Sunday, 7 December 2014

ABANTU NTIBARUSHANWA AMAKUBA N'IBYAGO, AHUBWO INDORERWAMO UREBEYEMO NIYO IGUHA UMUNEZERO MUGIHE CY'AMAKUBA...M.Gaudin

2Abami 6:15

Maze umugaragu w'uwo muntu  w'Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n'amafarashi n'amagare bigose uwo mudugudu.Umugaragu abwira shebuja ati" Biracitse databuja, turagira dute?"

...17 Nuko Elisa arasenga ati "Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso  arebe." nuko Uwiteka ahumura amaso y'Uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amagare n'amafarashi by'Umuriro bigose Elisa.

Iyi nkuru y'umugaragu w'Imana Elisa na Gehazi, itwereka neza ibibazo Geahazi yarebaga, Yewe na Elisa yarabibonaga ariko akareba n'Ikindi kirenze ibibazo, yarebaga Ingabo z;'abasiriya akreba n'Ingabo zo mw'Ijuru. Uyu munsi amaso yawe ashobora kuba areba ibibazo, kandi uko ni ukuri ibibazo ntibimarwa nuko ubireba gusa ahubwo bitsindwa n'Ikindi wizeye.

Uyu munsi ndashaka ku kumenyesha ko abantu batarushanwa ibibazo, ntibarushanwa ibyago, abantu bose barapfusha, bararwara, barasonza, bagira amakuba, bararenganywa, uwo bitagezeho uyu munsi bimugeraho ejo, niko isi tubayeho Imeze, uko abakene barira niko n;'abakire babayeho, kuko byose bishyikira bose kandi bitera bose ubwoba. iherezo ry'Umuntu ni ugupfa kuko gupfa nibyo biheruka umubabaro wa muntu. Zaburi ya 49 itwereka neza ko ibyago bishyikira bose kandi ntacyo umuntu yatanga ngo agurire Imana yongererwe kurama.

Iyi si amaso yacu abona byinshi ariko abarebesha amaso y'Umwuka babasha kubona, icyabarengera , babasha kubona Imana iri muruhande rwabo maze ntibakurwe umutima n'Ibyo babona, Uyu ndifuza ko umenya ko Kumenya Yesu bitera Imbaraga zo guhagarara mugihe cy'Amakuba, ntibagamburuzwe mubyo bizera. Ese niki cyadutanya n'urukundo rw'Imana? Pawulo ati ni ki? n'amakuba? n'Ibyago? n'Ubuzima se cyangwa urupfu? Oya rwose ntanakimwe cyadutanya na Kristo.

Uyu munsi imirebere y'Ikibazo ufite n'Umucunguzi ufite ibyo ureba cyane biguha imbaraga zo guhagara neza, ndashaka kukubwira ko muri Yesu ntihabamo gushinyiriza ahubwo habamo umunezero no mugihe gisa naho kigoye. Ndahamya uyu munsi Nawe niba Wizera Yesu Ushobora kubona Imbaraga mugihe cyose ubona ko bigoye Imana izagucira akanzu. 

Dufite amahoro aturuka ku Mana adaturuka kubyo duhura nabyo ahubwo aturuka ku kuba twaramenye ukuri, Ni mumenya ukuri, ukuri niko kuzababatura, Uyu munsi ndashaka kukubwira Ko  Umunezero w'abiringira Imana uturuka mukubona Imana hirya Y'ikibazo. gusa igihe cyose amaso yawe atitegereje neza, ubona ubunini bw'ikibazo buruta ubunini bw'Imana ndetse n'Umugambi wayo kuri wowe.

Hariho ibyiringiro kubana bareba ubupfubyi ariko bakareba Imana iruta ubupfubyi, Hariho ibyiringiro ku bapfakazi bareba Yesu mbere y'ubupfakazi bwabo, hariho ibyiringoro kuri wowe ubabaye igihe cyose ubonye ko Kristo Yicaye iburyo bwa Data. Ndakubwira ko igihe uzabona Yesu uzamera nka Sitefano waterwaga amabuye ariko akareba Yesu maze ngo akanezerwa mu mwuka, akabona imbaraga zo gusabira abamutera amabuye Imbabazi.

Uyu munsi ndaguhumuriza, nkubwira ko Yesu ari hafi yawe, ukwiye kureba neza mbere yo gutakishwa n'ibyago n'amakuba, ukwiye kumwizera kugeza ku gupfa. abaheburayo 10:38, Umukiranutsi wanje azabeshwa no Kwizera..nyamara nasubira inyuma umutima wanjye ntuzamwishimira.

Ndashima Imana yampaye ubuntu bwo kunkomeza no kunezeza, igihe amaso y'Umubiri yarebaga ibyago impande yajye, ndashima Yesu wahumuye umutima wanjye nkarushaho ku mwizera,  nkamenya ko ntakibasha kurogoya Umugambi we. Yobu 42:2

Uyu munsi ukwiye kwivomera amazi, azagutunga mugihe cyo guterwa n'amapfa, uko biri kose hari igihe cyawe, ndagusabira ngo Yesu azakumvire, zaburi 20. ariko cyan cyane ukwiye kwegera Imana muri iki gihe ngo nawe izaguhe ubuntu bugutunga muri icyo gihe. Abaheburayo 4:16.

Ndabakunda!

Saturday, 6 December 2014

NIBA IMANA IMUFITEHO UMUGAMBI UTANDUKANYE N'UWO IGUFITEHO UPFA IKI? YESU ATI: "NKURIKIRA"....! M.Gaudin

Yohana 21:21

Petero abonye uwo abaza Yesu ati: Mwami uyu se azamera ate?" Yesu aramusubiza ati:" Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira,upfa iki? Nkurikira."

Kuki abantu benshi aho gukurikira Yesu, bahangayikishwa no kumenya uko abandi babayeho? ese biterwa n'urukundo cyangwa biterwa n'ishyari? Yesu ati: "NKURIKIRA UPFA IKI? "

Yesu amaze kubaza petero inshuro eshatu ko amukunda, petero amaze kuvuga ati mwami ni wowe ubizi, nuko yesu aramubwira ati: igihe kizagera ujye ukenyezwa n'abandi kandi ujyanwe aho udashaka . ibyo ngo Yesu yabivuze kugirango yerekane urupfu petero azubahisha Imana.

Nyuma yuko petero abwiwe ibye, yagize amatsiko yo kumenya n'Ibyabandi, abaza Yesu ati: Uyiu se we bizamera bite? Uyu munsi nawe wasanga ubaza Imana uti uriya se we bizagenda bite? wasanga wibaza uti uriya se we azamera ate? Ndashaka ku kubwira ko umugambi Imana igufiteho utandukanye n'Uwo ifite kuri mugenze wawe, kubabyeyi bawe, kunshuti n'abandi. 

Akenshi abantu bashaka kumenya uko bagenzi babo bazamera, uko babayeho bamwe babikora babitewe no gushaka kwigereranya, ngo ahari ugire uti yewe ibyanjye biroroshye, ariko Yaba amahirwe cyangwa ibigeragezo buri muntu afite ibyo Imana yamugeneye. kandi ngo ntamuntu Imana ishobora guha ikigeragezo kirengeje kwizera Kwe.

Abantu benshi bagwa mu mitego yo kwifuza ubuzima bw'abandi, noho batita no kucyo Imana ibahamagarira gukora! uyu munsi hari abapasitori b'abakire bapfobya abakene ngo nta mupasitori w'umukene, ugasanga baranenga abapasitori, cyangwa abakozi b'Imana imana itahaye ubutunzi, n'amashuri n'ibindi, uyu munsi niba Imana yaraguhaye ubukire ntiwibwire ko abadakize badafite umuhamagaro, niba Imana yaraguhaye kwiga ntusuzugure abatarize kuko Imana ikoresha bose n'Imwe, 

Uyu munsi hariho yewe n'abakozi b'Imana bamwe birirwa basebya abandi kuko ngo bakize, ugasanga nawe igipimo cy'agakiza wagihinduye ubukene, wareba abakozi b'Imana , Imana yahamagaye ikabaha ubutunzi ugasanga uhora ubahimbira ibinyoma, ushaka kugaragaza ko ari wowe wemewe. ibyo bituruka mukutamenya ko Imana ihamagara uko ishatse. ndetse igaha umuntu ibintu bikwiranye nuko ahamagawe.

