Tuesday, 19 August 2014

UKO UZAZA KOSE ABANTU BAGUFITEHO IJAMBO, UKWIYE GUTEGA ISHIMWE K'UWAGUTUMYE, SI UWO WATUMWEHO!


Luka 7:33 

Yohana umubatizza yaje atarya umutsima,atanywa vino, muravuga muti ''Afite Dayimoni'' Umwana w'Umuntu aje arya,anywa, muravuga muti dore''Dore iki kirura cy'umunywi w'inzoga, n'incuti y'abakoresha b'Ikoro n'abanyabyaha. 35Ariko ubwenge bugaragazwa n'abana babwo bose, ko ari ubw'ukuri''

Iyo umuntu wese uhamagawe gukorera Imana mubantu yibajije aho azahera, ikibazo cya mbere yibaza nukuntu abantu bazamwakira! uko bazamufata, uko bazamuvuga kuko ako ntikabura ndetse usanga arirwo rugamba rwa mbere buri muntu wese yibaza.

ibyo bibazo, buri muntu wese arabyibaza, kandi bitera ubwoba, niyo mpamvu abenshi iyo Imana Ibahamagarira gukora cyangwa kwitangira umurimo wayo mu minsi yanone bashyiraho amananiza, bati mwami ntituzi kuvuga ubwa Mose. burya ntakindi uba wibaza uti ese nimpgarara imbere y'abanti b'intyoza nzabigira nte?

Undi aba Yibaza ati, ese ko ndi muto? ibi bimutera kwibaza ukuntu azabigenza nkuko gidiyoni yibajije igihe Imana yamutoranyaga! Bene Data uko biri kose hari igihe abantu benshi babuzwa nuko batekereza abantu bazabibona, uko umuryango uzabyakira, uko inshuti abo mwasangiraga bazabyakira, n'ibindi...

Yohana yaje atarya atanywa, bati afite Dayimoni: Iki si igitangaza kuko hari abantu benshi nzi bavuga ibisa n'ibi muri iki gihe! hariho abantu bafite umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa mu mihanda, mu masoko, n'ahandi umuntu yatekereza ko bigoye, ariko abenshi iyo abantu bababonye, usanga bagira bati Disi uriya musore yarasaze'' nye numva ukwiye ahubwo kwibutswa ko umusazi asara akagwa kw'ijambo, aho kumuvuga ukwiye kwibutswa ko niba avuga kwihana wakihanye.

uko biri kose kugirango Satani ace intege abakozi b'Imana ashyiraho amagambo mabi, yatuma uyabwirwa acika intege zibyo akora, iyo utiswe ko wasaze witwa ko uta umwanya, cyangwa wasigaye inyuma, ariko ibyo byose sinibwira ko bikwiye kuguca intege ahubwo ukwiye kurangamira uwagutumye kurenza kwita kubo watumweho kuko nutegereza ko bakuvuga neza, iyo mvura ntizigera ihita ngo usohoke munzu!

Yesu bati iki kirura, umunywi w'inzoga, inshuti y'abakoresha b'Ikoro n'abanyabyaha: akenshi usanga hariho abantu biyita abatagatifu ndetse bakumva bafite impamvu zibagira abacamanza. hariho amatorero menshi Yigisha inzira y'Imana, ariko hakinjiramo umuntu baziko ari umukoresha w'ikoro cyangwa umunyabyaha, ugasanga umuvugabutumwa yabaye iciro ry'Imigani. kugeza aho bamwe bavuga bati ruriya rusengero niho Indaya n'abasinzi basengera! 

Yesu yaje gushaka abakiranutsi? siko Ijambo ry'Imana rimbwira, ahubwo rimbwira neza ko yaje gushaka abanyabyaha ngo aturuhure, Iyo biba gushaka abakiranutsi ntiyari kuva mw'ijuru hariyo abera benshi. ariko umuvugabutumwa watumwe muri abo bashaka umuganga, iyo ahamagaye abantu abandi banga, ntibabura kugira bati uyu we n'ishuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha! ariko Niba hari icyo Imana ikubwira ukwiye kugikora kuko udakorera abantu! kandi abiyita ubwok bukiranutse bagahinyura abandi ujye ubareka wiringire Imbabazi z'Imana. LUKA 18:9-14

Uko biri kose niba warahamagawe nubwo wakumva bigoye, ukibaza uko abantu bazakuvuga, uko bazabifata, ndakubwira ko niba bataravuze neza YOHANA, ntibavuge neza YESU. si wowe bazavuga neza, gusa igifasha umuntu wese uhamagawe, yaba muto, cyangwa mukuru, yaba atazi kuvuga cyangwa intyoza, yaba umugore cyangwa umugabo, akwiye kumenya uwamutumye, no kuba ariwe yumvira cyane kurenza kwibwirako abo watumweho bakuvuga neza.

Gusa nubwo  bimeze bityo siko bihora, habaho igihe kigera bagasasa imyenda bakavuga ko hahiriwe uje mw'Izina ry'Uwiteka, ariko Yesu ibyo ntiyabihaye agaciro kuko yari azi ibiri mu mitima y'abantu. kuko aho bavugaga ibyo basasa imyenda bongeye kugira bati n'abambwe! 

Urugendo rwo gukorera Imana ukwiye kwiteguramo ibyiza, n'ibibi, kuko ntitwahamagariwe ubuzima, wahamagariwe gutanga ubugingo bwacu kubwa bene Data, 1yahana 3:16

Bene Data ubugingo bw'abakozi b'Imana buba mu makuba ariko buri gihe iyo barokotse cyangwa bapfuye bitwa Intwari kuko bitaye kubyo bahamagariwe gukora ntibacibwa intege nibyo bavuzwe, uko bafashwe, n'ibindi byinshi bisubiza abantu inyuma.

niba Dufatanyije guhamagarwa rero mwene Data, ukaba uri umwe mu ngingo za Kristo, ndagirango dufatikanye gusengera abari mukaga ko kurenganywa, gusebywa, no gutukwa hirya no hino,kuko bamwe bakojejwe isoni bagacika intege, bakihakana Kristo. ariko dusenge ngo Imana Yohereze imbaraga zayo kubakozi bayo! 

Mwami Yesu, Nehemiya 3:36. iri n'isengesho nehemiya yasenze ubwo hari abantu bavuga ko ashaka kugomera ubwami, nyamara Imana yaramutegetse kubaka inkike zayo. Mukomere kandi mushikamwe mwe mwahamagawe n'isumba byose, izajya ibarengera , mu bitutsi no mumagambo y'Ibinyoma. ntimugire uwo mwitura ibitutsi mureke umwami abacire urubanza rukwiye! 

komeza ukore ibyo ukora uzi neza ko aribyo Imana ishima, ntugatinye abagucira Imana, kuko si igihe cyo guca urubanza! 1abakorinto :4:1-5

Ndabakunda.

Saturday, 16 August 2014

IKIBI CYATEJWE N'IMANA NTICYAKOSORWA NA SATANI CYANGWA ABAKOZI BE ,AHUBWO BATUMA BIBA BIBI KURUSHAHO! M.Gaudin


Kuva:7:22

"N'abakonikoni b'Abanyegiputa babigenza batyo bakoreresheje uburozi bwabo"

Bene Data Ijambo ry'Imana rigira riti Imana niyo Ikinga ntihagire ukingura, kandi Yakingura ntihagire ukinga.

Maze Iminsi nibaza akamaro k'abakonikoni mugihugu cya egiputa, maze nsanga ntakindi bakoraga uretse kongera kubyago byatewe n'Imana iki gihugu. kuko ntushobora gukemuza ikibazo ikindi ngo maze uvuge ko hari icyo wakoze.

Mose arambura inkoni maze amazi yose ya egiputa ahinduka , amaraso, maze ngo abakonikoni nabo bagenza uko, maze amafi yari yapfuye apfira kimwe, n'ibindi byose. Bene Data ibyo unyuramo, Imana niyo ishobora kugukingurira kurenza kwirukira mubapfumu n'abarozi.

