Sunday, 16 November 2014

IBYIRINGIRO BYACU NTIBIRI MUBYO DUTUNZE, CYANGWA ABO TUZIRANYE....BIVA K'UMUREMYI W'ISI N'IJURU. M.Gaudin


Uyu munsi ukure amaso kubyo utunze cyangwa wishingikirijeho, sinzi icyo umutima wawe wibwira cyawukiza, ahari urareba ukabona urejeje, uratunze uratunganiwe nibyiza, ariko ntibikwiye kukuyobya umutima ngo wibagirwe ko IMANA ariyo yaguhaye imbuto mukiganza cyarimo ubusa.

Ndagirango uyu munsi twongere twizerane Imana, niba waragiye mubaganga bikanga, niba waragerageje munshuti n'abavandimwe, niba wariyambaje abo muziranye ngo ahari hari icyo bagufasha, uyu munsi wizere Imana. Imana utegereza amaso yayo ari kuri wowe, impamvu yose yatuma wumva wihebye  uyikureho wemerere Imana kuguha indirimbo mu mutima, nkimwe pawulo na sila baririmbye, ntibayiririmbye bashaka gusohoka muri gereza, ahubwo bayirirmbye kuko bari bafite umunezero, maze Imana ibakorera ibyo batayisambye.

Uyu munsi wemerere Imana ibe umugenga w'Ubuzima bwawe. nayo ntizaguterana. ikindi yanasezeranije ko no murupfu tuzabana. aho abantu benshi niho batinya kuko buri mwe ahanjya wenyine, ntanshuti yaguherekeza, ntamwana ntamuvandimwe, ariko Yesu we tuzabana iteka kuko yanesheje urupfu ndetse n'Ikuzimu. icyo umukristo ahora yibwira nuko akiri mw'isi afashe ibihe mu ntambara ariko ahumurizwa n'umugaba w'urugamba, utari kumwe nawe impande zose n'amakuba n'umubabaro udashira.

Ubuntu n'amahoro bibane namwe mwese mwiringiye agakiza kava ku Mwami, kandi Amahoro atangwa na yesu abane namwe mukunda Umwam wacu mutaryarya.

.....Gutabarwa guturuka ku Mana....
(ps)Zaburi 33: 16
Nta mwami ukizwa n'ingabo ze nyinshi
Intwari ntikizwa n'imbaraga zayo nyinshi
Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza
Ntizakirisha umuntu zayo nyinshi.
Dore ijisho ry'Uwiteka riri kubamwubaha
Riri kubategereza IImbabazi ze,
Ngo akize ubugingo bwabo urupfu
Abarinde mu nzara badapfa
Imitima yacu itegereza Uwiteka
Niwe mutabazi wacu n'Ingabo idukingira
Imitima yacu izamwishimira
Kuko twiringiye izina rye ryera.
Uwiteka imbabazi zawe ziwe kuri twe
nk'uko tugutegereza.



Ndabakunda!

Saturday, 15 November 2014

KUBA UMUKIRANUTSI MUGIHE CYAWE, INZIRA IJYA MW'IJURU NTIHAKORA UBWIGANZE BW'AMAJWI....WAHISEMO IYIHE? M.Gaudin

Itangiriro: 6:9

Uru nirwo rubyaro rwa Nowa. Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa Yagendanaga n'Imana.


Buri gihe mw'isi abantu dukunda kugira inshuti, ndetse dukunda kugira abantu tugendana, usanga abo tugendana aribo twanga guhemukira kuko ntamuntu ukunda gutakaza inshuti keretse iyo asanzwe ari umuhemu. buri gihe ishuti zacu zihindura imivugire yacu, imirebere y'ibintu n'imyumvire. usanga niba inshuti zawe mugendana zidakunda kwambara T-shirts usanga nawe usigaye wambara nkabo, ntayindi mpamvu akenshi biterwa nuko abantu bose bakunda kuba ahantu bemewe.

Kwemerwa: buri muntu wese afite impamvu ashakisha kubana nabantu abanye nabo ibyo sinabitindaho cyane, gusa niba inshuti zawe zikunda inzoga, inshuro nyinshi ushobora kuba wanywa inzoga atari uko uzikunda ahubwo kugirango batakubona nk'umuntu utanjyanye n'imyumvire yabo hanyuma bakaba bakwigizayo. abantu benshi barashaka uko bakwinjizwa mu mubandi kandi bigatuma abaho yumva Yemewe. ibi bitera abantu benshi kubaho mubuzima nakwita bubi cyangwa bwiza, kuko buri gihe iyo udahindutse uba mubi uhinduka uba mwiza, ntahantu hari hagati aho habaho. 

Abantu mw'Isi ntibabayeho muburyo bifuza ahubwo babayeho muburyo bifuzwa, Impamvu nuko Imana ariyo yashyize icyo kintu mu bantu cyo gushaka kugira icyo ukora ngo wemerwe. urugero: Imodoka abantu benshi ntibazigurira kubajyana aho bashaka kugera! kuko Aho Carina igenda niho na Benz yagera ariko Impamvu nyinshi zituma abantu batagura bimwe baba bashaka ko bemerwa murwego baherereyemo. uyu munsi nawe uzi ibyo ujya ukora ngo ugaragare neza mu maso yabo mugendana, cyangwa mubana.

Ariko Ijambo ry'Imana rimbwira ko igihe isi yanduraga cyane, Nowa yafashe icyemezo cyo kutagendana n'abandi ahubwo agendana n'Imana, ibyo byamufashije ko ibyo yakoraga byose yabikoreraga kwemerwa n'Imana. buri gihe umuntu aba yiteguye gukora ibishoboka ngo anezeze uruhande yemeye kugenderamo naho yababaza abamubona bose. hari abantu bamwe bababaza abashumba babo, ababyeyi , abagore cyangwa abagabo babo kuko bashaka kunezeza urundi ruhande. nibwira ko nko kubantu bubatse ingo niho habonekera ikibazi cyo gufuha. kuki umuntu afuhira undi...nuko igihe cyose uwo mubana akora ibijyanye no kukubabaza ariko aba afite urundi ruhande asa nuwanejeje..!

Nowa rero yabaye Umukiranutsi mugihe cye, igihe abantu bo mw'Isi barushagaho kuba babi we yafashe umugambi wo kutabanezeza ahitamo kugendana n'Imana. uwo uhisemo kugendana nawe niwe ushaka kunezeza, cyeretse ugiye wenyine! kandi mw'Isi Imana yaremye umuntu irangije ibona atari byiza kuba wenyine. niyo mpamvu uko biri kose uwo uhisemo kugendana nawe wikanga wamunejeje, kuko igihe cyose udashaka kugendana nawe naho utabimubwira witwara bitandukanye no ku munezeza, nawe akuvaho muburyo bworoshye.

buri gihe uwo uhisemo kugendana nawe nuko aba akurusha imbaraga, kuko uwo uzirusha nawe ashaka kugendana nawe, iyo muzinganya nimushobora kugendana, buri gihe umwe aba ari umufasha w'undi! ese ninde ugufasha? Imana niba ariyo ifite Imbaraga dukwiye kwemera kugendana nayo duciye bugufi, buri gihe murugendo abantu batanywa nuko aho uwo ukurikiye agiye iyo uhisemo kutahanjya uba utakaje ubushuti nawe. none se ubona Imana ukurikiye mujyana cyangwa ufite nawe ahantu ushaka kubanza guca? 

Mugihe cyawe nawe ushobora kuba, uri umusore, inkumi, umugabo cyangwa umugore, ndahamya ko nawe ufite igihe cyawe, kandi mu gihe cyawe naho harimo amahitamo yo kugendana n'Imana cyangwa kugenda uko abantu mw'Isi bagenda. igihe uri umusore Imana mugendana igusiga kugiranuka, ndetse nawe uzisanga mubikorwa bituma wemerwa, simvuga ibitambo ahubwo kugendera ku mabwiriza yayo''...muri inshuti zajye ni mukora ibyo mbategeka...yohana 14:23

Buri gihe icyo ukunda nicyo wumvira, hari igihe umuntu akunda abantu bakorana bishobora kumutera gutandukana n'Umugore yakunze cyangwa umugabo, kuko buri gihe ujya kukazi bakakumvisha uburyo bagukunda ariko umugore wawe cyangwa umugabo wawe abasebya, iyo ubumviye uhitamo hagati y'Umugore n'abo mukorana... abantu benshi tubayeho mubuzima Bwo kwemerwa niyo mpamvu abenshi bashaka kwemerwa n'abantu bahora bahindurirwa ibipimo. 

Abantu barahinduka, ibipimo byo kwemerwa rimwe, biba ari byiza ubundi bikaba bibi, rimwe biba byoroshye ubundi bikaba bikomeye, ariko Imana yo ntihinduka, uko yahoze niko ikiri, kandi niko izahora. Niba uhisemo kujyana n'Imana yo ntizaguhindurira imideli, ntizaguhindurira izuru, n'Ikibuno  nkuko mw'Isi abantu bibagisha bashaka kwemerwa. Ahubwo igushakaho ko wihana, kuko ubwami bwayo butandukanye n'ubw'abana b'abantu

Kubana n'Imana ni ukwemera kutanjyana n'abantu, kuko rimwe narimwe abantu bo iyo batubuzemo umumaro badushakagaho bagira ngo ntanubwo tuzawugirira Imana" Ariko ibyo ni ukwibeshya kuko buri gihe abiyemeje kujyana na Yesu bamwe bataye ingo ariko ubu ubwami bw'Imana burabirata, uyu munsi rero ntukwiye kwishushanya nab'iki gihe ahubwo ukwiye  gutungana mu gihe cyawe.


  • Basore mutungane mugihe cyanyu nubwo abandi basore kunywa urumogi aribyo bituma bemerwa
  • Bagore mutungane kandi mugandukire abagabo banyu, nubwo mubandi bagore b'Isi, bareka kubaha abagabo
  • Babyeyi mwigishe abana inzira bakiri bato bazarinda basaza bakiyigenderamo
  • Rubyiruko mwirinde ubusambanyi naho bagenzi banyu babibona nk'ibigezweho ari iterambere kugora icyo ushaka
  • Bantu muvuga ko muzi Imana mwitandukanye n'Imirimo yabo mw'Isi
uyu munsi ibihugu birahindura umuco, bikoreresheje amategeko, aho kera abantu bashakanaga ari umugore n'umugabo, ubu isi igeze aho kwemerwa bisaba kuba utarwanya imico nkiyo nibwo  bavuga ko wowe usirimutse. uyu munsi gukuramo inda biremerwa ubihakana bakamwita umuturage!