Uyu munsi sinzi urwego uriho mugukorera Imana kwawe, ariko ahari ushobora nawe kuba ufite agatima ko kwigereranya, ushaka kumenya iby'abandi kuruta guhamagara Yesu ukubwira ati nkurikira. Mbere yo kubaza uko mugenzi wawe azamera Yesu agusaba kumukurikira. niyo waba umugiriye impuwe ndahamya ko utazirusha uwamuremye, kandi waba unamugiriye ishyari nabwo Imana niyo izaguhana.

Uyu munsi ukwiye kunyurwa n'uko uri kuko ntuzigera uhamagarwa nk'uko runaka ahamagawe, ahubwo uzahamagarwa nkuko Imana ihamagara ishaka ko ukora. bitwe n'Imamvu zayo bwite Imana niyo ifite ubuzima bwacu muriyo. hari abo ishaka kugikiza bigutwaye iki? hari abo irinda indwara bigutwaye iki? hari abo ihaye ubutunzi bigutwaye iki? Imana ikura mububiko bwayo, niba hari abo ihaye icyubahiro upfa iki? niba hari abo ihaye igikundiro upfa iki? Bene Data dukwiye gukurikirira Yesu Impamvu aduhamagaye kuruta ibyo ahamagariye abandi.

Ahari warahamagawe, none ubona uri umukene, amakuba, n'Ibindi no kurenganywa ukibaza uti ese kuki hariho abandi ba pasitori babayeho neza ubu nge nzira iki? ariko ibyo si ibyo kwibaza kuko Imana ntizisobanura kubantu kubyo ikora ahubwo iziyerekana mubyo ibakoresha. ndakwinginze wongere utekereze!

Ahari wanjyaga ureba bamwe ukabasuzugura,kuko batize, badatunze, bakennye., bataz kwambara neza, bataberwa, batubashywe, mbese basuzuguwe mu maso yawe n'abandi, ibi ntibigutere kumva ko abameze nkawe aribo bahamagawe. Cyangwa se nawe wasanga wajyaga ubona abakozi b'Imana bagendera mundege zabo bwite, bafite amato, batunze nkuko salomo yari atunze maze ukabacira Imana mu mutima, ukabakekera ibibi byinshi, ko uwabahamagaye gutyo yibeshye.! ariko ndashaka kukwibutsa ko niba umwami agambiriye kugirira neza abo ubona, cyangwa gutuma bapfa cyangwa babaho nk'inyigisho kubandi, Si ibyawe kwigereranya, ahubwo ukwiye gukurikira Yesu Gusa.

Yesu aracyakubwira ati nkurikira, wikwita kuby'abandi ita kucyo nkubwiye, kuko naguhamagaye mw'Izina ryawe bwite. uyu munsi habaho gukeka ibibi, gucirana Imanza mu mu mitima, gusuzugura bamwe, no gutega abandi iminsi kubera ko usanga batita kucyo Yesu Aguhamagarira ahubwo ugashishikazwa no kumenya icyo yahamagariye abandi. Abaroma:14:4-12

Ndabakunda!

Tuesday, 2 December 2014

IBYO BENE REKABU BASHOBOYE WOWE WABINANIZWA N'IKI KU BW'IMANA IBIGUSABA? M.Gaudin

Yeremiya 35:6

Ariko barahakana bati "ntituyinywa kuko Yonadabu mwene Rekabu sogokuruza wacu yadutegetse ati"Ntimuzanywe vino, arimwe cyangwa abana banyu iteka ryose.".....8 natwe twumviye itegeko rya Yonadabu mwene Rekabu sogokuruza wacu ry'Ibyo yadutegetse byose , kugira ngo tutanywa vino mu minsi yose, twese n'abahungu bacu n'abagore bacu n'abakobwa bacu.....

Uyu munsi wa none abantu benshi bagira abantu bafatiraho ikitegererezo, ndetse rwose usanga abantu bafite amahame y'Imiryango baturukamo aho usanga, badakora iki ni iki kubera ko mu muryango wabo atariko bigenda! ndahamya ko uyu munsi nawe ushobora kuba hari amahame wafashe ndetse abantu bajya bagerageza no kuyagukuraho ukabangira kubera ko wanga guhemukira umuryango ishuti n'ibindi.

Uyu munsi bisigaye byoroshye ko abantu bakurikiza amahame y'Idini kurusha amahame y'Imana, abantu bashobora kureka gukora ibi n'Ibi kubera idini ariko ugasaga kubera kubera Imana byaragoranye! none se dukwiye kwita kucyo abantu bavuga kuruta icyo Imana ivuga. sinzi uyu munsi abo wumvira, amahame ugenderaho aho wayakuye he?

Ijambo ry'Imana rirambwira riti, Yohana 14:23 Yesu ati umuntu na nkunda azitondera amategeko yanjye...uyu munsi ntiwaba uhagarara ku mategeko y'umuryango ngo maze wirengagize ibyo Imana ivuga hanyuma ngo uvuge ko wumvira Imana. Imana irashaka ko uyumvira kuruta ibyo byose.
Birashoboka ko waba nawe hari abo wabereye abizerwa ndetse ugafatwa nk'Inyangamugayo mubyo kubahiriza ibyo so yasize akuraze cyangwa sogokuru wawe, ahari wasanga yarakuraze na nabi ariko ukaba udashaka kurekura ngo wakire icyo Kristo agutegeka.

uyu munsi dufite urugero rw'abantu bakomeza amahame y'Imiryango, ay'amashyaka. ndetse n'Ibindi bitandukanye kandi bakayagenderaho ibihe byose, ariko Imana irifuzako abavuga izina ryayo nabo bahinduka bakamenya gukomeza indahiro bagiranye n'Imana.

Uyu munsi ukwiye kuzirikana ko Imana ishaka ko uhagarara mucyo yavuze ukareka kuva mw'Isezerano, niyo mpamvu yaduhaye urugero rw'abarekabu, uyu munsi niba papa wawe yarapfuye akakubuza gukora ikintu ukaba utagikora, uribwira ko ukwiye kumvira Imana bingana iki? ndakwinginze wongere kwitekerezaho ukorere Imana ubikuye ku mutima.

Benshi bazaguha inzoga, bazifuza ko usambana, wiba, wica n'ibindi bibi, ko ugira imirimo ya kamere ariko nawe ushobora guhamya ko Imana yakubujije kandi ugikomeje isezerano mwagiranye. sinzi icyo waretse ku bw'Imana. bene Rekabu hari ibyo baretse ku bwa Yonadabu mwene Rekabu, Baretse vino, bareka kubaka amazu n'ibindi wowe waretse iki ku bwa Kristo kuva aho umumenyeye?

Ndashaka ko wibaza uyu munsi uti ese niba abantu bashobora kunamba ku masezerano bagirana n'abantu kuki jye nta komeza isezerano nagiranye n'Imana. uyu munsi Yesu hari ikintu ahora akubuza, ndetse wareba neza wasanga atari ubwa mbere akikubujije, nyamara ukumvira abandi ariko we ntumwumvire. ndakwinginze wongere wibaze icyo wakwigomwa ku bwa Kristo. ahari wasanga ari ikigare kibi, inzoga, ubusambanyi, amagambo, urwango, amacakubiri n'ibindi, uyu munsi niwemera kumvira Yesu azaza aho uri mubane ndetse azazana na Data mugumane, mwuka wera azakubera umujyanama. Abefeso 4:30. mwuka wera ahora areba amasezerano wica, ariko ntukwiye kumuteza agahinda.