KuKO Buri gihe Satani akemuza ikibazo ikindi aho gukemuza ikibazo igisubizo!

Hariho abantu babaho Imana yarabazibye Inda, kuko iba ibafiteho umugambi wayo bwite 1samuel 1:5. Uwiteka afite Imbaraga zo gukora Ibyo Abana b'abantu batabasha. ariko buri gihe Satani ashyira mu mitima yacu ko hari icyo twakora kugirango tugire icyo duhindura nyamara ugasanga ibyo dukoze byongera ibibi, byongera umunuko, byongera ibyago.ariko ijambo ry'Imana ribwira neza ko Imana ariyo yadukomerekeje kandi ariyo izatwomora!

Hoseya: 6:1 nukuri naho waba ufite ikibazo gikomeye gute, Imana niyo ifite urufunguzo rwa byose, naho abapfumu cyangwa abagushakaho indamu yose ntacyo bagufasha!

REKERAHO KWIRWANIRIRA!

Iminsi yose umuntu agerageje kwirwaniririra mukibazo niho abona ko ikibazi kirushaho gutinda gukemuka, iminsi umaze wiruka, mubapfumu, mubusambanyi, mubujura n'ahandi ngo urebe ko ubuzima bwawe bwahinduka niyo minsi y'umubabaro. ariko ibyo Imana Yemeye ko bikugeraho iba izi neza ko ushobora kubaho wizeye kandi ntiwerekeze umutima wawe mubampfumu.

Bene Data ntidukwiriye kwibwira ko ibyo Imana itakoze twabikosoza ubushake bw'umuntu, kuko Imana niyo Yica kandi Igakiza. ibi nubwo bigoye kubyumva ariko Imana yacu irakomeye ndetse ifite ububasha bwose kukiremwa muntu. ahubwo dukwiye kwibwira ko ko turi ibumba mu kiganza cyayo.

bamwe babona ari ingumba, bagahitamo kugana abapfumu, ntibabaha urubyaro ahubwo babaha ikindi kizakurikirana, uyu munsi wa none usanga bafite ikibazo cya zakarande kubera impamvu imwe, ariyo gushaka gukosora ibyo Imana yaretse ngo bitugereho.

niba wizera ko Imana ariyoyica kandi ikanakiza, wakamenye imbabazi zayo nyinshi zikurehereza kwihana, kuko niyo ubwayo twacumuyeho, ninayo ifite imbabazi zatuma tuyinambaho.Bene Data dukwiye kurushaho kumenya ubudahangarwa bw'IMANA mugihe cyose hari icyo yemeye ko kitugeraho.
;
pawulo we ngo yinginga Imana ishuro irenze Imwe ngo Imukize maze, Iti: ubuntu bwanjye buraguhagije. tureke kwigrwanirira dutegereze Imana izatwomore kuko ariyo yadukomerekeje. 

kuko inshuro nyinshi tujya twibwirako hari icyo dukemura ahubwo tukarushaho kwiyongerera ibyago.

dukwiye gukemura ikibazo cyose dufata icyemezo nk'icyo Hana yafashe ubwo yahitagamookujya Imbere y'Imana i shiro. yewe ntimwirengagize ko nicyo gihe hariho abamfumu nabakonikoni.

Hoseya 6:1

Ndabakunda.

Thursday, 14 August 2014

ISHIMWE N'IKIZERE CYO GUTABARWA BITURUKA MU KWIBUKA AHO IMANA YAGUKUYE....BY M.Gaudin


Itangiriro: 32:11

"Kumbabazi zose n'umurava wose wagiriye umugaragu wawe, sinari nkwiriye guhabwaho n'ibyoroheje hanyuma y'ibindi kuko Nambutse yorodani iyi mfite Inkoni nsa, none mpindutse imitwe ibiri."

Amahoro Yesu atanga n'ubuntu Imana itugirira bibe kuri mwe mwese mutegereje gutabarwa kw'Imana mugihe mugeze mubibazo bitandukanye!

Bene Data maze kubona ko rwose Imitima y'abantu, ibuzwa gushima Imana n'ibyifuzo by'urudaca bihora mu mitima yacu, maze kubera ko ibyo imitima irarikiriye biyitera kwiheba tukibagira ko nibyo dutunze twabihawe nayo!

sinshidikanya ko buri muntu wese afite ikifuzo kimugoye, yewe intego zacu n'irari biduhindukira impamvu yo gusenga no kwegera Imana tutabitewe nuko tuyikunze ahubwo rimwe narimwe tuyitewe n'ibintu bitubuza amahoro!

Ariko ndagirango nkubwire ko ntagihe nakimwe Satani azakwereka ko ubayeho neza, ko wabona ishomwe ry'Imana mugihe cyose wibagiwe aho Imana yagukuye. ndetse iyo utabyitayeho bigushyira mu mutego wo kugerageza Imana no gushidikanya kubyo usaba.

Ariko ndagira ngo turebe icyo yakobo yibajije mbere yo gusaba Imana kumukiza mukuru we esawu! yagize ati nukuri Mana wangiriye neza, nambutse yorodani mfite inkoni gusa,  ariko none ubu navuyemo imitwe ibiri. iki kigaragaza ishimwe umuntu aba yibutse bigatuma ubona icyo ushima Imana.


  • Niba wararangije kwiga mbere yo kwitotombera Imana ngo iguhe akazi ukwiye kuzamura ishimwe kuko hari ighe wabayeho udafite ishuri
  • Niba warahinze mbere yo kweza ukwiye kwibuka ko Imana yaguhaye Imbuto
  • Niba hari icyo ugezeho cyaba gito cyangwa kinini ukwiye kuzirikana ko ari ubuntu wagiriwe maze uzarushaho kubona ishomwe.
  • Kandi niba uriho wibuke ko hari igihe utariho, ndetse wibuke ko wavuye mu nda ya Nyoko, wambaye ubusa maze bitume ubona ishimwe ryuko wasanze abantu ntibakwicishe imbeho ngo urware umusonga.
Bene Data Imana ikwiye gushimwa, kuko yakoze byinshi, ntiyahereye kuri bike twari dufite, ahubwo yahereye kubusa. ibyo abantu baheraho badafite Imana naho byaba byinshi birahomba. ariko abafite Imana naho igishoro cy'aba inkoni, iba yaratanzwe n'Imana kuko ntamuntu numwe uzwi urema ibiti mw'ishyamba ducamo inkoni uretse Imana yonyine.

Yakobo yashimye Imana kubw'Inkoni, ashima Imana kubw'matungo,abagore,ndetse n'abana. ibi byose ntibyari gutuma Imana yihangana ahubwo yarushijeho kumukiza kuko yayitakiye ayizeye, ndetse abanje kuyibutsa Imirimo yayo.

Bene Data ntidukwiye guhera kucyo twifuza, ahubwo dukwiye guhera kubyo Imana yakoze maze tukazamura Ishimwe ryayo mu mahanga. Yewe ntidukwiye kumva ibibi byaabaye byatbuza ishimwe kuko Imana yahisemo ko bidakomez akuba bibi kurusha kuko urebye neza wasanga ibibi wahuye nabyo ataribyo bibi byanyuma y'ibindi.

