risk, gufata risk rero ni igihe utera intambwe ugana murugendo utazi, ariko wizeye ko Imana yavuganye nawe. Ijwi ryasunikiraga yakobo gushaka umugisha ni ijwi rya nyina. Nyina niwe wari uzi icyo Imana yavuze ku mwana we kuko niyo mpamvu yagiharaniraga kuko umuhanuzi yari yaramubwiye ati umutwe azaba umutware wa mukuru we.

Ni kenshi kubera ko Imana izi icyo dukwiye kuba turi cyo, idusunikira gukora ibintu ariko ubwoba bukatubwira ko dushaka kwikururira ibyago n'amakuba, ariko kimwe cyo nigiye muri iki cyanditswe nuko hari igihe tuba tudafite umugisha, tukibwira ko ntamuvumo dufite, ariko Satani niwe uduheza ahantu twibwira ko utubayeho bihagije. 
Ugasanga umuntu abayeho mu byaha akumva ntacyo yabikoraho ngo atazatakaza ishuti! Ariko nubundi ishuti zo mubyaha si ishuti.

Akazi ukora utishimye, ariko ugatinya kukareka utangire wikorere, ni ikinyoma cya satani, kumana ibintu ni bibiri ni kumutwe cyangwa kumurizo, ukwiye kumenya wavutse kugira ngo ubere benshi igisubizo, ukwiye kuba umutwe mubintu Imana ikuvugaho, Kuko Imana niyo itanga amasezerano.

Ndashaka kukubwira ko Yesu niwe uturi hafi, niwe Uzi icyo Imana yatuvuzeho, ariko ubwoba butubwira ko nitwibeshya tuzapfa kandi nubundi hari igihe ubona utabayeho, igihe kimwe ABABEMBE bazaniye inkuru nziza abisiraheri bagize bati: Nituguma aha turapfa, ni tugenda byose ni ugupfa, bahitamo gusanga ingabo zabasiriya, ariko muri icyo gihe niho Imana yatereye inbwoba ingabo zabasiriya, bajyana inkuru nziza.

Ukwiye kwitekerezaho, Icyo ugomba gukora cyose ubonamo umugisha wawe ukakigerageza kuko nubundi kuko nudashaka umugisha umuvumo wo urakuzengurutse.Ukwiye kwiga gusenga kuko kudasenga nabyo ntacyo byakumariye, Ukwiye gushaka icyo ukora kuko ako kazi Urimo Nukomeza uzajya muri Pansion ntacyo ugezeho! 

Gira umwete, ntukwiriya kubaho utinya umuvumo kandi ntanumugisha ufite, Ntamuntu uvuma uwo Imana itavumye, Itaranto yawe wiyitaba kubera ubwoba abantu bagutera!

Gaudin Mission International

Wednesday, 30 January 2019

NTUGAKERENSE ICYO UFITE KUBERA ICYO WIFUZA :Pastor Gaudin&Sylvia

Abaheburayo 12:16

Kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby'Imana nka Esawu,waguranye umurage we w'Umwana w'imfura igabiro rimwe.

Abantu benshi ntibakunda guha agaciro ibyo bafite cyangwa icyo baricyo, ahubwo usanga bahora bashishikajwe nibyo bifuza kugeraho cyangwa abo bifuza kuba! Imana izi impamvu yaguhaye ibyo utunze ubu, kandi rimwe narimwe ibyo wasengeye iyo ubibonye usanga ubifata nkaho utabisengeye, uretse hari nibyo Imana idukorera tutarasenga tuba dukwoye kumenya nubwo hari ibyo dufite tutasengeye, hari abandi batabifite cyangwa babibonye aruko basenze binginga Imana cyane.

Esawu yakerenshe kwita umwana w'Imfura
kubera gushaka ko bamuha kubishyimbo yakobo yari atetse , ati ubundi kuba imfura barabirya, niko abantu benshi bakerensa icyo Imana yabahaye, bakagikinisha, ushobora kuba ufite Impano ariko ukayisuzugura kuko udafite nkiyabandi, byatuma unasubora inyuma cyangwa ukayikoresha nabi.

Icyi gitondo numvise ijambo rimbwira ngo mbwire abantu be gukinisha cyangwa gukerensa icyo Imana yabahaye, ibyo ufite nibyo bigufitiye akamaro ubu kurusha ibyo utarabona! Ibyo Imana iguteganyirije bizakugirira akamaro mugihe gisa nakiriya bizaziramo.