Friday, 28 November 2014

GUKIRANUKA KWAWE KURUTA UKW'ABAFARISAYO? UYU MUNSI UHAGAZE UTE? M.Gaudin

Matayo 5:20

Kandi ndababwira ukuri yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw'abafarisayo, mutazinjira mu bwami bw'Imana.

Uyu munsi ndashaka kukwibutsa ikintu gikomeye Yesu yavuze, ati Sinaje gukuraho amategeko. uyu munsi ndifuza ko tuvugana, ibijyanye n'abafarisayo, Pawulo yagize ati kubijyane n'amategeko ndi inyanga mugayo. abafilipi 3:5

Nshuti y'Imana , ndakwifuriza guhagarara udatsinzwe n'Uburiganya bwa satani, hariho abantu benshi bibwira ko bari munzira yo gukiranuka, nyamara ugasanga baravuga bati ibyo  mukora ni ubufarisayo.

Abafarisayo kuby'amategeko bari :

Inyangamugayo.
Bageragezaga gukiranuka mu maso y'abantu
Mbese twavuga ko barindaga ubuhamya.

Uyu munsi ndashaka ngo wibaze ugukiranuka ko pawulo yari afite, mbere yuko yakira Yesu, yari abayeho yarakebwe, ndahamya ko nibura muby'amategeko yari inyangamugayo nkuko yahamije, kuko niho yagize ati mbaye nk'uwirata nabarusha. uyu munsi ushobora kuba nawe, wibaza uti ese kuki Yesu yavuze ko abafarisayo dukwiye kubarusha gukiranuka.

Abafarisayo nibo basaga nabitwa ko bakiranuka, buri gihe umuntu iyo ashaka ko ukora neza ntiyavuga ngo urushe abakora nabi, ahubwo ashaka abakora neza ariko bica ibindi akagutegeka gukora ibiruta ibyo. nibwira ko nyuma yo kubahiriza amategeko nkuko wa musore w'Umutunzi ngo Yesu yaramwitegereje maze amaze kumubaza ko yubahirije amategeko, umusore aramubwira ati narayubahirije. Uyu munsi ndashaka ko wibaza uti ese:

Naba ndusha abafarisayo gukiranuka kuburyo nimukira kugukiranuka kubaruseho? Uyu munsi ahari wowe uracyazwi nk'Umusambanyi, nk'Umusinzi n'ibindi bibi byose uracyabikora, Amatageko uracyayica, nonese urumva niba utabashije gukiranukira Imana hari n'amategeko aguhana uzabasha gukorera Imana igihe bakubwiye ngo ukwiye kuyikorera nta mategeko. sishaka kwigisha ko amategeko ariyo azatujyna mw'Ijuru, ahubwo ni igipimo cyiza kigaragaza abantu bakunda Imana. ariko nano ukwiye kwibaza uti: amategeko yagiriyeho bande?

1timoteyo 1:9

kandi tuzi ko amategeko atashyiriweho abakiranutsi, keretse abagome n'Ibigande, n'abatubaha Imana, n'abatari abera n'abatitita kuby'Imana, na bakubita ba se na ba nyina n'abicanyi. n'abasambanyi n'abagabo bendana, n'abanyaga abantu bakabagura, n'ababeshyi n'abarahira ibinyoma, n'Ibindi byose bidahura n'Inyigisho nzima. zihuje n'Ubutumwa bw'ubwiza bw'Imana ihimbazwa,ubwo nahawe.

Kubijyanye n'amategeko no kuyubahiriza, bamwe bagize bati kuva mu bwana twarabyubahirije: bivuze ngo ntiwatutse ababyeyi, ntitwishe, ntitwakoze n'Ibindi byinshi mwabonye haruguru. 

Gusa ibyo byose ntibihagije kuko uwiringira ibyo gusa Imana ntimubona nk'Umukiranutsi, kuberako amategeko ntiyabasha rwose kutweza, kuko naho tutakwica ntibivuga ko mu mitima yacu bitarimo, ijambo ry'Imana ribwira ko ibiri mu mutima aribyo bibi: Kwica, gusambana, n'Ibindi.

Yesu yashaka kubwira abantu ko bakwiye kurenza ibigaragara, bakagera no mumitima, ntibasambane bikava aho bakica no kwifuza kubi ko mu mumitima yabo, ntibice bakirinda n'Ishyari ryo mu mutima
Uyu munsi wowe wasanga n'Imbuto z'Icyaha zikigaragara kuri wowe, utagira n'Umwanya wo kugaragara neza n'Inyuma, ariko ukwiye kuruta abafarisayo. ugakiranuka Imbere n'Inyuma.

Kubwa Yesu tubasha guhinduka rwose, tukaba ibyaremwe bishya, ndakwifuriza kubaho mubuzima, burenze ubw'abafarisayo, kuko kubahiriza amategeko bitagira Yesu Imana ntiyashimye ko bizinjiza abantu mw'Ijuru ahubwo Yashimye Kristo. Ibya mbere niba bitaratwogeje neza, habonetse amaraso abasha kutweza rwose.

Abakarabye mu mariba y'amategeko ntibashize umwanda, ariko biyunyuguza amaraso ya Yesu bakera rwose, Yesu atuma tubaho ubuzima bw'ubahiriza amategeko tutabitewe nuko ariyo duhanze amaso ahubwo nk'Uburyo bwo kwerekana ko abamenye Imana babaho ubuzima bukomeza amategeko!

Ibaze nawe uvuka ko Kristo yagukijije hanyuma ukaba : ugisambana. ukiba, ugituka ababyeyi, ugikora ibyo byose biteye isoni, ndaguhamiriza ko utazaragwa ubwami bw'Imana . kuko ubuntu buduhesha gukizwa bwazanywe na Yesu butwigisha kureka ingeso mbi za kera tukabaho twumvira.

Ubuntu nyabwo ngubu:  TITO: 2:12 Butwigisha kureka kutubaha Imana n'Irari ry'Ibyisi, bukatwigisha kujya twirinda dukiranuka, twubaha Imana mugihe cya none.

Ndabakunda!

Wednesday, 26 November 2014

INKOZI Y'IBIBI ISA ITE? ESE BIRASHOBOKA KO KO UMUNTU YITWA UMUKRISTO AKITWA N'INKOZI Y'IBIBI? M.Gaudin

Matayo 13:41

Umwana w'Umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n'inkozi z'ibibi babikure mu bwami bwe, babajugunye mu itanura ry'Umuriro. Niho bazarira bakahahekenyera amenyo.Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk'izuba mu bwami bwa se.Ufite amatwi niyumve.

Mubintu bibabaje kandi biteye agahinda, nukubona umuntu witwa ko ari murusengero cyangwa yiyita umukristo ariko ugasanga nanone azwi nk'Inkozi y'Ibibi, umuntu aba inkozi y'Ibibi ryari ?

uyu munsi hariho ibintu bibi, hari ibigenwa n'abantu bikitwa bibi, ariko ibintu byiswe bibi n'Imana nibyo usanga bigira n'Ingaruka mbicyane, kuko hariho ibintu bibi ariko byiswe bibi ku mpamvu zitandukanye. uyu munsi natanga urugero nk'Umuntu utwara imodoka mubihugu bivuga icyongereza, akomeje imyitwarire nkiyo yari asanganywe mubihugu bivuga igifaransa ndahamya ko biba ari amakosa.

ariko icyintu cyiswe icyaha n'Imana niho umuntu aba ari inkozi y'Ibibi, ariko umuntu wakoze icyaha buri gihe iyo yemeye guhinduka cyangwa akihana ntiyitwa inkozi y'Ibibi . Matayo 4:17. icyo gihe aba atangiye ubuzima bwiza bwo kubaho ashimwa n'Imana ndetse n'abantu, ibyo akora ntanakimwe gihanwa n'Amategeko.abagalatiya 5:22-23.