Niwemera kujyana n'Imana uzaba umuturage mu bo mw'Isi, ariko nanone niwemera kujyana n'isi uzaba uciye ukubiri n'ubwami bw'Imana. buri bwami bigira umuco, ururimi, amategeko, imigenzo, ibirori, ibyo kurya no kunywa, ndetse bugira itegeko nshinga. 

uyu munsi ndagira ngo nkubwire ko uri umuturage w'Ijuru, ntubarizwa mubo mw'Isi, ukwiye kwitwara nk'Uwijuru. ndahamya ko usanze umunyamerika mu Rwanda ntibimuhindura umunyarwanda, kuko usanga afite ibendera ry'Iwabo, indirimbo yubahiriza igihugu,,,,uyu munsi wowe n'Iki cyerekana ko uri umuturage w'Ijuru? Gutunga itegeko nshinga sicyo kimenyesha ko uri umuturage w'Igihugu, kuririmba indirimbo y'Igihugu runaka ntibisobanura ko uri umwene gihugu, ahubwo ububasha ibyo bigufiteho nibyo bisobanura ko uri umwene gihugu.

Ese bibiliya iracyagufiteho ububasha? uyu munsi ibyo ivuga uracyabyemera? uyu munsi ufite agakiza nk'ibendera? sinzi uko wiyumva ariko igihe cyawe n'Iki ngo ugaragaze ko uzi Imana, kwishushanya birangire, ugire aho uhagarara .Abaroma 12:1-4

mugihe cyawe uhagaze ute? kw'ishuri, mukazi, murugo, n'ahandi ese ugendana n'Imana kandi ugakora ibituma ikomeza gukunda kujyana nawe, cyangwa utuma Imana ikorwa n'Isoni zo kwitwa Imana yawe...kuko hari abagabo bo Kwizerwa Imana yahamirije iravuga iti aba sinzakorwa n'isoni zo kwitwa Imana yabo. Abaheburayo 11:13-18


Hari umuririmbyi waririmbye ati: Iyo tujya ni mw'Ijuru iwabo w'Ibihumbi
                                                       Ibihumbagiza by'abanesheje.....

Wowe uragana he? 

Ndabakunda!


Pastor M.Gaudin



Monday, 10 November 2014

IMANA NTIYIFUZA KUGUHA IBYO UMENYEREYE GUSABA, IRIFUZA KUGUHA IBYAKUGIRIRA UMUMARO. M.Gaudin

Ibyakozwe n'Intumwa 3:2

Hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry'urusengero ryitwa ryiza, kugirango asabirirze abinjira mu rusengero.......6 Petero aramubwira ati ifeza n'Izahabu ntabyo dufite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu Izina rya Yesu w'Inazareti haguruka ugende".

Abantu benshi tugira ibyifuzo bitewe nuko tuba tudafite byose(ntamuntu wihagije) gusa turushanwa ibyifuzo, benshi bagira ibyifuzo bisa nkaho biba byaramenyerewe nk'uyu mugabo wari kuri iri rembo ryitwa ryiza. nikoko abantu bajya baduha iyo tubasabye, kandi abantu bo akenshi baguha icyo ubasabye rimwe narimwe baguha bike kubyo ubasabye. ndahamya ko ari abantu bake ushobora gusaba 1000frw hanyuma akibwiriza kuguha 5000frw, ni gake cyane ndetse usanga iyo umuntu agukoreye ikintu gisa gityo ntiwamwibagirwa. mu bantu ntagisubizo kirambye ushobora kubona, icyo bakora ni ukukwicira isari, naho iyota yo ntibayimara rwose. niyo mpamvu uyu mugabo yahoraga agaruka kuri iri rembo.

Buri muntu wese mw'Isi agira ubumuga, cyangwa aho agirira imbaraga nke , aba akeneye ubufasha, ndagereranya kuvukana ubumuga nko kuba ntamuntu udakeneye ubufasha, hari ibyo abantu bagufasha, nkuko hariho nahantu wumva wakura ubufasha! niyo mpamvu uyu muntu bamushyiraga kw'Irembo rigana kurusengero, aha hashobora no kuba abantu bafite umutima mwiza wo gufasha, ni ahantu hari uburyo bwiza( buri gihe buri muntu nawe agira ahantu yumva yabonera ubufasha) gusa Imana ntiyifuza ko dusa nabareka kuyiringira ngo rumenyere uburyo tubayemo, ahubwo ishobora kuguha ikirenze icyo wayisabaga.

si akamenyero ufite k'Ibintu uba ushakira ubufasha, buri gihe ufite nahantu wumva wabonera ubufasha muri iyi si, bamwe barwaye, bumva babonera ubufasha kwa mugaganga, niyo mpamvu abantu baba bari mubitaro, ahari nawe uyu munsi wasanga uhora kwa muganga, baguha ubwo bufasha, hari ni ibindi bintu byinshi abant bakenera kuko abantu bose babayeho mubuzima bukenera ibintu bitari bimwe. ndetse wasanga nawe hari ahantu ujya utegerereza.

uyu munsi utegerereje mw'isoko, kwa muganga, mukazi kawe, kurubyaro cyangwa no  kunshuti, uhora usaba ubufasha, nukuri mw'Isi niho Imana ikoresha abantu bakaramburira amaboko abadafite kuko abafite n'Imana iba yabahaye, ariko Imana ntiyifuza ko wahora muri ubwo buzima bwo guhanga amaso kubantu gusa ahubwo uyu munsi irashaka kuguha ikirenze, ifeza n'Izahabu. irashaka kuguha ikiruta ibinini, n'ikinya, ibirenze ibinini byo kugusinziriza, irashaka kuguha amahoro yo mu mutima! amahoro Imana itanga ntagira akagero, ayo atera abantu gushima Imana.

Niba usoma Iyi nkuru wizere ko Icyo umaze iminsi usaba abantu ahari hari n'abakwima ukababara, Imana irabireba, ariko uyu munsi utumbire Imana irabasha kuguha icyakumara inyota, n'inzara, muri iyi ibyo dukura kubantu ntibiduhaza, uyu muntu yahoraga aza gusaba, ntiyigeze agwiza, ahubwo buri gihe yazaga gutegera hano.....ndababwiza ukuri ko nta kunyurwa no kunezerwa gutangwa guturutse mu byo abantu baguha, ahubwo ibyo bizanwa no Kwakira Kristo muri wowe, sinzi icyo ukennye, sinzi uburwayi ufite, sinzi icyo ukennye kufashwa, ariko uyu munsi ndagira ngo nkubwire ko nubwo ntafite izahabu cyangwa ifeza zo kuguha, ndifuza ko wizera icyo Imana igiye kugukorera nyuma yo gusoma ubu butumwa, Imana ubwayo iramanuka ibane nawe. niyo izanjya imenya icyo yaguha.

Uyu munsi Izina rya Yesu riracyakiza, niba wari uruhijwe n'abaganga buri munsi uza kwa muganga, uyu munsi mw'Izina rya Yesu Kristo w'Inazareti ukire maze utambire Imana ishimwe, uyu munsi wahoraga mubakugira Inama zuko wakubaka urugo rwawe rurimo gusenyuka, ndakwinginze ngo wemerere Yesu akubakire,uyu munsi wumvaga utazi icyo wakora kuko ubukene budashira, ariko wemerere Imana , niyo izi igitera ubukene, maze iguhe umuti ukwiye, uzatuma wifasha ugafasha n'abandi. Imana y'amahoro itweze, kandi iduhe ibyatugirira umumaro mugihe turi muri iyi si yuzuye ibibazo, kandi Imana ihe umugisha nawe ujya uca kubafite ubukene, ukabaha ibyo bakennye, Imana niyo Kwizerwa, idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza, n'Urukundo mwakunze abera.

Uyu munsi ukubere umunsi wo guhabwa ibiruta ibyo wasabaga, kuko Umwuka azi ibyo dukwiye, abe aricyo aguha. Nubona ishomwe uzambwire dufatanye gushima Imana. kuko nyuma yo gusoma ubu butumwa nziko hari benshi bari bukurwe ku marembo bamazeho iminsi, maze binjirane n'abandi murusengero gushima Imana! uyu munsi winjirane n'abazima, winjirane n'abatunzi, winjirane n'abafite ishimwe kuko Imana igukoreye igitangaza! Ibi byose biragusaba gukura amaso kubyo usaba ukayahanga uwo usaba! abantu beshi bimura Imana bakimika ishusho yicyo basaba! muri uyu mugabo harimo ishusho y'ifeza n'izahabu, ariko yimuye amaso ayahanze abagaragu b'Imana, Imana nibwo nawe yamugiriye neza akira mw'izina rya Yesu ryari muri petero na Yohana.

Uyu munsi ukure amaso kubaganga, uyahange ku Mana yaremye abaganga, ukure amaso ku mugabo uyahange ku Mana yashyizeho gahunda yo kubaka urugo, uyu munsi ukure amaso yawe kubabyeyi, uyahange kuri Data wa twese wo mw'IJURU. Nibwo uzabona ko Imana irimo kugukorera ibirenze ibyo usaba. ibyo twe twishyizemo Imana ntiyabiduha, ahubwo iduha ibyatugirira umumaro none no mugihe cyizaza! 

Kwibutse ko kumarembo wicaraho usaba nubwo haboneka abaguha, amazi yaho namara inyota, ariko amazi Yesu atanga amara inyota kuko abamufite ababera ibyiringo bidashira, kandi bidakoza isoni, uyu ndakwinginze ngo wongere umwiringire kuko niwe ufite uyu munsi hawe ndetse n'ejo. Yesu ni byose kubamufite. Abafilipi 4:19

Friday, 7 November 2014

UYU MUNSI,UBAYEHO KUBERA UKO IBY'UMUBIRI BIGENDA, CYANGWA KUBERA ISEZERANO IMANA YAKUVUZEHO? M.Gaudin

Abagalatiya 4:23

Uw'Inshoreke yavutse nk'uko iby'Umubiri bigenda, naho uw'Umugeni yavutse ku bw'Isezerano ry'Imana.

Muri iy'Isi hariho ibintu tumenyereye uko bigenda, kuburyo uba wumva nyine ariko bigomba kugenda. Sinzi niba byari byakubaho ukibona ubayeho nkuko abandi babayeho, ukisanga urakora ibintu rwose bidatandukanye n'Iby'abandi.....! ndashaka ku kubwirako uko biri kose Imana idufasha muri byose yewe nibyo tubona nk'Ibintu bibaho nk'uko iby'Umubiri bigenda. 