Wikerensa impano ufite, wikerensa ishuti ufite, wikerensa abashumba ufite, wikerensa itorero ufite, wikerensa urugo ufite, wikerensa abana Imana yaguhaye, wikerensa ubuyobozi ufite, wikerensa ubutunzi ufite, wikerensa agakiza wahawe, wikerensa amashuri wize, wikerensa Impano Imana yaguhaye.yikoreshe neza Igirire benshi akamaro.

Sinzarekeshwa Imana nibyo nayisabye itakoze ahubwo nzakomeza kuyikundira ibyo Ntayisabye yampaye kandi nari mbikeneye" Imana itugirire neza. Iduhe imitima Ishima kandi ibyo dukeneye byose bimenywe nayo.

Iki kigisho Cyateguwe na Sylvia Gaudin




Gaudin Mission International

Tuesday, 29 January 2019

AMAKURU AGEZWEHO KUCYO IMANA YAVUZE


Itangiriro 22:2
Iramubwira iti"Njyana umwana wawe,umwana wawe w'ikinege ukunda Isaka,ujye mu gihugu Cy'i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire abe igitambo cyoswa."

Aburahamu Yiyumviye ijwi ry'Imana rimusaba ibintu nibaza ko bigoye gukora kuko gutamba igitambo cyoswa byasabaga ko umwana amwica rwose akamwiyicira akamutambira Imana. Aburahamu nubwo yasabwe ibigoye ariko yarumviye aragenda, ariko mururwo rugendo rwose yakiranaga n'umutima ndetse ntaho bibikiya itubwira ko muri iyo minsi Imana yisubiyeho, ahubwo byasabaga ngo ayibwire mwami tujyane aho ngiye gutambira ndetse uturindane nuyu mwana tuzagereyo amahoro.

Ni keshi tujya twumva Ijwi ry'Imana ridusaba gukora ibintu bisa nibikomeye, akenshi Imana idusaba ibintu nk'ibyo ishaka ko twiga kuyumvira nivuga ndetse ishaka kureba ubushuti bwacu nayo, kuko Niba abantu bagerageza abandi ngo barebe ko bazubaka urugo cyangwa bazakorana business, Imana nayo ijya igira uko igira ibyo idusaba.

Dukwiye gukomeza kugirana ubusabane buhagije hagati y'ijambo Imana ikubwiye n'igihe cyaryo cyo gusohora, kuko bitabaye ibyo Imana ishobora kugira icyo ivuga kubyo yari yakubwiye yasanga udahari ugasanga urashyira mubikorwa ibintu bitakiri ngombwa kugeza aho wavuga uti Imana niyo yambwiye ngo mbikore!

Hari amasezerano menshi nawe ufite, hari ibyo Imana yakubwiye gukora, Hari aho yakubwiye kukugeza, Hari amasezerano menshi wibwira uti ahari ntiyasohoye, ariko ndashaka kugukangirira 

Kumenya icyo Imana ivuga kubyo yakubwiye, kuko Imana ntijya ihindura ijambo ariko iraryuzuza, Irarikomeza, Irarisobanura muri make hari byinshi Imana yavuze dukwiye kubaza tuti tuzabikore dute? Kugira ngo tutagenda nabi, Bisaba kumva Icyo Imana ivuga kubyo yavuze.

Aburahamu yageze aho agomba gutambira Imana imwereka ikindi gitambo yatamba aho gutamba umwana we, igihe cyose Imana igenda ibona imibanire yawe nayo, ikakubwira byinahi kubyo yakubwiye. Ntukwiye kwishyiramo ko ibyo Imana yavuze icishije mubuhanuzi n'ibindi bitagenze kwakundi, ahubwo ukwiye kwibaza uti ese Imana byabintu yambwiye iracyabivugaho? Nonese ibivugaho iki?

Hari aho yabwiye abisiraheri iti: Nimugira umete wo kunyumvira bizagenda gutya na gutya, iryo ni isezerano nyamara bisaba gukomeza kumva ko Evaluation igukorera ihwanye nibyo yaguseranije igira icyo ibivugaho. Ndakwifuriza kumva Imana, naho yagusaba ibikomeye igikuru ni ukuyumvira ariko no gukomeza ugatega amatwi ukumva icyo Ivuga kubyo yakubwiye.