Uyu munsi niba uri murusengero hamwe n'abandi bavuga Imana ukiroga, ugisambana, ukigira urwango, ishyari n'ibindi bibi bisa bityo, ntiwihane wumva iherezo ryawe ari irihe? nibwira ko Imana itera imbuto nziza mu mitima hanyuma umwanzi nawe akaza agatera imbuto ye, uyu munsi wisuzumye ubona ugana mw'Ijuru, nibyo koko ushobora kuba usa nugana yo kuko icyerekezo abandi barimo nicyo urimo ariko niba itike yawe igaragaza ko ugana kurimbuka, naho wagera mw'Ijuru uzasubira aho wakatishirije. uyu munsi niba uri murusengero ukwiye kwihanira kureka, ndetse ukwiye kubana n'Imana cyane kuko iyo tujya ni mw'ijuru iwabo w'ibihumbi, ibuhumbagiza by'abanesheje, abanze gusambana nk'abayozefu, abihannye ubwicanyi nkaba pawulo, abicujije ibyo bakoze bose ndetse nabatakoze nabi na gato nk'aba enoki, ngo yagendanye n'Imana ibihe byose.

Abo bose ni abagabo bo guhamya gukiranuka. Uyu munsi ndashaka kukubwira inkozi y'Ibibi, uko bivugwa n'Imana, kuko naho dufite ibintu byinshi twanga ariko siko Imana ibivugaho, ibyo nshaka kukubwira ntibikuraho ko ukwiye gushakashaka ibyo umwami yashima abefeso: 5:10.

Uyu munsi hariho abantu Imana ivuga ko batazaragwa ubwami bw'Imana, umenye neza ko kuba murusengero bidakuraho ibyaha, ahubwo kwihanira kureka no kubabarirwa ni byo byonyine byagufasha! uyu munsi ndasha ko turebera hamwe ibi bintu  igihe cyose udahisemo kuririra Imana ngo igukureho uwo muvumo utazaragwa ubwami bw'Imana

NTIMUZI YUKO ABAKIRANIRWA BAZARAGWA UBWAMI BW'IMANA? 


1.Gusenga ibishushanyo: uyu munsi hari abasenga ibishushanyo bibajwe! ariko hari n'abasenga ibitabajwe, uyu munsi niba ushaka kureba ibyo kanda hano urebe abantu bikubita hasi baramya ibishushanyo kandi bakitwa ko bavuga izina ry'Imana.

2.Abasambanyi: uyu munsi niba uca inyuma umugore wawe cyangwa umugabo wawe, ugasambana, Imana ubwayo ihamya ko nta bwamibw'Imana uzabona.

3.Ibitingwa, abagabo bendana( Ibyo muri iyiminsi abantu bahaye izina Homosex), ibi nabyo bireze mw'Isi nubwo abantu bataviguha rumwe dukwiye kureba icyo Imana ibivugaho. n'Icyaha Imana yanga urunuka. niba wicaye murusengero rero ntaho batagucira urubanza umenyeko iherezo ryawe n'Umuriro ariko niwihana Imana yiteguye kukubabarira!

4.Abajura: Uyu munsi kwiba byabaye inzira yo gukira vuba, ariko kwiba  ni icyaha kandi Imana yanga urunuka, Yewe nabantu ntibagikunda.

5.Ubusinzi: imana ntikunda ubusinzi pe! uyu munsi ushobora kuba murusengero kandi umaze iminsi mukabari, ukava mukabari uza murusengero, ariko ntibivuga ko uzajya mw'Ijuru, uko biri kose hariho umuriro uzarya abanga kwihana, mugenze wanjye wihane.

6Abatukana: uyu munsi umuntu aragutuka, akakubwira ngo yakinaga, ariko sinzi ukuntu umuntu muzima yakinisha inkota ashaka kuyikujomba, niba utukana ni ugutukana si ugukina! waba nawe utukana kandi ukaba n'umukristo? Oya rwose !

7Abanyazi: Hariho abantu bazi guhuguza utw'abandi, ugasanga n'Umuntu ujyana iby'abandi kungufu, ariko uyu munsi ukwiye kumenya ko Imana itazakwinjiza ahera hayo niba uri umunyazi.

Uyu munsi nakugira Inama yo kumenya ikintu cyose wakorera Umwami wawe, nicyo wakwirinda ubifashijwemo na mwuka wera kugirango ugaragare mu maso y'Imana udafite umugayo. ushobora Kwibaza uti ese birashoboka ko umuntu abaho akijijwe, ariko ndahamya ko bishoboka! ntimwishushanye n'ab'iki gihe abaroma12:2, sinibwira ko igihe cyose waba udashaka kwihana, hari uzagukura murusengero cyangwa mw'Isi ariko nkuko abantu bagenda bagapfa kuko ntamuntu utazapfa, ukwiye gutegura urugendo rwawe hakiri kare, Iminsi umuntu afite ayibaho nkuzapfa, iyo ubyirengagije rugutwara utiteguye. zaburi 49:15

Ndahamya ko ibi atari ubwambere ubyumvise, ariko impamvu bigarutse nuko n'ubu bikikureba: Ufite ugutwi niyumve,  njya nibaza aya magambo Yesu yavugaga ati: ufite ugutwi niyumve, ariko naje gusanga abantu benshi amatwi yacu atangira kubaho igihe tuyakoresheje neza, nibwo atangira kubaho. kuko ikintu kitagufitiye umumaro kiba gisa n'Ikitariho. Uyu munsi amaso yawe niba uyafite urebe, niba ufite amatwi wumve, ndakwingize wihanire kureka, kuko igihe kiribugufi uzaza ntazatinda. kandi azaza aje kugororera buri muntu ibikwiranye nibyo yakoze, ari ibibi cyangwa ibyiza.

sinzi igihe umaze witwa umukristo ariko, sicyo cyangobwa ahubwo igihe watangiririye kubaho nk'abakristo nicyo kizatuma Imana ikubara mubayo. abantu benshi bibwira ko umuntu yaba umukristo akabaho nk'uko yari ameze, Oya hariho Kera mubantu bamenye Imana. harino n'Ubu kandi hariho n'Ibihe bizaza. 

Kera hawe n'Ubu hatandukaniye he? ibaze mu mutima urebe ko hari impinduka, kandi ukomeze urusheho gushakashaka ibyo umwami yashima!

Ese ko uri muntama uri Intama? cyangwa wihindura intama iyo uri kumwe nazo gusa? abameze baryo ntabwami bw'Imana bazaragwa.

Ndabakunda!

Tuesday, 25 November 2014

IBYO UMUNTU AREBA YABIVUGA, ARIKO NTIYAHAMYA IBYO ATITEGEREJE! UJYA WITEGEREZA IMANA? M.Gaudin




Zaburi 48:13-15

Muzenguruke Siyoni muwugote,Mubare ibihome byawo. Mwitegereze cyane inkike zawo, Mutekereze inyumba zaho, Kugirango muzabitekerereze ab'igihe kizaza,.kuko Iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose, Ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu.

Abantu beshi bafite amaso, bigaragara ko banareba kuko iyo hari icyo babonye bashobora no kukivuga, ariko iyo bigeze kukwitegereza usanga abanshi bahinduka impumyi, ndetse ugasanga ibyo bavuga ntibabihamya!

Uyu munsi ushobora kuba ureba ibitangaza byakozwe n'Imana, kuko Imana tuyibonera mukugira neza kwayo kwa buri munsi, yewe iyo uhuye n'abantu ushobora kubivuga, ariko byagera mukubihamiriza abantu ukabura icyo uvuga!