Uyu munsi Ndashaka ku kubutsa ko hari abana benshi babayeho nkuko Ishimayeli yabayeho, si igitangaza ahubwo ni ko iby'Umubiri bigenda nyine. buri gihe hari ibintu abantu bakora bikabyara ibisubizo bisa nibyo bakoze. ndahamya ko ubuzima Buri kw'Isi bwuzuyemo uko igishushanyo cya Ishimayeli. uti Gute? Imana yahaye Abraham isezerano ryo kuzamuha urubyaro rukazangana n'Umusenyi wo kunyanjya!

Iri sezerano si ikintu cyari gisanzwe kuko aburahamu yari ashaje ndetse n'umugore we sara, sinzi ukuntu ubyumva ahari nawe hari icyo Imana yakubwira ukumva ntikizashoboka bitewe n'uko wibona cyangwa nuko abandi bakubona, ariko si ko kuri kuko icyo Imana yavuze iragisohora! Uyu munsi abantu besnhi bategereje icyo Imana ibavugaho ni benshi ariko bafite icyo nakwita igitutu(oppression) iturutse impande zose. Itangiriro 16:2

Abarahamu igihe kimwe umugore we bwite yamutegetse kuryamana n'Umuja ngo amubyarire umwana, ntiwakwibaza aho umuntu wasezeranye kutazaca inyuma ariwe ubanjye ku kubwira ngo nawe ugerageze nk'Uko abandi bagira! ari nkawe wakora iki? abantu naho bamenya amasezerano ufite ntibiteguye gutuma uyageramo neza, rimwe batuma uyajyanamo ibikomere by'Uko wananiwe kwihangana n'ibindi byinshi bikurega nyuma yo kugera kucyo Imana yavuze.

Uko biri kose Imana idusezeranya ibintu byiza, yanyuza mu bahanuzi no mw'Ijambo ryayo ariko usanga ibyo iduhamagarira kwizera bisa naho bibangamirwa natwe ubwacu (intambara zo mu mutima) ndetse bikabangamirwa noho tubaye(intambara zigaragarira amaso) uyu munsi nawe ushobora kuba uhatwa kubaho nkuko abandi babayeho ngo ugire abo unezeza, ushobora kuba ubayeho mubuzima utifuza, aburahamu ntiyigeze atekereza kubaho mubuzima bwo kuryamana n'undi mugore kuko iyo abitekereza ahari yari kuba amaze kubyara beshi ariko yabayeho mu bwizerwa kugeza igihe umugore we amuhatiye kubyarana na Hagayi. ntiwabyumva icyo ni ikigeragezo gikomeye kuko ibyo utigeze utekereza kubikoreshwa n'undi biragoye. ariko abantu beshi bahitamo kubaho nkuko abandi babayeho kugirango banezeze abababona! sinzi icyo ukora ngo unezeze abantu bashaka ko ubaho nkuko abandi babaho.

Ubuzima Muri Kristo buzana Imibereho itandukanye nuko abandi babayeho: kuko bwose bushingiye kw'Isezerano. mri iyi si harimo abantu b'Isi bavutse nkuko iby'Umubiri bigenda, abo bakora bussiness nkuko iby'umubiri bigenda, bubaka ingo nkuko iby'Umubiri bigenda, biga nk'Uko iby'umubiri bigenda, bakora buri kimwe nkuko iby'Umubiri bigenda, Naje no gusanga abasenga muburyo rwose rwuko abandi babikora, ariko abizera Yesu bayoborwa n'Umuka. birakwiye ko abasenga data bamusenga mukuri no mu mwuka, yohana 4:21-24 ndakubwiza ukuri ko iyo uhinduye ugashaka kugengwa n'isezerano Imana ikuvugaho bituma ugira intambara. niyo mpamvu Yesu yagize
ati :Yohana 16:31-33

Uyu munsi wemere kubaho nk'Uko Kristo ashaka kuko nibyo birimo isezerano:

Yohana 1:12-13

Uyu munsi ndashaka ku kubwirako abari muri Kristo batabayeho nk'Uko ibyo umubiri bigenda, ahubwo babayeho kubera isezerano ry'Imana kubuzima bwabo. uyu munsi niwizera Kristo urangira kubaho mubuzima butadukanye nubwo abandi babayeho, naho twese tuba dusa, cyangwa tuvuka kubabyeyi bamwe, dutandukanijwe n'Isezerano riri kubugingo bwacu. bamwe bavutse nkuko iby'Umubiri bigenda abo Imana ntivuga ko ari abana bayo, cyokora baba abantu bayo kuko niyo yabaremye. 

Itandukaniro nuko hariho abantu b'Imana n'abana bayo, ibaze nawe umugabo ufite abana be bwite akagira n'abantu akoresha murugo! ndahamya ko uko biri kose mwese muba musa naho muba ahantu hamwe, ariko iyo habayeho kutanga Imigabane kubakomoka kuri uwo mugabo ntibaha bose, uyu munsi abafite umugabane mw'Ijuru nabemeye Yesu, nku Mwami numukiza w'Ubugingo bwabo. ndakubwiza ukuri yuko niba warakiriye neza ubuzima bwawe butabayeho nkuko abandi babayeho, kuko uyoborwa nibyo wizera kurenza ibyo ureba! 

2abakorinto 5:6-10

Nicyo gituma dukomera Umutima iteka, kandi tukamenya yuko iyo turi iwacu mu mubiri, tuba dutuye kure y'umwami wacu(kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera , tutayoborwa nibyo tubona)Nyamara dukomera Umutima kandi icyo turushaho ni ukwitandukanya n'Uyu mubiri kugira ngo twibanire n'umwami wacu. Ni cyo gituma tugira Umwete wo ku muzeza, iyo turi iwacu mu mubiri cyangwa tudahari.

Uyu munsi niba waramenye ko uri muri Kristo neza, ndakubwira ko ukwiye no kubaho mubuzima Butanduknye n'Ubwo ab'Isi babayeho, ubu ntukibayeho ku bwawe ahubwo ubayeho ku bwa Kristo. niba ariko bimeze koko ndakwinginze ubwire Imana ikuremere amasezerano ayobora ubugingo bwawe kandi igukomereze mw'Isi igoye kubamo mugihe cyose ubayeho utandukanye n'abandi.

Mwami Yesu wibuke abarengana kubw'Izina ryawe, maze ubatarure mu mibabaro n'amakuba ku bw'Isezerano wahaye abakwizera bose. uzambaza izina ryawe azakizwa ukize abo bose bakwambaza amanya na ninjoro! abo bose babeshejweho n'Isezerano ryawe urengere Imitima yacu itangwa isari.


Ndabakunda!




Thursday, 6 November 2014

UBUTUMWA NKWIRIYE KU KUBWIRA NKIRI KURI IY'ISI: HUNGA UMUJINYA W''IMANA UHAGURUKIRIJWE ABATAYUMVIRA, ABAROMA 1:18. M.Gaudin

Yona: 1:1 

Ijambo ry'Uwiteka  ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti" Haguruka ujye i Nineve wa murwa minini, UWUBURIRE kuko ibyaha byabo birundanije bikagera Imbere yanjye."

Kuba usoma ibi si Impanuka, naho wowe byagutungura Imana ntibyayitunguye!

Abahamagariwe kuvuga ubutumwa, bahamagariwe kubwira abantu Ibyo Kwihana no Kubabarirwa ibyaha, uyu munsi ni akazi abantu bose badashima, kuko usanga gashobora kugushyira mu kaga rimwe narimwe bitewe nuko uba uvuga icyo Imana yavuze! ariko nibwira ntashidikanya mu mutima ko umurinzi akwiriye kuburira abantu kugirango Yikureho urubanza. ezekiyeli 33:1-6

Ikibazo : Amaraso y'abantu barimbuka bazira ibyaha ukwiye kuburira ninde uzayabazwa?

Ijambo ry'Imana rimbwira ko igihe umurinzi azumva inkota akavuza impanda umuntu ntiyumvire uwo muntu amaraso ye ni we ubwe uzabibazwa, ariko umurinzi naceceka ntaburire abantu iby'Inkota nukuri umurinzi azabazwa amaraso ya ba bantu ataburiye, nubwo bazaba bapfiriye mu byaha byabo.

uyu munsi abantu baranga kuvuga ku cyaha ngo badakomeretsa abantu, ariko wahitamo kwanga kumukomeretsa maze ukazabazwa amaraso Ye? uyu munsi ndashaka kukwibutsa ko uko biri kose Imana yanga icyaha kandi abanyabyaha n'abatumvira Imana inkota izabarya. ndahamya ko Imana ubwayo ariyo izahana abantu bose batumvira Imana. 

Uyu munsi nawe waba usoma Iyi nkuru ariko ndashaka kukwibutsa ko nashyiriweho ku kubwira iki yuko nutihana ngo wiyunge n'Imana ubwami bw'Imana buzakuba kure. Ezekiyeli 33:12

Ibintu Uwiteka Yanga bigera kuri 7: ukwiye kwihana no kwihanira ababikora,

1.Amaso y'Ubwibone
2,Ururimi Rubeshya
3.Amaboko Avusha amaraso y'utariho urubanza
4.Umutima ugambirira Ikibi
5.Amaguru yihutira kugira urugomo
6.Umugabo windarikwa Uvuga ibinyoma
7.Umuntu Uteranya abavandimwe

Uko biri kose umaze kubona ko ibice bigize umuntu byose aribyo umuntu ahitamo guha Imana cyangwa akabiha Satani kugirango bibe ingingo zo gukora nabi cyangwa gukiranuka. aha rero ntihaba umwana cyangwa umukuru, ntihaba umugabo cyangwa umugore, ntihaba umuyobozi cyangwa umuyoborwa, nukuri icyo Imana ishaka ni Umuntu uhindutse akiyunga n'Imana ngo akoreshwe ibyo gukiranuka.

Ese yakora Iki?

Buri gihe amaso y'Ubwibone ntabona uwo kugirira neza abona uwo gutuka no gusebya, biratangaje kumva hari abantu bitwa ko basenga bagaseka bagenzi babo ngo ni abaturage, ntibabivuga nk'abashaka kugira icyo babafasha ahubwo nko kubanenga no kubanena! abameze batyo ntibazaragwa ubwami bw'Imana.

Ururimi rubeshya Umuntu yarukira ate? abefeso 4:29

Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo muvuge iryiza ryise ryahesha abaryumvise umugisha, ahari ujya ubona umwanya, yaba mu nshuti, murusengero, murugo n'ahandi, yaba kuri facebook n'ahandi ariko igihe cyose utarahindura imivugire ngo uvuge ibyubaka abandi ahubwo ukimika ikinyoma nawe usobanukirwe ko abameze batyo batazaragwa ubwami bw'Imana

Amaboko avusha amaraso: muri iyi si hari abantu benshi bapfa kubera amaboko yamenyerejwe kuvusha amaraso, nubwo abantu bose ari abadakozweho cyangwa abatarwaye bapfa, Imana yanga umuntu wakwica mugenzi ntarubanza rumuriho, hari abantu bubikira abandi , buri gihe icyaha kimwe nicyo kizana ibindi....benshi bishora mu bwicanyi kubera gukora ubujura, ubusambanyi, n'Ibindi byishi bikabakururira mu cyaha cyo Kwica. urugero : Niba ukuyemo inda y'Umwana utazi ikibi n'ikiza cyangwa ukanaga uruhinja muri W.C wumva koko utihanye iryo juru uzarijyamo ute?

