Thursday, 6 February 2014

NINDE UFATIRAHO IKITEGEREREZO? Yohana 14

M.GAUDIN.
Ndabasuhuje!

NINDE UFATIRAHO IKITEGEREREZO? Yohana 14

Buri muntu kw'isi aharanira gukora cyane, atabikunze ahubwo abiterwa n'uko abandi bakoze. uzasanga abantu beshi ikibatera gukora bafite abo bareberaho muburyo bwo kurushanwa cyangwa kwanga umugayo! ntibyoroshye gukora udafite Impamvu ibigutera.....bitabaye ubwoba,ubwibone.

buri muntu aba yibaza ati : sishaka kuzabaho nkuko dada,mama, bakuru bajye cyangwa abakubanjirije bose bameze. byaba byiza cyangwa bibi bishobora kuvamo Impamvu zuko witwara ngo ahari ushake icyo wabarusha cyangwa ukore nkabo.

abanyeshuri biga bacungana kujisho, abakozi nuko,yewe n'abacuruzi niko bakora kuko usanga bamenya ibyo abandi bacuruza bikunguka!

usanga kuba'' wowe'' bitoroshye mw'isi kuko bigera aho umuntu wese akora afite icyitegererezo.

singaya kuba abantu dufite abo twareberaho ahubwo nibaza ko iyo urebeye ku muntu ukunda nkuko yakunze, wubaka nkuko yubatse, ukora nkuko yakoze kuburyo habayeho ikiruhuko rusange nawe wagisaba utagihabwa ukumva urenganyijwe. ibi rero ntakindi kibitera nuko usanga umuntu ahitamo kugenda nkuko abantu bagenda, bacika intege nawe ntiwakomeza.

NI IKI KIGUTERA GUKORA IBYO UKORA?
NI IKI KIGUTERA GUFATA IBYEMEZO UJYA UFATA?

Imana yaremye umuntu ari umwe mu bitekerezo, yashakaga ko uwo muntu aba umuntu udashukwa n'ikigare,n'abakuru, n'ibigezweho ahubwo akaba umuntu wakwerekeza aho Imana ishaka ko agana. kuko usibye Imana ntakindi, ntawundi wo kuyobora Umuntu keretse Imana! niba utayoborwa n'IMANA mubyo ukora wisuzume kuko ntamuntu wakwiyobora ngo azahemberwe kumva nabi. ''abaguhamagara bose ngo ubakurikire baguhamagara wari werekeje he?''

Ndasha ijuru ndetse ndasha ubugingo buhoraho uretse Yesu nabinye duhuje icyerekezo abandi bose baviramo munzira! niyo mpamvu nsenga Imana ngo ndusheho ku mwumvira mu byo anyobora gukora byose. sintewe ubwoba n'ababwirako nasigaye kuko ntitugiye hamwe.

nawe niba ariko Ndakubwira nti Yesu niwe buye rizima, niwe nzira n'ukuri n'Ubugingo.

iyi si irashirana no kwifuza kwayo mureke dushake Imana ikiboneka.
yohana 14

ndabakunda!

Monday, 3 February 2014

ESE KUKI ABANTU BAMAMAZA AMAVUTA,MOTO,IMODOKA BAHITAMO GUKORESHA ABAKOBWA BAMBAYE UBUSA?

Urebye aho isi igana usanga abantu beshi bagenda bahatirwa kwambara ubusa, ibyo urabiisanga mu kazi ko kwamamaza aho usanga amamodoka yamamazwa n'abakobwa cyangwa abagabo bambaye ubusa, abandi bakamamaza amavuta yo kwisiga, amamoto n'ibindi......usanga yewe hari nibiba bidahuye nibyo bamamaza....

Iyo witegereje ubona kwambara ugahisha umubiri cyane cyane ugahisha icyo abantu bita ubusa twese tuzi, usanga biitakiri ikintu cyubashywe ahubwo ubu inganda  z'imyenda ziradoda ibijyanye n'ibyo bashaka kwamamaza...ubu hagezeho ibinnyamakuru bafotora abantu bambaye ubusa aho usanga abantu bazwi biyambika ubusa ngo ibyo binyamakuru bigurwe ndetse hakabaho gahunda  yo kwamamaza abo bahanzi bakoresheje kwiyambika ubusa.

urebye umugambi wo kwiyambika ubusa cyagwa kwambika abandi ubusa ntutangiye ubu kuko ni umugambi satani yatangiye guhera aho Imana ifashe icyemezo cyo kwambika abantu bayo ADAM NA EVA ibyo bigaragara mw'itangiriro aho Imana yica inyamanswa ikambiika adam na eva....SATANI arwanya icyo Imana ikoze....niyo  mpamvu kuva Imana yo yarabonye ko ari ngobwa ko abantu bambara satani ashaka ko batambara....KWIGOMEKA, ni kimwe mubintu satani akora ndetse akabitegeka n'abamwumvira bose....! 

Beshi bahise kwambara ubusa, bamwe bahereye kumyenda y'imbere barayanga, ubu bigeze aho umuntu yiyambura imyambaro yose akifotoza yambaye ubusa....! ibi bihuriye he n'ubusambanyi bukomeye bwo muri iyi minsi y'imperuka? wowe ubibona ute? tanga igitekerezo cy'iukuntu itorero ry'Imana ryarwanya icyo cyorezo?