Kuvuga ikintu biroroshye ntibisaba imbaraga cyangwa kuba ukizi neza, niyo mpamvu abantu benshi bavuga ibintu badahagazeho batabasha kubihamya! uyu munsi ndashaka kukwibutsa ko Uko ubona ibintu utabyitegereje ubisobanura nabi! kandi iyo wihaye gusobanura ikintu utitegereje bituma wizera ibitari byo!

Uyu munsi ndashaka ku kwibutsa ko kureba no kwitegereza bitandukanye, Imana irifuza abantu bitegereza kurenza abarebesha amaso gusa. niba usoma ijambo iryo jambo uribonamo iki? niba ubonye igitangaza ubonyemo iki? Kwitegereza bizana Kwizera Imana kuzuye, naho kureba birangirira mu kuvuga!

Uyu munsi abantu benshi bizera ko Imana iriho kuko bakubitanye nayo mubyo yakoze, ugasanga abantu bavuga ko Imana iriho. ariko abayitegereza baba bafite umwihariko kuko bayimenya kugiti cyabo, ugasanga bafite impamvu zo guhamya batabitewe gusa nuko babibonye ahubwo yuko ba byitegereje! ndashaka kukubwirako ko mubuzima abantu batarushanwa kureba ahubwo barushana kwitegereza! uyu munsi ushobora kuba ureba ahantu ariko kuko utitegereza ntusobanukirwe.

Buri gihe Kureba bitera guhubuka, ariko kwitegereza bitera gushishoza no guhitamo igikwiye, udashingiye kubyo ubona ahubwo ushingiye kubyo witegereje! Ndahamya ko abantu benshi bareba Imana ariko ugasanga ntibayitegereza! aribyo ahanini bibaviramo no kuzayivaho kuko buri gihe iyo umuntu yitegereje abona ibyo abandi batabona!

kwitegereza bishobora kugutera kubona icyaha igihe abandi batakibona, bishobora gutuma ubona imbaraga igihe abandi batazibona, bishobora gutuma umenya umugambi w'Imana no mu makuba naho abandi baba babona bikomeye! ariko uyu munsi ukwiye kwitegereza! ndahamya ko uyu munsi ukwiye gusaba iMpano yo kwitegereza!

Uyu munsi abantu bitegereza nibo bonyine bashobora kubona icyo bazabwira ab'Ibigihe kizaza! uyu munsi umuntu witegereza yereka abandi ikintu batabonye, ariko utitegereza avuga ibyo ahuye nabyo. uyu munsi ndakwinginze ngo witegereze Imana, kandi urusheho kwitegereza ibyo Imana ikora. buri gihe iyo abantu iyo abantu barebesha amaso gusa ntibabasha kwizera Imana , ariko abitegereje rwose babasha guhamya no kurushaho kwizera!

Ndahamya kugeza ubu hari abantu bakireba Yesu, nk'Uko za ntumwa zamubonaga, bamwe baracyamubona nk'umuhanuzi, abandi baramubona nka yohana, eliya n'UBUNDI BURYO Bwinshi ariko abitegereza baramubona nka Kristo Umwana w'Imana isumba byose. baramubona nk'Umwami n'umukiza w'Ubugingo bwabo.

iyo wamwitegereje rero ukura iki: ukuramo kumugira uwawe bwite, Kristo ntaba akiri uwo kuvugwa aba uwo guhamiriza bose kuko uba uzi neza icyo avuze kubugingo bwawe. 

Uyu munsi niba uri umubyeyi niwitegereza uzabona uko urera abana bubaha Imana, niba uri umukobwa uzabona uko wubaka urugo ruzima, niba uri umugabo uzabona uko wakwizera Imana, ndahamya ko uko twitegereza Imana irushaho kutwiyereka mubundi bwiza, Imana ntihinduka ahubwo uko tuyitegereza tugenda tubona ibyo tutari twabonye.

Imana si hariya umaze kubona, ukomeze uyitumbire urabona n'Ibindi, uyitegereze urabona n'ibindi, ubuzima bw'Umuntu buhindurwa no kwitegereza Imana si ukuyibona gusa. Yesaya 42:18-20

Niturushaho kwitegereza tuzakirira aho abandi batabona ubuzima, ubwami bw'Imana ni ubw'abantu bitegereza, bakabona icyo abandi batabona......bamwe bagurisha umurima urimo ubutunzi ngo bashake uwundi....uwitegereza agura ibyo abandi batabona...matayo 13: 44. byose bisaba Kwitegereza ukareba. kubona ahantu hatera ntibivuze ko nta mu maro hafite ahubwo witegereje wasangamo ubutunzi budasanzwe.

Ibyo ucamo ntubirebe gusa ahubwo ubyitegereze ndahamya ko uri bubonemo ishimwe!

Ndabakunda!

Monday, 24 November 2014

URUHARE RW'ABUBAHA IMANA, MU KUBAKA IGIHUGU....URUGERO DUHABWA NA NEHEMIYA. M.Gaudin



Nehememiya 2:17

Mperako ndababwira nti" Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yelusalemu habaye amatongo n'amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y'I Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi."

Yesu ntiyasabiye intumwa ze kuvanwa mw'isi ahubwo yabasabiye kuyirindirwamo, uyu munsi nawe hari impamvu utarapfa, ni ukugirango utunganye ibidatunganye. 

werekane kandi Ukore imirimo myiza yatuma abantu bahimbaza Imana. Matayo 5:16



Imana yaremye abantu benshi kandi batandukanye, ibyo buri muntu wese arabizi neza. si ibyo gusa ahubwo yaduhaye no kuvukira mubihugu bitandukanye. nta sezerano riruta guhabwabwa igihugu no kuguhindura ubwoko bukomeye ribaho mw'isi.

Isezerano rya mbere rikomeye twahawe nukuzajya kuba muri y'Amazu Kristo yatubwiye.Yohana 14:2, ibyo imitima yacu ibitegerezanya amatsiko, kandi niyo mpamvu dutacogora kumwizera kuko ubwo yabivuze azanabisohoza kugira ngo Data wo mw'Ijuru yubahirishe Umwana we.

Isezerano rikomeye ryabayeho rigahabwa Sogokuruza aburahamu, ryari isezerano ryo kuzamuha igihugu ndetse n'Urubyaro, uyu munsi umuntu ukiri mw'Isi yakwishimira kubona afite igihugu akomokamo. Yakwifuza kubona urubyaro rwaho akomoka rugwiriye rukangana n'Umusenyi wo kunyanja! nukuri Imana niyo yatumye uvukira mu babyeyi b'abanyarwanda  cyangwa abandi..!

Uyu munsi ushobora kuba usenga Imana ngo ize igutware mw'Ijuru, ariko nayo ikaba itegereje ko ubanza kugirira umumaro  abantu mwahawe igihugu Kimwe. Uyu munsi ndashaka kukubaza nti ese ujya utekereza kugihugu cyawe. waba ukirimo cyangwa uri hanze. ese iyo wumvishe amakuru y'abana batiga, abicwa n'Inzara, ubukene, n'ibindi wumva ubabaye cyangwa kuko wibereye munzu z'abakomeye uterera agati mu ryinyo?