N'ibindi byinshi Ndahamyako nawe ukwiye kumenya ko Imana muguca Imanza zitabera rwose n'Imana izahana inkozi z'Ibibi, mw'Ijuru ngo abera bahora bagira abti mwami uzagezahe kudaca amateka, ngo uhorere amaraso yacu? Uyu munsi Imana yiteguye kukubabarira ariko Ufate akanya wiherere usenge Imana ikubabarire! kuko Ibiganza biriho amaraso ntibizakora muntoki z'Umwami...Ihane akubabarire Yesaya 1:16-20

Naho isi yavuga ko Kwica atari icyaha, gusambana bigahabwa Intebe, Ubutinganyi bugashyigikirwa n'amahanga, ubujura bukaba Inkomoko y'ubutunzi, abahehesi bagahabwa ubuzimagatozi, abasambanyi bagasora umusoro mw'Isi bakemerwa rwose, abagabo bendana bagahabwa ubwo burenganzira basaba ntibizakuraho igihano gikomeye Imana yateganyirije abanga Imana bose. 1abakorinto 6:7-10

Uyu munsi ahari nawe wari nkabo bose batizeye ubugingo ariko warababariwe, ubu uri mw'Itorero ry'Imana, ariko ukwiye guhagarara ukamenya ko Umukiranutsi w'Imana azabeshwaho no kwizera ariko nasubira inyuma Umutima w'Imana ntuzamwishimira.

Kubakijijwe n'Umwami n'amagambo yo guhamya twibuke ibi:
Twibuke ko natwe twari nkabo tutaruhagirwa n'Amaraso ya Yesu 1 abakorinto 6:11

Ubusinzi imana izabuhana yesaya 5:11
Ubusambanyi yakobo 4:4-7
Abahuguza abandi Yesaya 5:8-10

Nyuma y'Ibi ahari uribaza uti se Mwami Yesu nakora iki? ibyakozwe n'Intumwa  2:37-42

Ndabakunda!~ nimwihana tuzajyana mw'Ijuru, kandi Yesu azanezerwa. iherezo ry'Umuntu wumvise ubu butumwa sinzaribazwa , amaraso ye azamubarwaho.

ariko nzakomeza kubakunda no kubibutsa ibyo uko umwami akimpaye uburyo!


Wednesday, 5 November 2014

IGIHE CY'AMAHORO UMUNTU AFITE AKWIYE KWITEGURA INTAMBARA, TURI MW'ISI DUFASHE IGIHE MU NTAMBARA! M.Gaudin

1Abami 20:22

Hanyuma Umuhanuzi araza asanga umwami w'Abisirayeli, aramubwira ati :"Genda witegure umenye uko uzabigenza, kuko mu mwaka utaha umwami w'Isiriya azongera kugutera."

Buri gihe mw'Isi usanga harimo ibibazo bitandukanye, harimo ubukene, harimo indwara, harimo gupfusha, harimo kurengana n'ibindi byinshi bijya bigera kubantu mu bihe bitandukanye! mw'Isi ibyago bigera kubantu kimwe, ibigera kubandi usanga mw'Isi bigera no mu bakunzi b'Imana. usanga intambara mu mpande zose zitugose. ni yo atari twe twaziteza zizanwa n'abandi kuko Satani ntashobora gutuza igihe cyose.

Ijambo ry'Imana rimbwirako Yesu amaze igihe mu masengesho y'Iminsi mirongo ine, Umwanzi yaje ku mugerageza, usomye muri Luka 4:13 Buri gihe duhora tugeragezwa ndetse duhorana intambara, ariko igihe cyo gutuza dukwiye gushaka imbaraga zizadutunga mu gihe cyo kongera guterwa! sinzi ibyo umaze iminsi unyuramo ahari ushobora kuba ukibirimo cyangwa byararangiye!

hari inkuru imwe yamfashishe, shaka kugusangiza nawe kugirango nibishoboka izagufashe, igihe kimwe ngo umwami yahamagaje abahanga bose bo mu bwami bwe, maze arababaza ati ni iki nakora kugira ngo Niba mbabaye ntatindana umubabaro cyangwa niba nishimye nabwo ntibagirwa ababaye,,,abantu baragerageza, bamwe bati nubabara jya ushaka abacuranzi bagucurangire, niwishima jya ujya kureba aho abakene bari, ariko ibyo byose ntibyamufasha!

Haje kuza umusaza umwe, maze ati: nyagasani nkufitiye igisubizo, umpe umwanya nzakikuzanire, nuko uwo musaza aragenda acura Impeta nziza y'izahabu yakwambarwa n'Umwami. maze ayandikaho ati "BYOSE BIZASHIRA" maze bayizanira umwami muri iyo minsi akaba yari yanapfushije umwana,maze bayimuhaye ngo aboneho icyo kimenyetso atumaho bamuzanira icyo kunywa kuko yumvaga koko nibyo bizashira!

Nawe rero ibyo ucamo ukwiye kumenya ko bitazagumaho iteka ahubwo buri gihe ikintu uko kiza niko kiragingira,ariko ugahora witeguye ko ukiri mw'Isi uzahura n'Ibindi bishya cyangwa bisa nibyo wahuye nabyo ariko abakomera ku Mana nibo babasha guhagarara badatsinzwe n'uburiganya bwa Satani.

Umwami w'abisiraheli rero yaje kutsinda urugamba, atsinda Umwami w'abasiriya, ariko nyuma y'uko urugamba rurangiye, umuhanuzi aragaruka ati : Genda witegure intambara z'Ubutaha" Impamvu nyinshi zituma abantu babaho mubuzima busa no gutungurwa n'ibibazo, n'indwara n'ibindi nuko bumva babayeho mubuzima buzira intambara. ariko ukwiye kumenya icyo wakora aho kwirengagiza ko ibyo bizabaho.

Ukwiye nawe kumenya ko Hari igihe kigera umwero ukaba mwishi, ikindi gihe inzara igatera, Ibyo rero ukwiye kumenya aho wakwirukira mugihe ibihe biguhindukiyeho, sinkwifuriza ibyago ariko ukwiye kumenya ko Iyo unesheje intambara imwe uwo unesheje arongera akanya kw'isuganya! niyo mpamvu dukwiye guhora dusenga Imana ngo itwubake rwose kugira ngo abanzi ni badutera bazasange inkike zacu zubakitse neza.

Uyu mwanya rero ni uwawe wo kumenya icyo wakora nyuma yo guhura n'ikibazo runaka, sinimbwira ko hari ubundi buryo warwana keretse kumenya iki:

intambara turwana nti  tuyirwanisha  inyama n'amaraso (abefeso 6:10) n'ubwo biba bisa naho dukiranisha amaboko mu bigaragara ariko Satani atera imibiri ahiga ubugingo, uraburinde rero kuko iyo agukubise hasi nukuri aba agutsinze. Haragarara ubaze Imana uti ese mwami ninongera guterwa nzabigenza nte? ese ninongera kundwara nzabigenza nte? buri gihe iyo utiteguye kare usanga wirukira ahantu hatari ubutabazi. usanga abantu birukira mubiyobyabwenge, birukira mu bapfumu, birukira mu magambo n'amatiku n'ibindi...!!! ariko ukwiye Ku menya uti mwami ni wowe watsindiye ibya mbere n'Ubundi uzandengere mu bihe biri imbere.

Reka nsoreze kuri iyi ndilimbo igira iti: Mana nkuko wafashaga basogokuruza nanone uzaturengere mu myaka iri imbere ndetse kugeza Ku gupfa.

nsoza ngire nti dukwiye kwivomera ubuntu buzadutunga mugihe cyo kugotwa kwacu,
abaheburayo 4:16

Ndabakunda!

YESU: SI ABAYUDA YAGIRIRAGA NEZA GUSA, AHUBWO UMUNTU WESE UKWIYE INEZA YARAYIMUGIRIRAGA! ESE KOKO UKWIYE INEZA MURI IKI GIHE? M.Gaudin



Luka:7:4

Na bo  basanze Yesu baramuhendahenda bati:"Ni umuntu ukwiriye kugirirwa atyo kuko akunda ubwoko bwacu, ndetse n'isinagogi yacu niwe wayitwubakiye"

Mu minsi yanone uhura n'umuntu ati nukuri unsengere, undi ati najye mfite ikifuzo....waba ugiye guterana undi ati: mutuzirikane kandi uko ni ko kuri kuko iyo wibutse abandi ni byiza cyane.

Hariho umutware w'abasirikare rero ntiyari ni umu isiraheli, ariko agakunda ubwoko bw'abisiraheli, muzi ko icyo gihe abaroma bari barakoroneje isiraheli, rero uwo mutware yari inshuti y'ubwoko bw'abayuda maze, aza guhura n'Ikibazo cy'uko yarwaje umugaragu we yakundaga cyane. Yaje kumenya ko Yesu akiza indwara, icyo yakoze ni uko we yumvaga ntaho yamuhera amubwira ibye, maze ngo amautumaho abakuru b'abayuda.

Uyu munsi ushobora nawe kuba wumva utakwegera Yesu, ahari ubona udakijijwe maze ukibwira ngo Yesu ntiyakugirira ineza! uko si ukuri ahubwo Yifuza ko wamenya ko no kuba ukiriho nabyo ari ubuntu. abantu benshi bagira umutima ubabwira uti ntabwo dukwiriye, ariko nubundi ntidukwiriye ahubwo ukwiriye ni Yesu umwana w'Imana.

Arakwiriye kutugirira neza, arakwiriye kutwitaho, ni Imana yacu, atari abamwizera gusa ahubwo n'abataramwizera yifuza ko bamenya ko abafitiye Imbabazi, uyu munsi wa none ushobora kuba wumva uri kure y'amasezerano ye, ariko ndakubwira ukuri yuko Yesu we ari hafi kandi yiteguye kuza iwawe akagukiza!

Yesu ntiyigeze abwira abamukurikiye ngo abatamukurikiye bose bicwe, Oya kuko umutima w'ubumana wari muri we, Imana niyo yagirira abantu imbabazi gusa , mu migani hatwereka ko mu byaremwe byose nta nakimwe kitaremwe nawe. Imigani 8:23-31 Yesu ntiyarobanuraga kubutoni kuko yari azi neza ko abo yaje gucungura ari abantu yaremye. Uyu munsi niyo mpamvu n'Ubu akiduhamagara.