Ni kenshi kubera kutumva Imana, Tureka Gushaka, gukora business,Kwivuza,Cyangwa nibindi bitandukanye kubera ko gusa Imana yavuze kera ugasanga turagendera kubyo Imana yavuze ariko tutumva icyo ivuga ubu! Imana yacu Ifite icyo yakubwira kucyo yari yaravuze, kuko yakivuganye Umugambi wayo.Umugambi w'Imana kucyo yavuze ntuhinduka ari Icyo yavuze Igihindura kubw'umugambi wayo, Uburyo ni bwinshi bwo gukora ariko Ikigambiriwe ntigihinduka. Principe y'igitambo ntihinduka, ariko icyo ugomba gutamba cyahinduka.

Iyo wumvira Imana ikakubwira icyo yibwira kucyo yakubwiye muri iyi minsi! Niyo mpamvu kubera abantu batumva Imana muri iki gihe bashobora kukubwira bati kera Imana yavuze gutya ntitwahindura icyo yavuze. Bituma abantu babaho mu myanzuro itakijyanye nuyu munsi.

Uhagutse ugiye gutamba Isaka nibyo, ariko ukomeze wumve icyo Imana ivuga munzira ugenda, ndetse no kumunota wanyuma wo gufata umwanzuro wo gusogota Umwana, business,urugo, ubuzima bwawe,Impano yawe ukwiye kumva Imana ikakwereka igitambo yakuronkeye. Kumvira biruta ibitambo, burya akenshi Imana idusaba kumvira kuko Ibitambo byo Irabyifitiye pe!

1.Ugomba kumvira icyo Imana yakubwiye
2.Ugomba kumva icyo Imana ivuga kubyo yakubwiye
3.Ugomba kumenya ko Imana izavuga kucyo irimo kukubwira ubu.

Kumvira ni kimwe ariko no kumva n'ikindi, abantu benshi babaho bumvira ariko bumviranye kubera kudaha agaciro icyo Imana irimo kuvuga kucyo yavuze.

Ibaze nawe iyo aburahamu aza kwica Umwana we ati Oya rwose Imana ntiyivuguruza. Ni byiza kugerageza imyuka yose mukamenya imyuka iyobya nitayobya. Imana ntiyaguha umwana ngo Inagusabe kumwica, ahubwo igusaba kuyumvura igihe cyose ivuze, ariko gukomeza kumva icyo uvuga mukuyumvira ni ingenzi.

Pastor M.Gaudin

Yesu abahe umugisha!


Gaudin Mission International

Saturday, 26 January 2019

"MURI BENSHI BYANZE WABA UMWE BYAKUNDA" Pastor M.Gaudin

LUKA : 4:25-27

Mubizima ducamo bwa buri munsi, abantu bahora batwereka ko niba tugiye gukora ibyo bo batinya cyangwa bagerageje bikanga bivuze ko natwe bizatunanira cyangwa inzitizi bahuye nazo natwe bisa naho ari ngombwa ko  zitunaniza.

Uzasanga abantu bakubwira bati kuri iyo myaka ntiwaba ugikoze iki cyangwa kiriya, Ntiwakira iyo rwara, ntiwaba ukize cyangwa ntiwatangira business, kandi koko baba bashingira kuri report zitandukanye ndetse na experience yabo.

Ushobora kubaho mu barimo gupfa, ushobora gutera Imbere mubariho gukena, ushobora kwiga mubariho kubinanirwa, ushobora kwaguka mubariho gusubira inyuma, kuko Niba wizera Imana niyo ijya ihinyuza bene izo mvugo kubuzima bwawe. 

Bibiliya itubwira ko Hariho abapfakazi benshi mugihe cya Eliya,ubwo ijuru ryacyingwaga imyaka itatu namezi atandatu inzara nyinshi igatera mugihugu cyose.Nyamara Ntiyatumwa kuri umwe Keretse ku mupfakazi wi sarefati mu gihugu cy'isidoni. Yewe mubabembe benshi Elisa ntiyatumwe keretse kuri namani w'Umusiriya.

Ndakubwira ko Impamvu abantu bakubwira ko bidashoboka nubwo zihari ariko Imana nayo ifite izindi nyinshi zakwemeza ko bishoboka. Uyu munsi wongere utere intabwe yo kwizera, wongere Umenye ko ibyananiye abandi bitari ihame ko nawe bizakunanira.

Gusa ndagusaba kwihangana abantu baguca intege, kuko iyo wanze kubumva bagutega iminsi bati aha komeza uzananirwa,iruke uzaruha, curuza igihe kizagera uhombe, senga uzageraho ubireke, baguca intege.