Nehemiya yabaga ibwami, kandi yari ameze neza, ntiyari yishwe n'Inzara cyangwa ngo agire icyo abura nk'uko nawe ushobora kuba umeze, ariko kuko atabaga mugihugu cye aza kubaza amakuru y'I Yerusalemu, maze bamuha amakuru atari meza bati inkike zaho zarahiye, umurwa warasenyutse! Nehemiya niko kugira agahinda kenshi ko mu mutima maze ikintu cya mbere yakoze arasenga Nehemiya 1:4

Nyuma yo gusenga,Imana yamuciriye inzira ajya kureba uko bimeze iwabo, maze yiyemeza kongera kubaka ahasenyutse. Abantu benshi bashobora kumva ibintu bagasenga ariko ntibagire indi ntambwe batera! hari uwo wabwira uti mu Rwanda abana ntibiga, akavuga ati nzabisengera! nyamara ntabe yagenda ngo arebe icyo yafasha ngo abana bige n'Ibindi. Igihugu ni umugabane umuntu yahawe akiri mw'isi. uyu munsi buri muntu afite igihugu ndetse habaho no kwerekana urukundo ukunze igihugu ni ukugihangayikira! utabitewe n'uko bagutoreye guhagararira inzego za leta, ahubwo ubitwe n'Ishyaka ry'Uko uri umukozi wubaha Kristo. maze ukicisha bugufi ugasenga! igihugu ntikizakizwa n'abatazi Imana ahubwo kizahemburwa ku bwawe uzi Imana kandi witeguye gukora ibyiza byose ngo igihugu cyawe kireke kuba igitutsi.

ESE IGIHUGU KIBA IGITUTSI RYARI? Igihe cyose abandi bahugiye mukubaka ibihugu byabo naho wowe ukajya guhaha ntutahe, ibaze kwitwa umunyarwanda wambere ukize muri america ariko ugasanga iwanyu hari abantu badashoboye no kurihira abana ishuri, cyangwa kubagaburira! buri gihe abantu baravuga bati nubwo akize ariko akomoka ahantu bakennye! sinzi uko ubyumva, ntamuntu ukubahira ko wasuhukiye mu gihugu cye! uko biri kose uba uri umwimukira! niyo mpamvu abenshi banahohoterwa kuko uba utari iwanyu.

Ariko njyewe nawe turamutse twemereye Imana dushobora kuzana impinduka nziza, mubihugu byacu, ndahamya ko buri munyarwanda, cyangwa umurundi witwa ko ari umukozi w'Imana akwiye kuba ariwe ufite umutwaro w'Igihugu, uko ugisengera Imana iguha n'Uburyo bwo kugira icyo ukora kandi kiza! ariko niba abitwa ko bazi Imana aribo bahinduka ba ntibindeba iherezo ryacu ntiriba ari ryiza!tuba duhisemo gukomeza kuba igitutsi.

Uyu munsi dukwiye kuba aritwe ba mbere bo kwerekana urumuri mubihugu byacu, aha mbibutse ko Yesu yagize ati muri umucyo w'isi, ndakubaza nti ese koko uri umucyo w'isi utabanjirije no mugihugu cyawe, abantu bubaha Imana bakwiye kubera abandi urugero mugukunda ibihugu byabo, ndahamya ko nyuma Yo gukorera Kristo dukwiye kwitangira gukorera Ibihugu byacu. kuko Imana ntiyakuzanye mw'Isi ngo ube ikibazo ahubwo yakuzanye ngo ube igisubizo.

Nehemiya yashoboraga kuvuga ati ese ko ntawashyizeho ngo mbe umuyobozi, abayobozi bajye babikora! ariko buri gihe umutwaro(passion)ufite niwo ugutera gukora mugihe kigukwiye no mukitagukwiye. uyu munsi ukwiye kuba urumuri, 
Matayo 5:14

Muri umucyo w'Isi.umudugudu wubatswe ku mpinga y'Umusozi ntubasha kwihisha. ntawukongeza itabaza ngo aritwikirize intonga,ahubwo arishyira kugitereko cyaryo rikamurikira abari munzu bose. abe ariko umucyo wanyu ubonekera imbere y'abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza bahereko bahimbaze so wo mw'Ijuru.

Ndahamya ko iki gikorwa cy'Ubutwari Nehemiya yakoze cyatumye abantu benshi bagarukira Imana, uyu munsi nawe ushobora kuba hari icyo wakorera Igihugu cyawe maze abantu bakagarukira Imana, ushobora kuba utari umuyobozi ariko ufite umutwaro, ntutegereje uzaza kukubwira ko umuturanyi wawe yaburaye ngo ubone kumuha icyo kurya! ushobora kudahera ku kintu kinini ariko ukagira ishyaka ry'Ubwoko bwawe ndetse n'igihugu cyawe.

ndahamya ko Imana yifuza kubona abantu bayubaha bahindura ibintu, muburyo bw'Imikorere, kugira ngo babere abandi urugero. ushobora kugira ishyaka ry'Urubyiruko rw'Iwanyu, ushobora kugira ishyaka ry'abana, abagore n'ahandi kuko igihugu gifite amarembo menshi kandi yose akenewe gusanwa no kubaka! uhere aho Imana ikuyobora maze ufatanye nanjye kubaka igihugu. ndahamya abazabona Imirimo yacu myiza bazaherako bahimbaze Imana. 

Hariho abantu bishimira kugaya, no kumva ko kugira ngo bagire icyo bakora bagomba gukuraho bamwe, uyu munsi ndagirango wibuke ko nehemiya amaze kubaka inkike, yahaye abandi umurimo arigendera, nawe singombwa ko baguha intara ngo uyiyobore, cyangwa bakugire umudepite ahubwo ushobora gukora ibyiza naho waba nta mwanya usa nuwo utekereza wabona! icyangombwa si umwanya uhabwa, ahubwo icyangombwa ni umutwaro ufitiye igihugu.

Yesu agira ati nuko ushaka kuba mukuru abe umugaragu w'abandi, uyu munsi ntukwiye kwibwira ko ibyiza uzakora bisaba ko uriya muntu avaho ukanjyaho, uyu munsi ushobora gufasha mu burezi utari minisitiri w'Uburezi, ushobora gufasha mubuvuzi utari minisitiri w'ubuvuzi, ushobora gufasha urubyiruko kwigirira ikizere utari minisitiri w'Urubyiruko, ariko biragusaba kumenya neza ko Amarembo yasenyutse kandi ushaka ko iwanyu hongera kubakwa!

Uyu munsi turashima Imana ko nyuma ya Genocide yabaye mu Rwanda, hahagurutse ba Nehemiya, uyu munsi abantu bariyunze, uyu munsi igihugu kiragendwa, uyu munsi igihugu ntikikiri igitutsi, muyandi mahanga ari haracyari byinshi byo gukora. buri munyagihugu ahugiye muguteza imbere inkomoko Ye, niyo mpamvu nawe ukwiye kuba uhugiye mu Gukorera Kristo no Gukorera Igihugu. impamvu imana yagushyize kw'Isi nukugira ngo utunganye ibidatunganye. mugandukire abatware batwara nk'Uko ijambo ry'Imana rivuga. Abaroma:13:1-5. 

Mwnage ikibi mukore ibyiza, mushikame mukwizera kuko nta muntu ukora neza utazabihemberwa n'Umwami yaba Imbata cyangwa uw'Umudendezo. inkike zasenyutse ziri imbere yawe, ukwiye kugira icyo ukora, aho kugaya abandi. erekana uruhare rwawe.

Niba koko uvuga ko wakijijwe, ukaba waruhagiwe n'amaraso ya Kristo , ukwiye kuba impumuro nziza ya Kristo, ukwiye kumenya ko Imana yifuza ko uba umucyo mw'Isi, umusemburo w'Ibyiza, ukaba ufite itandukaniro n'abatazi Imana. kandi Imana izaguhembera ko wayikoreye.

Ese uyu munsi hari imirimo waba ukora yatuma abantu bahimbaza Imana ku bwawe? ndahamya ko ukwiye kwisuzuma, Uyu mnsi Imana irifuza kugukoresha nka Nehemiya, ariko biragusaba kuba ufitiye umutwaro igihugu Imana yaguhaye. ndahamya ko izagukoresha kandi izahahindura inshimwe.
Dukomeze gusengera igihugu cyancyu ngo Imana ikomeze kuduha kuba mu mahoro 1 timoteyo 2:1
2 ingoma 7:14

Ndabakunda!





