Tuesday, 1 July 2014

SATANI AFITE IBIMENYETSO BIDUHEZA MU GAHINDA..............ARIKO ABIZERA IMANA BABONA IMBARAGA ZO GUTEGEREZA UMUGAMBI W'IMANA! by M Gaudin


Itangiriro: 37:33

Arayimenya aravuga ati:''Ni Ikanzu y'Umwana wanjye, inyamanswa y'inkazi yaramuriye ntagushidikanya,Yosefu yatanyaguwe na yo'' Yakobo ashishimura Imyenda Ye, akenyera ibigunira,amara Iminsi myinshi ababaye Yiraburiye Umwana we.Abahungu n'abakobwa be bose barahaguruka ngo bamumare umubabaro,ariko yanga kumarwa umubabaro ati"Nzarinda nsanga umwana wanjye i kuzimu nkirira'' nuko se aramuririra.

Buri muntu wese agira ibintu akunda, kandi ahangaho amaso ati iki nicyo kizambera cyiza, yaba ibitekerezo, ibintu cyangwa abantu, hari igihe umubyeyi akunda umwana we nkuko Yakobo yakundaga Yosefu,hari igihe umuntu aba afite icyo yumva ashikamijeho umutima akumva akibuze yamererwa nabi!

Yosefu yakundwaga nase, kumpamvu nyinshi, Rasheli nyina wa Yosefu yakobo yamukoreye Imyaka 14 kugirango amuhabwe nk'umugeni kuko nubwo yari yasezeranye na Labani mbere, labani yaje kubanza gushyingira Leya, Umwana umwe kandi muto mubandi yakundwaga na se cyane. 

Yosefu yagiraga inzozi zikomeye se Yakobo yumvaga yosefu azakomera, kuko yari yararose inzozi zuko izuba n'ukwezi n'inyenyeri bizikubita imbere ye! ibi byose byatumaga Yakobo ashyira umutima kuri uyu muhungu muto, nibyo byatumye amugurira ikanzu nziza iruta izabandi.

buri gihe natwe ikintu dushyizeho umutima, cyane cyane iyo tuzi ko cyatanzwe n'Imana, hari igihe Satani adutera agasa nusibanganyije bya bintu byose twibwiraga ubwo guhera uwo munsi ukaba wafata icyemezo kibi cyo kwiyahura, kurira ntuhozwe,kutita kubo usigaranye,cyangwa kutagira ishimwe.

Mwene Data ahari nawe hari ibintu wamaze kwemeza ko byamfuye mubuzima bwawe, mu mibereho ndetse no mu muryango, kandi rimwe narimwe ukaba ufite n'ibimenyetso bifatika nkuko Yakobo yari afite Ikanzu y'umwana we.

Ndagirango nkubwire umugambi w'IMANA uruta cyane amarira yacu, ndetse ibyo abeshi turira biba bikiriho. mwene Data ndagirango nkumenyeshe ko ibyo uririra Imana ikibifite mu kiganza, ndakwinginze niba hari ibintu wabonaga bitagishobotse, wicika intege ngo ufate ibyemezo bibi. bwira Imana ibikugoye kuko Imana icyo yasezeranije naho cyatinda cyirasohora! kuva ukiriho ibyo Imana yavuze bizasohora utegereze kuko nyuma y'imyaka hafi 18 Yosefu yaje kuba uw'Umumaro kandi abonana na se Yakobo nubwo Iyo myaka Yose yakobo yayimaze yarafashe icyemezo cyo kuririra Yosefu kugeza apfuye. 

Ushobora kuba nawe hari ibyemezo wafashe umaze kubona, ko ubuzima bwawe busa n'uburangiye, ahari uribaza uti ubundi gukizwa byanshobokera, ndakubwira ko Uko biri kose Yesu afite urufunguzo rwa Byose mu Kiganza kandi niba atarashyira Iherezo kubuzima Bwawe wizere ko agufitiye ibyiza! 

Imana yacu iduhe kuba ariyo twishingikirizaho kuko ibasha no kuzura abampfuye, niyo Mana dukwiye kwiringira kurenza kwiringira ibyo yaduhaye! Imana iguhe kuyitegereza kandi iguhe imbaraga zo kumenya ko icyo yavuze ntamuntu wakirwanya ngo akibashe, reka umutima wawe utuze uko biri kose Imana niyo yagukiza! 

ibyo dufite byose n'iby'Imana, ntidukwiye gufata icyemezo cyo kwiyahura kuby'ibyo twahawe dutakaje, ahubwo dukwiye kugira iMbaraga zo gushikama ngo tuzakire ibyiza birushaho kuba byiza!

Ndabakunda!

Friday, 27 June 2014

IYO UHUYE N'UMUNTU UGUSABA, CYANGWA URUSHA UBUTUNZI, UKWIYE GUKORA IKI NK'UMUKRISTO? By Gaudin


1yohana3:17-18

Ariko se ufite ibintu byo mw'isi akareba ko mwene se akennye akamukingira imbabazi ze , urukundo rw'IMANA rwaguma muri we rute? Bana bato Twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa kururimi gusa, ahubwo dukundandane mu byo Dukora no mu by'Ukuri.

Bene Data isi iratera imbere ndetse izana ibyo abantu bakeneye ndetse irari ryo gutunga no kugwiza ubutunzi rirushaho kwiyongera, kunyurwa bikagenda bishira mu bantu ariko bikaba bibi cyane iyo bigarutse bikaba no mubizera kuzabona Imana!

Ntago nshidikanya ko mu minsi ya none hakiriho abakire n'abakene, kuko Imana bose nibo yabaremye kandi nibo Iha abatunzi gutunga kuko Twese tuvuka twambaye ubusa, ntacyo dufite mu ntoki tukabeshwaho nibyo badupfumbatisha nubwo biba birutanwa.

Ibi bigaragaza ko mw'isi gutunga no gutunganirwa ari amaboko y'Imana kubari mw'isi, mpamanya n'umutima ko Ubutunzi Imana itanga buramburira abakene ibiganza, bukarengera Impfubyi, ndetse bukibuka abampfakazi n'abandi bose bababaye.

Sinibaza ko ushobora gufasha abantu bose kuko nawe hari aho ubushobozi bwawe bugarukira, ariko abo urushije icyo gufasha nibo ukwiye gufasha kuko nta muntu ukwiye gutanga uko adafite, Urugero nti wakwemerera icumbi umuntu nawe urara hanze, ntawe wasezeranya kumuha icyo kurya, nawe umaze insi utarya, ariko wakwemera gusangira n'umuntu mugihe ubonye icyo kurya, ndetse wararana n'umuntu mugihe muri munzu y'icyumba kimwe!

Ibi Imana ibibwira abayubaha, kandi bavuga izina ryayo! umuntu niba avuga ko azi Imana akanga mwene se aba yibeshya kuko ntushobora Gukunda Imana utabonye wanga mwene so ureba aho. Bene DATA usomye muri 2timoteyo :3 :1 hagaragaza iby'iyi minsi ko abantu tuzaba twikunda cyane, dukunda impiya, .........igiteye ubwoba dufite ishusho yo kwera. abantu bari munsengero, aho abakire bategurirwa intebe nziza, naho abakene bakicazwa munsi y'udutebe duto, singaya ko abafite icyubahiro bubahwa, birakwiye ariko ntibikwiye ko abantu barobanurwa kubutoni YAKOBO 2:1-9

aho utuye, aho usengera,aho uca buri munsi uhasanga abo urusha ubushobozi, ndetse naba kurusha, ariko iyo buri gihe ukinze imbabazi zawe kubazikeneye uba ukoze icyaha, ibi ndabibwira abafite ibyiringiro byo kuzasa na Yesu kuko nibo bakwiye kwiboneza!

Torero ry'Imana, birakwiye ko tunyurwa nibyo dufite kugirango tubone uko twibuka abo turusha, wowe utanyuzwe n'inzu yI ICYUMAB KIMWE, ntiwa cumbikira abarara hanze, wowe utanyuzwe n'imyambaro ntuzibuka ko hari abambaye ubusa, niba utanyuzwe n'ibyokurya Imana iguahye ntuzibuka ko hari abishwe n'inzara......uko biri kose Dukwiye kuba ukuboko kw'Imana kurambuye hano mw'isi, kandi Koko kwizera kutagira Imirimo kuba Gupfuye.

Mwene Data usoma ibi, ku muryango w'inzu yawe hari umuntu Umeze nka razaro wifuza ibyo mwasigaje, mumena buri munsi! Uwo ni umwe muri babandi bato. uwo muntu mwicarana ku ntebe ukwiye kumuramburira amaboko ukamwereka ko Imana igikorera mubo yaremye!

UBU MW'ISI ABEJEJE BYIINSHI BAHITAMO KUBIMENA MUNYANJA NGO BITABURA ISOKO BIGAHOMBA......Mugihe hari abantu bishwe n'inzara hirya no Hino.

muzirikane bose, ariko cyane cyane abo muhuje imibabaro ya Kristo, abo bose isi idshyigikiye guhamya Krsito mukenurane mubukene bwanyu, kugirango uri muruhande rwababisha amware atabonye icyo yabanenga!

Ndabakunda!

Monday, 23 June 2014

NTITWABATIJWE MW'IZINA RYA ADPR,ZION,RESTORATION, YEWE NTITUZIGERA TUBATIZWA MW'IZINA RYA PAWULO CYANGWA APOLO! From M.Gaudin

Abagalatiya 5:13-15

Bene Data mwahamagariwe umudendezo, ariko uwo mudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane murukundo, kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo'' UKUNDE MUGENZI WAWE NKUKO WIKUNDA'' Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana!

Intonganya ziva he?

Yakobo 4:1 


Mbese muri mwe intambara ziva he, n'intonganya ziva he? Ntibiva ku byo murarikira bibi, birwanira mu ngingo zanyu?

Bene Data nshuti mukundwa na Yesu kuko niwe wadupfiriye ku musaraba.

Mbandikiye iyi nyandiko mbabaza iki kibazi nti Ese intambara muri mwe ziva he? Nti mumfate nabi nkaho njye ntari mw'isi ahubwo nuko Imana ariyo ibaza iki kibazo!

Buri gihe intambara mubantu zizanwa n'ishyari no kutanyurwa, aho abantu babana bareba imbere bati nyuma y'ibi bizagenda bite? aho abari mubuyobozi baba bafite ubwoba bwo gusimburwa ndetse abari hasi nabo bakubita agatoki kukandi bati icyaduha bakavaho! muri bose ntamuntu ufite Impamvu nzima kuko tumenye ko Imana yimika kandi ikimura abami twaturiza aho turi kuko Dawidi yimitswe atiyamamaje! 

Niba Imana yaguhamaye ariyo yahamagaye abandi ntukwiye kubarwanya, kuko iyo ubarwanyije biba bibonetse ko Imana atari yo yaguhamagaye! ubu hari ikibazo mu myumvire y'abantu bati haravuka andi matorero, harazamuka abandi bavugabutumwa, n'ibindi byinshi gusa icyo sicyo kibazo kuko twese umurima duhingamo si Uwacu ahubwo n'Uwimana! ''Ariko buri muntu akwiye kwirinda uko ahingamo''

KUKI DUFITE ISHYARI RY'ABAJE SAA KUMI N'IMWE? NITWE TUZABAHEMBA?