Niba hari icyo ushaka gukora Ukwiye kugikora kuko abakubwira ngo uzahomba nubundi uyu munsi ntuhagaze munyungu, abakubwira ngo nubwo wiruka ntuzagerayo baba bashaka ko mugumana aho, abakubwira bati ibi ntiwabibasha nyine ni amajwi yo kuguca intege. 

Abantu bose bitwa intwari atari uko bageze kucyo bashakaga ahubwo baba bateye intabwe yo kubigeraho, niyo mpamvu burigihe dusezeranya abavuye mw'isi ko ikivi cyabo tuzacyuza, tuzakomereza aho bananiriwe, Twigira kumakosa bakoze, Maze tugakosora ahashoboka.

Ahari nawe hari benshi bazigira kuri Ku murava, Gutinyuka, gushaka inzira munzitane, Gutekereza neza, no kwigirira icyizere. Ndakwifuriza kubaho mubuzima buhinduwe nicyo Imana yavuze kurusha guhagarikwa umutima namagambo y'abantu.

Abantu bo bazahora biteze ko utsindwa kuko baba batiteguye kugufasha kugera kutsinzi ariko Imana niyo Idufasha kugera kumugambi yaturemeye. Kuva uyu munsi Umenye ko kuba abandi byaranze nawe bizanga, Nubwo bimwe byakwanga ibindi bizakunda nukomeza kwizera Imana.

Ibyo abandi badashoboye ni byinshi ariko ukwiye kumenya ko nawe ibyo udashoboye hari abandi Imana yahaye ubushobozi bwabyo, ujye wirinda guca intege abandi no gucibwa intege n'abandi. Gerageza gukora icyo ugomba gukora, Tekereza wigika intege. 
Ndakwifuriza Guhura n'umugisha wawe, no kubonera amahirwe aho abandi bari baziko bidashoboka.Imana yawe yitamurure maze muri benshi barira batayizeye uzahagurukana ishimwe.

Pastor Mutagoma Gaudin
www.newseed4jesus.blogspot.in



Gaudin Mission International

Friday, 31 August 2018

HARI UWO UJYA UZIRIKANA ARIKO UKABURA UBURYO

"Hari benshi tuzirikana, ariko hari nabatuzirikana, Aho niho hahishe Surprise Imana idutegurira"

Abafilipi:4:10
Nishimiye cyane mu Mwami wacu kuko na none nubwo byatinze mwongeye kunzirikana, Icyakora mwaranzirikanaga  ariko mwaburaga uburyo.


Mubuzima bwa Buri munsi tubamo, tugira inshuti, abavandimwe, ababyeyi, abashumba nabandi bantu benshi baba mubuzima bwacu badukunda, batwifuriza ibyiza, baba bashaka ko watera imbere, mbese bakabaho biteguye kugufata amaboko ngo babaone icyo Imana ikuvugaho gisohora.

Bene abo bantu ushobora nawe kuba ubabona mubuzima bwawe, bashobora kuba umuryango wawe, inshuti zawe, abakuzi, abo mwiganye, nabandi batandukanye muhujwe n'urukundo bagufitiye. Burya nubwo waba utunze byinshi uko byagenda kose umugisha ukomeye ni abantu Imana yakuremeye ngo bakube hafi, nucika intege bakuzamure, nugira inyota baguhe amazi, abo bose baba ari abakozi b'Imana ishyira mubuzima bwawe ngo nawe ukomeze uyishime.

Pawulo uwo yashimiraga abafilipi, yabashimiraga uburyo bamuba hafi mubihe bitoroshye byo kuvuga ubutumwa, gukorera Imana, bamufashaga ngo akore umurimo  atagira icyo akena, nkuko uyu munsi nawe ushobora kuba warize amashuri hari ugufashije, warakoze ubukwe hari abagufashije, icyo wagezeho cyose byaba nubuyobozi ukeneye abagutora bakaguha ijwi ryabo, abo bose badufasha mubihe bikomeye usanga ariwo mugisha duhura nawo kandi Imana iba yaraduteguriye.

Nubwo wakwihagararaho, ugasa naho ntacyo ukeneye mubantu, ndakumenyesha ko Imana itaduhaye byose, Hari mbyishi mfite byagirira abandi akamaro  Ariko Hari nibindi abandi bafite byangirira akamaro, kuko turi ingingo zigirirana umumaro, Kubaho kwawe ukwiye kumenya ko kwagirira abandi akamaro kandi nkuko kubaho kwabandi gufitiye abandi akamaro.