INKURU Y'IIBYIRINGIRO IREBWA N'ABANTU BABIRI BATANDUKANYE! hahirwa uzanesha! rev 3:12



INKURU Y Abantu bafashe urugendo mubutayuberekeza aho babwiwe ko bazakura ibyiza, ariko banyuze munzira iba mubutayu.hanyuma urugendo rubababana rurerure, hanyuma igihe cyaje kugera amazi arabashirana,ibiryo n'imyambaro iracika yewe ndetse n'abantu bamwe bananirwa kugenda bahitamo gusubira inyuma kuko barebaga imbere bakabona ni kure ndetse bagakeka ko aho bavuye ariho hafi....abanyabwoba basubira inyuma, nabandi batangira kuvuga bati twumvise ibihuha pe ibi bintu batubwiye sibyo ahubwo bendaga ngo tuzapfire mubutayu.....hanyuma urugendo uko rukomeza kugorana harimo umuryango umwe bihanganye ariko bamwe bo muruwo muryango nabo bacika intege basubira inyuma, kuko aho baganaga nubwo ntaburyo bwo kubihutisha cyangwa kubafasha murugendo byari bihari munzira iganayo, uwashakaga gusubira iyo avuye habonekaga inkunga nyishi, ndetse hari n'ubufasha cyane....hanyuma umugabo n'umwana we barakomeza bagenda barebye cyane, umwana ashyikaho abaza se ati Data ko dusigaye twenyine hano hantu kandi twari twarazanye n'abandi aho twebwe tuzashyika iyo tugiye amahoro? 

umugabo abwira umwana we ati mwana wanjye twese twabwiwe iby'icyo gihugu, hanyuma turahaguruka turaza, iyo tutaba dushaka icyo gihugu ntitwari kuba twarahagurutse, ariko naho twapfa twapfira murugendo rugana yo aho gupfira mugusubira iyo twavuye>>> baje kugera ahantu bagenda bagwa hanyuma begeye imbere gato basanga bageze ahantu hari irimbi....rigaragazwa n'umusaraba munini, ndetse n'indi mito iri kubituro......! umwana araturika ararira abwira se ati: data biragarara ko hano ntampuntu uharenga kuko ariho n'abandi bahabwe, umwana aricara ati ubu ntaho kujya hahari kuko aha niho hanyuma kuko bakubitaga amaso hakurya bakabona n'irimbi rinini, umubyeyi abwiira umwana ati mwana wanjye dukwiye kunezerwa kuko aha hantu hari abantu! umwana areba se ati papa wataye ubwenge ko ugiye gupfa usige? umubyeyi ati mwana wanjye aba bantu bahabye hano bahabwa n'ishuti zabo! nukuvugako hano hafi hatuye abantu kandi baraba batugezeho mukanya ahubwo twihutire kugana Imbere!
bakivuga ibyo haza abantu baje gusura aho bahabye umusaza washaje arangije ibyo Imana yategetse bababonye bati: murakaza neza! iwacu ni amahoro abantu baho basaza neza, ntibicwa ni indwara, kandi ntanzara ihaba......gusa beshi mubaza inaha babuzwa nuko urugendo ruhagera ari rurerure, bituma imitima yabo isubira inyuma..nuko bafata umwana na se babshyira mu mamodoka babatwara aho bageneye abantu ngo baruhuke hanyuma bazahabwe ibyiza babwiwe...!niko nurugendo rwo gukizwa rumera, ibuka abo mwahagurukanye bakabivamo! ababonye ibiteye ubwoba bagasubira inyuma, abageze mugikombe cy'urupfu bagatuka Imana, abandi beshi batutse abakomeza urugendo bati murakora iby'ubupfapfa cyane rwose! mwene Data reba aho wavuye maze wibuke ko mw'isi uri umushyitsi n'umwiimukira maze ukomeze utumbire YESU WENYINE! niwe uzaguha imbaraga, we kureba uko abandi bareba ahubwo urebeshe kwizera, mw'irimbi havamo gutabarwa kuko ''uhamba uwe aba aba akunda abazima'' nawe tegereza wihanganye Yesu araje kuguha icyo yagufatiye! ntukike intege nubwo uhura n'abaguca intege tumbira YESU GUSA! Ibyahishuwe 2:7, 2:17, 2:26, 3:12 ,3:21


ESE KOKO WITEGUYE KUBA WARENGANA CYANGWA UKANAPFA KUBW'IMANA?



ESE KOKO WITEGUYE BUBA WARENGANA CYANGWA UKANAPFA KUBWA KRISTO? ESE KOKO WITEGUYE KUBA WARENGANA CYANGWA UKANAPFA KUBW'IMANA?