Niba uri umukozi, mu murima w'Imana ukwiye kumenya ko uzahembwa ibyo Imana yagusezeranije kuko Imana niyo imenya ibyo ishingiraho iyo ihamara abakozi mu murima wayo! ntukwiye kwitekereza ibirenze ibyo Imana igutekerezaho kuko ibyo nibyo birema Intambara!usomye aha byagufasha kumva birambuye abagalatiya 6:3-6

Nyurwa nuko wahamagawe, naho waba ubimazemo igihe cyangwa uje vuba si igihe cyo kurema impamvu z'urwango n'ishyari ahubwo n'igihe cyo kunyurwa kugirango nusoza icyo wahamagariwe uzabone ikamba rikwiriye abakozi beza bakiranuka!

ABO BOSE BATEYE IMBUTO ABANDI BARAYUHIRA NTANUMWE UKUZA!

Imana ishobora gukoresha abantu mu gutera Imbuto, ndetse no kuzuhira, ariko Imana yihariye akazi ko gukuza! ikindi kandi nubwo itakoresha abantu ubwayo uwo murimo yawikorera wose ukarangira! kuko mwambera abahamya ko muri mwe hari abarya imboga mwita ko ziimejeje! izo Imana ituma inyoni n'umuyaga zikazitera, ikuhiza imvura yazo....n'icyerekana ko rero Abahawe uwo murimo bakwiye kwirinda uko bawukora kuko ntago aribo kamara, ahubwo kuwukora ukiranutse nibyo bifite icyo bimarira abawuhawe!

Imana ntirwanya ADPR,ZION,HILLSONG,GATORIKA Kuko ayo ni amazina ahuriwemo na ba PAWULO, TIMOTEYO , PETERO, NA YAKOBO........!!!! Ariko biragatsindwa kuba abarwanyi ba Pawulo cyangwa APOLO aho kuba intumwa mu cyimbo cya Kristo!

Itorero ry'Imana Imana irarikunda, kuko turi abo IMANA yacunguje amaraso kandi itorero ry'Imana si yamazu manini,muzi yubatswe n'amabuye y'agaciro ahubwo n'imitima y'abantu baramya Imana mukuri no mu mwuka. ibindi byose Twakora ntarukundo ntacyo byatumarira!

Nubwo bimeze bityo ntibikuraho ko Turi abana b'Imana, ariko uwo mudendezo ntukwiye kwononwa no kwirema ibice, kugirana amashyari, n'ibindi.

Abagalatiya 5:15
Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana!

Intonganya za hato nahato ntizibura mu muryango, ariko mwirinde ntimumarane, Iri jambo ry'Imana itubwira ritwereka ko nubwo yo Idukunda buri gihe muri Twe duhorana amakimbirane ndetse ibyo bibabaza Imana, kuko sicyo yaduhamagariye! yaduhamagariye umudendezo muri Kristo Yesu.

YEWE PAWULO, YEWE APOLO, YEWE  ADPR,EPMER,ZION,RESTORATION, yewe Runaka, Ese niba abantu batangiye kuvuga bati njye ndi uwa ADPR,ZION,APOLO CYANGWA PAWULO! Wikomanga kugatuza, uti maze gukomera??? yewe muvugabutumwa, muririmbyi niba ufite abafata batibuka gukunda Kristo ahubwo bagufasha muntabara y'ishyari n'inzangano ubigira ute?? 

Imana y'amahoro itweze rwose, iduhe kongera kumenya ko umurimo ukiri mugari(hari abishwe n'ubusambanyi, uburozi ibiyobyabwenge n'abataramenya IMANA, ASIA harimo abakiramya ibigirwamana twakaririye abarimbuka tukava mubigawa., dusabe Imana Idukize, kandi iduhe imbabazi maze iduhe imabaraga zo gukiranukira gukora umurimo wayo!

Nsoza ndasoreza kuri iri jambo:

ABEFESO:4:1-16

Ni ibiki uhuriyeho n'abakristo bagenzi bawe?

Abefeso 4:4 

Hariho umubiri umwe n'umwuka umwe, nk'uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu. Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n'umubatizo umwe, Hariho Imana imwe ariyo Data wa twese, uri hagati yacu Twese kandi uturimo twese.

uru Rwandiko uzarungereze kubakunda Yesu bose! kandi uzarungereze kubahamagariwe gutera no kuhira imbuto z'Imana! Imana izaguha umugisha kuko bikwiye ko Dushyigikira ukuri kuko nibwo tuzabohoka byuzuye!

Ndabakunda!



Sunday, 22 June 2014

YAMUGIRIYE IMBABAZI MUGIHE WE YARI YICIRIYE URUBANZA RWO GUPFA...............NAWE YAKUBABARIRA

1 SAMWELI 12:1-15

5'Maze Dawidi aherako arakarira uwo mugabo cyane. Niko kubwira Natani ati:''Ndahiye Uwiteka uhoraho, umuntu wakoze bene ibyo akwiriye Gupfa''.

Muri kamere ya muntu nta mbabazi zibamo, nubwo twifuza abaziduha ariko iyo bigeze mukuzitanga biratugora cyane! usanga byoroshye gusaba imbabazi ariko kuzitanga bikatubera ihurizo. buri gihe abantu bifuza ibyiza bagirirwa ariko kwibuka ko bakwiye kugira ibyo bifuza kugirirwa bikagorana.

Buri muntu iyo atarafatirwa mu cyuho yumva yabwira abandi ati: mubambwe mubambwe, ndetse byakunda rwose akabibambira, umuntu umwe yarimo umwenda w'umutegetsi, hanyuma abura ubwishyu bimutera kwitura imbereye y'umutegetsi ati nukuri ungirire imbabazi kuko nabuze icyo nkwishyura! hanyuma ababariwe ajya gufata mw'ijosi umukene wari umurimo umwenda ati nyishyura, 

ubuzima bwacu ni ubwo muri iyi, aho kubarira bitatubamo nubwo dukeye kubabarirwa, Dawidi hano bamucira umugani batavuzemo izina rye, ahari iyaba Yaratekereje ati ko najye njya mbikora yari guca urundi rubanza.

KUKI DAWIDI YACIYE UWO MUNTU URUBANZA RWO GUPFA: Rimwe na rimwe natwe iyo bitugezeho usanga kuberako muri kamere muntu nta mbabazi zibamo niko natwe tujya duca Imanza!

Imana kuko iziko nta mbabazi tugira muri twe yarabidutegetse ndetse yongeraho ko Imbabazi zizaguranwa izindi! NIMUTABABARIRA NAMWE NTIMUZABABARIRWA! iki n'ikintu gikomeye Imana yashakaga ko nibura dukururwa n'imbabazi ngo twishakemo kubabarira abandi.

IMANA NIYO YONYINE IFITE IMBABAZI ZO KUBABARIRA ABANTU: Abantu kuko badashobora kubabarira ntibikuraho imbabazi z'Imana kubugingo bwayo iyo bayihanze amaso kuko ni umubyeyi w'Imbabazi, Imana yacu igitangaje aho twakoze amakosa , ibyaha bikomeye tutabasha kwihanganira usanga yo itubabarira! ibaze nawe Umwana wawe yishe, yakuyemo inda, yibye, yasambanye,n'ibindi bibi byinshi....wakwihutira ku mubabarira? Imana kuko ari umubyeyi ibabzwa cyane nuko abana bayo byitukisha mubanyamahanga cyangwa abatayumvira! 

Ababyeyi benshi bafite abana babananiye, ariko usanga aribo bonyine bagifite impuhwe zabo kuko, abaturanyi, abapolisi, aba pasitori, n'abandi bose baba bamaze kurambirwa imyitwarire yabo ariko ugasanga umubyiyi niwe ugifite amarira yo kuririra umwana we! 

nuko n'Imana ihora ituririra, naho natwe twakwiyanga urukundo Imana idukunda rutuma iduhamagara iti bana banjye munyumviye ntimwazarimbuka, ariko murambabaza kuko mutuma abanyamahanga babona urwitwazo rwo gutuka Imana yanyu!

Ababyeyi bakunda abana b;abahanga, bagira ikinyabupfura, b'imico myiza, ndetse babubahisha! ariko igitangaje kubabyeyi nuko iyo Umwana adakora ibyo nubwo bimubabaza ntiyihakana umwana!

ababyeyi benshi nibo bagemurira abana muri za gereza, nibo barwaza abakuyemo inda, nibo barwaza abarwaye SIDA,  nibo bahamba abarashwe ari ibisambo.......Bene Data Imana iruta ababyi bacu ndetse yiteguye kuduha Imbabazi ariko tuyibabaza umutima kuko dushyira urwitwazo kubayituka!

1Samweli 12:13-14 Natani abwira Dawidi ati'' Nuko rero Uwiteka yagukuyeho icyaha cyawe,nturi bupfe. Ariko kuko wahaye abanzi bUwiteka urwitwazo runini rwo KUMUTUKA kubwi cyo wakoze icyo Umwana wawe ntazabura gupfa''

Imana yarakubariye ariko kuko wahaye urwitwazo abanzi b'Uwiteka ku mutuka, ingaruka z'ibyo wakoze ntizikubera umunezero, bamwe barwaye SIDA, Abandi bakomerekeye mubujura, abandi barafunzwe, abandi barapfuye, gusa Imbabazi z'Imana nizo zizazura abapfuye bizeye imbabazi z'Imana kubugingo bwabo!

Ndabakunda!

Thursday, 19 June 2014

IMANA ITUREBERA MURI YESU IKABONA DUSA NAYO, WOWE MUGENZI WAWE UMUREBERA MUKI? UBONA ASA NANDE?

1yohana:2:9 

Imana yaremye isi ntiyarekeraho irema n'ijuru, ntiyaremye umucyo wonyine  ahubwo irema n'umwijima, ntiyaremye umugabo gusa ahubwo Yaremye n'umugore, ntiyaremye ibinti gusa irema n'inyamanswa, yaremye ibintu byishi bifitaniye umumaro gusa si icyo yabiremeye cyonyine ahubwo yabiremye ngo biyihimbarishe ubudasa bwabyo.

abantu benshi bagira ibyo umuntu yakwita ubusitani, bugizwe n'indabyo z'amoko atandukanye kandi zihumura muburyo butandukanye, yewe zikoreshwa ahatandukanye mubihe bitandukanye, zimwe zikoreshwa mu gihe hari umuntu wapfuye izindi zigakoreshwa hari uwabyaye.....ibi byiso utera ubusitani ntabikorera indabyo ahubwo abikora ku mpamvu ze bwite nubwo ubusitani bugirwa n'ubwiza bw'indabyo zitandukanye! rimwe narimwe ururabyo ruba rwiza bitewe naho ruteye kuko nibwo urugeranya n'izindi maze ukarushima, nyamara ubwarwo ruri kumuhanda ushobora kubona ari igihuru gisanzwe!

Uko niko natwe tumeze muri Kristo, ntidusa, ntiduteye kimwe, ntitureshya, ariko tugize ubusitani bumwe aribwo Kristo, ndababwiza ukuri ko nta rurabo rwakabaye rumenya ko ruruta izindi ahubwo nyirararwo niwe umenya ubwiza bwarwo nicyo rukwiye gukoreshwa, Nakwibaza nti Ese ujya wumva uri uri ururabo mubu sitani bw'Imana?