Dukwiye gushima Imana kubwa Kristo Yesu, kuko yadukunze tutari abo gukundwa. kandi yatwitangiye adashingiye kubyiza twamukoreye, niyo mpamvu uko biri kose ntitwamukurwaho nibyo tutarabona, ahubwo turushaho kumwegerezwa n'icyo yakoze bwa mbere yemera kudupfira ku musaraba w'Isoni

rero tukwiye kuzirikana ibyo Imana yakoze, kuko iyo tubizirikanye turushaho kwizera ko Imana ifite ububasha bwo gukora ibirenze cyane ibyo tuyisaba n'ibyo dutekereza. ahari uba warapfuye ariko kuba uriho n'isezerano ry'uko Imana ishobora kukugirira neza igihe icyo aricyo cyose ariko injira mugihe cyo kubanza kubona ishimwe. kuko satani abuza imitima yacu kubona ishimwe mubyo Imana yakoze maze akaduheza mubuzima bw'amaganya no kwiheba.

si igihe cyo kwiheba ahubwo n'igihe cyo kwibuka ibyo Imana yakoze, abibutse ibyo Imana yakoze bagiye batsindishirizwa nayo mubihe bikomeye

Yosuwa na calebu, bibutse Imana yabakuye muri egiputa, yabambukije inyanja itukura n'ibindi bati"Niba Imana itwishimiye tuzabarya nk'umutsima"

Dawidi yibutse uko Imana yabanaga nawe mw'ishyamba aragiye, uko yamushoboje kwica idubu, n'intare arahaguruka ahagarara imbere ya Goliyati, maze Imana irongera itsinda urugamba

Yakobo yibuka uko yambutse yorodani afite inkoni gusa, maze amaze gushima Imana, Imukiza umujinya wa esawu.

Bene Data kwibagirwa ibyo Imana yakoze bishyira mu kaga abayisenga n'abitwa ko bayikorera! kuko buri gihe dufite urugamba rwo kurwana ariko iyo twibagiwe ko Imana ariyo yatsinze, ntidushobora gutsinda.

Igihe n'iki cyo kutiyitirira ibyo Imana yakoze , kuko iyo Imana itwambukije akenshi usanga ibiganiro dutanga, byiganjemo kwivuga ibingwi aho kwerekana ishimwe ry'Imana. ndetse rimwe narimwe tukabwira abantu ngo nuko tutaryamaga cyangwa tutaryaga ngo nabo nibagenza nkatwe natakabuza intsinzi ni iyabo. 

ariko sibyo kuko iyo nyuma Imana ituretse, usanga tuyitakambira ngo mwami ni udukiza tuzagushima.

Ishimwe ryose uyu munsi ufite , numara kurishimira Imana, ndahamya ntashidikanya ko urugamba ruri imbere rwose ruzarwanywa n'Uwiteka kandi azarutsinda.

"Mwami Yesu urinde imitima yacu kwiyirira intsinzi yawe, maze uduhe kuzajya tunesherezwa nawe, bizatuma duhorana ishimwe muri byose, kandi tuzarushaho gutinyuka kuko ntuzigera utureka twenyine. 

www.newseed4jesus.blogspot.in

Ndabakunda!



Wednesday, 13 August 2014

NAHO NJYEWE, NAWE, N'URIYA Bavuga twaba MURI ILLUMINATI, cyangwa ISHUTI ZA SATANI(Ntibikabeho)!...IMANA IZAKOMEZA KUTURUSHARUSHA IMBARAGA!....BY Gaudin.


Matayo 12:24

"Ariko abafarisayo  babyumvise baravuga bati uyu ntawundi umuha kwirukana abadayimoni, keretseBelizebuli umutware w'abadayimoni"

Iyo uganiriye n'abantu batandukanye bareba umurimo w'IMANA, ubu biroroshye kuvuga aya Magambo:


  • Iri torero ukuntu ryagutse byatewe nuko rikorana na Illuminati!
  • Uyu mu Pastori akoreshwa n'imyuka mibi!
  • uyu muvugabutumwa akoreshwa na illuminati!
Ese SATANI YAKWIRUKANA UNDI SATANI? Icyo gihe Ijambo ry'Imana ribwirako iyo bibaye bityo ubwami buba bwigabanije ubwabwo ntibushobora kuramba rero!

bigaragara ko abantu benshi bizera Imbaraga z'umukuru w'abadayimo kurenza Imbaraga z'Imana! Imana abantu bayifashe nk'itariho! ariko uko uyifata uko niko Satani arushaho kukwigaragariza.

Inyigisho z'ubuyobe ndetse z'abadayimoni, zihakana imbaraga z'Imana, ziha agaciro cyane imirimo ya Satani kurenza imirimo y'Imana, zitera abantu kwimura Imana. ariko iki n'igihe cyo kumenya ko Imana ifite Imbaraga ziruta iza Satani n'abambari be bose.

Naho Satani yakwica nkuko yibwiraga ko Yishe Yesu, igihe cyo kuzuka azabona ko adafite imbaraga rwose. kandi ibyacu ntibirangirira ku gupfa OyA AHubwo dufite isezerano ry'ubugingo buhoraho!

Ikibazo si ABAPFUMU,ABAROZI,SATANI, ABADAYIMONI NA ILLUMINATI......!!! IKIBAZO NI WOWE WIZERA IMBARAGA ZABYO KURENZA IZ'IMANA YAWE!

IMANA IZIKO IBYO BIRIHO, KANDI YASHYIZEHO IGIHE IZACIRA URUBANZA RUKWIYE!!!!

Imbaraga z'Imana ziruta cyane iza Satani+abadayimoni+abantu bamukorera

1Yohana4:4


"Bana bato, muri ab'Imana kandi babandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mub'isi."

Iyo uganiriye n'abantu mu minsi ya none, cyane cyane abasanzwe bavuga ko bizera Yesu, ndetse bakizera n'Imana yamutumye kuducunguza amaraso ye Kumusara! usanga bafite ubwoba bw'ibintu bidakwiye kubatera ubwoba.

ubu abantu ikintu cyose bati n'icyavuye ikuzimu, hari imodoka ziva ikuzimu, imyenda y'ikuzimu, amafranga ava ikuzimu, ariko reka ngire nti naho byaba koko bivayo, niba ufite Yesu muri wowe ntukwiye gutinya ibivugwa ngo bitume ufata Imana naho idafite imbaraga maze ngo ujye usingiza Satani!

ILLUMINATI, ntizigera itsinda Imbaraga z'Imana nubwo ifite igihe cyo gukora, kandi mumenye neza ko abaizera bakwiye guhanga amaso ibiri mw'ijuru, si ibiri mw'isi cyangwa ikuzimu. mw'Ijuru hariyo Imana niho dukwiye kureba kurenza kureba ibyo twumva mw'isi.

YESU MURI WOWE AFITE AKAHE GACIRO?

Niba Yesu wawe, wumva yatsindwa na Satani ashobora kuba atandukanye nuwo ijambo ry'Imana rimbwira wagiye ikuzimu akanyaga Satani ifunguzo agakingurira abera, agasiga amuziritse, kandi akaba azagaruka kumwicisha umwuka uva mu kanwa, igihe gisohoye! Bene Data ntidukwiye kugira ishusho yo kwera ngo Duhakane imbaraga zako!

IMANA NTIGERERANYWA N'IMBARAGA ZA SATANI, SATANI AFITE IGIHE YAHAWE!

bENE data ndagirango nkubwire nti niba ibyiringiro byawe bishingiye kuri Yesu, ukwiye kumenya ko uwo aruta uri mub'isi, uri mub'isi ni satani! uko biri Kose Yesu muri twe afite ubushobozi bwo kudukoresha ibyiza, ndetse byishi si ngobwa ngo twitirire umurimo w'Imana Imbaraga za Satani.

KUKI ABANTU TUVUGA KO TWEMERA IMANA TUGAHA IMBARAGA SATANI?

usanga byoroshye kwemera ko umuntu akora ibintu byiza abiterwa n'imbaraga mbi kurenza kwemera ko yabikura ku Mana nyamana! ese koko Satani niwe ufite ubushobozi kuri wowe? OYA rwose kuko ntacyo yakora Imana itamuhaye uruhusa! ndetse na Yobu ntahantu yigeze yerekana ko satani afite ubwo bushobozi!

Icyaha Imana yanga nukuyigereranya n'izindi mbaraga, kuko Imana niyo ifite imbaraga zo gukora byose! ifite imbaraga zo guhana Satani, ifite imbaraga zo kurema indi shya, ifite Imbaraga umuntu atabasha gusobanukirwa!

Imana yakuye Satani mw'ijuru, satani ntiyashakaga kuba mw'isi cyangwa ikuzimu, Imana imwohereza mw'isi, uko biri kose no mw'isi nibishaka izahamukura! kuko icyo Satani yashakaga n'ukuba Imana mw'ijuru!