Saturday, 22 November 2014

KUNYUNGU ZAWE CYANGWA IZ'IMANA? IBYO UKORA IBIKORERA NDE? M.Gaudin

Yesaya 5:8

Numva ijwi  ry'Umwami Imana riti" Ndatuma nde, ni nde watugendera?"

Uyu munsi ushobora kuba umaze igihe kinini uri munzu y'Imana, uririmba, uhanura, ubwiririza wubahiriza amategeko atandukanye, ariko uyu munsi ndashaka ngo wongere wisuzume wibaze uti ese ibyo nkora mbikora kubwande?

Abantu benshi birashoboka kubaho kubera kwikunda, akabaho akora ibintu byinsho bitandukanye kandi byiza mu maso Ye ndetse no mumaso y'abandi! ariko ugasanga ntabikora kubera Imana ahubwo abikora kubera inyunguze kugiti cye! ariko uyu munsi wowe usoma ubu butumwa ukwiye kwisuzuma, sinkubwiye kureba abandi ahubwo wowe ubwawe ukwiye kumenya ko ibyo ukora ubikorera kugira ngo Kristo ahabwe icyubahiro, cyangwa ari kumpamvu zawe bwite.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu aba mu murimo w'Imana agakora ariko adakorera Imana!

Ndahamya ko mwese muzi nk'abantu baba biruka bahigwa n'ibinntu bitandukanye, hanyuma bakaza bagera ahantu abantu bahinga bakanjya mu murima, batagiye guhingira nyiri umurima ahubwo bagiye kuba bahinga ngo bihishe ubahiga!


  • Abantu benshi bihishe mu makorari kubera kwanga kwiyicira ubuhamya.
  • Banga kuba abasinzi kubera ko bitagezweho kuba umusore w'Umusinzi
  • Bakirinda ubusambanyi kubera kwirinda Sida n'Ibindi
  • Bakitanga ngo bamenyekane ko arabanyangeso nziza!
ndakubwiza ukuri ko mubantu bagushima, ariko bibaye ibyo ibihembo byawe biba ibyo mubantu.
Uyu munsi ndashaka kugirango umenye uwo ukorera! uhagarare uhamye uvuge ko ukorera Kristo. Si ikindi nshaka kukubwira uretse kukwibutsa ko umurimo wose udakoranye urukundo rwa Kristo ntukuvuna kuko uba ukora ibyo ushoboye kandi wihitiyemo! ariko nuhitirwamo n'Imana uzabyemera?

Abantu benshi Gukorera Imana bibaryohera iyo ntakintu cy'Umwihariko ibasaba, iyo ntahantu hawenyine igutuma, iyo ntanzira shya ishyize mubuzima bwawe! ariko uyu munsi Imana irifuza kujyana nawe ariko irifuza ko ureka ubuzima bwo Kwikoresha!

hariho abantu bumva bakorera umwami ariko kandi bakanikoresha, ndavuga nti Ibyo Imana igutegeka n'Ibyo nawe wihimbiye, uyu munsi umenya ko umuntu ari mubuzima yihitiyemo iyo abajije Yesu ikibazo gisa nicyo wamutunzi yabajije! Ati mwigisha mwiza nkore kindi kihe ngo ndagwe ubugingo? Mwibuke ko Yesu yamubajije ko yubahiririza amategeko, umusore yamubwiye ko kuva mu buto bwe nta rimwe yica! ahari wowe ushobora no kuba ukiyica ariko Kristo akakubabarira, Imana Yacu ishimwe. 

Uyu musore wakurikizaga amategeko guhera mubuto bwe yajyaga anatanga uko ashaka kandi ashoboye, ariko ikibazo cyaje kuba gutanga uko Yesu agutegeka! Ndahamya ko abantu benshi dutanga uko dushoboye n'Uko duhisemo, ariko iyo bijemo ko tugomba kubikora nk'uko Yesu abidutegeka. Ese uyu munsi ubayeh mubuzima bwo gukora ibyo ukora byitwa ko ubikorera Imana koko ubikorera Imana! cyangwa ni zampamvu navuze hejuru.

Sinzi uko ubikora, sinzi n'Impamvu ibigutera! ishobora kuba ari uburiganya cyangwa iy'Ukuri. Imana ntacyo ihomba kuko pawulo yagize ati ndashima Imana ko mu kuri no muburiganya Kristo aramamazwa! abafilipi 1:15.

Uyu munsi rero wikureho impamvu zose zaguteraga gukorera Imana, usigarane Impamvu imwe y'Umutima ukunze, kandi wemerera Kristo. Yesu ni umukiza kuri bamwe, ariko akwiye no kukubera Umwami guhera uyu munsi. Umwami akwiye kumvirwa no kubahwa biruseho. buri gihe ijambo ry'Umwami rihinduka iteka. uyu mugoroba niwumva ijwi rye ntiwinangire.

Guhera uyu munsi usigeho gukorera mu kwishimisha, no guhaza irari ryawe, no kwishakira icyubahiro gusa, ahubwo wongere wubake ibyo ukora muri Kristo. niho uzahemberwa ibyo wakoze. kuko buri wese akwiye kwirinda uko yubakaho kuri urwo rufatiro!

Kuri mwese mukorera Umwami wacu Kristo mutaryarya mumenye iki:


Komeza uhabere Imana kuko Imana yaguhisemo kuba umuhuza w'abantu nayo kubwa Kristo.
barahirwa abo databuja azaza agasanga bakimukorera batariganya kandi bataryarya mu mitima.

Ndabakunda!


Friday, 21 November 2014

FARAWO NA HERODE KUKI BICAGA ABAHUNGU BAGASIGA ABAKOBWA, MURI IYI MINSI ABAHUNGU BACIBWA ITEGE.! . ..M.Gaudin

Kuva: 1: 16 Ni mubyaza abaheburayokazi , mukabona bicaye kuntebe babyariraho, nihavuka umuhungu mujye mumuhotora, ariko naba umukobwa abeho.

Matayo: 2:16 Herode abonye ko yatengushywe na ba banyabwenge ararakara cyane,aratuma ngo bice abana b'abahungu bose bari i Betelehemu no mu misozi yose iri bugufi bwaho, bamaze imyaka ibiri n'abatarayimara, nk'uko yagereranyije igihe yasobanuriwe n'abo banyabwenge.

Uyu munsi ndagirango turebere hamwe ibi byanditswe, ndumva nganirizwa n'Imana kuvuga kubintu bimwe bisa naho ari ukuri ariko bitari mw'Ijambo ry'Imana. uyu munsi abategetsi bo mw'Isi cyane cyane ibihugu bikize birikanga iki? ni iyihe mpamvu umuyobozi yashyiraho itegeko ryo Kwica utwana twuduhungu duto?hanyuma akareka abakobwa.

Buri muntu wese azi icyo umwana w'Umuhungu avuze, kuko n'ababyeyi bacu iyo uganiriye nawe akubwira ko yifuza kubanza umuhungu, sinzi Impamvu ibitera, ariko nayihuza n'Impamvu nzima numva yo mw'Ijambo ry'Imana, nuko abantu bakunda Imana bakunda kubanza icyo yabanjije. bagaheruka icyo yakurikije. ntunyumve nabi ahubwo ndagira ngo wumve icyo Imana yakoze bwa mbere kiguhe kumva icyo tubereyeho kw'Isi. 

Kubaho k'Umugabo si Impanuka, yewe n'Umugore si impanuka, kuko buri mwe Imana yamuremeye umugambi ukomeye agomba kuzuza, ariko uyu munsi wa none mw'Isi yuzuye, urwango, kwikunda, no gushaka kuyoboza abihugu uburetwa,n'Ubwoba bwo gutakaza icyo wari ufite bigatuma wiga mugambi mubi wo guca intege igitsina gabo.