Yesu araguhamagara ngo umwizere, kuko afitiye urukundo abo mw'isi yose, kandi imbaraga ze ntizikorana n'abamweye gusa, ahubwo afite ubushobozi bwo gukiza n'abataramwera kuko we n'Imana ya bose. Icyo ashaka nuko tumenya ko kugeza uyu munsi yifuza ko tumenya urukundo yakunze abari mw'Isi.

Uyu munsi abitwa abakiristo nibo bakwiye kuba bazi neza, ubuntu bwa Kristo, kuko hari benshi bagiriye neza abakristo bakwiye Ineza ya Yesu mugihe nk'iki. hari abagaburiye abavugabutumwa, hari abubatse isengero n'Ibindi.....Uyu munsi wanone Yesu arifuza ko tumenya ko urukundo rwe nta mipaka rufite, icyo yifuza nuko abantu bose bahindukira. Yesu aradukunda pe, ikigeretse kuri ibyo yaratwitangiye twese, ariko abantu twese dukwiye kumenya ko hari igitambo cyatanzwe ku bwacu maze tukava mu ngeso mbi.

Uyu munsi nawe waba ushaka abagusengera,cyangwa wahendahendera Yesu uwo wundi utarizera ngo Imana imugirire neza. Bene Data , ntituri muntambara zimwe abandi bita ntagatifu, kuko nta ntambaraga iba ntagatifu, ahubwo dukwiye kwereka abantu urukundo rwa Yesu, rutuma adukunda na nyuma yuko abo yaje gucungura bamwibambira, kuko nicyo cyari igitambo gikwiriye ibyaha by'abari mw'isi.

Uko biri kose Yesu ntiyigeze asaba ko uyu mugabo abanza kuba umuyuda, kuko twe mu bantu kugirira neza umuntu hari igihe umusaba ko muba musa, ariko Yesu yagaragaje ko Ubumana muri we, ari Umukozi w'Imana kandi Imana yari yaramutumye kuri Bose. hanze y'Ubwoko bw'abayuda Yesu yakoze Imirimo kuko yari yaratumwe kubo mw'Isi, nubwo yagombaga guhera muri isiraheli. ntiyarobanuraga ku butoni

Umurage yadusigiye, nuwo kugirira neza abantu bose, ariko cyane cyane abo munzu ya data!! ariko ntago yigeze agira ati abo mudahuje muzabatsembe kuko ari abanyabyaha n'abatansenga, ntakibazo afite cy'abatamusenga kuko Ijambo ry'Imana rivuga neza ko amavi yose azapfukama akatura ko ari umwami. dukunde bose nibishoboka tubabwirize ubutumwa bwiza bw'Uko Yesu yiteguye kubagirira neza mbere yuko banamwizera abagirira neza!

Inkuru nziza ya Yesu ikwiye kwamamazwa hose,

1timoteyo 2:1-7

ndabakunda mwese abakorera Kristo mutaryarya! Imana y'amahoro itweze andi idukomereze muri yo!Yesu aguhe umugisha!

Tuesday, 4 November 2014

ESE WOWE HARI ISHIMWE CYANGWA ICYUBAHIRO WARI WAHABWA KU BYO UKORA CYANGWA WAKOZE, MU GIHE CY'IMANA URIBUKWA? M.Gaudin



Esiteri:6:1-3

Iryo joro Umwami abura ibitotsi, ni ko gutegeka ko bazana igitabo cy'Uburabwenge bagisomera umwami, basanga byaranditswe yuko Morodekayi ari we wareze abagabi babiri bo mu nkone z'Umwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica umwami Ahasuwerusi.

Umwami arabaza ati"Mbese Morodekayi uwo hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo?"

Nongeye kugusuhuza wowe ukundwa n'Imana ariyo mpamvu yanshyizeho ngo kwandikire aya magambo aruhura umutima, nizera ko atari impanuka kuba usomye iyi nkuru ndabizi neza ko wowe ushobora kumva ari impanuka ariko Imana ifite umugambi kuri buri kimwe. 


Buri gihe umuntu wese ashobora gukora neza ariko siko buri gihe abona ibihembo cyangwa ishimwe n'icyubahiro bikwiriye ku bw'Icyo ukora. abeshi bakora Imirimo itandukanye ariko ntibayibukirwa ako kanya. ahari uyu munsi ufite umurimo akoreye Imana ubona wari ukwiriye ibihembo ariko ntiwahebwa nk'uko wabyumvaga igihe wawukoraga. uyu munsi ndashaka ku kubwira ko igihe cy'Imana cyo guhemba iyo kigeze uhebwa kandi ibikwiye ibyo wakoze naho muri iki gihe usa n'Umuntu wibagiranye rwose.

Moridekayi yabayeho mubuzima bwo kurinda irembo, yabayeho nk'Umuzamu w'ibwami, yari acishijwe bugufi ugereranije n'akandi kazi gakorererwa ibwami ariko icyo yakoraga yari yitaye ku kazi umwami yamushinze ndetse akabikorana umutima Ukunze, ibi byatumaga abasha kumenya amakuru yose yagirira nabi umwami, Igihe kimwe rero rero abagabo Bigitani na Tereshi, bajya inama yo kuzica umwami, Morodekayi atahura umugambi wabo nawe ashaka uko yaburira umwami!

murabizi ko namwe hari igihe inkuru ivuzwe itabaye habanza kubaho iperereza, ubwo morodekayi muri icyo gihe hari abavugaga bati uyu mugabo n'Umunyamagambo gusa, kuko igihe cyose utahembewe icyo wakoze abantu bagufata nk'Umuntu uta umwanya, cyangwa wataye umwanya wawe, rimwe nari mwe nawe byagutera umutima mubi wo kumva ko abantu badakwiye ineza! kuko bibaho iyo umuntu ategereje guhembwa n'abantu bagatinda acika intege zo kuba umwizerwa agatangira kwishakira ibihembo mu nzira mbi kugeza ubwe nawe agambaniye uwo yashakaga kuburira!

Morodekayi ntacyo yabonye nk'Ishimwe yewe nta n'Umuntu wabimwubahiye ko yaburiye umwami, ariko Imana yo yibukaga iyo mirimo myiza, ijambo ry'Imana rirambwira ngo dukorere ba data buja tutabakorera nk'abakorera abantu ahubwo nk'abakorera Imana, kuko Imana izahembera Umuntu wese umurimo mwiza akora! Abefeso 6:8 

haje kubaho umugambi mubi wo kwica abayuda kubera ko Hamani yari yabagambaniye, ndetse n'Umwami yemeza iryo tegeko, ariko kuko igihe cy'Imana cyo guhemba cyari kigeze Umwami abura ibitotsi. ntiwakwibaza ko iryo joro aribwo yari asomye icyo gitabo gusa ahubwo yajyaga agisoma ariko page ya morodekayi atarayigeraho. ariko iryo joro yagombaga gusoma ibyo atarasoma, hanyuma agera kuri page ya Morodekayi! Uyu munsi Imana ntuzi ahantu igeze isoma ariko icyo nzi cyo nuko irimo gusoma, nuko ijya abaza iti ese uyu muntu hari ishimwe yabonye cyangwa icyubahiro? kubera ibyo akora! 

Ndakubwiza ukuri Imana izi igihe dukenye icyubahiro! abayuda bari basuzuguwe kurwego rwo gushaka kubica bose mubihugu byose ahasuwerusi yari ayoboye, bashyiraho itariki maze barabitangaza, bategereza umunsi ngo bipfire kuko ntibari kurwana ahubwo bari kwicwa! ariko Imana mu gihe cyayo ibona ko bakenye icyubahiro maze ibuza amahoro Umwami niko kubaza ikibazo nkicyo nanditse hejuru ati: Ese hari ishimwe cyangwa icyubahiro Morodekayi yahawe yiturwa ibyo yakoze?

Niko kubaza abo murugo ati ni nde uri aho? namwe musome ibyakurikiyeho! ntibyatwaye Iminsi ahubwo kuko byagombaga kwihutirwa byakozwe mugitondo!! Imana yacu ishimwe. Sinzi wasanga nawe igihe ugezemo ubona gikomeye ariko aho niho Imana igiye kukwibukira maze ubone ko Imana idakiranirwa, ndashima Yesu ko Atibagirwa imirimo myiza yose dukora! umuntu yigeze kumbaza ati ese ibyo wandika hari icyo ibikuramo? ndamubaza nti urashaka ko mbikuramo iki? arambwira ati tugeze mw'Isi y'Inyungu, nukuri numvise koko ntacyo mbikuramo ariko nanone ndibaza nti : Imana ko itibagirwa imirimo myiza iyi yayibagirwa? uyu munsi hari abantu bakora akazi gasa nako ukora ariko bahebwa ibintu byoinshi, kuko hariho umuntu utanga inkuru gusa agahembwa , ndakubwiza ukuri ko Imana nijya kumpemba izampemba abantu batangare kuko yo idahutiraho izi igihe ibyo izampemba yaba ishimwe cyangwa icyubahiro bizangirira Umumaro! 

Ishimwe ry'Imana rimeze nka compte bloque, Imana yacu iyo dukoze iratuzigamira kuko izi igihe dukwiye kuzakenera icyo cyubahiro, mwibaze iyo Morodekayi baba baramuhebye, ese ubwoko bwe bwari kuba bugikize? byose Imana ifite Impmvu yabyo, niba dutinze kubona inyungu ni kubw'Inyungu zacu kuko Amafaranga abitse arunguka ! 

Uyu munsi rero ntiwibaze ko Imana yatinze, ku kwibuka, ahubwo nuko izi igihe ukeneye icyubahiro n'ishimwe ry'Ibyo ukora. Ndahamya ko hari abamaze kubona ishimwe n'icyubahiro cy'Ibyo bakoze, ariko hari abandi benshi dukwiye gukora tugategereza isaha Imana izatangira ishimwe, icyo naguhamiriza nuko igihe bizazira bizaba ari igihe gikwiye. Igihe dukennye icyubahiro nicyo gihe Imana ibyutsa abami, igihe dukenye cyose turi mubihe bitugoye Imana ijya itanga ibyo guhoza Imitima yacu.