Iyo uganiriye n'abantu batandukanye wumva ntamuntu ufite gahunda yuko azakena,ntawe utazatunga,abantu bose mbese bumva bazaba abanyacyubahiro hano mw'isi.....bituma bamwe bumva yemwe ko Gukorera Imana ari inzira yo kubona amaramuko! kuburyo usanga muri iyi minsi hagize abo Satani aha amahirwe yo guhindura ibuye umugati bahera kubitare byananiranye....agize abo abwira guha imijyi mini...nabo baba basubijwe.....! ariko se nkwibarize wumva umutima wawe uguhamya ko uzaba umukristo kugeza upfuye?

biroroshye rwose niba satani abona ko ubukene butagifite icyo bugutwaye yaguha ubukire bukwibagiza Imana, abantu beshi Imana yabakuye kucyavu ubu ntibacyibuka inzira igana urusengero.....buri muntu afite Impamvu akubwira ukumva koko ari mukuri...ati ''NUKURI TWABUZE UMWANYA'' Nagiranga ngo nkubwire ko isi idafite iminsi, umwanya,cyangwa amafranga yo gukorera Imana........ahubwo uhitamo kubikora nk'igitambo ..hanyuma Imana yabishima ikironkera igisimbura ibyo utanga mukubaka umurimo wayo....!

ariko kubaha Imana iyo gufatanije n'umutima unyuzwe bigira umumaro mwishi.......hahirwa abihangana bakageza kumperika! umwami yesu ntazabura kubagororera.

isomo: luka :16:19-29 UMUGANI W'UMUTUNZI N'UMUKENE

LAZARO:
yari umukene
arwaye ibisebe
aba kwirembo ry'umutunzi
yanezezwaga kandi akifuza no guhazwa ni byatawe bivuye kumeza
(ibi byose yarinze apfa acyubaha Imana, kandi Imana imubaraho kuba umwana wa abraham byukuri)

UMUKIRE
Yahoraga yambaye neza
yahoraga arya neza
yari umukire
yahoraga adamaraye
mw'isi yari afite umunezero

yapfuye afite urubanza rukomeye,kuko hari icyo yari gukora atakoraga,ntiyitaye kumukene wari kwirembo rye......!

ibi byose bitubere akabarore, bitume dukunda Imana tutabitewe no gushaka ubutunzi.....ahubwo duhitemo no kuba twaca munzira ifunganye...nkiyo petero yaciyemo, pawulo,yohana, mose,...............abo bose babayeho kandi Imana ibirata ko babaye bagabo bo guhamya mu mibabaro ndetse no mubukene bwabo.......yesu aduhe kunyurwa nibwo imitima yacu izashikama......!

beshi b'abatunzi baraye bapfuye yewe ndetse n'abakene nabo nuko....ARIKO......buri muntu afite urubanza imbere ya DATA.....Reka kwiganyira wowe usa naho ntacyo ufite, ndetse nawe reka kwibona niba haricyo ubikijwe..........! buri muntu abane na mugenzi we amahoro.

ndabakunda kandi Yesu abasubizemo intege! kandi mugihe gikwiye azabageza aho ashaka! yesu abahe umugisha! kandi mukoze kuba abizerwa muri bike ndetse n'ibyishi azabagororera!

Sunday, 2 February 2014

ESE UFATA UTE IJAMBO RY'IMANA DUSANGA MURI BIBILIYA?


by M.Gaudin
Ese ufata ute ijambo ry'Imana dusanga muri bibiliya?


2timoteyo: 3:16



Bene Data ubu hateye amagambo agira ati ''nyereka aho byanditse muri bibiliya'' cyangwa ati ''no muri bibiliya birimo''.

wowe si nzi uruhande uhagazemo mu minsi ya none muri izo mpande ebyiri! aho bamwe baba bashaka kuvuga bati niba bitanditse muri bibiliya naho byaba ari bibi twabikora, abandi bati musome bibiriya irabyemera!

abantu beshi bibwira ko bibiliya iriho nk'igitabo cya reference nyamara birenze ibyo kuko ntiyashyiriweho gutanga INFORMATION ahubwo yashyiriweho kuzana TRANSFORMATION mu muntu.

NB: niba ibyo usoma bibiliya cyangwa ushakamo bitaguhindura ngo urusheho kubaha Imana, ntacyo byaba bikumariye kuko na satani azi amagambo ari muri icyo gitabo......aho yabwiye yesu ati: niba uri umwana w'Imana........handitswe ngo''.........Yesu nawe ntiyigeze amubaza ati byanditsehe? ahubwo nawe yamubwiye ATI handitswe ngo:........soma matayo 4:3-10 Aha sishaka gutinda kubyo bavuganye kuko byose biri muri bibiliya ahubwo uburyo umwe abifata nka information(satani) Yesu akabifata muburyo bwa Transformation (Yesu) bene data niba hariho ijambo rigushyigikira mu ntege nke ntukwiye kuryemera naho ryaba rizanywe na malayika...uko biri kose umutima wawe ntiwawubeshya niwisuzuma uzasanga ukwiye kubaha Imana kuruta kujya Impaka nayo ngo hari ibyo yanditse n'ibyo itavuzeho.

ibintu ukwiye kwibaza ku cyanditswe usomerwa cyangwa usoma kugirango wemere icyo kimaze kuri wowe:

ukwiye kuzajya wibaza ibi bibazo:

Ese iki cyanditswe kiranyigisha koko?
Ese iki cyanditswe kinyemeza ibyaha byanjye?
Ese iki cyanditswe kirantunganya
Ese iki cyanditswe kimpanira gukiranuka?

ese nyuma yo kumenya ,gusoma iki cyanditswe nzera izihe mbuto?