Farawo na Herode batinyaga iki?

Farawo yagiye kubutegetsi hanyuma, abona abisiraheli bagwira cyane rwose, maze ubwoba buramufata ngo aribwira ati aba bantu nitubareka bazaducika tubure abo dukoresha ubukoroni, ni ko kwigira inama mwasomye mu kuva 1:16.

Herode nawe si kure yaho kuko yahiye ubwoba bw'uko Yesu yiswe umwami, hanyuma ahitamo kwica abahungu bose, kuko ntiyari azi uwo ariwe, ahitamo kwica bose.

Aba bose bahuriye kubwoba bwo gutakaza ikintu, uyu munsi abantu benshi bajya muri gahunda zo kugabanya urubyaro si urukundo bakunze abana bavuka, ahubwo n'Ubwoba bwo kubakorera no Kwitanga ku bw'abana! uyu munsi hari abagabo barimo guhabwa Inkingo zo kutabyara burundu mu bihugu bikennye, ariko ibi byose hari ababa babiri inyuma.

Sinzi uko mwe mubibona, ubu mubihugu byose, hari amahirwe menshi ahabwa abakobwa, no mubihugu byacu, uragira gutya ukabona abaterankunga batangije ikigo bakacyita Girls schools??? Kuri iki gihe ntago bakica abahungu muburyo bwo kubakuraho cyane, ahubwo bamenye ibanga ko umuhungu utize ngo ajijuke ntaho ataniye n'umudamu wahejejwe munzu. iki kinyejana harimo harapfa abahungu benshi, muri Africa, Asia, no muri America y'amajyepfo! uyu munsi wakwibaza ikibazo uti ese umugabo niba yitereye ikizere, umugore azamufasha iki?

Imana yabanje kurema umugabo, imuha imirimo agomba gukora, hanyuma ibona ko atari byiza ko aba wenyine, Imuremera umufasha umukwiye! itangiriro 2:18.

noneho Twibaze twese, niba umugore yararemewe kuba umufasha, yafasha nde udahari, yafashe nde utazi gusoma no kwandika, yafashe nde utagira akazi, yafashe nde usuzugurwa? uyu munsi ndagira ngo twibaze iki kibazo: Ese Umugabo yabaho nta mugore? none se umugore yabaho nta mugabo? igisubizo natanga ni nkuko pawulo yagize ati 1abakorinto 11:11" Ariko mu mwami wacu, Umugore ntabaho hatariho umugabo, ni ko n'umugabo atabaho hatariho umugore. nk'uko umugore yakomotse ku mugabo ni ko n'Umugabo abyarwa n'Umugore ariko byose bikomoka ku Mana"

Uyu munsi tumenye ko ibyo bikomoka ku Mana ntihabaho kubikora nkaho dukosora Imana, ibi mbivuge neza, umugabo ntiyahawe kuba umukoresha w'Umugore, aha niho bamwe bibwira ko umugore ntacyo amaze, bitera bamwe kuba bumva nabo bakeneye ubwigenge ndetse rimwe bibashyira mu ntambara yo kurwana n'Inkomoko yabo. uyu munsi ndahamya ko Satani mubintu ashaka gukora Kw'isi no mubihugu n'uguca igitsina gabo ingufu, hakoreshwa uburyo bw'Ishi,uburyo bumwe bwo guca igitsina gabo ingufu n'ugutangirira hasi, abakiri bato kuko ntiwakwica abakuze.

Uyu munsi nabaha ingero zitandukanye aho usanga hariho gahunda nyinshi zizamura abana b'abakobwa, bashiki bajye ntimunyumve nabi ariko abo basigaye nibo bari basaza banyu! igihe cyose igitsina gabo gikuweho, gicishijwe bugufi, havuka ingaruka, kuko abagabo bahora bashaka icyubahiro, ndetse abagore bashaka gukundwa. niko ijambo ry'Imana rivuga. Abefeso 5:22-25

ubuzima umugabo n'Umugore bakwiye kubaho si ukurushanwa cyangwa guhangana, ahubwo ni ukuzuzanya. 

Uyu munsi ushobora kuba wumva abahungu bicwa muburyo butandukanye, ukumva abakobwa barabareka bakabaho, ariko ikibyihishe inyuma si ikindi, nuko umuntu wese ushaka guheza abantu mu bubata yica abahungu bato, kuko abo nibo bazana impinduka hanyuma bashiki babo bakabakomeza kurugamba! buri gihe umugore utari mu mwanya wo gufasha umugabo we ntago aba akwiriye uwo mugabo. uko ni ukuri.

Uyu munsi ushobora kuba ufite umugore ukomeye, ushobora kuba ufite mushiki wawe wabonye amahirwe yo kwiga ahantu heza, ukwiye ku mukunda, cyane ariko nawe mugore ufite umugabo urera abana kuko mwese mutabata, igihe wagiye mu manama n'ahandi...bashiki bajye mumenye umugambi satani afite wo kurimbura ibihugu ndetse ibihugu bimwe bitegetse ibindi kubera iturufu nkiyo.

uyu munsi hariho gahunda yo gusenya imfatiro z'Umuryango, ubu abazungu baradutegeka kwemera ko umugabo ashobora kuba umugore hanyuma natwe kugirango tubone inkunga tugasinya ayo mategeko: kuko usanga tutabisinye inkunga ihagaze inteko nayo yakinga! Yewe dufite ibibazo byinshi ariko tugomba kwemera kubaho mu byo Imana yavuze kuko nibyo bifite umumaro mwishi.


  • Buri muntu wese yakwibaza Impamvu ababyeyi barizwa no kubona abana ba bahungu?
  • Buri muntu wese yakwibaza urugo rutarimo umugabo
  • Buri muntu wese yakwibaza umugore wize ubana n'Umugabo utize.
  • Buri muntu wese yakwibaza Impamvu Imana yashimye kubanza umugabo ikamuremera umufasha hanyuma.
Ibi si mbivuze nkaho nshaka ko Mama umbyara atotezwa, cyangwa agirwa uwo guteka no gukubura, oya ahubwo ndabivuga nk'Umuntu ushaka ko mama abona urukundo rukwiye, ndabivuga nifuza kubona ingo zirimo amahoro. ingo zibyara abana bakura bakunda Imana. ingo z'Umugisha

Aho umugabo akunda umugore we, hanyuma umugore akagandukira umugabo we. umugabo nawe akagandukira Kristo.

ntiturwana n'abafite inyama n'amaraso, ahubwo turwana n'Imyuka. abefeso 6:10

buri muntu afite uko abona ibi mvuze, ariko uko mbibona dukwiye gusubira kurufatiro rwa mbere. kuko ntahantu muri bibiliya hagaragara ko ADAM yafataga EVA nk'umuja, ahubwo yamufataga nk'uko yamuvuze amaze kumubona. Itangiriro 2:23

Ahari uri umudamu, isi yashyize hasi umugabo wawe, ugira amahirwe urasigara, uyu munsi uribaza uti ese nakora iki? kugirango Umugabo wanjye agarukane icyubahiro, basaza bajye babeho(itangiriro 2:4),   Imigani 31:1-23

Buri gihe iyo udafite irishimwe, uba ufite umugayo kuko ikinyuranyo cy'ishimwe ni Umugayo.

Ndabakunda!






Popular Posts

Featured post

When Prayer Meets Fasting, Heaven Moves by Pastor M.Gaudin

When Prayer Meets Fasting, Heaven Moves. Matthew 6:16–18; Isaiah 58:6–12 Supporting Scriptures: Matthew 17:21, Joel 2:12–13, Ezra 8:21–23...