Jyewe nawe nubwo tudasa, dufite ibintu bidutandukanyije yaba ku mubiri cyangwa mu marangamutima, nink'uko indabo zidahuza amabara n'umuhumuro, ariko icyo dukwiye kumenya nuko Yesu ariwe uzi akamaro kaburi mwe muri twe. ntibikwiye rero kwibona nkaho uko usa, cyangwa utekereza, aribyo byatuma wumva abandi ntacyo bamaze, kandi ntanubwo ukwiye guhora abandi amabara batihaye, cyangwa indeshyo batihaye!

Mw'ijuru nta muhutu, nta mututsi, ntamutwa, nta munyarwanda, ntamucongomani, nta muzungu, ntamwirabura, uko biri kose Yesu twese azadufata nk'Indabyo mubusitani bwe! niyo mpamvu ukwiye gushyira hasi urugomo n'imyumvire yose yatuma wibwira ko hari Impamvu zaguha guhohotera abandi keretse Kwemerera satani akayobora ibitekerezo byawe.

iyo umuntu ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, nshima Imana ko Imana ihuza abatari bahuye ariko kubwa Yesu bagahuza, Yesu yatubereye ururimi rumwe, yatubereye inyungu zimwe, Yatubereye indorerwamo zimwe, Buri gihe nurebera mu madarubindi ya Yesu uzabona abantu basa bose, ariko nurebera muyandi y'amoko, y'uturere,amazuru,n'ibindi uzasanga dutandukanye cyane, icyo umuntu ashaka kureba nicyo areba kuko icyo udashaka kureba rimwe ugicaho utazi ko wakibonye! 

urugero ushobora niba ugenda munzira ureba ibyiza nibyo uzabona, ariko niba ureba ibibi uzafunga ijisho rireba ibyiza! kandi nuhitamo kureba neza uzareba neza, gusa buri gihe indorerwamo yawe niba itari Yesu ikintu kimwe uzakibonamo byinshi byishi kandi bidasa! ariko nureba Umuntu muri Yesu uzabona ikintu kimwe ariyo shusho y'Imana isumba byose!

Ibintu biguhamiriza ko ukiri mu mwijima n'ibi:

1.kuba ucyirebera abantu mu ndorerwamo ya kamere
2. kuba wanga mwene so ukavuga ko ukunda Imana utarabona
3.kuba wibwira ko uruta abandi mubusitani bw'Imana
4.kuba udaha agaciro Abo Kristo yacunguje amaraso
5.urwango rwose n'amahane n'ishyari ufitiye abandi
6.Kuba uvuga Imana mu kanwa ariko ukayihanisha ibyo ukora!

Bene Data nubwo twese Twitwa abanyabyaha ariko hari itadukaniro hagati y'abanyabyaha bahunga icyaha, n'abanyabyaha basanga icyaha!

ntibikwiye ko umuntu ujyiye mu mazi aseka uyavuyemo ngo yatose, ahubwo akwiye kumenya ko uvuye mu mazi hakurikiraho kumuka naho uayajyiye hakurikiye gutoha!

uko niko Yesu yadukuye mw'isayo ndetse n'inyanja y'ibyaha, ubu abamwizeye barimo kumuka, naho abatamwizeye barushaho gutota. nubwo abantu bakubonaho amazi kuko uvuyeyo vuba ndabizi neza uko urushaho kujya ku mucyo wa Yesu uzumuka vuba bidatinze! 

Hindukiza amaso yawe urebe mucyerekezo Yesu aguha maze ubeho ubuzima butandukanye uyu munsi.

Ndabakunda!

Tuesday, 10 June 2014

ABANYWA INZOGA BAKOMEZA KUNEZEZA IMANA? UBUSINZI NK'ICYOREZO MW'ISI YA NONE N'UMUZI W'UBUSAMBANYI !


1petero 5:8 ''Mwirinde ibisindisha mube maso kuko umurezi wanyu satani azerera nk'Intare ashaka uwo yaconshomera''




Iyo uganiriye n'umuntu ufite imico itandukanye nakwita mibi, kuko uba usanga rimwe narimwe nawe ubwe atayishima ariko wayimubuza akakubaza ati ese ibi nabyo ni icyaha? ibyo rero bintera kwibaza niba abantu ibyo bamaze kumenya ko ari icyaha koko babireka! ariko nanone nemera ko ugusobanukirwa kose cyangwa kumenya ukuri bibohora! ijambo ry'Imana ribwirako ko nibamenya ukuri ukuri kuzababohora ingoyi y'icyaha cy'ubusinzi n'ibindi byose.

Ijambo ry'Imana buri gihe riraducyaha, rikaduhana,rikadutesha ingeso mbi ndetse rikadukosora, ibyo bituma turushaho kubaho mubuzima bwubashye Imana kandi bwiza kuko ntakiza nko kuva mu rwego rw'abasinzi,abajura,abasambanyi ukaba umwe mubigisha abandi iby'ubwami bw'Imana yewe ugatangira kugirira akamaro umuryango igihugu ndetse n'itorero ry'Imana muri rusange.

Yesaya 5:20

Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n'icyiza bakacyita ikibi, umwijima bawushyira mucyimbo cy'Umucyo, n'Umucyo bawushyira mucyimbo cy'umwijima. IBISHARIRA babishyira mucyimbo cy'IBIRYOHEREYE, n'IBIRYOHEREYE babishyira mucyimbo cy'IBISHARIRA.

Usomye iri Jambo ry'Imana riduha ishusho yuko abantu bahitamo gucurika ibintu, rimwe narimwe ugasanga isukari bayigeranya n'umubirizi hanyuma umubirizi bakawugeranya n'isukari! ibi ntibiterwa n'ikindi ahubwo biterwa no kwigomeka kubyo Imana yahamije. bisa n'agasemburo gake gatubura irobe ryose .abagalatiya 5:9 . aha rero wakwibaza uti ese inzoga bazibyinira ayahe mazina, usanga kuri iki gihe abantu bagira bati Imitobe Irasharira, naho mitsing iraryoha, ibi si mpagaze kuruhande rw'ibiryohera cyangwa ibisharira ahubwo ndibaza nti ese umenye ko kunya ibisindisha, ubusinzi ari icyaha witeguye Guha ubuzima bwawe Yesu?

Yesaya: 5:22 Bazabona ishyano abiyita intwari zo kunywa Inzoga, bakagira imbaraga zo guturira ibisindisha''

Yesaya 5:11 Bazabona ishyano abazindurwa no Kuvumba ibisindisha ,  bakaba ari byo birirwa bakabirarira inkera, kugeza aho bibahindura nk'abasazi.

Mwene Data ushobora kuba unywa inzoga cyangwa uzi uzinywa, ibi byose byagufasha kumenya ko Imana itabikunda hanyuma ukayisaba imbaraga n'Imbabazi, kuko harimo abantu benshi uretse kuzababuza ijuru, inzoga zabujije bamwe imiryango, akazi, kwirere abana, ndetse bamwe ibisindisha bibahindura nk'abasazi..., ibyo byise biterwa no kwimura Imana mubyo twibwira hanyuma tugatangira gushakira amazina meza ibyaha abantu bakora.

Niba urembejwe n'ubusinzi, cyangwa ufite uwo mu muryango wawe uzi, ndagirango dufatanye gusaba Imana ngo ibohore abantu ingoyi Ya satani yo kuba abasinzi, maze Imana yongere ibashoboze kuba bazima mu mwuka no mu mubiri.

dukwiye kwiyezaho imyanda yose y'umutima ndetse n'umubiri 2abakorinto 7:1

Hariho imyanda y'umutima
Imyanda y'umubiri

Gusa nitwiyezaho imyanda y'umutima, ariryo rari n'akamera iditera gukora ibyaha , n'imyanda y'Umubiri izadushiraho, maze amazina y'urukozasoni aturuka ku myitwarire, impumuro zaho waraye azatuvaho Imana iduhe IAmazina mashya yuzuyemo isezerano.

Ndabakunda!

Monday, 9 June 2014

KUBABAZWA KUBW'IKINYOMA GISHYIGIKIWE N'IBIHAMYA BIFATIKA! YESU NIWE MUTABAZI WENYINE



Muminsi yanone mubantu hari umubabaro mwinshi, utewe n'ibintu byinsi ariko cyane cyane, ikinyoma, abantu beshi banditswe mubinyamakuru, abandi barafungwa,abandi baragambanirana, aho usanga ukuri kubantu kwarakamye. igihe cyose uhuye n'ikibazo nk'iki si igihe cyo kwiciraho iteka ahubwo n'igihe cyo kubana n'Imana cyane kugirango ikomeze ikubashishe. kuko isi ifite ibinyoma kandi ibikoresha nk'intwaro Yo kwiba, kwica no kurimbura abakozi b'Imana.

Itangiriro:39:11

Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta Bandi bagabo bo munzu barimo, uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati ''turyamane'' Amusigira umwenda we arahunga,arasohoka. Abonye yuko amusigiye umwenda we agahunga agasohoka, Ahamagara abagabo bo munzu ye arababwira ati''dore yatuzaniye umuheburayo wo kudusekana agasuzuguro,yanyegereye ngo aryamane najye ntabarisha ijwi rirenga, maze yumvise nteye hejuru ntabaje asiga umwenda we iruhande rwanjye rahunga,arasohoka''.

Ibintu ukwiye gukora mu gihe cyose ubeshyerwa:

1.Kwirinda kwishinjura imbere y'abantu Bitari ngombwa.

2.Kwirinda kwitotombera Imana mugihe ubeshyewe.

3.Kugukomeza kuba inyangamugayo kugeza igihe Imana izabyerekanira.

4.Gutegereza igihe gikwiye cy'Imana cyo kurengerwa .

5.Kwizera ko icyo Imana yakuvuzeho kirusha imbaraga ibihe byumubabaro.

Buri gihe abantu bajya bibaza bati kuki Imana itaturengera, mu magambo y'Ibinyoma kuki Imana yicecekera? ariko Imana ntijya yibagirwa abagaragu bayo kuko irabiziko naho umuntu yababazwa igihe kinini arengana, niyo ubwayo Imurengera!

abafilipi 1:19 kuko mutahawe Kwizera Kristo gusa ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe.......Bene Data hari igihe ubabazwa ukibaza uti se Imana ntigica urubanza rukwiriye? ariko Umenyeko Igihe cy'Imana cyo gutabara iyo kigeze, abami babura ibitotsi, bararota, Yewe utekerezwaho uko utatekerezwaga kera!

Ntakintu gikomeye nko guhakana ikinyoma gifite ibimenyetso simusiga! abantu barwana no kwiregura gusa sibyo twakarwanye nabyo kuko dufite utuburanira, Ahuibwo dukwiye Gutegereza igihe k'Imana, kigasohora!

Yosefu ntago yari guhakana kuko ikimenyetso cy'Umwenda cyari gihari, niko no muminsi ya none hari ibinyoma byinshi bifitiwe ibimenyetso simusiga kuko ntakindi Satani akora uretse kubeshya kuko ari we se w'ibinyoma Byose. Muminsi yanone nubwo abantu bibaza kubusambanyi, ubujura n'ibindi ariko hariho Ikinyoma nk'umuzi w'ibyaha byose! 

niba uri mubantu bahanganye n'ibinyoma bifitiwe gihamya si igihe cyo kwisobanura imbere y'abantu ahubwo n'igihe cyo kubwira Imana uti niwowe mpanze amaso ngo uce urubanza ruzima. ntibikwiye guterana amagambo ahubwo ukwiye kumenyako nyuma yo kugeragezwa bikagera aho hari icyo Imana ishaka gukorera ubuzima bwawe!