Bene Data mwirinde buri muntu ntashake muri bibiliya ibyahura n'irari rye ahubwo ashakishe kubaha Imana. kuko abantu beshi muri iyi minsi bazikururira abigisha bahuje n'irari ryabo. 2tim 4:3-4

WOWE UKUNDA KUMVA IJAMBO RIMEZE RITE MURI IYI MINSI? AHO SI IRIGUSHYIGIKIRA MUBYO URIMO?

Ubu abantu barashaka ibyanditswe bibashyigikira mu kunywa inzoga!
ubu abantu barashaka ibyanditswe bibashyigikira mugukora divorse!
ubu abantu barashaka ibyanditswe bibashyigikira mu butinganyi!
ubu abantu barashaka ibyanditswe bibshyikira mubusambanyi........

wowe waba ushaka iki? Niba icyanditswe ushakisha kidahugurira ubugingo bwawe kubaha Imana, wisuzume.

uhura n'umuntu aka kubaza ati ese ibi nabyo n'icyaha? ukibaza uti kuki atakubajije ati ese ibi n'ingeso nziza? buri muntu wese amenya ukuri ko mu mutima hanyuma agashaka iki mushyigikira mugukora nabi cyangwa neza.

1timoteyo 6:3 ''nihagira uwigisha ukundi ntiyemere amagambo mazima y'Umwami wacu Yesu Kristo,n'ibyigisho bihura no kubaha Imana........'' NTIMUZAMWEMERE.

NDABAKUNDA.

Inenge 8 abakozi b’ Imana bakwiye kwirinda. Pasteur Desire Habyarimana

Pastor.Habyarimana Desire
Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo, cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri, cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito” Abalewi 21:18. www.agakiza.org
Inenge 8 zituma umuntu adakora umurimo w’ Imana:
Impumyi, Uremaye ukuguru, Ubutaraye izuru, Ufite urugingo ruruta urundi nka rwo , Uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, Ufite inyonjo cyangwa igikuri, Cyangwa ufite inenge kujisho, Cyangwa ugwaye ubuheri, Umenetse ibinyita bito.
Umuryango wa bene Aroni bose wari wemerewe kuba abatabyi, ariko na none Imana yabanzaga gutoranyamo abakwiriye kugira ngo inenge zitaba nyinshi mu murimo.
-
 N’ubu twese abakijijwe twemerewe kuba abatambyi mu bwami bw’Imana (1 Petro 2:9), ariko si abantu bose batoranywa kuba abakozi b’Imana. Hari ibyo baba bujuje, bafite ubuziranenge kuko n’ubwo dukunda Imana ubu inenge zimaze kuba nyinshi mu bantu. 
-
 Niba se Leta ivuga ngo uhabwa akazi agomba kuba yujuje ibi, Imana yo mu ijuru ni yo yapfa gutoranya abakozi itabanje gushyiraho amategeko yayo? 
-
 Niba ushaka kuba umukozi w’Imana, banza urebe niba izi nenge zikurikira utazigira. Ariko n’ubwo wazigira, iz’ubu zirakosoreka ntizimeze nk’izo mu Isezerano rya Kera.

1. Impumyi:
Dufite abantu Imana ifata nk’impumyi ku murimo wayo, batagira iyerekwa ry’ejo hazaza: ntiyakwibwiriza icyo gukora... Icyo ushaka kuzaba cyo tangira ukibe nonaha kuko uzaba wakibaye, ariko nutegereza ikindi gihe igihe kizaba kigusiga.
-
 Ubu vision y’abaririmbyi ni uniforme, ibyuma bihenda... ariko hari ikindi bidasimbura. N’ubwo ibyo byose ari byiza, chorale yaririmbye n’ingoma abarwayi bagakira, impumyi zigahumuka. Kera chorale yararirimbaga, umuntu wese utewe na dayimoni akamukubita hasi none ubu tubyina amakorasi n’abasazi bakadufasha kubyina. Si Yesu wahindutse, ahubwo hari ubuhumyi bwaduteye. Abavugabutumwa bakubwira ko bafite amasezerano yo kujya i Burayi, ariko ugasanga bataranamenya uko bera imbuto aho batuye, cyangwa ku kazi aho bakorera. Uzagera iyo ryari utarahinduka muri ibi bito?

-
 Bibiliya iravuga ngo “Kubaha Imana mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kwirinda... utagira ibyo ameze nk’impumyi ireba ibiri hafi gusa, yibagiwe ko yuhagiweho ibyaha bye bya kera. Ubusanzwe haba impumyi z’ubwoko 2: Ireba kure ariko itabona ibiri hafi, hakabaho n’ibona hafi itabona kure. Hari abantu babona imigisha yo mu gakiza, ariko batarabona ibyaha bafite. Ubwo ni ubuhumyi, abandi bahora bizengurukaho bahora ari jye, nijye wukenye nijye bavuze,nijye ugowe etc ariko Yesu ni muzima muri twe sitwe kutikiriho ni Kristo ari muritwe.

-
 Ibyahishuwe 3:18b haranditswe ngo “Ungureho umuti wo gusiga ku maso, ubone guhumuka.” Yesu afite umugambi wo kuduhumura, kandi tuzaba abakozi b’Imana ariko tudafite inenge yo kutabona.