Niba ukorera Imana , uyitegereze kuko Imana ntubeshya cyangwa ngo ibe yarobanura kubutoni, Imana ukorera izaguhemba naho abantu batakwibuka , igihe cy'Imana nikigera bazakwibuka mw'Ijoro naho kumanywa baba batarakwibutse! komeza ukorere Imana  kuko izi igihe ukennye icyubahiro n'Ishimwe. uyu munsi ababyeyi bateganyiriza abana ariko amwereka umutungo yamuteganyirije igihe cya nyacyo kigeze! Abaheburayo 6:10

Ubuntu bw'Umwami Yesu bubane namwe mwese mukorera Umumwami mutaryarya! Imana y'amahoro ibakomereze mu byo mukora byose ku bw'Umwami no ku bw'abo akunda! 

Ndabakunda!

Saturday, 1 November 2014

ABANTU BOSE BARI MUBIBAZO BABA BABONA BICITSE NDETSE BAKABAZANYA BATI: TURAGIRA DUTE? M.Gaudin

2Abami 6:14

Maze umugaragu w'Uwo muntu w'Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n'Amafarashi n'amagare bigose uwo mudugudu.umugaragu abwira shebuja ati: Biracitse databuja, turagira dute?

Mw'isi harimo amakuba atandukanye, abantu barababaye , ndetse bafite umubabaro utandukanye! buri muntu wese naho wamureba asa neza ariko umubabaro we yawuhisha ahagaragara ariko ugasanga agahinda ke kazwi n'uburiri araramo! uko biri kose abantu bahura nabyinshi ndetse usanga ibyo ducamo biduha n'amazina tugasa n'ababyakiriye!

Abantu bamwe n'Impfubyi, abandi n'Abapfakazi, abandi n'abarwayi, abandi bari mu magereza, abandi ntibabyara, abandi ingo ntizabahiriye.....ibi byose iyo uganiriye n'umuntu ashobora kukubwira akababaro ke ukumva birakurenze kuko aba aba abivugana umutima ubabaye asa nuwabuze uko agira!

2Abami 6:14

Maze umugaragu w'Uwo muntu w'Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n'Amafarashi n'amagare bigose uwo mudugudu.umugaragu abwira shebuja ati: Biracitse databuja, turagira dute?

usomye izi nkuru za gehazi n Elisa, zigutera kwibaza ikintu gikomeye usanga abantu benshi batibaza! itandukaniro ry'abahiye n'Ibibazo cyangwa ry'abagoswe ribonekera mu murebere y'Ibintu! ndahamya ko imirebere ya Elisa na Gehazi yari itandukanye! gehazi yabanaga na Elisa, uko biri kose urwahigaga Elisa ntirwari gusiga Gehazi niyo mpamvu yaje gutanga amakuru y'Ibyo abonye ati Ingabo z'abasiriya ziratugose biracitse, turapfuye, turagira dute?

Ahari nawe hari abajya babikubaza mugihe bareba ibibazo nawe ukabibona, muri kiriya gihe iyo Elisa areba nka gehazi yari kuvuga ati dushake umuti twiyahure kuko bari budufate batwice nabi, yashobora no kwijyana mu maboko yabo n'ibindi .

Elisa si uko yarebye ahubwo nubwo bamubwiye ko bicitse we yarabirebye abona hirya y'Ikibazo abona Imana akorera, ndahamya ko si ingabo yabonye gusa ahubwo Yabonye imbaraga zamukoresheje kuva kera yibaza mu mutima we ati ibyo mbona ntibigomba kuntera ubwoba, ahubwo kwiye kubirenga nkarebesha amaso y'Umwuka!! amaso y'Umwuka yatumye abona ingabo z'Imana ntiyaterwa ubwoba n'Ingabo z'abasiliya. buri gihe rero dutandukanira ku byo tubona,

abantu ntibatandaukanywa nuko ari impfubyi ahubwo batandukanywa nuko ibyiringiro byabo bitandukanye! ibyiringiro byawe rero nibyo biguhesha amahoro mugihe uri hagati y'Ibibazo!

Ndabakunda!

Friday, 31 October 2014

UKURI WAMENYE KURI YESU GUHINDURA IMIKORERE N'IMITEKEREREZE.......KERA N'UBU BIKAGIRA ITANDUKANIRO! M.Gaudin

Abefeso 4:17

Ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami yuko Mutakigenda nk'uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo.

Muri iki gihe hari abantu benshi bagira bati Imana ireba imbere ntireba iby'Inyuma! maze ibyo bigasa naho bibahaye igisobanuro cyo kwiyanduza inyuma hagaragarira amaso y'abantu kuko Imana ireba Imbere!

Yesu abwira abafarisayo ati: Mwebwe abafarisayo mwoza inyuma y'Igikombe imbere hari umwanda! mugaragara nk'Imva zisize irange inyuma, imbere hari amagufwa! ibaze nawe, nk'uko koza inyuma imbere ari habi niko koza imbere inyuma hakagaragara umwanda bidasobanutse!

ibaze koko uvuga ko Imbere wakarabye ukeye ariko waca ku kubantu bakifata ku mazuru bati uranuka, ndakubwiza ukuri ko uwitunganya akwiye kwitunganya ahabona n'ahatabona. umugaragu w'Imana dawidi yagize ati wowe umurika ahatabona aho umwijima uba!! niba uri impfura mu maso y'abantu Imana igusaba kongera ukaba n'umwizerwa aho batabona. kandi niba aho abantu batabona ari heza ndakubwiza ukuri ko uzera imbuto zihwanye naho nyine.

Umutima udahindutse utera umubiri kuba mubi: umuntu wese atanga icyo akuye mu mutima. niba mu mutima wawe harimo ubusambanyi, ubujura, kubeshya , ishyari n'Ibindi, ubusinzi n'uburozi ntiwabwira ko uzera imbuto nziza hanze. uko biri kose mu mutima w'Umuntu niho akura ubutunzi bwo guha abandi. sinibaza ko watanga icyo udafite. ntiwaha amahoro abandi wowe wayabuze, ntiwatanga ibyiringiro wowe ntabyo ufite. ntiwabwira abantu iby'inzira zijya i siyoni wowe ntaziri mu mutima wawe.

Uko ugaragara hanze bitanga ishusho y'ibyo abantu batabona: ibaze uri Umusambanyi, umujura, umusinzi, umunyarugomo, n'Ibindi bisa bityo hanyuma , ukanya ubwira abantu ngo Imana ireba mu mutima ntireba ibigaragara!! ni ryari ruvuga ko Imana itita kubigaragarira amaso Y'abantu gusa? ni igihe mu maso y'abantu ugaraga neza, ariko ahihishe ugakora ibiteye isoni!

Ibaze niba kucyumweru ariwowe uzinduka murusengero:ugakubura, ugasenga, ukaririmba, ugatanga amaturo.ugasuhuza abantu, n'Ibindi byiza Imana idusaba.......nyuma ku wa mbere ukimuka aho wari utuye ukabwira abantu uti : ngiye gusura abantu ukanya mu busambanyi kure y'Iwanyu. uzagaruka bagukumbuye n'Ubundi ku cyumweru bakwakire mubigaragarira amaso y'abantu uri intungane ariko mu maso y'imana rwose waciye ibintu.

Umwanzuro rero Imana ishaka ko tuba abera, atari kugice cyo hanze gusa ahubwo no ku gice cy'imbere aho abantu batabona, ahao abantu bareba naho batareba. aho abantu bareba bazagucira urubanza, aho batareba Imana izagucira urubanza! ndabizi ko uzi neza ko iyo abantu bakubonye usambana ibyo bakora, iyo bakubonye wasinze, iyo bakubonye, uri umurozi....uziko abantu ibyo byose bifite amategeko babihanisha! naho batabihana rero Imana kuko yo ari umucamanza utabera azabihana nk'Imana. 

IBINTU BIRANGA UMUTIMA UDAHINDUTSE:

1.Kubaho mubuzima butagaragaza impinduka nziza.
2.Kugenda nkuko kera wagendaga
3.Kurarikira ibyo kera wararikiraga
4.Gusambana no gukora iby'Isoni nke. (ugira isoni se yagenda yambaye ubusa mu muhanda?) ibaze nihari izo ukigira?
5.Imirimo ya kamere Yose usanga uri icumbi ryayo ( abagaratiya 5:19)

Ariko rero uyu munsi reka nkubwire Kristo twakurikiye ibyo atwigisha kugenderamo n'Ibintu bitandukanye nuko kera Twagendaga.

Abefeso 4:20

Ariko mwebweho ntimwize Kristo mutyo, niba mwaramwumvise mukigishirizwa muri we ibihura n'ukuri ko muri Yesu, BIBABWIRIZA IBY'INGESO ZA KERA KO: Mukwiriye kwiyambura UMUNTU WA KERA UHENEBEREZWA NO KWIFUZA GUSHUKANA, mugahinduka BASHYA mu MWUKA w'ubwenge bwanyu. Mukambara umuntu Mushya waremewe Ibyo GUKIRANUKA NO KWERA BIZANYWE N'UKURI nk'uko Imana yabishatse.

Imana y'Amahoro Itweze iduhe amahoro kandi ikomereze imitima yacu kuyikiranukira no kuba abantu bahindutse rwose. kera hacu ntihakwiye kugaruka mugihe twiyambuye Umuntu wa kera!

Ndabakunda!

Wednesday, 29 October 2014

NIBA IMFATIRO ZISHENYWE UMUKIRANUTSI YAKORA IKI? Zaburi 11:3 M.Gaudin

2Abakorinto:4:8 

Dufite amakuba Impande zose ariko ntidukuka umutima, turashobewe ariko ntitwihebye,turarenganywa ariko ntiduhanwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose.

Si ikintu cyoroshye nagato kubwira umuntu ubabaye ngo nakomere, Yewe kuri bamwe bibatera agahinda kurushaho kuko baba bibutse ko basa naho imfatiro zabo zishwenywe rwose. iyo umuntu ari mw'Isi aba yubakiye kubintu byinshi kandi aba afitiye icyizere cyo kubaho neza nta mubabaro nubwo ibyo bimubera ikinyuranyo. uyu munsi nawe waba umeze nka pawulo aho agira ati tubayeho nabi rwose mu bigararagara!!!

Pawulo ati Dufite amakuba Impande zose: Bene Data hari igihe umuntu areba hirya akareba hino aho kubona urukundo rw'Imana satani akakwereka ko amakuba yawe akwiye gutuma uhindukirira intekerezo mbi ariko iki ni cyo Gihe ngo nawe umenye ko aho wari uhanze amaso niba habaye amakuba n'ibyago bitandukanye, ntukwiye gukuka umutima kuko Yesu niwe uri hejuru ya byose.