Data uzi umuntu wese usoma ibi, ahari abayeho mubuzima bwo kubeshya cyangwa kubeshyerwa, kandi ntaburyo yabihakana keretse kurwanirirwa nawe. Mwami Yesu ufashe buri muntu wese urengana kandi hari ibimenyetso mu maso y'abantu bigaragara nk'umwitero wa Yosefu.

Humura Uko biri kose Imana, izajya idufasha byacu byose, wowe nutayihemukira nayo ntizaguhemukira, Wemerere Yesu akuburanire uko biri kose Ukuri ntiguhishwa Iteka. Yesu abarengere mwese. ZABURI 25:3

Ndabakunda

Sunday, 8 June 2014

NI KU BWA YONATANI MEFIBOSHETI YAGIRIWE NEZA! NI KUBWA YESU NATWE TUGIRIRWA NEZA! by M .Gaudin


2samuel 9:1
Bukeye Dawidi arabaza ati: Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa sawuli ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?''

Dawidi nta neza yagombaga kugirira umuryango wa sawuli kuko sawuli yarwanyije Dawidi cyane ashaka kumwica insuro nyinshi. ariko ibyo byose Dawidi yirengagiza inabi sawuli yamugiriye ahubwo yibuka ineza Yonatani yagize! maze afata icyemezo cyo kwitura Yonatani niko kubaririza niba hari umuntu wo mu muryango wa Sawuli wasigaye?

Ubundi Imana ntiyakabaye itwibuka, ntiyakabaye itugirira neza kuko turi babi ndetse turwanya umurimo w'Imana igihe kikinini, ariko Imana ntibikora kubwa ba sawuli, ahubwo ibikora ku bwa ba Yonatani. abantu benshi bibwira ko Imana ari Imana itagira imbabazi, ariko siko biri ahubwo Imana Yita kucyo Yonatani Yakoze maze ikatugirira Impuwe.

Sawuli hano agaragaza amateka twagendeyemo kera, aho usanga rwose hari ibyo utakoze neza, sawuli nanone ashushanya ibikorwa bidakwiye kwiturwa ineza. ariko Imana ibikora kubera Yonatani!

Yonatani ashushanya Yesu, ntakintu kiza nko gukora neza, nko gucungura ubuzima bwa mwene so mugihe buri mu makuba, Imana idukiza kubwa yesu, ntidukiza kubwaho dukomoka cyangwa ibyo twakoze ahubwo kubw'umurimo wa Yesu.

Mefibosheti ntacyo yari akwiriye guhebwa,kuko ntiyigeze agirira Dawidi ineza kibwa yontan Mefibosheti asangira n'umwami Dawidi kumeza amwe. niyo mpamvu mwene Data kwiringira umurimo Yesu Yakoze bizaguhesha amahiwe yo kuzasansangira N'Imana mw'Ijuru. Imana igikomeze kandi ikwibutse ko atari kubw'imiryango ukomokamo, cyangwa Imirimo wakoze ahubwo kubera umurimo Yesu yakoze! ibi bitwereka neza ko niba Dawidi azirikana umurimo yonatani yakoze, watekereza ko Imana yareka umurimo Yesu yakoze! 

uyu munsi niba urimo gusoma ubu butumwa, uhe umutima wawe Yesu, maze umubwire uti Data niteguye icyo ukora, umurimo wawe undengere kuri Data wa twese, nkire umujinya w'Imana maze Mana ujye unkiza kubwa Yesu Kristo! Imana niyo iyo kwizerwa kuko ijya idukiza kubwa Yesu Kristo itabitewe nibyo twakoze ahubwo ibitewe nuko Yesu yakoze umurimo ukomeye akitanga kumusaraba, 

Ndabakunda!

Friday, 6 June 2014

KUKO UBUPFU BW'IMANA BURUSHA ABANTU UBWENGE , KANDI INTEGE NKE Z'ABANTU ZIRUSHA ABANTU IMBARAGA.


si kubw'Imbaraga ahubwo kubw'umwuka wanjye, nzagukiza, nzagukomeza, nzakurwanirira! uko biri kose Imana ikirisha umwuka wayo! ibyo abantu bita ubupfu 1cor 1:25

1Abami 7:3 Kandi ubwo hariho abagabo bane, b'ababembe bari ku irembo baravugana bati:''Ikitwicaza aha kugeza aho tuzapfira ni iki? ariko twavuga tuti ''twinjire mu murwa'' Kandi inzara iwurimo twawugwamo. Kandi nidukomeza kwicara hano gusa, nabwo turapfa. Nuko noneho nimuze dukeze ingabo z'abasiriya, nibadukiza tuzabaho, nibatwica hose ni ugupfa.

Inkuru z'aba babmbe uzitekereje cyane, wumva ko ibyiringoro byabo byari byashize! babaga hanze y'umurwa kubera ibibembe, ndetse ntibari kubasha kuwusubiramo, nyuma yo kureba Hirya no hino ko ntagutabarwa biyemeza kujya mu ngabo z'abasiriya, bati n'ubundi byose ni ugupfa!

KWIZERA IMANA NI IKI? ushobora gusoma mu abaheburayo 11:1, ariko ukurikiranye iby'aba  babembe wasanga nanone kwizera bisobanuye ibintu bikurikira:

1. n'igikorwa kikomeye umuntu akora kuburyo Imana itahabaye aricyo cyigutera ibyago, muri make nukumenya neza ko nyuma yaho uzitwa ko wacitse kw'icumu!

Niba abraham yaremeye gutanga umwana we, wibaze iyo intama itaboneka, isaka yari apfuye niyo mpamvu agaragazwa nkaho Imana yamuzuye.

ibi byagaragara no kuri aba babembe bafashe icyemezo cyo gusanga ingabo z'abasiriya kandi babizi neza ko amahirwe menshi ari ugupfa, ariko Imana Kuko ari umutabazi naho yaharonse intama, kuko yateje ubwoba ingabo z'abasiriya maze uko ababembe batambutse ingabo zikibwira ko abisiraheli babagambaniye maze barahunga bata ibiryo, n'amafarashi.......!

Imana kugirango igukize ntibiyisaba ibifaru, amasasu n'ibindi, abanzi bawe bazagutera mu nzira imwe ariko Imana nibatatanya bazahunga baciye mu mayira arindwi! uko niko Imana yakirishije abisiraheri indilimbo, Yehoshafati ashyira abaririmbyi imbere maze abo murundi ruhande barasogotana, niko nawe Yesu ajya agukiza.

Ntibiva kumbaraga, abakomeye cyangwa Imiryango ahubwo biva mu mbaraga z'ubushobozi bwayo! ntiwakwibaza ibikeri yateje kwa farawo, inda, n'ibindi.......ibyo byose ni ubupfu bw'Imana burusha cyane Imbaraga abantu kandi ibyo ibikora yitonze kandi igakomeza amaboko yabo yatoranije!

n'Imana ikinga ntihagire ukingura, yafungura ntihagire ufunga, bene Data Kwizera Imana bikiza impagarara kuko uko biri kose ni igihe wibwira ko witanze mu maboko y'abantu Imana ibasha gukora igitangaza, maze ukahabona ishimwe. 

Ahari naweushobora kureba ntaho wamenera, ibibazo ari byinshi,abavandimwe baragutaye hanze, ndakubwiza ukuri ko Imana ariyo yaguha ubufasha ugakomera maze wamara gukomera ugakomeza abandi! 

Ndabakunda!

Wednesday, 4 June 2014

IMBUTO ZO KUBIBA NO GUKIRANUKA MUBIGANZA BY'ABAKIRI BATO, 2ABAKORINTO 9:10

Ushobora kwibaza uti New seed generation n'iki? igamije iki? ariko igisubizo n'ijambo rito kandi n'itegegeko twahawe n'umwami yesu ati Ni mugende mubwirize abantu bajye ubutumwa bwiza. hanyuma abazanyizera ntimuzongere kubarebera mu ndorererwamo ya kera! 

Kw'isi abantu abkeneye Ijambo ry'Imana ariko cyane cyane urubyiruko rwo mu minsi ya none kuko Satani nawe ariho areba, usanga urubyiruko rwishi rushorwa mubikorwa byo kwangiza, kwica kunywa ibiyobyabwenge n'ibindi bikorwa bibi.

usanga urubyiruko rwishi ruvuka barwigisha kuramaya ibigirwamana, mwene Data y'urubyiruko ikeneye ubutumwa bwiza, kuko Imbaraga z'urubyiruko zikenewe n'ubutegetsi yaba bubi cyangwa bwiza, zikenewe n'ibyihebe, zikenewe, n'abasambanyi, n'abandi bose bakora amabi. 

nkuko Satani akoresha kandi agakorera mu bantu niko n'Imana ikoresha kandi igakorera mubantu. New seed rero n'inzozi z'uko abakiri bato baterwa inkunga bakiga gukorera Imana n'Imitima ikunze ndetse bakaba Imbuto shya mugihe gisa n'iki.

Ahari wasoma ibijyanye na new seed uri mukuru , ukumva bireba urubyiruko, ariko Ijambo ry'Imana rimbwira neza ko umubyeyi akwiye kwigisha umwana we inzira nziza, bigatumwa umwana ayikuriramo.

abashumba bamatorero ntibakwiye gufata urubyiruko ngo baruheze mu nsengero ahubwo bakwiye kubasohorera gukora umurimo w'Imana, abakiri bato bafite Impano z'ivugabutumwa,bahanuzi,abavuga indimi shya,abakiza indwara,, abigisha n'abandi bafite Impano zitandukanye si igihe cyo kumva bateje ikibazo mu matorero ahubwo n'igihe cyo kumenya ko bakwiye gutozwa hanyuma bakazasigara aho mwari muhagaze muvuga ijambo ry'Imana hatabayemo kuzimya umurimo w'Imana.

2Abakorinto' ''Iha umubibyi imbuto n'imitsima yo kumugaburira ni yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubiba kandi igwize imbuto zo gukiranuka kwanyu''

ibyo twizera:

imbuto zo kubiba
imbuto zo gukiranuka

New seed generation for Jesus , dufite intumbero ko yaba twe cyangwa abatugana twagira imbuto zo kubiba muri twe hagati cyangwa mw'isi. ( ibijyanye n'ibyo abantu bakeye buri munsi, nko kwiga kwivuza, n'ibindi.........)

New seed generation for Jesus, dufite intumbero yo guhanga amaso ku mana ngo Itugwirize imbuto zo gukiranuka, zimwe zibonekera mu kwizera kumaramaje Umwami Yesu Kristo ari we banze n'ibuye ry'ifatizo twubatseho.( imibereho ihindutse muri Yesu Kristo.

more info click: new seed college

ushobora kuba umwe muri twe cyangwa gushyigikira uyu murimo, uwusengera,kugirngo Imana ikomeze iwagure mugihe cya none n'ikizaza.kandi nkusabiye umugisha wowe wumva umutima wawe wiyemeje kudushyigikira muburyo bwose ushoboye.\

Ijambo ry'Imana ribwira neza ko uzatwifuriza umugisha nawe azawuhabwa, nicyo gituma nkusabiye Umugisha wowe wiyemeje kubana natwe, dushobora kutakumenya ariko Imana izahemba abakora neza ntizibagirwa imirimo yawe.

kandi turashimira n'abantu mwese mukomeza kutwereka ko uyu murimo muwushyigikiye, Imana ibahe umugisha mubyo mukora byose, ibagwirize imbuto zo kubiba, ndetse n'izo gukiranuka mu bihe bya none ndetse n'ibizaza

BY M.Gaudin


ABANTU NTIBARUSHANYA IBIBAZO MW'ISI AHUBWO UKWIZERA KWABO NIKO KUBATANDUKANYA!