Ndashaka kukubwira ko ikibazo atari abakwifuriza inabi, ahubwo ukwiye gusenga kugira ngo Imana iguhindure umugisha wa benshi, ariko kandi ihe imbaraga abakwifuriza ibyiza kubigeraho. Abantu bifuza kuduhesha umugisha usanga rimwe na rimwe badafite uko bagira, Usanga ufite umutima wo kurihira abana b'Impfubyi ntabushobozi afite, usanga ufite umutwaro wo kubaka uruswngero nta bushobozi, usanga uwifuza kukubona umeze neza ntaburyo.

Nubwo aba akuzirikana ariko ntaburyo, ndashaka kukubwira ko abafite uburyo bose batakuzirikana, ahubwo ukwiye gusengera abakuzirikana bose bakabona uburyo. Ntakintu kibuza amahoro nko gushaka kugirira neza umuntu ariko ukabura uburyo.

Ndakwifuriza guhuza nabagushyigikira, aho guhura nabaguca intege, ndakwifuriza guhura nabakuvuga neza aho guhura nabagusebya, ndakwifuriza guhura nabagufitiye impuhwe aho guhura nabashaka ko utagira icyo ugeraho. Imana niyo irema, Umugabane Ababyeyi bataguhaye wawuhabwa n'Imana, amashuri badashoboye kukwishyurira ntagutere ubwoba ni benshi bize batarihiww niwabo, abakwanga sicyo ukwiye kwereka Imana, ahubwo ukwiye gusenga Imana Uyibutsa guha umugisha abakwifuriza ibyiza kuko nubwo bacecetse Barakuzirikana,Imana ihe umugisha abatuzirikana, kandi iduhe umugisha ku bw'abo tuzirikana








Gaudin Mission International

Thursday, 16 August 2018

KWIHERERANA IMANA BIGUKURA MU KIVUNGE NO KUMVIRANA

Mariko 4:34

Ntiyavuganaga na bo atabaciriye umugani,ariko agasobanurira abigishwa be byose biherereye.


Mbanje gushima Imana ko hari byinshi yahishe abanyabwenge, ikabihishurira abaswa, iyo Imana iza gukorana na banyabwege gusa abantu bari kwibwira ko Imana bayumvisha ubwenge, yewe niyo iza gukorana nabaswa gusa nabwo abantu bamwe bari kuzajya bagira bati biriya n'ibyabaswa.


Kera nakundaga kumva bavuga ngo ibintu by'abarokore nibintu by'abantu batize, ubu rero abarokore barize, bajyaga bavuga ngo abarokore ni abakene, ubu harimo abantu batunze kandi bubaha Imana, none ukurikiranye usanga imvugo yarahindutse ubu baravuga ngo mubarokore harimo amafranga! ababivuga bose kuko atari abarokore kuko batazi amabanga y'Imana byose bambyumvira mu migani.


Abantu benshi baza munsengero, yewe ukabona bumvise ibyavuzwe ariko wakurikirana ugasa sibenshi basobanukiwe, hariho itandukaniro ry'ibyavuzwe nubusobanuro bwabyo. Ibyo tubona cyangwa twumva byose iyo utihereranye Imana ntiwamenya impamvu yabyo, noyo mpamvu kwihererana Imana bitera umuntu kumenya ibihishwe, no kurushaho kumenya ibihe n'umugambi w'Imana mu buzima bwe.


Ubuzima bwajye natangiye kubaho neza igihe namenye kubana na Yesu twenyine, ibyo abasore bagenzi bajye babona, cyangwa bumvise njyewe nkabanza nkihererana n'Imana, byankuye muruvuganzoka binyegereza aho Imana ivuga nkayumva, aho imburira nkabimenya, aho inkebura nkemera ibyo imbwiye kugira ngo nkomeza kujya mbere.


Ubuzima bw'Ikivunge, ubuzima bwo kumva gusa ntasobanukiwe bwarangiye igihe namaze kumenya kwihererana Imana, nkayisenga nkasoma ijambo, byahinduye ubuzima bwajye, nawe ndashaka kugukangurira kwegera Imana, niwegera Imana nayo Izakwegera kandi izagusobanurira ibyo wumva nibyo ubona ariko udasobanukiwe.

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church

Imana iguhe umugisha


Gaudin Mission International

Tuesday, 24 July 2018

IMANA IKUBEREYE AHO UTATUMIWE HUMURA! Pastor G.Mutagoma


1 Samuel 16:10
Nuko yesayi amurikira Samueli abahungu be  barindwi, Maze Samweli abwira Yesayi ati"Aba Si bo Uwiteka yatoranyije, Samweli abaza Yeasayi ati " Abana bawe bose ni aba?"