Ariko kuko yashakaga aho ategeka, byatumye yibwira ati aho kuba umugaragu mw'ijuru naba umwami ikuzimu! ariko Yesu yahawe izina risumba ayandi mazina yose , haba kw'isi, mw'ijuru, ndetse n'ikuzimu.

nubwo bikugoye kumva ko ari Imana ibikora, ukabyiririra Satani, ndagiranga ngo nkubwire ko nta cyiza gituruka kuri Satani, kuko ntamwanya afite wo gukora icyiza, icyamuza ni UKWIBA, KWICA no KURIMBURA! Wahitamo kwemera kuyoborwa n'imbaraga z'Imana kurenza kwibwira ko Satani agufiteho ubushobozi!

ntiwibwireko Satani ariwe uzatsemba isi, Oya ahubwo Imana niyo izatsemba isi. ikoresheje Satani, kuko nawe n'umugaragu udashobora gukora nta ruhusa, ikikwiye rero si uko ibibaho ubyitirira Satani, ahubwo ukwiye kumenya ko Imana iri hejuru ya byose!

matayo 10:28

Ntimutinye SATANI N'ABANTU, kuko bakwica umubiri gusa, ahubwo mutinye Imana ibasha kwica ubugingo, niyo mpamvu dukwiye kumenya ko niba udafite Yesu, Satani azica umubiri, ariko Imana izica ubugingo kubera ko wanze kumvira iguhamagara! kubera ko Imana ikiranuka itatsindishiriza umuntu utayubaha!

"Isi ntizarangizwa n'amagambo tuvuga, ntizarangizwa n'ibikorwa dukora, cyangwa Satani na illuminati, ahubwo izarangizwa nuko Imana yavuze ko Izarangira kandi ibyo ngo ntawe uzi igihe bizabera, ahubwo Imana ubwayo niyo yihariye ibyo!

KUKI BYATINZE? KANDI TWARAVUTSE BABIVUGA?  1petero 3:3-9

Imana ntitinza isezerano nkuko bamwe babyibwira ahubwo itwihanganira ishaka ko bose bakizwa! wasanga Imana arijye nawe yari itegereje! n'abandi benshi uzi, ariko igihe kizagera aho izashyiraho iherezo!

ubwire abantu ibi uti: Imana yihariye ubushobozi, kandi izahembera umuntu wese ibikwiye ibyo yakoze, mwirinde uko mugenda mutagenda nk'abatagira ubwenge kuko mwabikije ijambo ry'UBUGINGO!

natangiye mbabwira nti naho yaba jye nawe, gukiranirwa kwacu ntiguhindura Kwera kw'Imana, kandi niyo mpamvu dukwiye kwizera Imana cyane kuko yaba turiho turiho ku bwayo tunapfa dupfa kubwayo, ntukwiye kumva Satani afite ubushobozi bwo kukwica mugihe uzi neza Ko Imbaraga z'IMANA ZIBASHA KUKUZURA!

Rekera guca urubanza, no gutunga agatoki, no kwitiranya umurimo w'Imana nu wa Satani n'Uwimana, kuko kowe ntabushobozi ufite, niwitondera Ibyo Imana yagutegetse birahagije kurenze kuba Umugenzuzi w'abandi ngo bigutere umutima uhakana Imana. 1Abakorinto 4:1-5

Ndabakunda!

Tuesday, 12 August 2014

IMPAMVU ZIHISHE INYUMA YO KWIYAMBIKA UBUSA !KUKI IMANA YAREMEYE ADAMU N'UMUGORE WE IMYENDA itangiriro 3:20? ESE SATANI YAKWISHIMIRA ICYO IMANA YAKOREYE ABANTU?



Itangiriro 38:15

Yuda amubonye agirango ni maraya kuko yari yitwikiriye mu maso, atambikira aho ari iruhande rw'inzira,aramubwira ati "Ndakwinginze turyamane(Dusambane) Kuko yari atazi ko ari umukazana we"


Imyambaro nubwo wayambara utayizi cyangwa ubizi ifite ikintu kinini isobanuye, kuko nubwo bamwe twibwira ko dupfa kwambara siko bimeze ahubwo usanga niba abandi barahisemo impuzankano (uniform) wowe utarahisemo usigarana uniform isanzwe. ariko biba bibifite icyo bisobanura!

Iminsi yanone usanga satani agenda yigomeka kumugambi w'Imana wo kwambika abantu, aho atera abantu kwambara ibintu bihishura ishusho satani  yifuza guha abantu!

urugero rw'imyambarire iteye imbere ni nkaho usanga mu gihugu cy'ubuhinde,buri muntu nicyo akora afite umwenda umuranga! yewe n'ibindi bimenyetso byatuma ntawamwibeshyaho, ibyo rero bihishura uwo uri we ndetse nuwakwigana yaba abikunze cyangwa ashaka kwiyoberanya!

ABANTU BAMBARA TUKAMENYA ABO ARIBO mugihugu cy'ubuhinde, niho nitegereje cyane nsanga abantu bambara impuzankano ari hafi yabose:

  • Abashoferi ba Bus
  • Abafasha babo muri ako kazi
  • Abatwara icyo hano bita otto cyangwa utumodoka duto
  • Abaganga na ba foromo
  • Abakanishi
  • Abanyenshuri, biga ibintu bitandukanye ubatandukanyiriza kubyo bambara
  • Abagore bashatse
  • Abakobwa batarashaka
  • Abatambyi b'ibigirwamana
  • Abakire
  • Abakozi bo mu mahoteli n'ahandi.....
Aha rero usanga iyo mymbararire iyo uyambaye atari ibyo ukora ushobora gufatwa uko utari ndetse byakuviramo n'icyaha gikomeye.

urugero : kubona Umuturage atunze imyenda ya gisirikare, cyangwa yambaye imyenda y'abasoresha!

imyambaro yawe ihishura uwo uri we: mugihe Tamali yamaraga kumenya ko sebukwe aciye aho yiyambuye imyenda yambarwaga n'abapfakazi yambara nk'abamaraya maze Yuda ntakuzuyaza amubwira ati turyamane kuko byaragaragaraga!

Abantu benshi bambara imyambaro bafite icyo bashaka kwerekana muburyo bumwe cyangwa ubundi, ahari wowe ushobora kuyambara wibwirako ntacyo bitwaye ariko Satani aba afite icyo ashaka kugeraho!wowe naho utabiha agaciro.

sinzi wowe iyo wambaye bigaragaza iki? ariko bihishura ubwifatanye bwawe n'Imana cyangwa na Satani. kuko Satani ntagihe yigeze abaho atigomeka ku mugambi cyangwa igikorwa Satani akora!

Bene Data duhuje guhamagarwa, nubwo wibwira ko ushobora Ukunda Kwambara, buri gihe ibyo wambara bihishura Impamvu wambaye.

Kwambarira ubwibone
Kwambarira ibirori
Kwambarira Inama
Kwambarira ubumaraya
Kwambarira akabari
Kwambarira ubutinganyi
Kwambarira ko wigurisha
Kwambarira Gushira Isoni....n'ibindi.

Kuri wowe ushobora kuba wiyambarira, ariko n'igihe cyo kumenya ko iyo ufatanywe umwambaro utari uwawe ushobora kubizira! simpamya ko Imana igusanganye Ikote yabonye muri Satani ikaguturuka mu bitugu byawe itakurasa umwambi.

niyo mpamvu iyo hari ubukwe ushobora kubona abantu bari kumwe n'umukwe cyangwa umugeni, ushobora kubona abari muri protocole n'anahandi..... !!!!! 

niba utazi ko wambaye nabi ntushobora kwambara neza, niba utaziko wambaye ubusa ntushobora kwikwiza, ariko niba ubimenye Uzarushaho kwambara wikwize!

kuba Kristo Imana irushaho kutumbwira ko Imyambaro yerekana ko twubaha Imana idahagije ahubwo yongeraho ikintu gikomeye cyo Kwambara ingeso nziza, no kureka icyaha!