Abantu babiri bagenze mubutayu igihe kinini bageraho baruha cyane ntamazi, nta biryo, noneho bakomeje kugenda bagera ahantu hari IMVA nyishi zihabyemo abantu. Imirebe yabo kuko yari itandukanye umwe atera hejuru ati ''turapfuye we''

ati hano hantu biragaragara ko iyo abantu bageze hano ko baba ntakintu  basigaranye cya barengera hanyuma bagapfa.

Undi we mugihe abonye ibituro byuzuyeho Imisaraba, aterura Indirimbo ashima Imana cyane ati : Uri Imana Abakwiringiye ntibazakorwa n'isoni, nawe wibaze kuba umwe arira undi aririmba kandi mwese mubonye ibintu bimwe,

maze wawundi waririmbaga asoje abwira mugenzi we ati nshuti yajye wirira: ikigaragara hafi hano haba abantu, kandi nibo baza gushyingura hano, humur tugiye kubona amazi ndetse n'ibiryo muri aka gace''

koko bidatinze haza abaje guhamba, basanga abantu baguye umwuma maze barabajyana bararuhuka, ndetse banywa amazi. uko niko rimwe narimwe tureba ibibi gusa ntitugire amaso yo kwitegereza agakiza k'Imana. ''KWIZERA KWAWE NIKO KWAGUTANDUKANYA N'IMIREBERE YI IY'ISI''


Ibyo utareba byose ntibisonuye ko biba bidahari, yewe n'amakuru make ufite kubintu ntibivuga ko bitabayeho cyangwa bitariho.


Niko nibyo wanga Kwizera ntibikurwaho no kutizera kwawe, ibintu byose utekereza ko bitariho bishobora guterwa nawe ubwawe ndetse bikaba byaterwa nuko ijisho ukoresha ritabasha kureba kure y'izuru ryawe, cyangwa imbere yawe.

Bene Data Ijambo ry'Imana ritubwira ko Utizera bidashoboka ko yanezeza Imana. (abaheburayo 11:6)
Muri iki gihe usanga Kwizera ari ikintu kigoye abantu batuye isi, aho ubuhakanyi bumaze kuba bwishi kugeza aho umuntu ashaka kwihakana Imana yamuremye. akumva ko itabaho kuko ngo atayireba, ariko ugasanga yahitamo kwizera igishushanyo kitamureba. ''AHO GUHITAMO KURAMYA IKITANDEBA NARAMYA ICYO NTAREBA''Buri gihe abantu bakenera ibintu bifatika,  aho ubona umuntu arema igishushanyo mugiti, agace kamwe akagacana, akandi akagakoramo Imana cyangwa umwuko wo wakwarikisha. ariko ibyo ntibimutere kwibaza icyo akora icyo. 

Kwizera gutuma rimwe narimwe abantu bareba aho isi atareba, ndetse bijya biteza n'impaka kuko ibyo abizera bareba babirebesha Kwizera, ntibashingira kubigaragara ahubwo bizera ko Imana yabaremye ishoboye byose.

KWIZERA KUBONA KURE: Umuntu wese wizeye Imana ntiyibona nkawe ahubwo areba kure nyuma Ye, kuko Abraham Data mubyo kwizera, Imana yamusezeranije abana azaraga igihugu ,  nubwo yari ashaje ntiyibajije byoshi ahubwo yizeye ko nanyuma ye, Imana yamuremera ibyo yamusezeranije.

KWIZERA KUBONA IBYISHIMO MU MARIRA: Abantu bose kwisi ntibarushanwa umubabaro ahubwo usanga barushanwa imbaraga zo Kwizera. kuko usanga abantu biyahura babiterwa n'Impamvu nko KWANGWA, KUBAHO NABI, KWIHEBA.....Usanga mwisi hari abantu bagaragaje kuba abizera nubwo bose bahuye n'ibibazo bimwe ariko kwizera kwabo kurabakomeza.

KWIZERA BITANGA IMBARAGA: Abantu ntibarushanwa imbaraga zo kugira ibyo bakora ahubwo barushanwa kwizera ko Igihe k'Imana iyo gisohoye ntawayikoma mu nkokora, niyo mpamvu mugihe cyo gucika intege usanga bamwe basubijwemo imbaraga.

                                
KWIZERA GUTANGA IBYIRINGIRO BINESHA: Umuntu wese wizeye,aba akomeye umutima kandi agira amahoro yo mu mutima, ijambo ry'Imana ntirihamagarira abantu guhangayikira ikintu icyo aricyo cyose, ahubwo icyo usha ukwiye kugisabira, kukingingira no kugishimira, ibyo byiringiro rero ntibikoza isoni.

Birashoboka umugore,abana,ishuti,n'abavandimwe baba ntacyo babona mu byo ureba, ntibikaguce intege kuko ibyo ureba nibyo bifite agaciro kurenza kugendera kubadafite icyo bareba.

uko gehazi yarebaga siko Elisa yareba, nugira ibyo ubona abandi batareba ntukabareke ahubwo jyusaba Imana iguhe kubyo elisa yabonye maze agasabira gehazi kugira icyo abona. Kutabona bitera kuyobera mu marangamutima y'Ibyo tureba. 

Ndabakunda!

Monday, 2 June 2014

IMANA IRASHAKA UMUTIMA WAWE KURENZA AMABOKO YAWE, KUKO N'ABATAYAFITE IRABAKORESHA! Ibikorwa byiza bituruka mu mutima!



Si isanduka izagutsindishiriza ahubwo n'umutima uyihetse ubasha kugutsindishiriza. Ukwiye kwita ku mutima ugutera gukorera Imana cyane kurusha umurimo ukorera Imana. kuko Imana ikeneye umutima wawe kuko isanduka yo yakwikorerwa n'amafarashi n'ibindi! ariko Imana ikeneye umutima wawe uyu munsi.


''Icyo Imana ishaka ko uba kiruta icyo ishaka kugukoresha''


Nuko Ingabo zigeze  mu rugerero, abakuru b'abisilayeli barabazanya bati'' Ni iki gitumye uwiteka atureka mu maboko y'abafilisitiya? Nimuze tujye kwenda Isanduku y'isezerano ry'UWITEKA , tuyikure ishiro............Kandi abahungu ba eli hofuni na fenihasi, babaga ku isanduku y'isezerano ry'Imana.


Imana irabaza iti mwanyubakira nzu ki? ko isi ari intebe y'ibirenge byanjye ijuru rikaba ubuturo bwanjye! ariko nzatura mu mutima uciye bugufi! uko biri kose Imana ishobora kubaha aho musengera ariko ntijya irutisha urusengero umutima w'urusengeramo naho rwaba rwubatswe na zahabu n'amabuye y'igiciro cyishi!

Imana ntiyigeze yifuza gutura muri kariya gasanduku gato karimo ibisate by'amabuye n'inkoni ya aroni, ibyo byari ikimenyetso cyuko ije kubana n'Imitima yabaheka ibyo bimenyetso. Imana ntiyigeze yifuza ko bayifata nk'Isanduku, urusengero cyangwa ikindi kintu cyose. ahubwo ubumana bwayo bwose ijya ibushyira mubantu bayubaha! usanga rimwe narimwe rero abantu bashakira ubumana, mu rusengero, muri bibiliya,mubuvumo,n'ahandi ariko Imana iracyakeneye Umutima wawe kurusha ibindi.

nibyo koko fenihasi naa hofuni, bari bashinzwe kuba kw'isanduka, ariko buri gihe Imana ihamagaye umuntu gukora Umurimo imurutisha uwo murimo kuko ni muri wowe itura! Imana ntikeneye ko dukoropa urusengero gusa ahubwo ikeneye ko natwe twiyezaho imyanda yose, ntikeye ikindi cyose ikeneye Umutima wawe! 

Benshi baracyatsindwa nubwo bahetse isanduku y'isezerano, biterwa nuko bitaye kubyo bahetse kurenza kwita kumitima yabo! Imana ikeneye abantu batunga Imitima iyinezeza kurenza ikindi cyose. kuko hari igihe abantu batitaye kumurimo wo mu mutima, uwo hanze ntacyo uba ukimaze.

ntacyo bibiliya yakumarira utayisoma kandi ngo wemera guhindurwa nayo, ntacyo indilimbo zihimbaza Imana za kumarira mugihe cyose umutima wawe utitaye kuby'ubugingo. 

Ahari nawe waba wibwira ko isanduku uhetse hari icyo aygufasha! nikoko Imana yayikoresha, ariko igihe cyose umutima wawe utitaye kuby'Imana bizahinduka ikindi kintu kitagukiza. Imana igukeneyeho ubuzima bwejejwe kurenza ubuzima bwo kwikorera iby'Imana. gusa ni wezwa rwose ntakabuza ko bizaba bikwiriye ko Imana ikubitsa ibyasezeranijwe kandi ntuzongera gutsindwa ukundi.

gukora cyane ni byiza, rwose kuba hafi y'isanduka n'ibyiza, kuyihanagura, gutamba ibitambo ariko bigira umumaro munini iyo ubikoze biva mu mutima ukiranukira Imana. naho ubundi Imana ntiyakwemera ko kuyimenya biba nk'ubufindo, Imana itsindishiriza abayikunda kandi bakayubaha!
Ndabakunda!

Monday, 26 May 2014

IGISUBIZO CYIZA CYAHESHEJE YOBU KWIBUKWA N'IMANA, ''BYOSE NIWE WABIMPAYE'' NIWE UBYISUBIJE''=NIWE USHOBORA NO KUBINGARURIRA!

Nkuko umuntu avuka ntamenyo afite mukanwa.......Imana ikayamuremera..........agakuka .....ubuzima burakomeza, ibyo dutunze bijya biza, bikagenda ariko icyo wamenya nuko nyuma yuko Umuntu akutse amenyo ubuzima bwo kurya ntibuhagarara.......!!!!! nawe nubwo bimeze bityo komeza urugendo Imana niyo yabikoze kumpamvu zayo bwite ifite uko izabigenza,,,,,,ntamuntu ukwiye kwibaza Impamvu yakutse amenyo ahubwo akwiye kugira ishimwe ry'Iminsi yayamaranye'' kuko iyo imana ibishaka wari gusaza ntanarimwe umeze mukanwa.

Yobu 1:20-22

Maze yobu arahaguuruka ashishimura umwitero we,arimoza yikubita hasi arasenga ati: navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, Nzansubira munda y'Isi ntacyo nambaye.Uwiteka ni we wabimpaye, kandi uwiteka ni we ubitwaye.IZINA RY'UWITEKA RISHIMWE.'' Muri ibyo byose ntiyakoze icyaha , haba no kubiherereza ku Mana.