-
 Abo bantu bahumye ni bo bazana imizi ishaririye mu nzu y’Imana, kuko n’impumyi nta kindi bareba bahorana ibibazo bidashira. Chorale ishobora kubamo abanyabyaha, umuntu agatwariramo inda ntihagire ubimenya kuko benshi muri bo ari impumyi. Dusabe Imana guhumuka, kuko abo dukirana na bo Atari inyama n’amaraso, ahubwo ni imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Dusabe Imana amaso areba.

2. Uremaye ukuguru:
Uzi kubaho waratambitse ibirenge, wowe ukumva uri mu nzira? Ariko uwo muntu asitara ku bintu byose: ahora abona amakosa y’abandi, ntiyigera abona icyiza cyakozwe. Bisobanuye abantu bayobye mu mwuka. Bene abo basenya itorero. N’abantu badakunda ibyiza mu murimo babaho bameze batyo: bahora babona intege nke z’ abayobozi. Hakaba n’abayobe ku bw’impano, ari abahanura n’abahanurirwa. Ahora avuga amakuba cyangwa imigisha. Akenshi bavuga ibiri mu nzira usanzwemo, ariko kuko abantu batakibasha kwiyegerera Imana ngo bayibaze icyo gukora, ni yo mpamvu abayobye bayobya benshi.
-
 Hagati y’isanduku y’isezerano n’abaturage, Imana yavuze ko hajyamo mikono 2,000 kugira ngo ibabanzirize imbere. Wowe rero ubayoboye ugahora wibwira ngo bakuri inyuma, nyamara bayobye ntibakuri inyuma. Ikibikumenyesha ni uko ubona bitakigenda. Burya umenya ko hari icyabagukuye inyuma cyayobeje intama.

3. Ubutaraye izuru:
Abo ni abantu baba mu itorero batigera bamenya ibihumura n’ibinuka, bakicarana n’ibyaha bakumva birasanzwe. Abandi banukiwe bashize, ariko wowe wumva nta cyo bigutwaye. Mu rugo iwawe ushobora kuba amazuru yumva apfuye, abakozi bagakorera ibyaha iwawe cyangwa abo ubana na bo ntugire impumeko imenya ko iwawe habera ibibi. Mu murimo, mu kazi aho ukora ntubashe kumenya amanyanga ahabera. 
-
 Reka rero rimwe umuyobozi anukirwe, ahagarike utagenda neza abatagira amazuru mazima bose bahaguruke bamuburanire wumirwe kuko si bo, nta bwo banukirwa. 
-
 Iyo umuntu atinze mu mwijima agera aho akawumenyera.

4. Ufite urugingo ruruta urundi nka rwo:
Ibyo kenshi bikorwa n’abayoboye abandi: ukaba ufite abo wiyegereza kuruta abandi, ariko abantu bose barangana. Ni bwo bigera aho ugasanga umuntu ntibamwubahira Imana imurimo, ahubwo bakubaha ko akora ahantu hakomeye cyangwa atanga menshi n’ubwo yaba adakijijwe. Yesu yaravuze ngo iyo haje umukire muramubwira muti “Mwicare aha,” ariko haza umukene mukamubwira muti “Wowe icara ku birenge by’umukire.”
Petero yaravuze ati “Ni ukuri menye ko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera” Ibyak. 10:34. Birashoboka ko Petero yari akijijwe, ariko ataramenya ko n’abanyamahanga na bo bakizwa.
5. Uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza:
Uko iminsi igenda ishira ni ko abantu bagenda bavunika ibirenge bibazana mu nzu y’Imana, bakagenda bakunda ibindi kuruta kujya mu nzu y’Imana. Ariko ucanye umuriro muziko urukwi n’ubwo rwaba rwumye rute, urushyize ukwarwo ruhita ruzima. Ni na ko bimera uvuye mu bandi bene So bakijijwe neza, isi iba ikubonye.
Ijambo ry’Imana riravuga ngo “Twe kwirengagiza guteranira hamwe ..., kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo” Abaheburayo 10:25. “Bose bari mu mwanya umwe umwe bahuje umutima, ni uko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’umuyaga uhuha cyane” Ibyak. 2:1-2.
Umuntu wavunitse ikiganza, abandi baritanga we ntabibashe cyangwa akabuza n’abitanga kuko yamaze kugira inenge. Uwavunitse ikiganza ntatanga kimwe mu icumi (1/10), ahubwo ahora yihana kurya icya cumi nyamara ntabashe no kubinesha ngo yihane.
-
 Yuda yaravuze ngo “Ayo mavuta musutse ku birenge bya Yesu apfuye ubusa, kuko yajyaga kugurwa impiya zikazafasha abakene.” Ariko icyabimuvugishije si uko yari akunze abakene, ahubwo ni uko yahoraga yiba buri gihe. Gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, kandi icyo umuntu abiba ni cyo azasarura.

6. Igikuri:
Hari abantu bakijijwe, ariko badakura mu gakiza kabo kandi umuntu akura mu buryo butatu: mu bunini, mu mbaraga no mu bwenge. 
-
 Abantu bakuze mu bunini, ariko ntibakura mu buryo bw’umwuka. Ibi bigaragazwa n’uko iyo haje ibigeragezo batabirenga, ahubwo birabanesha. Burya ba Saduraka bari Abakristo bakuze, kuko babashaga kwihanganira ibintu bikomeye kandi byatumye Imana yubahwa mu isi muri icyo gihe. Ubusanzwe dukuzwa n’ijambo ry’Imana, ariko abantu bararihaze bituma batakirikunda.