Hariho imyenda y'abami,abakomeye, n'abanyacyubahiro

1Petero 2:9-10

"Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe,abatambyi b'Ubwami, ishyanga ryera n'abantu Imana yaronse, kugirango mwamaze ishimwe ry'Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo witangaza"

ESE KOKO URI UMUTAMBYI? NONESE UBONA UKWIYE KWIYAMBIKA UBUSA? 

imyambaro y'abatambyi. kuva 28:39-43

soma 28:42

NB: nubwo kuri iki gihe kwambara bigenda bisa naho bitakiri ubusirimu, ariko mw'ibuke ko inzira iganisha abantu kurimbuka ari ngari kandi abanyiruramo ni benshi. 

UBU KWAMBARA IMYAMBARO IMYAMBARO Y'IMBERE BYATAYE AGACIRO: Hari igihe uganira n'abasore n'inkumi bakakubwira ko Amakariso atagezweho, ndetse ukumva nutabyambara ashyigikiye ko abantu bagenda nta mwambaro w'imbere!

umutwe 
igihimba
amaguru

aha hose ibyo umuntu ahambitse biba bishobora kwerekana uwo uri we nicyo ushyigikiye. ibyo wifuza cyangwa ibyo wamamaza!

Ariko abari muri kristo barushaho kwigishwa kuba ibikoresho by'umumaro bikoreshwa iby'icyubahiro

2timoteyo:2:19-22

ntitwirengagize abantu batuye mu mashyamba badafite icyo kwamabara, abaturanyi badafite icyo kwambara, niyo mpamvu Imana igira iti ufite imyenda ibiri nahe utawufite, mwibuke kwambika bafite ubukene bw'Imyambaro! yakobo 2:15-17

part 1

Ndabakunda!



Monday, 11 August 2014

NIBA UTANGIYE KUGIRIRA UMUMARO KRISTO, ABARI MUGIHOMBO SATANI, ISI, N'UMUBIRI BAZIFATANYA KUKURWANYA........BY M.GAUDIN

1petero 4:12-16

Hariho abana bavukira mumihanda, maze bakajya bakoreshwa imirimo yo gusabiririza, kwiba, no kwikorera imizigo, maze amafaranga babonyemo bakayagabana n'abakuru muribo babategeka. usanga abo bana barabaye imbata z'ababayobora muri iyo mihanda! 

umwana akiba, akazanira igisambo gikuru ngo arebe ko yazaramuka n'ejo, akikorera imizigo nabwo akazana ibyo yaronse. ubwo buzima nubwo bugoye usanga hari ababumenyereye, bakemera kubaho gutyo kuko ntabundi buryo ndetse ugasanga ababakoresha bene ibyo ntibashaka nuwakura abo bana mubuzima nkubwo kuko baba babifitemo inyungu!

nubwo ari ubuzima bubi, bwo gukora nabi cyangwa neza, ukorera abandi, iyo hari ugukuye muri ibyo haba uruhande ruba ruhombye urundi rwungutse!

mubyakozwe n'intumwa 16:19

"bashebuja babonye yuko nta ndamu bakimutezeho, bafata pawulo na sila barabakurubana  babajyana no mu iguriro ku batware....."

nubwo abatubwiriza ubutumwa bagira intambara, usanga n'ababwumva bagira intambara, kuko usanga satani atishimira ko tuva mububata bw'icyaha, no mu mafuti, ahora ashaka kugukoresha ibye bibi, ngo ukomeze umwungukire.

beshi Satani yabateje ibinyoma, ubusambanyi, ubujura, .....ariko iyo Imana itureheje, usanga Satani atifuz ako umuntu yakumvira Imana. ahubwo ahora ashaka icyaduhungabanya kuko tuba twaramucitse.

SATANI ARWANYA ABAMUGIRIRAGA UMUMARO KERA!

Niba warigeze ugirira Satani umumaro, ndawita umumaro kuko Satani ni umwanzi w'Imana, niba rero warigeze wihuza n'ibitekerezo cy'umwanzi, mugukora nabi, no gukwirakwiza icyaha! ntago yanezezwa nuko uhinduye imigendere n'imigenzereze yawe.

Uyu muja batubwira ko yajyaga aragurira shebuja, maze akabona inyungu, maze amaze gukizwa n'umwami Imana, habayeho igihombo kuko ibyo batekerezaga ko aribyo bizabungukira siko byagenze. maze barababara cyane.

Sinzi icyo umuryango wawe ugukeneyeho, inyungu bakubonamo yose niyo ibatera kurwanya agakiza k'Imana muri wowe. naratangaye igihe kimwe aho nabonye umuntu abwira umwana we ngo nava muri gatorika ntazaba akiri umwana we!!! ese iri ni ishyaka ryo kuzagez umwana wawe mw'ijuru cyangwa nukurwanira ishyaka idini!

Ibaze ahari nawe hari abantu bahobye umaze gukizwa, wibaze uti ese bakwiye kuntekereza bate?


  • Niba wari umusinzi, akabari wanyweragamo wagateje igihombo!
  • Niba wari umusambanyi indaya ntizongeye kubona icyashara
  • Niba waranywaga urumogi abarucuruza barahobye!
  • Niba wari umunyarugomo Satani yabuze intwaro y'urugomo
  • Niba wari umupfumu, abo warogeraga byarabashobeye.
  • Icyo waricyo ukakireka kubwa Kristo cyose cyateje igihombo mu bwami Bwa Satani.
  • ahari nawe uzi ikindi waretse kubwa Kristo, icyo cyateje igihombo kuruhande rwa Satani kandi Yesu arakwishimiye kuko werekanye ko ukunze izina rye!
1timoteyo 1:12-14

Niyo mpamvu twijiye murugamba rwo gufasha Yesu,mu murimo wo kunga abantu n'Imana 2cor 5:19
nkuko kera Twari abafatanya bikorwa na Satani muguteza amahoro make no gukora ibyaha murugamba rw'abanzi b'Imana.

Ariko Imana ishimwe kuko nubwo byari bimeze bityo twahindutse abo kubabarana na Kristo kubwo kuba abe, ubu aho twasindiraga tukaba dusigaye tuhasengera! bene Data dusangiye guhamagarwa, ntidukwiye kwibwira ko Satani anejejwe nuko twamenye ukuri.;; kuko niba Satani arwanya umugambi w'Imana wowe ho ntazaguha umunota 'umwe wo guhumeka ahora ashaka uwo yakwivugana.
1petero 5:8

"Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba INTWARO zo gukiranuka" 
abaroma 6:13

Ntukwiye rero kugira impfunwe ry'abagusebya, abagutuka, n'abaguca intege......iyo batabitewe n'urwango banga Imana babiterwa n'inyungu bari bagutegerejemo! ariko muri byose Imana niyo ikwiye kuba ishingiro ry'ibyo dukora kuko niba turiho turiho ku bw'Imana kandi niba dupfa dupfa kubw'Imana.

aho kwica n'ingoyi z'icyaha wahitamo gupfa uzihambura kuri wowe no kubandi bose. kuko ari abari mu cyaha cyangwa abatakirimo hari igihe kizagera buri muntu agahagarara Imbere y'INTEBE Y'Imanza.

ukwiye kumenya niba koko urugamba urwana uruterwa no kuba wataye ibya Satani,isi n'umubiri hanyuma ibindi byose uzabyongererwa!

Ndabakunda!

Sunday, 10 August 2014

KWIZERA IMANA, KWISHINGIKIRIZA KU MANA NO KUYICIRA BUGUFI, BITATU MU BY'INGEZI BITUMA IMANA IGUFATA NK'UMWANA WAYO!

Matayo18:4

Yesu ati: Nuko uzicisha bugufi nkuyu mwana muto niwe mukuru mu bwami bwo mw'ijuru"

Mubintu bishobora kuba bigoye buri wese, ni umuzi w'icyaha uba muri buri muntu. aho umuntu ashobora gukizwa ariko ukwishyira hejuru, kukazana ubwibone muri we maze ugasanga asigaye yarabaye Undi.