Kwisi abantu batandukanye bahura n'ingorane zitandukanye, bamwe bibatera gutunga abandi urutoki bati ntacyo batumariye cyangwa bati nibo babiteye, abandi bikabatera kuba banakwiyahura. ariko hariho igishushanyo cyiza kuko ntidukwiyeho kubaho mubwoba bwo kugira ibyo Dutakaza, ahubwo dukwiye Gushima Imana kubyo yaduhaye igihe twari dufite ubusa. ''ntukagire ubwoba bwo kugira ibyo utakaza ahubwo ujye ushaka ishimwe ry'Imana mubyo yaguhaye mugihe utari utunze na kimwe''

Yobu yabuze abana: yobu amaze kubura abana icyamufashije si ikindi ahubwo nuko yibutse ko yigeze kubaho ataziko azanabyara, maze amenyako Imana imuzi mbere ntabana afite, ariyo yabamuhaye, yewe ariyo Imuzi mugihe banamushizeho.

Yobu yabuze amatungo: Yobu yibutse ko yavutse ntamutungo numwe umwanditseho, ahubwo Imana yashimye kumuha ubutunzi, ibyo bituma yumva Imana ikwiye gushimirwa igihe cyose yabayeho atunze, ntibyatera umutima we kwibaza ko Imana yahemutse.

Yobu Yanze Inama mbi y'umugore we: Yobu yasobanukiwe ko naho yapfa Imana yamuzura, yihanganira ibigereragezo, kuko yari aziko Imana ibasha kwisubiza ubuzima bwa buri mwe bidasabye ko uyituka ngo wipfire, ibyo byatumye Imana imusubiza ubutunzi ndetse Imukubira kabiri.

IMANA NIYO YABIMPAYE KANDI NIYO IBYISUBIJE: uku kwibwira k'umutima n'ikimenyetso cy'uko wemera ko Imana yabiguhaye ikabyisubiza ibasha kongera kubiguha! 

iyo abantu bahuye n'ikibazo cyo kugira ibyo babura kandi bari batunze cyangwa bari biringiye,hariho amajwi menshi akubwira ko ntacyo bikumariye Kubaha Imana kugeza aho bamwe bafata icyemezo cyo kuba bakwiyahura baziko aribwo buryo bwiza bwo kwiyorohereza!

Imana yaremye ijuru n'isi, Imana yaremye abantu batuye isi, Imana ibasha kuzura abapfuye, Imana ibasha kuguha ibyo ubuze kuko n'Imana ifite isi yose mu kiganza cyayo, ikirenze kuri ibyo n'Imana izaduha ubugingo buhoraho!

urufatiro rwo kunezererwa Imana nukumenya neza ko ishobora byose! nanyuma y'iminsi mibi ko yaguha kwibagirwa umubabaro wakubayeho wose akanya gato nko guhubya! niyo mpamvu uko biri kose ukwiye kwisubiza igisubizo nk'icya yobu mugihe cy'ibibazo  byawe! ugatumbira Imana yo ibasha kuzura abapfuye ukamenya ko itananirwa kugirira neza abakirimo umwuka wayo!

Ndabakunda!

Sunday, 25 May 2014

AHO KWIZERA KWABANDI KUTARI, NDETSE N'AMABOKO BAYAMANUYE YESU WE ABA YITEGUYE GUKOMEZA GUKIZA!

Kuva 17:11 Mose yamanika amaboko abisirayeli bakanesha, yayamanura Abameleki bakanesha'' maze amaboko ya Mose araruha bajyana ibuye bararimutega aryicaraho , Aroni na Huri baramira amaboko ye Umwe iruhande rumwe n'undi kurundi,amaboko ye arakomera ageza ku izuba rirenga. Yosuwa atsinda urugamba.
ubuzima abantu benshi babayemo n'intambara yaburi munsi, usanga uyu munsi turwana n'ibi ejo n'ibindi. uko biri kose urugamba rwose umuntu ariho agomba kuba ashyigikiwe kuruta uwo barwana iyo bitabaye ibyo gutsindwa biba ari ikintu utabuza kukubaho.

Urugamba urwana hari umanitse amaboko kubwawe: buri muntu witwako ahagaze kurwego rwiza, nuko akandagiye kubitugu by'abamuhetse, uko biri kose ushobora kwirengagiza ariko buri muntu akenera umuntu wo kumuzamurira amaboko mugihe ari kurugamba.

ibyo bikorwa usengera abantu, ubakunze kandi ubafasha kugirango Imana ibashoboreshe gutsinda urugamba rw'ubuzima bwo mw'isi.

Mose uko yamanuraga amaboko Yosuwa kurugamba yaratsindwaga, ndakubwirako uzamuye amaboko kubwawe ayamanuye watsindwa! ariko Imana ishimwe ko hari abitanga kubwawe ngo ukomeze uhagarare ahakwiye.

usomye ubutumwa bwiza bwa Matayo uhasanga abantu bahetse ikirema bakijyanira Yesu, Maze abonye ukwizera kwabo ati haguruka ugende, aba bahetse uyu muntu wari umugaye  Yesu yarebye ukwizera kwabo maze arakiza, aba bamanitse amaboko kugirango uyu muntu akire.

hari benshi bamanitse amaboko kubwawe ngo ubone itsinzi muntambara urwana nayo.

Ntakintu kibabaza nko kuba udafite umuntu wahagarara kubwawe, ntamuntu ugushyigikiye, ntamuntu ukwitangira, ntamuntu wagufasha kurwana urugamba rw'ubu buzima! rimwe narimwe bishobora no kugutera umutima mubi aho wagira uti abandi bafite ababafasha, ababitaho n'ibindi.....ariko nkufitiye Inkuru y'ihumure nti; mugihe habuze numwe Yesu ubwe arabyikorera naho abo ategeka kukumanikira amaboko babyanga we arahari ngo agutsindishirize

Yohana5:7 Umurwayi aramusubiza ati Data buja simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije,nkiza undi antangamo kumanukamo. 

nawe ushobora kuba umaze iminsi utegereje uwakujugunya mu rwego runaka, mu mazi, mubuzima buzira icyaha, ariko niyo hatari abantu Yesu We aba ahari! Imana ishaka ko niba twarayimenye tuberana amaboko, imbaraga ndetse n'ubushobozi, Gusa bidakuyeho ko Iyo tutabikoze ngo tubikorere abandi Imana yo ubwayo irabibakorera, cyangwa iyo batabidukoreye Imana irabidukorera!

mwibuke Ijambo morodekayi yabwiye esiteri ati : ntakizabuza abayuda gutabarwa........uko biri kose Dukwiye gukora neza, kuko Imana ariyo iduha gukora neza, ikindi kandi ukamenya ko aho abantu byananiranye Imana iba igifite ijambo rya nyuma kubuzima bwawe. ntukihebe, umuryango ushobora kugutererana,ababyeyi,inshuti n'abavandimwe ariko Icyo Imana yakuvuzeho ntakabuza kizasohora.


NDABAKUNDA!

Saturday, 24 May 2014

KWIYIRIZA UBUSA KWAWE KUMARIRA IKI ABANDI ? ESE UBONA BYATUMA WUMVIRWA N'IMANA?


Yesaya 58:3 Ndetse barabaza bati igituma twiyiriza ubusa ntubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabaza ukabyirengagiza.

''mbiterwa nuko ku munsi wanyu wo kwiyiriza ubusa muba muba mubonye uko mwinezeza ubwanyu, mukagira nabi abakozi banyu bose.

Muri iki gihe abantu bafite Impamvu zirenze imwe zituma bajya gusenga, biyiriza ubusa, batakambira Imana ku manywa na ninjoro, ariko akenshi usanga hari ibyo abantu bakora kubera kwikunda cyane kandi ikintu cyose gikozwe mukwigunda kigirira inyungu ugikora wenyine.

Kwiriza ubusa Kwawe kugirira nde umumaro?

biroroshye kumva urembejwe n'ibibazo ugatakambira Imana ngo igukize! ariko Akenshi usanga abantu birengagiza ibyo Imana ibasaba bakihutira kwiyiriza uko bo babigennye! Imana icyo ikeneye si uko twiyicisha inzara, si uko tujya mu misozi cyane no kwibabaza mubundi buryo bwose butari ubu Imana ishaka!

KWIYIRIZA UBUSA IMANA ISHIMA NI UKU:

1.Kubohora abantu ingoyi z'urugomo: abantu benshi usanga bagira urugomo iminsi itandatu mucyumweru hanyuma uwakarindwi ugasanga baribombaritse ariko Imana izi ibyo uba umazemo iminsi kandi yifuza kubohora abandi ingoyi z'urugomo ubagirira: urugomo rw'amagambo, ishyari,gusebanya,guteranya,n'ubundi bubi bwose.

2.Guhambura abantu Imigozi y'uburetwa: Bene Data usanga abantu benshi bitwa ko basenga Imana ngo ibabohore uburetwa bwa satani ariko bo bakaboha abandi, bamwe baboha abakozi babo,abana,n'abaturanyi .niba usaba kubabarirwa umwenda ukwiye kubabarira abawukurimo nawe, ariko abenshi usanga babarirwa umwenda hanyuma bakaniga abatinze kubishyura.

3.Kurenganura abarengana no guca iby'agahato: niba utareba abarengana ngo ubarenganure kandi ufite ububasha bwo kubikora umenye ko amasengesho usenga ari amasengesho yo kwirengagiza ibyo Imana igusaba.

4.Kurekura Ugatanga Ibyo kurya byawe ukagaburira abashonje: abenshi bajya gusenga basize ibiryo muri stock, ndetse biyiriza bazi neza ko bari burye bamaze gusenga. usanga bamwe bagira bati: nsize amata ntihagire uyakoraho muziko ndibuve mu masengesho nshaka kunywa, naho haza umushyitsi ushonje birinda kuyakoraho! ushobora kwibaza nawe kwiriza kwawe ko hari abashonji bijya biha amahirwe yo kurya!

5.Gucumbikira abakene bameneshejwe ukabashyira mu nzu yawe: ubu Imiryango myinshi ntigicumbikira abashyitsi, kuko usanga hariho n'abashakana badashaka n'abantu babasura, ariko ugasanga basaba Imana kubaha inzu nini, bazashyiramo igaraje y'Imodoka, ndetse n'akazu k'imbwa....ariko ugasanga abakene bameneshejwe baba bene wabo cyangwa abaturanyi, atabategera amaboko.

5.Kwambika abambaye ubusa: ubu Iminsi yanone hagezweho gukura inkweto nyishi, imyenda myinshi, hanyuma ukambara ukaberwa murusengero, maze uwo musengana yaba atambara nkawe bikaba impamvu yo kumuganiraho no kumutaranga hose ndetse no mu byumba by'amasengesho : bati Mureke dusengere mwene Data rwose asigaye ahora mugitenge, ishati imwe, kandi ufite ubushobozi bwo kuba wagira icyo ukora ngo yambare neza.


ahari nawe wareba ukwiyiriza wiyiriza uko ariko, maze ukareba niba koko ukiyiriza byatuma wumvirwa! ni byiza gusenga no Kwizera Imana ariko KWIZERA KUDAFITE IMIRIMO KUBA GUPFUYE''

ikitwereka urukundo nyarwo n'iki: nuko Yesu Yatanze ubugingo bwe kubwacu, natwe biradukwiye ko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data''

Ntuzafasha bose, kandi ntuzafashwa na bose gusa buri muntu wese afite uwo yashobora gufasha ndetse n'ufasha yafasha abo arushije amahirwe.

Ndabakunda!