7. Urwaye ubuheri:
Uwo ni umuntu utagira gahunda mu buzima bwe, ibintu byose abikora uko abyumva nk’uko umuntu yishima atabiteganyije, kandi aho ari hose apfa kuba afashwe, ntareba ngo ari mu bantu. Ariko umuntu ugira gahunda, mu mibereho ye akora ibyaha bike kuko buri kanya aba afite icyo akora. Iyo nta gahunda, ubona umwanya wo gutekereza nabi, kwiganyira, kubesha, gushyushya inkuru...
-
 Abantu baje mu murimo nta gahunda bafite bumva ko bazinjira bagasohoka uko babyumva. Umuntu aragenda akamara amezi 5 nta we uzi irengero rye, we akumva yuko azagaruka agakomereza aho yari ageze. Buri rugo rugira gahunda yarwo, kandi iyo muyumvikanyeho riba ribaye ihame. Ni cyo gituma iyo uyishe uba ucumuye.

8. Umenetse ibinyita bito:
Bisobanuye abantu batera imbuto mu gakiza k’Imana. Hanyuma kandi iyo umuntu atabyara, n’ubwo yaba umukire aate, n’ubwo yagira izina rikomeye, abantu bongeraho ngo “N’ubwo akize, ariko… N’ubwo...” kuko kutabyara ari ikibazo. Ni nk’uko bavuga ngo “N’ubwo abwiriza neza, aririmba neza, ariko nta mbuto yera.”
Yesu yaravuze ngo “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” Kandi ibindi byose wabyigana, ariko imbuto z’agakiza udakijijwe ntiziza. Kandi nk’uko nta avoka yakwera ibitoki, ni ko utakwera imbuto udakijijwe. Abagalatiya 5:22-24 haranditswe ngo “Imbuto z’Umwuka ni urukundo, kwihangana, ibyishimo, amahoro…” Yesu atubashishe kwera imbuto zikwiriye abihannye.
Abalewi 22:29 haranditswe ngo “Nimutambira Uwiteka igitambo cy’ishimwe, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa.” Abantu Imana yemeye izabakoresha iby’ubutwari kuko bemewe n’Imana. Abigishwa bamaze kwemerwa n’Imana, Yesu yarababwiye ati “Sinkibita abagaragu, ahubwo muri incuti zanjye kuko umugaragu ntamenya ibyo Shebuja akora.”
Ikindi gihe arababwira ngo “Mwebwe mwahawe kumenya amabanga yose y’ubwami, kandi hahirwa amaso areba ibyo mureba n’amatwi yumva ibyo mwumva.”
-
 Umurimo w’Imana uwukoze neza uzagororerwa, ariko uwukoze nabi uzakwicisha kuko mu Balewi 22:9 handitswe ngo “Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera umurimo nabarindishije, utabazanira icyaha ukabicisha kuko mwawononnye. Ndi Uwiteka Uwiteka ubeza.” Amen.

Saturday, 1 February 2014

IMYITEGURO YO KUMURIKA INDILIMBO ZIHIMBAZA IMANA MURI INDIA. THE LAMPSTAND



Nkuko twabitangarijwe n'uhagarariye the Lampstand worship team, ikorera mu gihugu cy'ubuhinde, aho bakora umurimo wo kuramya Imana muri Lord's light fellowship, LLF. ubu bakaba barimo gutunganya album y'indilimbo icumi zo kuramya Imana.

izi ndilimbo zikaba zirimo gutunganyirizwa muri studio, hamwe na Bruce Higiro ukorera ubu mu gihugu cy'ubuhinde.
izi ndilimbo rero zikaba ari umusanzu wo kuramya Imana, mubaramyi batandukanye. bikaba bimenyerewe ko hano mugihu cy'ubuhinde hategurwa ibiterane bitandukanye ndetse iyi worshpteam ya THE LAMPSTAND ikaba ifatanya n'abandi baramyi baturutse impande zose. 

iyi album rero ikaba izajya ahagaragara mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatatu. aha ushobora kugukiri kirana zimwe mu ndilimbo hano kanda hano http://www.youtube.com/watch?v=dr5TJzj6hUc


http://www.youtube.com/watch?v=9_QH0CSE7-g

Monday, 25 November 2013

KUBAHA IMANA BIFITE INYUNGU NYISHI! NCC 2013 India.


Kushuro ya kabiri muri Lord’s light fellowship, LLF( India)  hategurwa igiterane mpuzamahanga cyiswe « New Covenant Conference (NCC) » kizabera mu gihugu cy’ubuhinde. Aho abantu baturutse Impande n’impande z’isi bahurira mu majyepfo yicyo gihugu cy’ubuhinde bakumva ijambo ry’Imana ndetse bakazamura ibendera ry’Imana mugace karimo ibigirwamana byinshi mu gihugu cy’ubuhinde.