Yesu ati mumere nk'abana nibwo muzinjira mu bwami bw'ijuru!

Mubintu nzi bibabaza nukubona umuntu aza akakubwira ngo uri umwana kandi wibwiraga ko uri mukuru, impamvu nabyo bibabaza nuko ubwibine umuntu abuvukana, bugakurira muriwe kuburyo umuntu wese akura ashaka kuba icyo ataricyo. niyo mpamvu ubwiye umuntu uti uri umwana akurakarira bikaba nk'igitutsi.

Ese kuba Umwana Yesu yashakaga ni ibihe?

Guca bugufi: 

Umwana aragwa n'ibintu bigera kuri bitatu:

1.Kwizera ababyeyi be: aho aba yumva umubyeyi we ariwe wambere wamugirira neza.( niko dukwiye kwizera Imana)


2.Kwishingikiriza kubabyeyi be: aho Yumva ko icyo yakwimwa n'abandi ababyeyi be aribo bakimuha( niko dukwiye kuyishingikirizaho)

3.Kwicisha bugufi: kwemera kugendera mubyo uyobowe n'ababyeyi!(niko dukwiye kwibwira ko Imana ariyo kumvirwa kumaramaje)

hari inkuru imwe inshuti yanjye yige kunganirira, abwira ko igihe yababaye ari igihe mama we yamuhaga akabindi ngo amutwaze, ariko kuko uwo yari amaze kwigira hejuru yumvaga gutwara ikibindi bimugoye cyane kubera ubwibone, kuko nticyari kiremereye. ibi rero akenshi usanga natwe nk'abantu Imana ishaka ko tuyumvira bisa! kuko guca bugufi bibura ugasanga tugowe!

Kwiga kuba umwana ntibyoroshye! ariko nibyo Imana ishaka:

Kwiga guca bugufi, kugendera mu myumvire y'Imana kurenza kugendera mubyo wishakiye. akagero gato abana iyo umubyeyi abakuye i kigali akimukira igitarama, ntibashobora kwivovota ahubwo bagenda bumva ko aho umubyeyi agiye ariho heza kurenza aho bakwita heza ntamubyeyi uhari.

Mwene Data sindi bukubwire ngo mera utya, ahubwo umere nk'umwana muto: kandi niba Yesu yarabivuze aziko bishoboka naho twakwiyobagiza, ariko kubw'inyungu zacu dukwiye kuba nk'abana.


biragoye kumva uyu munsi nkubwira ngo ube nk'umwana kandi ufite abo wabyaye, abo uruta n'ibindi ariko umutima wo kuba umwana niwo mutima Imana ikeneye. kuko Imana ntigushaka uri mukuru nkaho izagusigira abandi bana ngo ubarere! ahubwo mw'ijuru tuzanezezwa no kubaha Imana no kuyiramya kuko niyo ibikwiye!

sinibwira ko kwiga kuba umwana ari ikintu cy'umunsi umwe ahubwo ni buri munsi, kuko buri gihe kamere yo kwishyira hejuru, no kwerekana ko dushoboye bizamuka muri twe buri munsi kuburyo usanga natwe Dushaka uburenganzira bw'abana! ariko umwana ntiyakwiye kurenga inzira ahubwo akwiye kuyigenderamo"

Ndabakunda!





Thursday, 7 August 2014

NUBWO BAKIKUREGA WIHISHE MURI YESU, WAHAWE UBUHUNGIRO KUKO WUMVIYE IKUBURIRA ! By M.Gaudin

Yohana 3:16 

''Kuko Imana yakunze abari mw'isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w'ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho''


Iyo Imana ivuze ngo hunga, ntuhunge ikosa riba ari irya nde?

aha abantu benshi bibwirako Imana hari umuntu ishyiraho igitugu cyo kuva mu bibi! ariko Imana yacu si uko Imeze kuko iyo bimera bityo ntawari kuzahanirwa ibyo yakoze. ariko abantu bahanwa nuko batumviye IBABURIRA iri mw'ijuru.

ibi ndagirango tubitekerezeho gati igihe Farawo abwirwa iby'uko igihugu cye hagiye kugwa urubura rutize ruhagwa! ahari ntibyari byoroshye kubyemera kuko atabonaga igicu, ariko usomye Kuva 9:20 harigira hati: " Uwubashye ijambo ry'Uwiteka wo mu bagaragu ba Farawo ahungishiriza abagaragu n'amatungo ye mu biraro, Utitaye ku Ijambo ry'Uwiteka arekera abagaragau be n'amatungo ye mu Gasozi.kuri 25 Urwo rubura rwica buri icyari mugasozi cyosemu gihugu cya egiputa cyose.....! 

Aha iyo witegereje Ijambo ry'Imana nuko ritanga amahirwe kubaryumvira cyane, aho riburi umuntu aho akwiye guhungira! ariko iyo abantu babisuzuguye ntakindi cyo kubatabara kiba gihari rwose. naho waba wakoze icyaha utagambiriye nkuko satani aturiganya buri gihe hari aho Imana yaduteguriye kwihisha ariko iyo tubisuzuguye bisoza duhanwe kuko ntacyo Imana iba itakoze.

IMIDUGUDU Y'UBUHUNGIRO KUBANYABYAHA bashaka gukizwa iracyahari! Yosuwa 20;

Aha hagaragara itegeko ryo kuabka imidugudu y'ubuhungiro kugirango umuntu wese wishe mugenzi we atabigambiriye ahungiremo hatagira umwica, ariko bisaba kuba afite umutima wumvira kuko nubwo iyo midugudu yariho iyo bagufataga utaragerayo widegebya warapfaga! hano hanze hari abantu bishe, basambanye, baroze ariko igihe cyose batarinjira Muri Yesu, urubanza rw'ibyo bakoze ruzacibwa kuko banze kumvira ibaburira ngo bakizwe umujinya w'Imana!

Kuki hari ubuhungiro bw'abakora ibyaha batabigambiriye? nawe ukwiye kumenya iki Yohana 2:1 ntihakagire ukora Icyaha ariko noba hariho ugikoze kimucitse, yakabaye aboroga akarira ntahore ariko noneho dufite umurengezi wacu ari we Yesu! ariko se niba utamufite wibwirako Imana itarangije guca urubanza!

Yesu ni iki kubantu:

Ni umutabyi
Ni igitambo
Ni umuvugizi
Ni impongano

Uretse ibyo kandi

NI Umwami
Umukiza
Itangiriro 
IHEREZO

BURI MUNTU afite ibyaha aregwa, ariko afite impongano, igisigaye nukumenya ko Imana yagushyize munzira ukwiye guhitamo ikiza, niba  wisanga warakoze ibi bintu 1abakorinto 6:9 nukuri
Imana itubwira ko ntabwami bw'Imana uzaragwa, ariko niba waruhagiwe mu maraso ya Yesu ufite ishimwe kuko wibereye mu mudugudu w'ubuhungiro! umuriro n'anmazuku, ndetse n'inkota y'uhora ntacyo izagutwara wihishe mw'Izina rya Yesu.

1abakorinto 6:11 hatwereka ko natwe twari nk'abandi bose kuko twese twakoze ibyaha, kandi twavukanye icyaha. ariko niba hariho ubuhungiro tukabukerensa nibwira ko ntacyaba gisigaye.

ABARI MUBUHUNGIRO BAKWIYE KWITWARA BATE?

Abari mubuhungiro bakwiye kwitwara uko amategeko y'ubuhungiro abasaba! yohana 15:7

abantu benshi iyo bahawe ubuhungiro hari aho babuzwa kujya, ibyo babuzwa gukora, ariko iyo baburenzeho ibyo bakora nibyo bibanyaga uburenganzira bw'ubuhungiro. Yohana 15:10

niba uri muri Yesu ukwiye kubaha ijambo agutegeka, ntukwiye kwitwara uko wiboneye kuko aho niho wahungiye!

abantu babaye mu nkambi murabizi ko nubwo uba warayihungiyemo iyo ubaye uwambere muguteza umutekano muke mu nkambi ntuba usigaje ubundi buhungiro keretse kujugunywa aho hanze hatari amahoro na mba!