Friday, 23 May 2014

KUKI BATUBUZA KWICURIZIZA INTWARO KANDI BO BAKIZICURA? by M.Gaudin


1samuel: 13:19

Icyo gihe ntamucuzi wari ukiboneka mu gihugu cyose cya Isirayeli, kuko Abafilistiya bavuze bati''TUJYE TUBUZA ABAHEBURAYO KWICURISHIRIZA INKOTA N'AMACUMU''.

''maze abisirayeli bakena intwaro zo kurwana''

Bene Data turi mu ntambara turwana n'umwanzi Satani, umubiri ndetse n'isi. ibyo byose bitubuza kwita kubyo Imana yahamije ndetse bigatuma kwizera kwacu gucogora rwose ndetse kukagabanuka. muri iki gihe cya none Isi iratera imbere kandi Satani aracyabaza buri mwe ati: nupfukama ukandamya nzaguha ubutunzi bw'isi bwose!

Ubu usanga ibihe byo kubana n'Imana bigenda bishira mubantu, kuko Satani agambiriye kubuza abantu b'Imana kubana nayo ngo ahari ni bishoka ayobye n'intore z'Imana. buri muntu wese iyo yisuzumye amenya umwanya asigaye aha Imana, umwana wo gusoma Ijambo ry'Imana no gusenga.

INTWARO Z'IMANA ZITSINDA UMWANZI:

Abefeso: 6:10 Mwambare intwaro  zose z'Imana, kugirango  mubashe guhagarara mudatsinzwe  n'uburiganya bwa Satani.

1.UKURI:

Bene Data ubu  abantu bavuye mw'Ijambo ry'Imana aho Imigani y'isi igira iti Ukuri kose si kwiza, hanyuma umuntu aho atavuze ukuri kandi ntaceceke wibaza ko yahasimbuza iki uretse Ikinyoma? bene Data iyo Satani agamije kubuza abantu gucurisha intwaro y'ukuri kuko arabizi ko nibakomeza kuvuga ukuri abantu bazabatuka!

GUKIRANUKA:

Imana ishaka ko abantu bakiranuka atari uko yo hari icyo biyitwaye ahubwo kuko iziko Gukiranuka bikingira igituza cy'umuntu wese wizera Imana, birinda umutima w'abizera maze tugatergerezanya umunezero igihe umwami azazira gutwara abe. Satani agamije gusanga igituza cyawe ntakigukingiye maze akarasa mu rwiciro. niyo mpamvu atuma abantu bumva bahemuka, ndetse batita kugukiranuka maze bagahugura mubindi.

INKWETO:

Arizo butumwa bwiza, mukomeze kwatura ibyiringiro byanyu. ubu abantu benshi bumva batavuga ubutumwa, aho bumva bigayitse ari iby'abantu babuze icyo bakora ndetse badafite gahunda. ariko iyo Satani akuyeho iyo ntwaro mu muntu aba azi neza ko amushoboye. ubundi hari intwaro zo kwirinda hakaba n'intworo zo kugaba igitero. Satani rero atuma tuguma mu birindiro maze kugaba ibitero tukarekera. ariko buri gihe ikipe zikina umukino wo kurinda ibitego zitsindwa byinshi.

KWIZERA:

ukumenya udashidikanya ko Ibyo Imana yavuze bizasohora. iki nimwe mubintu bitanga imbaraga mugihe muri kurugamba. iyo abasirikare bacitse intege (morale) ntibashobora gukomeza. ariko iyo muzi neza ko uko biri kose muzatsinda urugamba ntimukangwa n'ubukonje,ubushyuhe,ubukene,n'ibindi...kuko muba mufite kwizera nk'ingabo muzimisha imyambi ya satani.

AGAKIZA:

 Mwakire agakiza kabe ingofero, bene Data agakiza kadutandukanya n'abandi batagafite kuko n'ikimenyetso gituma Iyo Imana imanutse gutanga ubufasha kurugamba imenya abayo, niba mutaye agakiza rero mumenye ko ntakizabarengera. Beshi bari barasizwe amaraso kuruhanga none babaye abasirimu barayasibye kandi Imana niza izaza kureba abo yashyizeho ikimenyetso.

INKOTA Y'UMWUKA: Ijambo ry'Imana niyo nkota tubasha kurwanisha nayo iri muntwaro zitari izo kwikingira ahubwo ikoreshwa no gushoza urugamba, iyo Satani agize ati ''hindura ayamabuye umutsima umusubiza ute? iyo agize ati gusambana ntacyo bitwaye usubiza ute? iyagize ati: kwiba ntacyo bitwaye n'ibindi......Satani agerageza kubuza abantu gusoma Ijambo ry'imana maze abantu bagahugira mubindi maze bakanjya bahorana urujijo ariko Imana igira iti YOSUWA 1:8

musengeshe umwuka iteka, mube maso, kandi musabire abera bose, ibi byo byakabaye kuri buri mwe wese uri kurugamba ariko Usanga akenshi ubisimbuza ikindi, ahari ugusenga ubu abantu bahashyize films, n'ibindi....ariko ibyo byose ntanakimwe cyagufasha uretse kumvira imiburo y'Imana.

Sinzi uko uhagaze muri iki gihe ariko wisuzume kuko wasanga nawe warabujijwe kwicurishiriza intwaro z'Intambara, agasanga igihe cy'urugamba utsinzwe.

reba ibintu bikuzira gusenga, gusoma ijambo ry'Imana, kuvugisha ukuri,  kuvuga ubutumwa bwiza ibyo byose ntakinti urasanga hari ikibyihishe inyuma gishaka ko utsindwa ku munsi mubi.

ICYITONDERWA: Imana ikoresha abantu ngo barwanye satani, kandi Satani akoresha abantu ngo barwanye umurimo w'Imana kw'isi. ibyo rero ntibugutangaze kubona

ababyeyi, inshuti, abakomeye, abakina filime,abaririmba, n'abandi batandukanye bari mukazi ko kubuza abantu kwicurishiriza intwaro. nawe nureba neza uzasanga hari bamwe bagukuye kubyajyaga biguha Imbaraga nko kugusenga no gusoma Ijambo ry'Imana no gukiranuka n'ibindi....!

Ndabakunda.


BE THE VESSEL


Monday, 19 May 2014

ESE KOKO NAWE BAVUGA KO BAZI UBWIBONE BWAWE N'AGASUZUGURO KO MU MUTIMA WAWE? By M.Gaudin


1samuel 17:28

Maze Eliyabu mukuru we w'impfura ya se yumvise Dawidi avugana n'abo bantu, uburakari buramuzabiranya aramubaza ati'' Wazanywe n'iki? Mbese bwa butama wabusigiye nde mu bututayu? Nzi Ubwibone bwawe n'agasuzuguro ko mu mutima wawe, kuko wazanywe no kureba Intambara''.

Dawidi aramusubiza ati '' Mbese ngize nte? aho ntayindi mpamvu?''

Inkuru za Dawidi, arwana na goliyati, ziryohera abantu ariko ntitubasha kumenya ko mbere yo kurwana na Goliyati yabanjye kugira intambara zitewe n'abavandimwe! buri gihe Umuntu wese agira ibyo ahangana nabyo kugirango atere Imbere, nyamara mbere ya Goliyati haboneka ba Eliyabu, baba bagaragaza ko bazi intege nke zacu imbere y'abantu.

Burya umuturanyi aguciye intege biroroshye kuruta uko uko umuvandimwe, umubyeyi, nyogosenge cyangwa so wanyu yaziguca, gusa buri gihe bishobora kumvikana mu matwi y'abumva ko niba ab'iwabo batamwemera abakure bakwemezwa n'iki?

ELIYABU ARONDORA DAWIDI ATI:

Nzi Ubwibone bwawe
Nzi agasuzuguro ko mu mutima wawe.

Ibi byari bihagije ko Umwana muto rwose acika intege kuko nawe wibaze mubantu batakuzi bakubonye bwa mbere umuntu witwa ko akuzi akakuvugaho amagambo nkaya! Rimwe narimwe wamurakarira kuburyo mwese mushobora no kurwanira imbere y'abandi batabazi hanyuma ibintu bikarushaho kuba bibi!

Dawidi yamenye uko yitwara ati'' Ese aho ntakindi dupfa?'' Buri gihe abantu hari impamvu yihishe inyuma y'impamvu bagusebya!

Dawidi yatoranijwe n'Imana bakuru be bahari!

Ishyari buri gihe rituma ushaka igitutsi watuka umuntu, kuko ntahandi Eliyabu yamenyeye Dawidi kugeza aho avuga ko azi ubwibone bwo mu mutima n'agasuzuguro bya Dawidi, kuko no kuba yarabagemuriye kurugamba byagaragazaga kubaha se , kuko ubundi ntibyoroshye kugemurira abantu kurugamba uretse kuba wubaha!

IMPAMVU ELIYABU YASEBYAGA DAWIDI:

Igihe cyose uwitwa mukuru atemera guhara icyubahiro n'ikuzo kubo yita abato, ntabona igihe cyo kubatoza ubutwari ahubwo abaremamo umutima w'ishyari n'igomwa. Eliyabu nk'abandi bose bari barabategeye ko uzatsinda goliyati azahabwa umkobwa wa Sawuli, ariko Bose biranga, Maze haboneka Umwana ukiri muto wiyemeza kumva yarwana.

IMBARAGA ZA SAWULI ZARI MU KWEMERA DAWIDI:

Sawuli nubwo yari muremure asumba ab'isiraheli bose, yari yaratinze, Gusa kubera ko yashaka kureba ko intambara yarangira yemera Dawidi kurwana na Goliyati.

MUBAKUZI IMANA IZAHAGUHERA INTSINZI! Imana ntiyaretse Dawidi asubirayo ahubwo Yamuhereje intsinzi mu maso yuwa murondoye ubwibone, n'agasuzuguro maze atsinda Goliyati Eliyabu areba.

ISOMO KURI BA ELIYABU:

Ntugasuzugure Umuntu wese kuko Imana ikoreye muri we babona itsinzi.
Njya uvuga uziga kuko Ejo ibyo wahamije umuntu byarangira bimenyekanye ko wabeshye.
Uwo uzi ukwiye Kumutera Imbaraga kurenza kumuca inte kuko ibimuca intege ntibikeye byo ni byinshi.
Umuvandimwe avukira Gukura abandi mu makuba Imigani17:17

Bashumba mufite ba Dawidi.
Bayobozi mufite ba Dawidi

Ariko akenshi nimwe mubaca intege nyamara icyo baba baharanira ari uko aho hahinduka ishimwe. Abo ni abo gushyigikirwa, guhabwa imbaraga no gufashwa gukomeza guhesha Imana icyibahiro.

Ba Dawidi namwe mujye mu menya uko mwitwara mugihe ba Eliyabu babasebereje imbere yaho mwari mugiye kubona ikivugo n'ishimwe riva mw'ijuru.

uko biri kose Goliyati Eliyabu adashobora zicwa Na DAWIDI.

Ndabakunda

Sunday, 18 May 2014

YOHANA 19:30 ''BYOSE BIRARANGIYE'' IJAMBO RIFATWA NK'IKINYOMA KUBERA IKI? by M. Gaudin

Iri niryo jambo Yesu yavugiye ku musaraba risezera abantu mu bubata bw'ubwami bwa Satani, iri ni ijambo Yesu yahamije ubwo igihano gikwiye yari amaze kugihabwa. Iri n'ijambo yavuze azi neza ko birangiye.
iyi umuntu akubwiye ko byose byarangiye, ikiba gisigaye koko n'ukureba ko byarangiye! none se wowe kuri wowe wemerako byose byarangiye? igisubizo ufite si nkizi gusa nibaza ko mbere yo kumenya ibyarangiye Yesu yavuga n'ibiki? ese wowe ubifitemo uwuhe mugabane?

n'ibiki byarangiye?