Mur’icyo giterane hakazabamo kuramya no guhimbaza bidasanzwe aho abato n’abakuru bata icyubahiro bakagiha Imana ndetse haranategurwa gushyira hanze indirimbo zo kuramya Imana zateguwe n’abaramyi « The Lampstand ».

Icyo giterane cyitabirwa kandi n’abanyeshuri benshi batandukanye biga muri kaminuza zitandukanye mur’icyo gihugu baturuka mu bihugu bya Uganda, Congo, Burundi ndetse n’U Rwanda ndetse n’abahinde bene gihugu, aho usanga abantu bose bahura bagahuza urugwiro ndetse bakubaka urukundo rwa gikirisitu, bafite intego yo kubana nk’itorero rigize umubiri wa Kristo.

Kuri iyi shuro hakaba hiteguwe abavugabutumwa bazaturuka muri Africa mugihugu cy’U Rwanda. Nkuko twabitangarijwe n’umushumba mukuru uyoboye Lord’s light fellowship(LLF) Nkomezi Desire yadutangarije ko uyu mwaka hazibandwa kukubaka imitima y’abantu  ndetse no gukangurira abantu gukorera Imana( kuba abigishwa ba Yesu byukuri) ndetse ijambo rizagenderwaho risangwa muri 1timoteyo 4:8 « kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa n’ubuzaza nabwo. »

Igiterane cya mbere kikaba cyarabaye mu mwaka ushize wi 2012, aho abantu bakiriye yesu nk’umwami n’umukiza kandi bakanabatizwa nk’ikimenyetso cyo guhamya.
Nkuko bigaraga kandi usanga iyi ministere y’ivugabutumwa ikorana n’amatorero yaho mugihugu cy’ubuhinde kuburyo abavugabutumwa bafite umutwaro w’icyo gihigu babona umwanya wo kuvuga ubutumwa mu bahinde.

Yagize agira ati : mwese muratumiwe kandi mukomeze kudusengera, ubundi dukomeze duharanire kuzamura ibendera y’Imana aho turi hose turushaho kwitegura kugaruka kwa Kristo


Byiringiro Ernest

Wednesday, 13 November 2013

NIBIKI ABAVUGAVUTUMWA BAGUHORA BAZIRIKANA(INYIGISHO IKEBURA ABAKOZI B'IMANA)


Abavugabutumwa :Ese ntitwaba dutangiye kumera nkaba farisayo ? « Hari ubutumwa bwa gutanga ariko hari nuburyo ibyo byagkwiye gukorwamo ! » Kwigisha bibabyiza iyo bikozwe neza,Yesu iyo turebye afite uburyo yatangagamo ubutumwa ,agacyebura kandi akanaruhura. Iyo ubutumwa butanzwe nabi ,abakristo ubutumwa bubabera umutwaro.Nuko rero nkabavuga butumwa twagakwiye kumenya uburyo bukwiye bwo gutanga ubutumwa tuza kurebra hamwe muri iyi nyandiko.
Mubintu bituma abavugabutumwa ,abapasitoro bahura ni bibazo harimo :

1.Kutareka ngo bayoborwe n’Umwuka Wera : Si amashuri yigisha ijambo ry’Imana (Intumwa petero yari umurobyi) si n’amashuri(Pawulo nti yirase amashuri ye ) ahubwo yarauze ati nshobozwa byose na Kristu umpa imbaraga.
Natwe nigutyo twagakwiye kugenza ,twige,twihugure ariko tumenye ko Ubutumwa ari Umwuka Wera ubutanga.Nibyo koko hari aho tugomba gucyebura ariko ntibyagakwiye ko ducyebura uburyo twebwe twishakiye ahubwo uburyo Imana ishaka !

2Icyakabiri ni ugushaka gukora neza ,Imana itari kumwe natwe: Bibiliya ibamo ubwenge,navuga kubwanjye ko igihe cyose wayisoma wabona ikintu cyakugirira umumaro,ariko se ubyo usomye nibyo Imana ishaka ko umenya: Turebe adamu na eva,Imana yari ifite umugambi wuko bahinduka nkayo,ariko satani yabihishuriye eva mbere yigihe bituma ahitamo nabi!Tujye dutegura yego ariko tumenyeko Imana igomba kubanza igasinya,nubundi nibyiza kubanza kubaza Imana ese urashaka ko mbwiriza kuki? Iyo Bibiliya ivuga kuba farisayo,igira itya : Mt 23.4 Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere kuba bayikozaho n'urutoki rwabo.Bibiliya Yera. Iyo dusomye uyu murongo twumva ko abafarisayo bari abantu babi ,babanyabyaha ,bigatuma tubaseka nyamara babaga bafite umugambi mwiza,gufasha abantu kubaha amabwiriza y’Imana.Ariko ntibyabaga ari ubushake bw’Imana « Imana ishaka ko dukora ibyo idusabye NEZA ntacyo twongeyeho ntanicyo dukuyeho! Gushyira mu bikorwa : 1. kuyoborwa n’Umwuka Wera 2. Kwigisha Yesu

3. Kudashaka kumera nkabayahudi

by desire Muhire

Saturday, 5 October 2013

IBINTU BITATU BITUMA ABAKRISTO BESHI BAGWA!



Isomero
1.Kutagira Imana mubuzima bwacu 
2.Kutamenya Umwuka Wera
3.Kudasobanukirwa agakiza.