Ndabakunda!


Tuesday, 5 August 2014

KANDI INGINGO ZIZWI KO ARI IZ'INTEGE NKE NIZO ZO KUTABURA. By M.Gaudin

Umuntu agizwe n'ibice byinshi, bimwe bisa naho bikomeye ibindi bisa naho byoroshye, agizwe n'ingingo nyinshi zimwe umuntu yaratira abandi n'izindi zihishwa abandi, agizwe n'imbaraga ndetse n'intege nke, ariko umuntu aremye muburyo butangaje bwizweho n'Imana mbere yuko imurema.

Bene Data itorero ry'Imana rigizwe n'Imbaraga n'intege nke, kandi muri izo ntege nke Yesu yararyemeye ngo arikize ku bw'Imbaraga ze! nubwo mubantu habamo kumva ko hari abaruta abandi, nibwirako ariyo mpamvu Imana yaremye ingingo nyinshi kugirango urugingo rumwe rutumva ko arirwo kamara!

Biroroshye kugenda werekana amenyo useka cyane, ariko iyo ijipo cyangwa ipantalo icice ku cyibuno ntibyoroshye gukomeza urugendo! ibyo rero bigaragaza ko hari ingingo zikennye icyubahiro, ziba zikwiye kwitabwaho kurenza izindi, ariko ntibivuze ko ziba zidafite umumaro!

NTAMUNTU WO GUTA, KUKO IMANA NIYO IMUHA KUBAHO: ABAROMA 14:13

Nubwo imitima yacu usanga yibona ibirenze uko dukwiye kwitekereza, bigatuma usuzugura cyangwa usuzugurwa n'abandi, ntibikwiye. kuko Imana niyo yonyine ifite impamvu yagushyize aho uri aho, ahubwo buri gihe ukwiye kumenya icyatumye ihagushyira kugirango ubashe kugira akamaro mugihe cyawe.

Usanga mw'itorero abantu batandukanyije impano, umuhate,ubwitange,umurava no gukunda itorero, ibi ndababwiza ukuri ko birutanwa. yewe n'imico usanga itandukanye, aho usanga bamwe baruhanya mubintu runaka abandi aribo bashimwa. ariko nagiye mbona iyo witegereje neza buri muntu afite umumaro kandi ukomeye!

umuntu agizwe n'ibice byinshI Ariko reka twivugire kuri ibi bigaragarira buri mwe wese, Nk'amaso,amatwi, amaboko,ibirenge,n'ibindi....hari ibyo turata ndetse biduhindukira uburanga, ariko hari ibyo tutarata biduhindukira Isoni, ariko byose bifite umumaro ukomeye. aho usanga ibidutera isoni ahubwo bifite urushaho gukomera nubwo biba bibuze icyubahiro. nibwira ko ariyo mpamvu buri muntu wese agira ikigomba kumucisha bugufi kuko ubaye ufite akamaro kenshi warangiza ntucishwe bugufi wakwiba uko byaba bimeze!

"Ibyo wishimiye ubiratira bose ariko icyo utishimiye nicyo kikwibutsa ko uri umuntu nk'abandi bigatuma uca bugufi"

Nuko rero tumenye ko nubwo dutandukanyijwe n'impano nyinshi turi ku mubiri umwe, bitubere imbaraga no kutifata uko tutari. buri muntu wese ashyire imbere mugenzi we, kuko ingingo zose zigiranira umumaro kandi zikwiye gusangira icyubahiro ndetse n'isoni kuko ziri kumubiri umwe.

Iyo umuntu bamwitegereje bakamwita ko ari mwiza, baba bafite ibyo barebye bigaragarira amaso ariko intege nke ze zishyirwa muri ako kazitiro ko gushimwa zigashimirwa hamwe n;ingingo nziza!

1abakorinto 12:21

Ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti "ntacyo umariye" cyangwa ngo umutwe ubwire ibenge ngo "ntacyo mu mariye" ahubwo biri ukundi rwose," ingingo z'umubiri zizwi ko ari izi intege nke hanyuma y'izindi ni zo zo kutabura.

Kandi izo kumubiri zizi ko ari izi icyubahiro gike nizo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni nizo zirushaho Gushimwa. nyamara izidateye isoni ntizigomba kwambikwa. ariko Imana yateranije umubiri hamwe. urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kuruta izindi kugirango umubiri utirema ibice ahubwo ingingo zigirirane.

"urugingo rumwe iyo rubabaye ,ingo zose zibabarana narwo,cyangwa rumwe ruhawe icyubahiro,ingingo zose zishimana na rwo"

Ese wowe ujya ubabarana n'abandi, cyangwa se ujya wishimana n'abandi? ijambo ry'Imana rimbwira ko turi ingingo za Kristo twese nk'itorero turi ingingo zikwiye kugirirana umumaro.

waba ufite Impano igaragara cyangwa iyo abantu bose batabona, waba uzwi cyangwa utazwi, uhawe icyubahiro, cyangwa wabitswe, dukwiye kumenya ko Imana yadushyize mw'itorero ryayo kubw'umugambi wayo. ntukwiye rero kwisuzugura cyangwa ngo usuzugure abandi kuko ingingo zose zifite umumaro mw'Itorero ry'Imana!

iyo bitabaye ibyo abantu bambura icyubahiro ingingo zigikennye, mw'itorero ryawe harimo ingongo zikenye icyubahiro, hariho nizo gushimwa ariko zose zifite umumaro ku mubiri wa Kristo ndetse no mw'itorero.

buri muntu Ye kwizirikana ubwe ahubwo azirikane n'abandi.!

Ndabakunda!

Saturday, 2 August 2014

IGIHE IBIMENYETSO BY'IMANA BISA N'IBYO ABAKONIKONI BAKORA! UMWANA W'IMANA YITWARA ATE? By M.Gaudin

Kuva: 8:14

Abakonikoni bagerageza gukora batyo, barogeshereza uburozi bwabo kugirango batere inda ntibabibasha, inda zib kubantu no ku matungo, Abo bakonikoni babwira farawo bati "Ibi byatewe n'urutoki rw'Imana"

Munsi yanone huzuye ibikorwa bisa n'iby'Imana, huzuye ubuhanuzi, ibitangaza, huzuye ubutunzi,huzuye abana, abagore batabyara barabyara n'ibindi  bitangaza byinshi bigaragarira Amaso, Yewe hasigaye havuka n'ibyo tutari tumenyereye kubonesha amaso yacu, huzuye kiriziya, n'isengero, abagira neza batandukanye n'ibindi........!

Ibi byose iyo biba abantu bamwe barushaho gukamuka, no kutizera Imana kuko baba bibwira bati niba, ibyo abakozi b'Imana bakora n'abapfumu bakabikora bitaniye he?
igihe kimwe Mose ajugujya inkoni hasi, maze abakonikoni nabo bagenza uko maze haza inzoka nyinshi. hanyuma yaje kurambura inkoni ku mazi ahinduka amaraso, abarozi n'abapfumu ba farawo nabo bakora ibisa bityo.....Bene Data hariho urubyaro Imana itanga! ariko hariho n'ukura urubyaro mu bapfumu n'abarozi. hariho amafranga Imana itanga,nayo abarozi baguha!
Niba ubonye abarozi bakora ibisa nibyawe, ikkurengera nukumenya isoko yaho ibyawe biva! ntakindi cyagukomeza umutima keretse kumenya ko Uwiteka ariwe mbaraga zawe kugeza igihe azakurengera!

Nubwo Mose yakoraga ibitangaza, ariko nawe byaramutangazaga kubona abapfumu bakora ibisa nibyo akoze kandi badakorera Imana ariko ntiyayiretse ngo avuge ati Imana zose zirahwanye kuko yari azi ko hari igihe Imana izatangira gukora Ibitiganwa.
Nubwo ujya ugerageza gukora ibintu,ukabona abatizera Imana nabo babonye inyungu nk'iyawe, bikaba byagutera kwibaza uti ese kuki ntibera usanzwe, wihangane kugeza igihe Imana izazana itandukaniro muby ikora! hari ibidakorwa na Mose ahubwo byakorwa n'ukuboko kw'Imana gusa.