Mw'isi yo kubyara abake dushoboye kurera, Mw'isi ifite ibyo ishingiraho kugira ngo umuntu bagenzi bemereko nawe yagaragara mu bandi nta pfunwe, mw'isi ifite uko yigabanyijemo aho ndetse n'Ibihugu bimwe byitwa ko byasigajwe inyuma, cyangwa bidakwiye kwicarana n'Ibindi muruhando rw'abafata ibyemezo, Isi yuzuye gusuzugura abo mutiganye, mutareshya, n'Ibindi niyo si Imana igikoreramo ibikomeye, niho Imana igikura bamwe mw'ivu ikabicazanya n'Ibikomangoma, bimwe bitera abantu benshi kwibaza kubandi bamwe bagira bati: Uriya yicaye hariya nka nde? 

Isi yuzuye kurobanura kubutoni, aho n'ababyeyi bashobora kurobanura bashingiye kubintu bitandukanye, aho bagira abati uriya mwana niwe uzana amanota twifuza, niwe mwana mwiza muremure, niwe mukire cyangwa umunyantege nke n'Ibindi abantu bashingiraho begeza abandi inyuma cyangwa Imbere, biteewe n'Impamvu zabo bwite, Ariko Imana ishimwe ko itareba nk'uko abantu bareba.

Iyi nkuru ya Yesayi ushobora kuba uyizi, yari afite abana ariko akagira n'Umuhererezi, reka mvuge ko ari wa mwana wavutse nyuma y'abandi, muri iki gihe yaba yaravutse nyuma ya family planning, kuko birashoboka, hari abana bariho nyamara ababyeyi bari barafashe umwanzuro wo kutongera kubyara, bigasa naho bibagwiririye, ibyo byose bishobora gutera uwo umwana kubaho afashwe bitandukanye n'abandi nubwo atari ikintu cyiza, niko rimwe narimwe dusanga ubuzima bumeze.

Yesayi mubo yahaga amahirwe yo kuzakomera Dawidi ntiyarimo, mubo yahaga amahirwe yo kuzaba intwari ntiyarimo, bigaragarira igihe Samweli yamubazaga abana be, maze akamwereka abana barindwi uwa munani kuko atari umbwa mbere bamwibagirwa mu bintu bitandukanye, nubundi yaramwibagiwe, ariko nubwo so na nyoko bakureka Imana yo ntiyakwibagirwa.( niyo mpamvu yagize ubwo data na mama bazandeka Uwiteka we ntazandeka) zaburi 27:10. 

Imana yawe iragukunda kuburyo itazemera ko urengana, ibi nimbikubwira umenye ko iyo udafite imbaraga zirwana, mw'Isi yuzuye abarenganya benshi, Imana niyo ikurwanirira, mw'Isi yuzuye kwikunda Imana niyo Ikurengera, kuko Imana itareba nk'abantu ishobora kuba hari benshi yagaye wowe urahantu hadakwiye ikaba ikwitegereza, komeza umurava, ukore ibyo ukwiye gukora ukomeze wiringire Imana, yo itanjya ihezwa aho bafatira imyanzuro ndabizi ko izakubera ijwi rikurenganura igihe cyawe kizagera ubone agakiza kayo.

ushobora kuba nawe usa na Dawidi, aho uri ntamuntu wakuvugira, iyo babajije uwahabwa promotion ntawakuvugira, babaza, uwagirirwa neza ntawakuvugira kuko aho uri niho abantu batekereza ko ukwiye kuguma, nkuko Yesaya yatekerezaga ko Dawidi akwiye kuguma aragiye Intama, niko nawe abantu bagutekereza, ariko kuko Imana yawe itanegurizwa Izuru, komeza uyiringire ukore ibyiza, wirinde ibyaha nubwo waba usa nahaciriritse Imana yawe yiteguye kukuzamura mu gihe gikwiye. ndakwifuriza kwibukwa n'Imana muri ibi bihe, mu manama aba udahari, mu birori biba utatumiwe, Imana yakugerera aho utagera komeza uyiringire.

Pastor G.Mutagoma
New Jerusalem Church

Popular Posts

Featured post

Faith, Hope, and Love: The Foundation of a Victorious Life

Faith, Hope, and Love:  The Foundation of a Victorious Life 1 Corinthians 13:13 "And now these three remain: faith, hope and love. Bu...