1. Kutagira Imana mubuzima bwacu 

Hari itandukaniro hagati yibyo tuzi nibyo twizera.Kwizera kuza iyo dushyize umutima kubyo tuzi,tukabisubiramo kugeza aho bihindutse ubuzima bwacu bwa buri munsi !
Urugero :umujura usenga agiye kwiba,yizerako Imana yamukiza ,ariko akibagirwa ko Imana ishobora ku muha ibyo akennye !Kubera iki ?kubera ko atabyizeye,si ukuvugako atabizi ahubwo  ntiyabishyizeho umutima,cg abifata nkibyorohsye 
Ariko twagakwiye gufata Umwanya tugatekereza ku Mana!ku ma sezerano yayo,nibwo ijambo twiga,ubumenyi dufite ku Mana buzatubera ubwigiciro !
Namaze imyaka myinshi ndi umukristo ariko ntizera ko Imana yangirira neza,ntago mvuze ko ntari mbizi,ntago bivuze ko ntasengaga,ahubwo sinari nagafashe umwanya ngo ntekereze ku bugira neza bw’Imana.
Ps 46.10

2. Kutamenya Umwuka Wera

Nibahari uwo twibagirwa cyane ni Umwuka Wera ,hamwe ntanubwo bamwigisha;ariko iyo turebye igihe Yesu yasohokaga mu murimo wo kw’isi amagambo yavuze ya nyuma yari muzahabwa Umwuka Wera,abigishwa be ba murangaza akabitsindagira. Ni ubwibone iyo UmuKristu ashatse kubaha Imana ntamwuka Wera,kandi Imana yanga abibone,kwakagomby kwemera ibyo tudashobboye kugirango dusabe Imana noneho nayo ibonereho idufashe,ariko ni twifungirana,ntaho izanyura idufasha ,noneho natwe tuzababazwan’imwitwaro turati dukwiriye gukora twenyine!
kuko ningombwa ko duhabwa,tubatizwa mu Mwuka Wera kugirango tubashe  ubuzima bwa Gikristu!Nitwabushobora atadufashije !
Zecharia 4.6

3. Kudasobanukirwa agakiza.

“Ese wizerako Yesu aje aka kanya wagenda?”
Abakristo benshi ntibabasha gusubiza, kuko batasobanukiwe uko bikwiriye umurimo Kristu yakoze kumusaraba!
Benshi ntago babasha gutandukanaya gukizwa no gukura mubyumwuka!
Gukizwa n’impano y’Imana natanga urugero:Umwami yasabye umwana we gukora umurimo ukomeye,umwna  arangije asaba se ko ya mwugururira abagaragu bafunze kuko yashakaga ko bamubera abavandimwe,nuko se aramubwira ati :”ntakibazo ukwizera wese nzamurekura!”
Nuko bamwe bemera iyo mpano,abandi barayanga ngo ni agasuzuguro!efeso 2.8-9
Dore nuku twakijijwe,dukizwa kuko Yesu yubashye Imana kugeza gupfa,icyo nicyo bita twakijijwe kubwubuntu!bwamwe banga kuko bumva biri bito cyane bitumvikana! Abemeye Yesu abahindura abavandimwe be abanze baguma mu buroko aho satani ategereje kubajyana mu muriro!
Tumaze gukwizwa ntibirangirira aha,twahindutse abana b’Imana(Yohani 1.12) none dukeneye gukura.
Gusoza
Gukura mubuzima busanzwe bisaba guba warahuye nibintu bitandukanye bwikigisha gufata icyemezo gihamye bimwe bikubabaza ibindi bikunezeza!Ibyo byose nibyo bitugira abagabo tukabasha kubaho!
Mubuzima bwagiKristu,niko bimeze naho turageragwezwa,tugahura n’ingorane ariko ibyobyose nibyo bitugira abagabo bo guhamya Yesu!
Uwo murimo uragoye ntamwana w’umuntu wawushoboraniho dukenera Umwuka Wera ,akaduha Imbaraga,akaduhumuriza kugeza tugeze kundunduro.Abakristu bamwe,bahinyura ubundu ariko reba icyo (yuda 4) avuga ko abahinyura agakiza kubuntu bazahura n’ibibazo.Abatinyuka giranuka Kw’Imana ntago bazabona Imana  (heb 12.14)Naho abatiringira Imabaraga z’Umwuka Wera nabacogora. Psa. 37:9

Fata mu mutwe:
Nutinyuka igitinyiro cy'Imana uzabaho uko ubyumva!
Niwirengagiza Umwuka Wera uzavunika birenze uko biteganyijwe!
Nusuzugura ubuntu bwa Yesu,uzatwara imitwaro itari iyawe!

Kora kuburyo Imana Data ,Umwuka Wera na Yesu Kristu babana nawe

@Evangelist Joseph Desire.
https://www.facebook.com/EvJosephdesire
Morocco.

Popular Posts

Featured post

When Prayer Meets Fasting, Heaven Moves by Pastor M.Gaudin

When Prayer Meets Fasting, Heaven Moves. Matthew 6:16–18; Isaiah 58:6–12 Supporting Scriptures: Matthew 17:21, Joel 2:12–13, Ezra 8:21–23...