Igihe cyarageze rero hatera inda mu bantu no mu matungo, maze abakoni koni bagerageje birananirana! ndakubwiza ukuri ko hari aho bizagera abigana Gukizwa, bikabananira kuko Hari icyo Imana izaba yakoreresheje ukuboko kwayo! hari icyo Imana izagukorera kikaba kiri umwimerere kitiganwa n'Imbaraga z'umwijima!
bakundwa ubu turi abana b'IMANA, nubwo abantu bakuvuga ko witwara nkabo, utaranesha isi rwose, imbaraga ari nke ndabizi ko igihe ni kigera, Imana igakora, aho abantu bazemerako ari Imana yonyine Yabikoze. 1yohana 3:2.

Igihe cyo gukomeza kwiganwa kizarangira maze abana b'Imana batandukane n'abandi bose biyoberanya kuko bizaba byakozwe n'ukuboko kw'Imana. ndakwifuriza gushyigikirwa n'Imana murugendo rwo Kwibohora uburetwa bw'Icyaha.
hari aho umuntu akurikira Imana kubera ko ashaka ubutunzi, na satani akabukuzanira!
Hari igihe umuntu aza ku Mana yemejwe n'uko ashaka urubyaro maze yarubura akirukira mu bapfumu. ariko ndakumenyesha ko Iyo Sara ajya mubapfumu Isaaka atari kuboneka! ahubwo hari kuza undi nkuko haje ISHIMAYELI, kubera kwicira inzira! 
nawe ukwiye gutegereza Imana igakora ibimenyetso bitiganwa muri wowe, murugo, mu muryango, no mubyo ukora byose. kandi mugihe cyose ubona ibyo ubayemo n'abadasenga Imana y'ukuri babifite ntucike intege kuko Aho bikomoka si hamwe. ariko umenye neza aho ukomora ibyo ufite!

urufatiro rw'Imana ruracyahagaze, rwanditsweho ngo" UWITEKA AZI ABE'' kandi ngo uvuga izina ry'Imana ave mubidatunganye. 2timoteyo 2:19

Ndabakunda!

Friday, 1 August 2014

IBITWIKA IJAMBO RY'IMANA RIVUGWA NIBYINSHI ARIKO UKWIYE KONGERA UKAVUGA,UKONGERA UKANDIKA,........BY M.Gaudin

Yeremiya 36:27-28

Umwami amaze gutwika umuzingo, n'amagambo Baruki Yari yanditse uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, Ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti" Ongera wende undi muzingo, uwandikemo amagambo yose yari mu muzingo wa mbere, uwo Yehoyakimu Umwami w'ibuyuda yatwitse."


Umunsi umwe, umupasitori yagiye kwigisha, maze afunguye inyigisho umuyobozi wa korali aramubwira ati pastori we, iryo jambo niryo watwigishije kuri noheri! pastori nawe n'umutima mwiza afungura aho ategurira azana irindi jambo, maze umunyamasengesho atera urutoki ati: yewe pasitori we , iryo jambo usomye niryo watumbwiye kuri pantecote, noneho pastori bimuyobeye afungura ahandi agitera amagambo ngo avuge umukirisitu ati : iri ryo waritubwirije kuri pasika!!! ibi bibera pastori ihurizo kuko abakirisitu bari bamugaye cyane ko atagira revelation nk'abandi, ati ese ndagira nte? ari wowe wagira ute?


Pasitori yigira Inama ati ngaho abwira umunyamasengesho ati dusengere tubone gutangira: agitangira ati Mwami Yesu, turagushiimye pastori aramukomanga ati ese wowe ko utangiye uko uhora utangira? abwira umuririmbyi ati turirimbire indimbo imwe itwinjize mu mwanya wo kumva ijambo, maze umuririmbyi atera indilimbo yari yabafashije muri icyo cyumweru, Pasitori aramubwira iyo wayirirbye ku cyumweru, kugeza aho bose baje kumenya ko bakwiye kwemera Imana ikavugira mubyo yateguye naho byaba bigaragara nkaho bisanzwe byumvikana!

ikibazo si uko uko umaze igihe ubyumva ahubwo wakwibaza uti ese iri jambo rigarutse narakiranutse ku bwaryo? abantu benshi bameze k'umwami w'ubuyuda, watwitse ibyanditswe mu muzingo, ndetse birengagiza kumva ibaburira! ariko kuko Imana ari inyembabazi ntibareka ahubwo ishyiraho abantu bahora basubiramo ibyavuzwe nayo ibihe byose.

Yeremiya 36:27-28

Umwami amaze gutwika umuzingo, n'amagambo Baruki Yari yanditse uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, Ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti" Ongera wende undi muzingo, uwandikemo amagambo yose yari mu muzingo wa mbere, uwo Yehoyakimu Umwami w'ibuyuda yatwitse."

Muminsi ya none abantu baragenda bananirwa kuvuga ubutumwa kubera gucika intege, abandi bati ese ko tuvuga abantu ntibahinduke Umubwiriza 11:5 , abandi ntibabona impinduka ako kanya kuko Ijambo ribibwa ku cyumweru kimwe rikibagirana mu kindi.

Bene Data mukorera IMANA ntidukwiye gucibwa intege cyangwa ngo twumve ko ubutumwa tuvuga bwarengeje igihe. Ubu abantu beshi bahangayikishwa na REVELATION nyinshi, aho abantu basigaye baseka utazanye indi revelation. ibyo bisa naho ari itotezwa rikorwa n'abamva aho baba bashaka kumva ibishya aho kwemera guhindurwa nibyo bumvise!

Wakwibaza uti ese ibyo numva bijya bimpindura? cyangwa mbanishakira kumva ibishya? iyo bimeze bityo umuntu ntaba acyumva ijambo ry'Imana nk'Ijambo rya muhindura ahubwo aba aryumva nk'Ijambo rigezweho nk'amakuru ashyushye. 

ariko Ijambo rivuzwe rikwiye kujya riguhindura kuko uba urihaye umwanya, bene  Data hari amagambo Imana itazareka gusubiramo, uko byamera kose! kuko ibona ko uko iyavuze twihutira kuyatwika no kuyibagirwa mu mitima yacu! ariko rero ntimwishuke, uwumva Ijambo ntaryumvire ameze nk'uwirebera mu ndererwamo yarangiza akibagirwa uko asa!

IRI JAMBO NIRYO GUSUBIRWAMO KENSHI'' NK'UKO IMANA YAKUNZE ABARI MW'ISI BYATUMYE ITANGA UMWANA WAYO W'IKINEGE KUGIRANGO UMWIZERA WESE ATARIMBUKA AHUBWO AHABWE UBUGINGO BUHORAHO'' Yohana 3:16

Uwigishwa Ijambo ry'Imana agabane n'umwigishwa ibyiza byose'

abagalatiya 5:6

gukora ibyo usanzwe ukora, uvuga,wigisha ......kubw'Imana si bibi kuko Imana ishaka ko abantu bose bakizwa! Ongera wandike, Ongera ubwirize, Ongera uririmbe, Ongera Witange, kuko hari benshi bakeneye ibituruka Ku Mana binyuze muri wowe!
Ijambo nabasubiriramo uyu munsi niri : 1John 3:2-3

1."Bakundwa ,ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa.icyakora icyo tuzi nuko Yesu niyerekanwa tuzasa nawe kuko tuzamureba uko ari.NB 3 Kandi ufite ibyo byiringiro muri we yiboneza nkuko uwo aboneye.

Ndabakunda!


Popular Posts

Featured post

Faith, Hope, and Love: The Foundation of a Victorious Life

Faith, Hope, and Love:  The Foundation of a Victorious Life 1 Corinthians 13:13 "And now these three remain: faith, hope and love. Bu...