Iteka abari mw'isi bari kuzacirwaho iyo hataba igitambo cy'AMARASO YA YESU!

YOHANA: 1:12 ''Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo KUBA abana b'Imana.abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa ubushake bw'umubiri, cyangwa ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana''

Impmvu zituma ubifata nk'ikinyoma: 

1.NUKO UTABYIZERA

ahari wabwira uti ndabyizera kuko ndi umu kristo ndetse nsengera aha naha! ariko ibyo byose ntanakimwe cyerekana ko wizera kuko kwizera si aho usengengera ahubwo ni ukwakira ubumenyi butangwa n'Imana ubwayo. si ikintu wemezwa na pastori oya ahubwo n'ubumenyi uhishurirwa n'Imana ndetse bukumaraho gushidikanya rwose kuko uwabivuze uba Uzi neza ko ntawundi bahwanye!

abaheburayo :11

2.NUKO UDAHA UMWANYA IMANA:

Sinibaza niba ushobora gukunda umuntu, hanyuma ukajya wirindwana n'abatamukunda n'abamusebya ko hari icyo byakumarira murugendo rw'urukundo rwanyu! abantu benshi barambagiza ibyiza bagashakana n'ibibi.

niba koko wizera Imana ukwiye kumenya icyo ukwiye gukora. Yosuwa 1:8

3.UBWINSHI BW'IBYAHA WAKOZE.

Abantu benshi bibaza ko ibyaha bakoze ari byinshi cyane kuburyo kwizera ko wababariwe bibagora! ibaze nawe barakubwiye ngo Urwaye SIDA naho baba bakubeshya niyo Muganga avuze ko ntayo ufite ntunyurwa, nyamara ugiyeyo ariyo Urwaye bakayibura hose utaha ufite umutuzo!

Bene Data impamvu zituma ubabarirwa zituruka ku mana, si ngombwa kumenya uko ibigenza, cyangwa uko ibikora ivuze ngo ndakubabariye iba ibikoze.

4.KUBA UTITEGUYE KUVA MU NGESO MBI:

Abantu benshi iyo bamaze kwijandika mu byaha cyane bagera ku rwego rwo kudakoreshwa ibyaha, bakabikora, bakava kukubikora bakabikoresha abandi, kugeza aho bafasha abandi kubikora!

1.GUKORESHWA ICYAHA
2.GUKORA ICYAHA
3.GUKORESHA ICYAHA

Urwego rwose waba ugezemo Imana irakubabarira ariko wowe niwowe uba uzi neza ko ushaka guhinduka! ijambo ry'Imana rimbwira neza ko ubuntu twahawe butwigisha kureka ingeso mbi twagenderagamo: Tito:2:1-14

Kuba ukiryohewe n'ibyaha ukerensa imbabazi z'Imana, ariko Imana ireba mu mutima ikamenya inyota ufite yo kureka ibibi, kuko niyo ingera Imitima, niba ufite inyota yo kuva mu byaha Imana izaguhaza amazi yo Gukiranuka yavuye murubavu rwa Yesu.

5.KUBA UTARI UW'IMANA, URWANYA IBYAYO

Yesu ati: muri abaso Satani, iri jambo rirakomeye,  kuko niba uri kuruhande rwa Satani muburyo bubwe cyangwa ubundi, ntushobora kwemera ibyo kuko uba ufite urundi ruhande uhagazeho!

umutima w'umuntu ubasha kumenya neza uruhande ahagazemo, inyota afite yo gukiranukira Imana, inzira arimo yo kwanga ikibi n'ubufasha bwose akeneye! 

Byose birarangiye! ijambo ry'itsi kubategereje gutabarwa n'Imana bose, ngo bave muburetwa bwa satani maze bajye mu mujyo w'Imaana. si ubupfu kubizera ahubwo n'Imbaraga ziduhesha KUBA abana b'Imana.

Ndabakunda!


UMURIMO WA TOBIYA NA SANIBARATI ndetse N'abahanuzi b'Ibinyoma MW'ITORERO NO MUGIHUGU NTUBUZA NEHEMIYA KUBAKA!

Nehemiya: 2:17 Mperako ndababwira nti' Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yelusalemu habaye amatongo n'amarembo yaho  akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y'i Yelusalemu tutagumya kuba igitutsi'.
Nehemiya usanga ntamuntu wamuhaye akazi ko kubaka, ahubwo yumvise inkuru z'i wabo maze agira agahinda yumva ntiyarenganya abandi ahubwo yumva ko hari icyo yakora, maze afata icyemezo cyo kubakisha i Yelusalemu.

Buri gihe iyo umuntu akora neza ntibibuza abahagurukira ibyo akora guhaguruka, bashobora kubigaragaza mubyiciro bitandukanye

1. Bashobora kuvuga amagambo aguca intege
2. Gushaka ku kugambanira ngo bakwice 
3.Gusenya ibyo urimo kubaka

Inkuru ikimara kumenyekana ko Nehemiya n'abandi biyemeje kubaka inkike zasenyutse , hari abandi bahagurutse kurwanya icyo gikorwa kiza, abo ni SANIBARATI NA TOBIYA.

''nehemiya 4:2 ''Banjya imigambi bose uko bangana ngo bajye kurwanya ab'i Yelusalemu, babatere imidugararo'' 

Bene Data imidugararo mu nsengero, mu miryango , mu bihugu n'ahandi ibaho bitewe n'abadashaka ibyiza aho hantu. ibyo bikorwa kugirango muhugire mu midugararo mwibagirwe gukora Umurimo mwiza mu kwiye gukora!

niki gikwiye gukorwa mugihe nk'iki!

1.Gusenga Imana (6:14)
2.Kubera maso icyo urimo kubaka.(4::4)

Nehemiya ati'' 4:3 Ariko twebwe dusenga Imana yacu, dushyiraho n'abarinzi bo kubarinda ku manywa na ninjoro.

Hari igihe rero habaho gusenga Imana ariko ukibagirwa abarinzi, kandi Imana ntizamanuka ngo irinde ahubwo izaha imbaraga abo biyemeje kurinda ibyiza kuko bayitakambira kumanywa na nijoro. kuko ngo Iyo Imana itarinze abarinzi babera maso ubusa''

Bene Data igihe cyose ugambiriye gukora neza uzahura n'ibiguca intege, kuko Umwanzi w'ibyiza ni Satani kandi akorera mu bantu. ariko Imana nayo ijya ikorera mu bandi kandi ntagihe ingabo z'Uwiteka zijya zitsindwa urugamba uhumure Yesu watangije umurimo muri wowe azawusohoza amahoro.

Naho ibyo waba umaze kubakwa byasenywa, Imana yakongera ikabyuka kuko Imana yazuye Yesu ntiyananirwa no gukora ibirenze ibyo, Imana iguhe umugisha kubw'ishyaka ry'ibyiza ufitiye umuryango.itorero ry'Imana ndetse n'igihugu cyawe. 

Ndabakunda!


Thursday, 15 May 2014

IMINSI MIBI IYO IJE ABABI BARUSHAHO KUBA BABI, KWIHANGANA BIZAKURINDA KURYA UMWANA W'IBYARIYE!


2 ABAMI 6:24

Hanyuma y'ibyo umwami w'isiriya ateranya ingabo zose arazamuka atera i Samaliya arahogota. maze i samaliya hatera inzara mbi cyane, barahagota ndetse  kugeza aho baguriye igihanga cy'indogobe ibice by'ifeza mirongo inani, n'igice cya kane cy'agakondwe kamwe k'amahurunguru y'inuma ibice bitatu.

bukeye umwami w'Abisiraheli anyuze hejuru y'inkike z'amabuye umugore aramutakambira ati'' NDEGERA NYAGASANI MWAMI'' aramusubiza ati uwiteka natakurengera ibyo kukurengera ndabikura he? ndabikura ku mbuga cyangwa mu rwengero? umwami aramusubiza ati ubaye ute?

Aramusubiza ati'' Uyu mugore yarambwiye ati''Zana umwana wawe w'umuhungu tumurye none, ejo tuzarya uwanjye. nuko duteka umwana wanjye turamurya, bukeye bwaho ndamubwira nti Zana umwana wawe tumurye none yamuhishe.

Ijambo ry'Imana ritubwira ko ntakigeragezo kibasha kugera ku bantu atari rusange! ariko usanga abantu bamwe bafata imyanzuro mibi kubera ubuzima banyuramo, bamwe bahitamo kwiyahura,abandi kunywa ibiyobya bwenge, abandi kuba indaya, gucuruza ibiyobyabwenge kugeza aho ubuzima bw'uwihebye bujya mu kaga.

Uyu mugore nubwo bigaragara ko bamubwiye ngo azane umwana we bamurye, nawe basaga no korosora uwabyukaga, kuko ntiwakwirira umwana ngo nuko bakwemereye ko muzarya uwabandi ejo! bene Data abantu benshi bahitamo gushyira ubuzima bwabo mubibazo birushije ibyo barimo kubera kunanirwa kwihangana.

wowe ukwihangana kwawe kujya gutuma urya iki? aho ntiwasanga urya umwana wawe buri munsi wibwira ko usashyikaho ukarya uwabandi! abakobwa benshi bashyira ubuzima bwabo mu busambanyi bibwira ko aribwo bakemuye ibibazo nyamara iyo bihangana bari kuzitwa intwari, abasore benshi nabo nuko, gusa birakwiye ko dusaba Imana kwihangana mu gihe cyose k'ibigeragezo kuko ntaho bavuga ko umwami yariye nibura abaja be, cyangwa abana b'abaja be kubera inzara, ikindi kandi abihanganye bakomeje kurera abana babo, niyo mpamvu nubwo hari ibyo tujyamo bagenzi bacu badushuka ngo nibyiza, cyangwa bazadufasha dukwiye kubanza kumenya ko iyo kwihangana gushize mu muntu ntakiba gisigaye muri we.

muri iyi minsi abantu bemeye kwicuruza, gucuruza abo babyaye, no gukor ibindi bibi, kugambana no gukora ibindi bibi byinshi kubera ko habuze kwihangana ndetse no kunyurwa!

Bakundwa Dukwiye kuba maso iminsi ya none isi iradushuka ngo tubanze turye abana bacu, ikatwizeza amahoro, iradushuka tugakora ibyaha nkana ngo turashaka kurengera ubuzima, ariko kristo ati' urengera ubuzima bwe azabubura, ariko utita kubuzima bwe kubwanjye azaburonka'' muri iyi minshi sinzi ikibazo ufite ariko ukwiye kureba neza ibyo isi irimo kugutegeka kubanza kurya!

muri ibyo byose ubikora wibwirako byakuzanira umunezero ariko ntamahoro y'umunyabyaha, kandi ntanamahoro y'umuntu wirirye umwana!

Ndabakunda!

Popular Posts

Featured post

When Prayer Meets Fasting, Heaven Moves by Pastor M.Gaudin

When Prayer Meets Fasting, Heaven Moves. Matthew 6:16–18; Isaiah 58:6–12 Supporting Scriptures: Matthew 17:21, Joel 2:12–13, Ezra 8:21–23...