Arongera ati turashobewe: ndakubwiza ukuri ko abantu benshi uretse kugira amakuba atandukanye mw'isi, bitera abantu kubaho mubuzima bwo gushoberwa satani agerageza kwereka umuntu wagize amakuba menshi ahantu heshi ko ubuzima bwe burushijeho kuba bubi...ibyo bimutera Kwiheba iyo atikomeje mu mwami, hanyuma akabaho mubuzima bwo gushoberwa rimwe na rimwe umuntu akaba yakora n'Ibintu bitari byiza kubera gushoberwa. hari beshi bajya mubikorwa by'ubwiyahuzi kubera ko bashobewe rwose. ariko iyo si Impamvu kuri wowe wamenye Imana. ahubwo Ntitwiheba kuko Ibyiringiro twiringira kuzabona Umwami yesu n'agakizake ntibitwemerera ahubwo bitubera igitsika mutima.

Turarenganywa: Iyi isi nta manza zitabera zirimo yuzuyemo akarengane, aho usanga umuntu abura icyo yabonaga cyari kumugirira akamaro, Aho abantu bazira ubusa aho urupfu ruza rugatwara umubyeyi rukarenganya abana, rugatwara abana rukarenganya ababyeyi....nawe ushobora kuba ufungiwe ubusa, utukirwa ubusa uko biri kose mw'Isi ntihabura akarengane. byagera mu bana b'Imana ho bikaba ibindi kuko isi ntacyo ibafitiye cyiza uretse ibisa n'Ibyo pawulo yavuze hejuru ariko muri ibi byose  Imana ntitureka, ntiduhana ahubwo Ijambo ryayo ritumbwira ko ari Imana izaducira Imanza zitabera mugihe tuzaba duhagaze imbere yayo. abarenganyijwe bazahozwa amarira ndetse bahabwe n'indishyi z'akababaro.

Ikindi kintu gikomeye kibaho mubuzima bwa buri munsi n'uko dukubitwa hasi buri munsi: Sinzi niba nawe bijya bikubaho ariko buri munsi mba mfite intambara zo kurwana, dukubitwa hasi buri gihe, buri munsi haba hari intambara yaho dutuye, abatwanga, satani, abadayimoni.......yewe nuyu mubiri ubwawo usanga dufite intambara inyuma n'Imbere. kuburyo tubaho mubuzima bwo kurwana kandi izi ntamabra zose ziba zigamije ko imitima yacu yarambirwa maze igatuka Imana. ayo majwi abantu bari mu ntamabara barayumva cyane agira ati watutse iyo Mana yawe ukipfira ko n'ubundi ubayeho murugamba rwa buri munsi?

Inkuru nziza nuko Kristo Yanesheje kandi natwe tuzanesha, nukuri nubwo turwana buri munsi ariko turwanira mutsinzi, nikoko usanga dusa n'abahora barwana ariko ni nko gusubiramo umukino kandi ikipe yambere barayihaye amanota ikwiye. ni ukuri tubona ibintu byinshi harimo no gukirana n'Urupfu ariko Yesu yararutsinze ubu ntabubasha rugifite kuko naho rwatugeraho Yemeye kuzabana natwe ndetse no murupfu!!! aho ho twese abariho ntiturahagera ariko dukwiye kumwizera uko abana natwe mubuzima akatubera Imbaraga, no murupfu ariko bizamera. nukuri icyo maze kumenya nuko nubwo turwana dutatsindwa rwose ahubwo turwanira mu tsinzi y'Umwami Yesu kuko we yarwanye mbere yacu kandi aratsinda.

Uko biri kose ushobora kuba ubayeho mubuzima burimo amakuba, imibabaro, kurenganywa, no kurwana bya buri munsi ariko utumbire Yesu wenyine. kuko igihe ipfatiro wari wiringiye mw'Isi zisenywe ukwiye kureba uwazishinze kuko niwe RUFATIRO RUKURU.

Nibyiza kugira ababyeyi, amatungo,abana n'ibindi ariko ntibikwiye gusimbuzwa urufatiro rukuru ariwe Kristo. buri gihe iyo izo zisenyutse haba hari ibyiringiro muri Kristo kuko niwe rutare rukomeye.

nsoze ngira nti ese wakwemerera Yesu uyu munsi kukubera urufatiro? kuko hari igihe izo wubatseho zisenywa!! ndakwinginze uyu munsi niwumva Ijwi rye ntiwinangire! 1petero 2:4-5

ibyiringiro bizima biri muri we: muhumurizanye mubwirana aya magambo y'Uko Kristo yazutse kandi ko urupfu rutamuheranye, abamwiringira bose bazabona mu maso he ndetse n'abapfuye bazazurwa n'Imbaraga z'Iyamuzuye. Mukomerere mu Mwami Yesu

Ndabakunda!!

Sunday, 26 October 2014

ABANTU KO BAMAMARA WOWE WAMAMAYE MUBIKI? WIFUZE KWAMAMARA AHO BAVUGA IZINA RYA YESU!!! M.Gaudin


Nuko abisiraheli bose , uhereye i Dani ukageza i Berisheba, bamenya ko Samweli yarundukiye mubuhanuzi bw'Uwiteka. 1samweli 3:20


Uyu munsi ibyo warundukiyemo nibyo wabayemo icyamamare, ahari uyu munsi wari uzwi nk'umunywa rumogi, inzoga nyinshi, umutukanyi, umujura ruharwa, umusambanyi n'andi mazina menshi kubera ibikorwa ukora.

ibikorwa ukorera Imana cyangwa Satani biguhindura icyamamare kuko abantu bahindurwa ibyamamare n'ibyo bakora. uwakoreye Yesu azwi aho bakorera Yesu hose nk'Umukozi wa Yesu. ariko n'abakorera Satani nabo bazwi hose.

nujya mukabari bazakubwira, ibyamamare, nujya musengero harimo ibyamamare, aburi hamwe haba ibyamamare. gusa buri muntu ibyo akora biguhindura icyamamare. niwowe wo guhitamo kwamamara mu mana kuko kwamamara mu bya Satani byo nta hitamo tugira. ibaze igiti gijinze mu mazi.....niba utari ku giti uri mu mazi ni ko bimeze kwamamara mw'Isi ntubihitamo ahubwo urabihunga naho niwemera kuramya Satani uramamara. umenyekana kandi nabi. 

Imana iduhe kwamamara mu bya Yesu, no kumukorera kugeza igihe abantu bazamenya ko aribyo twarundumukiyemo, uyu munsi ushobora kutaba nka Samweli ariko ukaba wakora nkuko uyu mudamu yakoze. uko biri kose Imana niyo izibutsa abantu imirimo yawe. 

Mariko: 14:9

"Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa Bwiza buzigishirizwa Hose mu isi yose,icyo uyu mugore akoreye kizavugirwa kugirango bamwibuke""


mw'isi hari amazina agaruka cyane mu mitwe y'abantu, kuko hari amazina Yamenyekanye ndetse n'ibikorwa byagiye bimenyekana kuburyo icyo umuntu yakoze gituma avugwa naho yapfa izina rye rikaba rikivugwa.. Uyu munsi hari igihe twibwira tuti abakorera Imana n'Intamenyekana ariyo mpamvu abantu bato bashaka kwitwara nkabo bamamaye kubera ibikorwa bitandukanye ndetse rimwe nari mwe bibi.

Uyu munsi abantu benshi bashobora kuba bazi indirimbo za papa wemba, madona,micel jackson n'abandi , mukamenya ibikorwa bya lady Gaga, nick minaj n'abandi kandi uwakubaza ati umuzi ko yakoze iki ukabimubwira. abo nabo ntibahwema gukora ibyo ngo bamenywe n'abantu. bakora ubutitsa ntibaruhuka kuko icyo bagamije ari ukumenyekana mu bantu kandi koko iyo ubishate ushyikaho ukamenyekana.

Uyu munsi abantu bakorera Imana bakwiye kumenya ko Iyo ukoreye Imana neza iguhemba kumenyekana, ndababwiza ukuri ko Imana iziko ibyo abapagani bakeneye, yaba kurya, kunywa,  no kumenyekana nawe   urabikenera ariko uko uzabibona bitandukanye nuko abapagani babibona.

"abashaka ubwiza n'icyubahiro babishakishe gukora neza ubudacogora" 

buri gihe iyo ukoreye Imana ntiwahisha kumenyekana, kuko twagiye tubona abantu benshi bakoreye Imana baba ibirangirire ndetse hakabaho bamwe babirwanya bagira bati ni ubwibone. ariko ndashaka kukubwira ko Imana itabura gushyira hejuru uwicisha bugufi....hanyuma niba ushaka kwishyira hejuru no kumenyekana ntacyo wakoze nabwo ukwiye kumenya ko Imana ishyira has rwose abishyira hejuru.

Uyu munsi benshi barashaka kumenyekana mu bantu ariko, ndakugira Inama yo gukorera Imana ikintu kidasa nicyo abandi bakora kugira ngo Imana izaguhamirize mu bantu.

Uyu mugore yazanye amavuta meza, maze arayapfundura asiga Yesu kubirenge, abari aho bose bagira bati arayangije. ariko uyu munsi icyemezo cyose uhitamo gukora ku bw'Imana, umenye ko abantu ntibazabyishimira bose kuko, bamwe bazavuga bati wari gukora utya n'utya. ariko igihe n'Iki ko umenya ko Yesu yishimira ibyo umukorera ukuye ku mutima.

Ndakubwiza ukuri ko Yesu nagushima azagushimira n'abantu. uyu mudamu niwe wahawe isezerano ry'uko aho Yesu azajya avugwa hose bazajya bamuvuga!!! igihe ni iki ko aho bavuga Yesu nawe wazamo kuko umukorera..!!! simvuze ngo uvugwe mu kabari cyangwa ahandi ari muri bene so ukwiye kumvikana ko hari icyo ukorera Imana.

ndabizi ushobora kwibaza uti ese  ko Yesu adahari nabikorera nde ? yesu abwira abantu ati ubwo mwabikoreraga bamwe muri aba bato nijye mwabikoreraga! uyu munsi nawe tangira usuke amavuta ku mitwe yabantu. aho ubutumwa buzavugirwa hose izina ryawe rizagarukamo. Imana iyo yagukunze bakwitirira Imihanda n'Ibindi ariko cyane cyane ushake kumenywa n'Imana kuruta kumenywa n'abantu.

uyu munsi mumenya ko hari abantu bamamaye yaba mu rwanda no mumahanga kubera gukorera Imana kandi niyo nyiturano y'Umuntu ukorera Imana. Imana igira iti nzagushyira hejuru. abakorera Imana dufite umugabane nkuwa Kristo. uwo mugabane yawuhawe amaze kwaga kugundira ubwiza ahubwo yicisha bugufi! abafilipi 2:5 ugakomeza hagaragaza igihembo kiruta ibindi Kristo yabonye. uyu munsi Imana irashaka kuguha izina muri bagenze bawe kandi aho inkuru z'Ubwami zizavugirwa hose nawe uzavugwa!!!! kuko icyo wakoreye Imana kizamenyekana hanyuma nawe ntuzahishwa iteka.

Uyu munsi tuzi abakozi b'Imana bakomeye, bemereye Imana none ubu iyo bagiye mubihugu bagira icyubahiro ndetse bazwi hose. kubera umutima wo guca bugufi no gukorera Imana. uyu munsi tuzi ba Bill Graham, Rick waren, Joyce mayer, Gitwaza , Masasu n'abandi benshi.......!!!!! nawe uzi abandi benshi ariko uyu munsi bazwi muburyo bwo gukorera Imana.

Rubyiruko brahagije kwigana abo koko niba twigana abantu bazwi, aho kwigana abiyambika ubusa, n'abasambanyi n'abasinzi, n'abendana!!! dufite urugero rw'abariho bagihamya ukuri n'abatakirho ariko cyane cyane dufite urugero rumwe rudahinduka ariwo Kristo.

Imana idishoboze kuyikorera mugihe kidukwiye nikitadukwiye.

Ndabakunda!!!

Thursday, 23 October 2014

IJAMBO RY'IMANA RYABAYE INGUME MUBAKURU ABATO BARIBONA BATE? IMPAKA MUBAKOZI B'IMANA ZISHIRE.........!!


Buri Gihe impinduka iragora kuyakira, ariko isi ikeneye ijambo ryayo si uburambe. igihe ribaye ingume mubakuze abato bakomeza bakarivuga............ 1samuel 3:2..


Eli Yari umutambyi mukuru, yari afite abana be nabo ari abatambyi. ariko haza kuza undi Imana yitoranyirije yewe udaturuka mu muryango w'abalewi ahubwo aturuka mub'efurahimu. uwo ni Samweli mwene Elukana W'umu efulahimu. ibi kubantu benshi bisa naho n'ubu ariko bikigenda kuko nta kamara mu by'Imana ahubwo Imana iravuga iti abanyubaha najye nibo nzubaha.

1samweli 2:30 Ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isiraheli iviga iti" Ni ukuri nari naravuze yuko ab'Inzu yawe nab'Inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose, ariko none Uwiteka aravuze ngo: NTIBIKABEHO KUKO ABANYUBAHA ARI BO NZUBAHA, ARIKO ABANSUZUGURA BAZASUZUGURWA.

Ubwo guhera icyo gihe Imana nibwo yatangiye gukoresha abayuba rwose mu miryango yose bidatewe nuko uri mu ba Lewi. Yewe murabizi ko na Yesu yaje ari umutambyi mukuru kandi kuby'Umubiri aturuka kwa Yuda. ibi rero Abantu ntibabasha kumenya ko biterwa nuko Imana ikorana n'abayubaha.

Imana mufitanye irihe sano? Niba hagati yawe n'Imana nta san yitwa kuyubaha  ndagira ngo nkumenyeshe ko uyu munsi Imana idashaka kwitirirwa abantu nkabo ndetse ikigeretse kuri ibyo iyo utayubashye nayo ntikubaha kandi utubashywe n'Imana ntamntu wo kukubaha uriho.

Tugaruke rero tugire tuti: Imana ihitamo kuvugisha Samweli kandi atarabisobanukirwa! nubwo Eli yari afite ubumenyi rwose azi gutandukanya amajwi y'Abantu , ibitekerezo n'ibyo Imana yamubwiye......ijambo ry'Imana rirambwira ngo igihe cyarashyitse riba ingume, aho ntakwerekwa byose byasaga nibyarangiye 1samweli 3:2 Hari gihe kigera ugasanga abakuru cyangwa se ababimaze igihe nta hishurirwa bafite, iyo ugize amahirwe yo kuba munsi y'ubuyobozi nk'ubwa Eli usobanukirwa ko Imana itakimuvugisha yakubwira ati iyo mwavuganye n'Imana.

Ariko abeshi ubu bari muntambara zurudashira kubera ko Imana ihitamo kuvugana n'abato badafite ubwo burambe.ndetse usanga abato barota ibikomeye cyangwa bakerekwa ibihambaye Imana ibahishuriye. uyu munsi ndagira nkubwire wowe niba Wubaha Imana hari igihe izagukoresha ibikomeye biruta iby'abashumba bawe. ariko ni ugira umutima nkuwari muri Samweli, umutima utiyiziho ikibi ahubwo ukiranuka muri byose.

Abakiri bato bafatwa n'ubwibone :si mvuga mumyaka ahubwo abakiri bato muby'Imana, ndababwiza ukuri ko Imana ishobora kuba iguhamagara ariko kuko ukiri muto ntunabimenye iyo udaciye bugufi ngo witabe umushumba wawe ntuzigera umenya ko Imana ariyo ikuvugisha!!! Ibaze iyo samweli ahamagara aho kwitaba samuel akitaba abahungu ba Eli, ese Bari kumuha iyihe nama? buri gihe Impano duhawe ntiziba ari izo kwigomeka mu matorero ahubwo ni ukuyuba.

Abakuru nabo bicwa no kwishyira hejuru: niba warakoreye Imana igihe cyikagera ukabona ntugihabwa iyerekwa nk'Irya mbere ahubwo risigaye rihabwa abato kuri wowe, ukwiye guca bugufi ukemerera abandi bagakoreshwa n'Imana. Eli abwira samweli ati: niwongera kuryumva witabe. Muri iki gihe hari umenya ko uzi kwigisha, guhanura cyangwa ibindi akakugirarira ubwoba, ariko buri muntu wese akwiye kwisuzuma akareba ko umurimo akora awukorana urukundo.

birashoboka cyane rero ko Imana yahitamo kuvugana na ba samweli bo murusengero rwawe, kuko Imana niyo igena uwo ivugisha cyangwa uwo itavugisha, ahubwo igikwiye nuko abashumba baba maso bakumva icyo Imana ishaka. namwe ba samweli mukwiye kumenya guca bugufi, mukimaramo ubwibone bwo mu mutima. kuko ahari Imana kuba ari wowe ivugishije ntivugije umushumba ni ukugirango uzabe umugabo mughe cyawe wo guhamya Imana si igihe cyo kwigenga no kwiyobora.

Buri gihe umushumba wawe aba ari umushumba wawe kuko naho Imana yaba itakimuvugisha, abitse uburyo ivuga, ahari warita yamenya ko zaturutse ku Mana, cyagwa wahamagarwa yamenya ko ariko Imana ihamagara. igikwiye nuko buri mwe yamenya ko Imana ihamagara uko ishatse kandi buri mwe akiga guca bugufi mu mutima we.


ndabakunda!

Thursday, 16 October 2014

BAZAMERA NK'IBITI BYERA IMBUTO MUGIHE CYABYO! NAHO AMAPFA YATERA NTIBIGIRA UBWOBA......M Gaudin

Luka 6:43

Kuko ari nta giti cyiza cyera imbuto mbi, cyangwa igiti kibi cyera imbuto nziza.Igiti cyose kimenyekanishwa n'Imbuto zacyo: ntibishoboka ko basoroma imbuto z'umutini ku mugenge, cyangwa imizabibu ku mufatngwe!


Amahoro y'Umwami Yesu atanga ababeho rwose. Uyu munsi umutima wanjye uranganiriza kw'Ijambo ryo kwera imbuto nziza. uko biri kose ibiti biba byinshi kandi byera Imbuto zitandukanye, hari ibiti byimeza hakaba n'ibiti byatewe. ijambi ry'Imana rivuga ko turi ibiti byatewe n'Imana. wowe se waba wumva waratewe n'Imana!

Uyu munsi iyo umuntu avuze ku kwera Imbuto usanga abantu bamwe bamurwanya bakagira bati uriya nawe yigisha amategeko nkaho we atari umunyabyaha. niyo mpamvu nakoresheje amagambo Yesu yivugiye kuko we ashobora no kuducira urubanza rukwiye! igihe cyose Kwera Imbuto iyo ubizanye bitera  impaka mubantu badashaka kumva inyigigisho nkizo, igitangaje bitwako bazi Imana.

uyu munsi rero ndagirango wibaze,uti ese niba Imana ariyo yanteye koko, nera imbuto zihe? kuko nibwira ko Gukiranuka ni state of being not Doing. niba ubayeho mubuzima bwo gukiranuka uzera Imbuto zo gukiranuka. aha ndashaka kukwibariza nti ese ubayeho ubuhe buzima? uyu munsi utekereze imbuto wera niba Imana izishatse zayibera imbuto nziza cyangwa byatuma Ikurimburo ikakujugunya mu muriro utazima?

Ibiti byatewe n'Imana byera izihe mbuto? ikizakwereka ko urimo kugenda urushaho kwezwa nuko uzarushahko kugenda ubona imyambaro yawe igenda icya. ndetse n'Imbuto nziza zigenda zigaragara mubazigushakaho.

ababyawe n'Umwuka bose nibo bana b'Imana kuko abo batabyawe n'ubushake bw'umugabo n'umugore ahubwo babyawe n'Imana ubwayo.

abagalatiya: 5:22 

Imbuto uzashakira mubakijijwe by'ukuri ntuzibure, yaba imvura igwa cyangwa hari ubutayu nizi:

1.Urukundo
2.Ibyishimo
3.Amahoro
4.Kwihangana
5.Ingeso nziza
6.Gukiranuka
7.Kugwa neza
8.Kwirinda.

ushobora Kwireba ukamenya neza ko ibi bintu urimo kubigaragaza, ariko kuri wowe bishobora no kukugora uzabaze abo mubana mu kazi uti mubona nera mbuto ki? abo mwigana, abo musengana, abo mugendana, umuryango wawe? uti mubona bino bintu hari utubuto twabyo tungaragaraho? ni ukuri nubaza abantu beza bazakubwira kuko ibyo byo umunti kubibona ntibisaba kujya mu mwuka mwinshi nubundi burondozi ahubwo bisaba kubireba hanyuma bakakumenya!

ntagihe uzafata icyerekezo kizima cyo guhinduka kandi utarigeze ubwira Imana uti Yesu shoboza. ndakwinginze rero ngo igihe nk'iki ubwire Imana uti  unkize icyago giterwa no kutera imbuto nzima. sibiriya gusa ahubwo ngo nibindi byose bitafite amategeko abihana!

Ngaho rero wisuzume kugirango ugubwe neza mubyo ukora kuko hahirwa abadakurikiza imigambi y'ababi . zaburi 1

Ndabakunda!


Popular Posts

Featured post

Faith, Hope, and Love: The Foundation of a Victorious Life

Faith, Hope, and Love:  The Foundation of a Victorious Life 1 Corinthians 13:13 "And now these three remain: faith, hope and love. Bu...